SORROW S01E02

 Episode 01 yarangiye Alice yemeranije na Mima ko azaza kumutora bukeye bwaho akamwereka biss. Ese ni akahe kazi azajya kumwereka ? Twikomereze ….



Dutangiriye aho Alice aba, Turamubona arimo gusohora igikapu Mima nawe ari hanze nawe afite ikindi gikapu. Ako kanya Daniel arahagera gusa arikanga! Alice ahindukiye abona Daniel gusa ntibyamushitura afunga umuryango arangije amunyuraho arikomereza ariko Daniel aramufata ati “ Alice please , mpa basi iminota cumi unyumvirize”

Alice arahindukira ati “Daniel , urashaka iminota 10?”

Daniel ati “yego Cherie “

Alice ati “ naguhaye imyaka ihagije ariko byarakunaniye kuba wabasha kwishura ibyo nkenera urakeka iyi minota 10 ariyo uri busoze buri kimwe ? Gusa nguhaye 5”

Daniel ati “Alice bite ko uhindutse mukanya gato ?siko wahoze umeze ?”

Alice ati “wibuke ko wahawe iminota 5 gusa , nukomeza kumbwira ayo mateshwa ndigendera”

Mima hirya ati “Alice turi gucyererwa”

Alice ati “yego Rata uyu ari kuntesha igihe”

Ahita yigemdera Daniel asigara arimo arira kwakira ibimubayeho byamunaniye..



Tuze inyuma y ukwezi ,

Turabona Daniel yicaranye na mushuti we barimo kuganira.

Rich ati “umva mwana va muri iyo mikino , umaze ukwezi utaza mukazi ngo ni ukubera Alice yagusize. Urakeka guhora wigunze uzabirya ?”

Daniel ati “ Rich kuri weho uri kubona ko byoroshye ariko kuringe birakomeye cyane. Alice niwe mukobwa wenyine nkunda rero kumubura mubuzima bwanjye ni igihombo gikomeye kandi kigoye no kwakira”

Rich ati “ariko hagiye Alice Daniel arasigara , ni ukuguru canke ukuboko yagutwaye bituma utakora ? Daniel va munzozi ugaruke mukazi urabona ko kanatwinjiriza make”

Daniel ati “Alice yantwaye umutima , mbese ni buri kimwe cyose cyanjye”

Rich avuga amukubise urushyi rwiza ati 👋 “ vana ubwo bugoryi hano”




Nkuvane aho nkuzane mumugi , Alice wakomerekeje cyane Daniel turamubona ubu akeye , yambaye imyenda ihenze ,imisatsi yaradefirije ubu ni umukobwa mwiza wambarira amafaranga bikaboneka. Arikumwe n undi mukobwa umwe mukajardin bafata aka Jus .

Umukobwa ati “Alice ni ikibazo ki ufite ko umaze imisi usa n utishimye ?”

Alice biboneka ko afite ibitekerezo byinshi ati “sha Nadi ngewe nubwo nsa n uwabonye ibyo nashakaga ariko ngewe mumutima ntamahoro mfite”

Nadia ati “ubura amahoro ute kandi ubu ufite amafaranga , urambara ukaberwa , imodoka uritwara yewe n inzu urafite. Cyangwa Nick ntakwitaho ?”

Alice ati “Nick ntakintu nakimwe namuburanye , inzu ,imodoka ,abakozi ,amafaranga byose yarampaye ariko icyo atampaye ni kimwe gusa . Amahoro y’umutima wanjye”

Nadia ati “ Alice ubura amahoro y’umutima gute ntakintu ukenye ?”

Alice ati “ njya kuza mumugi hari umuhungu twakundaga kandi byanyabyo yarankunda akanabinyereka nkabibona gusa naje kumusiga nza mumugi mbona ibi byose ariko umutima wo ntamahoro ufite andi kure”

Nadia ati “Alice nobe niba mwarakundaga gute wamusize ukaza gukora aka kazi kabi ? Yego karaduha amafaranga ariko ni akazi kabi tugakora tubizi”

Alice ati “we arakenye kuburyo atabasha kuba yakwiyitaho ngo agerekeho ibyo nanjye nakenera nkumukunzi we”

Nadia ati “ Alice iryo ni ikosa wakoze ridasanzwe, ibyo ujya kubikora wabitekerejeho ?”

Alice ati “Mima niwe wampanuye ko ndi mwiza ntakwiye gukundana n’umukene ndangije ndamukurikira. Amafaranga nashakaga narayabonye ariko ntamahoro mfite”

Nadia ati “Alice ngewe ntabwo naguhanura nka Mima , icyo mbona cyaba cyiza wasubira mucyaro ugashaka uwo mukunzi wawe umusabe imbabazi ndazi azakubabarira”

Alice ati “Hanyuma Nick we ?”

Nadia ati “Alice amafaranga turayakunda ariko ntasumba amahoro . Kandi abayafite ntibayavukamye wenda n’uwo mukunzi wawe azageraho ayabone”



Twigarukire mucyaro , Daniel na Rich turabona bicaye barimo kurira musi y’igiti hafi yaho bari gukorera akazi ko gufyatura amatafari .

Rich ati “ mwenewacu ndabona appetit yongeye kugaruka kuva aho nguhereye urushyi wahise ukanguka”

Daniel ati “reka kunyibutsa uriya musi ntahava nanjye nkwishura. Gusa nyine naje gutahura ko ikintu kibaye tuba tugomba kucyakira ubuzima bugakomeza”

Rich ati “yes ,niko byakagombye kumera iyo abantu bose baba babyumva kumwe”

Daniel ati “ hari umugani bakunze kuvuga ko amaboko ataresha atishima ahangana , ubundi tuba dukwiye kumenya Stutus yacu imbere y’uko hagira ikindi kintu dukora . Alice yatumye niga byinshi kuburyo mubuzima ntakosa nzongera gukora mpubutsr”

Rich ati “ man dushake amafaranga bwambere ibindi bizizana yewe nabo dukunda tuzababona bitatuvunye kuko ikinaniye amafaranga baraheba”



Twivire mucyaro twigarukire mumugi, Turabona Alice muri Salon n’undi mugabo. Umugabo ati “chr niki wibagiriye mucyaro gituma ushaka guhita usubirayo aka kanya ?”

Alice ati “ ni ikibazo cyo mumuryango kinkeneye byihuta kandi sinzateba ni iminsi ibiri yonyine ngahita ngaruka”

Umugabo ati “niba ari ikibazo tugomba kugifatanya twembi nkumugore n’umugabo”

Alice ati “ni icyumuryango gusa kandi ntabwo byara ari byiza uhagaragaye muri uwo mwanya, tugomba kuzagenda twiteguye ngiye kukwerekana”

Umugabo ati “oooh ,none se uragenda ryari ?”

Alice ati “ubu tuvugana ndi gukererwa ni uko nari nagutegereje ngo mbikumenyeshe mbone kugenda”

Umugabo arikanga 🙄 gusa nyine ntiyabitindaho aramusezera Alice ahita afata sac a main ye ahitana umushoferi binjira imodoka basohoka igipangu baragenda umugabo