INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 01
Episode 02
Writer @Edouard Safari
Whatsapp group: https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
web : www.eddyseries4all.blogspot.com
_______________________
Episode 1 Yarangiye abanyeshuri bo muri science bamenyeshejwe ko kuwagatanu bazasura HTC (HighTech Laboratory ) gusa kuri uyo musi nyene twari tumenye ko hari abandi bapanga gukora nabi kugira bice ishusho ya HTC .
Abatembereye bo ,Jack yari akubitanye amaso n'Umukobwa mwiza ubwo yajya kumuhagurutsa nyuma yo gufukama asaba imbabazi kubera kumumija amazi .
ESE HAKURIKIYE IKI ?
Dukomeze na Episode 02
π
π
π
Dutangiriye kubari kurabana bose amasoni ari yose barebana gusa !!
Umukobwa yaje kugarura akenge aramwikura ati"Murakoze kumbabarira !"
Yegera inyuma
Jack"Ntakibazo bibaho ni impanuka nawe ntiwabishakaga!"
Umukobwa"Sawa mugubwe neza reka nkomeze nkora !"
Umukobwa acaho yiruka maze jack nawe azamura akaboko ashaka kumuhamagara ariko atari yavuga mushiki we aba amukoze kurutugu ati"Mama aragushaka munzu"
Jack"Sawa !"
Basubirana munzu gusa bagenda Jack yarahindukiye areba Umukobwa bongera guhuza amaso umukobwa ahita areba hasi !!
.
.
.
Tuze ahandi hantu,
Hari undi mukobwa mwiza turi kubona yicaye mubiro,Kumeza imbere ye hari akabaho kanditseho #Elena_Agatore ubanza ariwe bavugaga mukanya.
Hari uwakomanze amuha ikaze arinjira,
Uwinjiye amuhereza Documents ati"Boss byose namaze kubitunganya "
Elena"byiza #Nicole ,hama meeting narimfite zose uzi cancelinge uzihe undi mwanya ubu ngiye guhita ntaha mfite umushitsi murugo"
Nicole"Sawa boss ,ndabikora uko mubishaka !"
Nicole arasohoka Elena nawe abika za documents arasohoka yugara ibiro bye ahita asohoka yatsa imodoka aragenda !
.
.
.
Sasa Abigael na mushuti we baje gutega imodoka iberekeza iwabo,
Bagihagaze hari undi musore waje ahabasanga arabasuhuza ati"Bite abakobwa beza !"
Nola"Nisawa #Edmond,bite se ko nawe uri hano?wamutamenwa wanyu ntiwaje kugutora ?"
Kumbe uwuje yitwa Edmond arasubiza ati"Wapi sha Nola ,imodoka yaje gusa nyene simba nshaka kuyigendamo .Uzi irungu ririmo ?"
Aby"Ariko se utabeshe ,waba uri mumodoka nkiriya ukagira irungu ?"
Edmond"Ahubwo sha ,mbisabire .Mwaza tukajyana tukagenda twiterera inkuru "
Nola"Urumva ibyo arinde wabyanga ?Aby tugende"
Amukwega akaboko bagenda kwinjira mumodoka ..
.
.
.
Twigarukire Kuri Jack n'Umuryango ,
Sasa umwanya wo kujya kumeza warageze baza kumeza.
Sasa uko Bafungura Jack we yakomeza kwitegereza Wamukobwa wariho yuhira indabo bahuza amaso bose bakagira isoni .
Mama Jack"Jack bite ko utari gufungura neza ?Ibi biryo sibyo ukunda !!"
Jack"Ndafungura mama ,ni bukebuke "
Papa Elena "Fungura sha !Umugabo agirwa no kurya agahaga Bigatuma atekereza neza"
Papa Jack" cyangwa nawe wamaze kuba nkaba baShinwa bafungura duke ngo bobimara !"
Jack"Oya papa ,burya abazungu bararya usibye ko baba bakorera ibintu byabo byose kuri Gahunda kandi badashaka umubiri munini "
Wamukobwa Nawe ati"Ngewe mba mbona udusahane bariramo nkabona ari ubusambo pe !"
Mama Jack "Rwose nanjye ntyo niko mbibona ,ngewe ntakubeshe ntabwo nagutemberera ukangaburirira muri kariya gasahane ngo mbirye ,pu nakubwora ko mpaze bikagira inzira "
Baraseka ariko bakomeza gufungura πππ
.
..
.
.
Kuri Abigael.,Nola na Edmond mumodoka bari kugenda nabo baganira,
Nola"Sha abakire mwarihaye pe ! uzi ko ukuntu mumodoka hatuje !"
Edmond "Oya Nola nawe wikabya Ni ibisanzwe "
Aby"Sha rwose nubwo Nola Akabya kuvuga ,ariko aha ho ntabwo yakabije avuze ukur"
Edmond"Burya rero uko mwebwe mubibona nge siko mbibona ,nge mba numva nakibera nkamwe nkajya nigendera muri Twegerane.
Abandi bana baba bampunze ngo ndi uwo mubakire "
Aby"Sha usibye ko Nola aba ariwe uba washwanutse nanjye ntabwo nari kwemera kuza da !"
Edmond"Nawe Abby? Sha mwishuri ko biba byananiye nkabandi murabona ikintandukanya n'Abandi?"
Nola"oya ntacyo uretse ko abana babakire akenshi usanga musuzugura abadafite"
Aby"Sha icyo cyo uracyishe Nola ,Edmond ntabwo ajya yishira hejuru nkabandi baraho"
Edmond"Yego Rata Aby ,weho uba wabonye ko ntako ntagira ngo nicishe bugufi "
Aby"Ntako uba utagize kabisa !! eeeh shofe raba uparike twe twageze aho tuviramo !"
Akatira kuruhande aparike neza .....
.
..
.
Kuri ba Jack gufungura byararangiye bava kumeza ,wamukobwa aba ariwe utegura ameza.
Nyuma ajya mukigo kuba yoza ibyombo.
Jack Yiyibye gato arasoboka aza mukigo aturuka inyuma ayomboka akora umukobwa kurutugu Umukobwa arikanga maze mukwikanga ahindukiye Yitega mumaguru isahani yarimo yoza iratarika !!
Gusa we atari yarwa Jack arasingira amufata munda ahita amukwega aramwiyegereza Noneho begerana nkabahoberanye neza !!
Byamaze akanya bose basa n'Abataye ubwenge ,
Inyuma yabo hari uwakoroye bahita bikanga bararekurana bareba ukoroye !!........LOADING EPISODE 03
.
NINDE UBAFASHE ?
Komeza uduhe twiryohererwe
ReplyDeleteKomeza uduhe twiryohererwe
ReplyDeleteNice story kbsa komezaaaa
ReplyDelete