Dutangiriye mucyaro kimwe ahantu munsi y igiti ahari umusore n umukobwa bicaye barimo kuganira.
Umukobwa ati “none se cheri ndaza kubigenza nte ?”
Umusore ati “ none ko bibaye byihuse muburyo ntategekanya, gusa cyakoze reka dutegereze nimugoroba tuze kureba ko ndi bube nayaronse”
Umukobwa ati “cheri urabinyizeza ?”
Umusore ati “ Alice kunezerwa kwawe nibyo byishimo byanjye , ndifuza kukubera amazi igihe uba unyotewe ,nkifuza kukubera ibyo kurya igihe ushonje”
Alice ati “ Daniel nawe uratangiye bimwe byawe, ubu koko utambeshe wakemera kuba ibiryo nkakurya ubaye ubishoboye ?”
Daniel ati “erega agasore katihagazeho ntabwo karongora inkumi , ubu se ntashatse utugambo turyoshye ntibazakuntwara ra ?”
Alice ati “ Chr reka ibyo bintu , ninde wantwara akanyibagiza umusore unkunda akanabinyereka ,uwombona umutima wanjye ugatuza. Uwo ndota ijoro rikaba rigufi ?”
Bahita bahoberana maze Daniel ati “ndagukunda Alice”
Alice arasubiza ati “ nanjye ndagukunda Daniel”
Nkuzane kurundi ruhande , turahabona Daniel arikumwe n undi musore.
Daniel ati “ Rich ndabigenza nte ko nari nemereye Alice kumufasha none nkaba mbona byanze nawe ukaba umpakaniye ?”
Rich ati “ umva Daniel , Alice mubwize ukuri ko byanze kandi kuko agukunda araza kubyakira”
Daniel ati “ ariko ndikumva isoni , iteka iyo agize icyo akenera mpora nanirwa. Ngeze aho nibona ko ntari umugabo uhagije kuko ntabasha kumuha ibyo akeneye”
Rich ati “ariko Alice arakuzi ko ukenye kandi yarengejeho aragukunda , rero ntampamvu yo kubona ko ari bugucire urubanza kandi we atanibyo atekereza”
Bakiganira agafone ka Daniel karahamagawe akavanye mumufuka abona ni Alice abanza kureba Rich maze nawe ati “mwitabe umubwire ukuri”
Nkuzane kuruhande rwa Alice, nawe turabona nawe arikumwe n undi mukobwa ukeye washizeho make up iragenda iramufata sinakubwira. Koko ni mwiza Pe.
Umukobwa ati “ariko Alice , nigute umukobwa mwiza nkawe ,umukobwa w’ikizungerezi nkawe , umukobwa watambuka abasore,abagabo ndetse n abasaza bakaryana iinzara yemera gukundana n umusore utagira n urwara rwo kwishima ?”
Alice ati “ umva Mima , kuba naje iwawe ntibiguha uruhusa rwo kunsuzugurira umukunzi ,Daniel ndamukunda nubwo atabasha kuba yampa ibyo nkenera nkumukobwa ariko abasha kumpa urukundo rwa nyarwo”
Mima araseka arangije ati “ aka ni akumiro koko ,none se urwo rukundo aguha ko rutabashije kuguha ayo maheta uri kunsaba ? Umva Alice weho uri umukobwa mwiza koresha ubwiza bwawe kubwahazaza hawe bitari ibyo uzisanga wasaje atanico wigejejeho”
Alice ati “Mima urayampa cyangwa ntayo umpa nigendere ndeke kumva amateshwa yawe ?”
Mima akora mumufuka akuramo ibihumbi 10 aramuhereza Alice ahita amusiga arigendera…
Tuze inyuma y iminsi , Turi kubona Alice arikumwe na Daniel ,
Alice ati “maze kunanirwa n amasezerano yawe atajya ajya mubikorwa. Iteka uhora umbesha”
Daniel ati “Alice gerageza kuntahura , ego ndakenye ariko umusi umwe bizacamo aho nzaguha icyo ukeneye cyose”
Alice ati “ oya Daniel ndarambiwe , ubwiza bwanjye si ubwo kugukundana n umukene nkawe”
Daniel ati “Alice wabaye iki ?”
Alice ahita ahaguruka aragenda asiga Daniel ari kumuhamagara ariko agenda ubudakebuka bigaragara ko yahisemo kuvana na Daniel.
Daniel yasigaye yumiwe gusa asigara yiyagiriza ko byose ari kubiterwa nuko akenye atakindi gusa ntakindi yari gukora usibye gutaha agatuza.
Alice amaze gushwana na Daniel yahise aza kureba Mima,
Ati “mima nduteguye nyereka akazi”
Mima ati “uri serieux cyangwa urimo kwikinira bimwe byawe ??”
Alice ati “ngewe nditeguye”
Mima ahita afata phone agira uwo ahamagara ati “mabuja ndakuronkeye indi turufu”
Phone ati “iturufu ? Mima uramenya utanzanira nkiyo wanzaniye ubushize”
Mima ati “weho tegura amafaranga iturufu imeze neza ntuzagaya”
Phone ati “sawa amafaranga arahari weho yishikane”
Mima ati “sawa ,ejo ndayikugezaho”
Arakupa maze ahita ati “Alice weho taha ejo nzaza kugutora nkujyane kwa boss”
Baratandukana……..LOADING EPISODE 02
Comments
Post a Comment