Bodyguard S01E01

 Episode 01



Dutangiriye kukirwa kiri ahantu hatandukanye mbese cyo kiri mumazi ahitaruye n’Indi si ,

Gusa kuri icyo kirwa hari icyapa tuhabona handitseho ati “ Legend of HSSFR (Hidden Secret Science Fiction Research )”

Tuvuye kucyapa kumarembo reka twinjire mukigo indani ,hari umugabo wambaye costume winjiye bamwakirana ineza maze umugabo ati “mutangire process”

Akivuga atyo abakozi bagize ibyo bakanda maze hagira umuryango ufunguka gufunguka turabona abantu bafungiye ahantu nkimbohe ! Boss arabareba neza arangije ati “bose twabahombye mubice”

Akivuga atyo abasirikare bari biteguye bahita barasa babantu bose badacaguye maze boss ahita ahindukira arigendera basigara babicisha urufaya rwinshi rw’amasasu.



Tuze inyuma y’umwaka wose , twiyizire mumugi muri club imwe abantu baza kuriramo ubuzima bishimisha . Hari abarimo guceza nkuko abakiri bato babikunda gusa uko baceza hari uwinjiye muribo yambaye ubusa bamubonye barikanga mbese banamuta hanze banamukubise baranamukomeretsa !!

Ageze hanze arahaguruka areba amaraso ye arangije yireba aho bamukomerekeje hahita hiteranya !!! Mukwiteranya ati “bose nibamwe koko!”

Akivuga atyo amaso ye ahita ahinduka arahaguruka asubira indani ukundi gusa afite umujinya. Icyakurikiye ni urusaku rwinshi n’ibintu twumva biri kumenagurika !!




Nkuvane aho nkuzane ahandi hantu, nkuzane kumamodoka menshi arimo gutambuka mumugi bigaragara ko umuntu uhanyuze ari uwukomeye cyane kuko ni escort ihagije. Sasa Uko bakagiye imodoka iri imbere y’abarinzi yaterujwe igisasu Umugi wose urakangarana , imodoka zari ziharekeje zose zitangira kugongana ! Ako kanya amasasu aratangira hagati y’abarinzi n’abicanyi gusa abicanyi baje bigaragara ko ari abanyamwuga kuko abarinzi bari gupfa umusubirizo . Sasa mumodoka irimo uwo bari baherekeje umurinzi mukuru n’abarinzi bake batangira kurwana basubiza inyuma Boss wabo ariko ababatatse baje neza biteguye kuko bari kwica abarinzi umwe kuyundi . Umurinzi mukuru yacikishije boss we bigaragara ko ari umukobwa asiga bagenzi be bari guhangana ahubwo amwinjiza munyubako bacururizamo inyama nawe arangije yibana ahantu arasana n abicanyi biboneka ko nawe yatojwe neza !!

Sasa Wamukobwa barimo kurinda kubera ubwoba arimo no kwihisha hari uwo yaguyeho amumenera inyama maze undi arangije ararakara ahita amufata mwizosi aramuzamura amuniga ! Umurinzi ashaka kujya gutabara ariko amasasu y’abicanyi aba menshi bituma atari buhaguruke. Abicanyi kuba benshi batangiye kwinjira inyubako hari n’abaturutse inyuma bose intego ni ukwica umukobwa !! 

Umwe yarashe isasu kumukobwa aho bari kumuniga ariko uri kumuniga ahita ahindukira abona isasu riza arangije ararifata !

Kumbe si uyundi ni wamusore twabonaga yambaye ubusa !

Nyuma yo kurifata ahita yitegereza neza abarirashe maze ati “ninde uri kumbuza guhana uwo nshaka ? Abantu mwese muri bamwe !”

Ntakimdi yakoze ahubwo yarekuye umukobwa asigara akorora nawe abari barashe umukobwa yihuse ahita abinjiramo bose avuga arabahitanye mukanya nkako guhumbya kuburyo n’abari biteguye kwinjira bahise bahunga !!



Tuvuye aho tuze hamwe yaje ubwambere yambaye ubusa bakamusohora nabi yarangiza agasubiramo hakumvikana urusaku rw’abantu n’ibimeneka. Turi kubona Polisi yahageze yumiwe . Abantu bose bari muri ya bar bose bishwe ndetse uwabishe yabishe nabi cyane !!!

Afande Kim mumutima yarikanze atangira kwibaza ati “ni inyamanswa nki yakoze ibi bintu igahita icika ?”

Akiraho umupolisi umwe yaraje ati “afande tubonye amashusho ya camera igihe icyaha cyakorwa”

Kim afata disk acomeka kuri machine arangije yegeza imbere arebe neza uko byatangiye. Dore sasa ngo arabona wamusore tutari twamenya amazina ye aza yamvaye ubusa bakamusohora nabi ,nawe akongera kwinjira abica bose kandi nabi cyane” 

Afande yarikanze ati “uyu ni umuntu cyangwa ni ijini ?”



Tugaruke kuri wamukobwa utabawe n’umuntu atazi. Bodyguard abonye bahunze yinjiye kureba umukobwa !

Agezemo asanga abagabo bose bari bagiye kwataka umukobwa bose ni imirambo gusa 🙄.

Arebye kuruhande abona urimo kurya ,agiye kumwataka umukobwa aramubuza ati “ntabwo ari umuntu mubi kuko niwe untabaye”

Bodyguard ati “ madam tugomba kuva hano tukagenda kuko ntabwo hatekanye”

Ahita amukurura aramusohora bahita binjira mumodoka n’abarinzi bake bari basigaye bahita bava aho ngaho basiga umusore wacu arimo kwirira. Gusa uko tumubona nubwo yambaye imyenda myiza imisatsi ye ni myishi nkaho atazi isuku nkabandi bantu !



Tuve aho tuzi kuri cyakigo kiri kukirwa twatangiranye Cyitwa HSSFR (Hidden Secret Science Fiction Research ). Hari umugabo wambaye Mask uhagaze imbere y’abasirikare be. Aravuga ati “yagaragaye mumugi, mugende kandi mumubone ari muzima”

Bati “sawa nyakubahwa !”

Abasore bihuse bahita basohoka burira indege ndetse bitwaza imbunda z’amasasu ndetse n’izindi zitandukanye bivuze ngo uwo bagiye gushaka arerenze cyane !

Wamugabo wambaye Mask nawe kuri phone ye yakiriye ubutumwa kuri phone ye arikanga nawe ahita afata indi ndege nawe ava kukirwa !

Agiye he sasa ? Haracyari kare tuzasobanukirwa !!



Mumugi ahabereye kurasana bataka umukobwa naho Afande Kim nawe yarahageze nabwo arebye amashusho ya CCTV Camera abona ukurasana kwabaye kwose arangije yongera kubonamo wamusore nanone yica abantu ! 

Ati “uyu mujinga ni muntu ki ?”

Kumbe uko afande yidoga niko babasore basigaye baje gutanga Raport kuri boss wari wabatumye kwica uriya mukobwa . Boss ni agasore keza kakiri gato.

Gati “kuki mwananiwe ?”

Umukuru ati “boss , Umupangu wari umeze neza ntabwo yari bucike gusa hari uwarwana nkumuzimu niwe wivanze tubona ari butwice atumare duhitamo gusubira inyuma”

Agasore kati “urwana nkumuzimu ?”

Undi ati “nkurikije uko yari ameze ,yari yambaye imyenda myiza gusa ntabirato. Imisatsi yari imeze nabi nkumuntu umaze igihe atimosha. Ikindi abangutse kurusha n’amasasu kuburyo wamurasa Agakwepa !!”

Agasore kumvise ubusobanuro bw’abasore be asekamo arangije ati “ntayundi wabikora atari umuvandimwe wanjye gusa !”

Umusore abonye boss asetse aramubaza ati “none se boss ,uramuzi ?”...........LOADING EPISODE 02


Ese bahuriye he kandi ? 

INKURU NI NZIZA WOWE KOMEZA UKURIKIRE UTAZACIKWA NA EPISODE NIMWE !!

Iyi Nkuru yanditswe na Edouard Safari

Whatsapp +255759114520






Comments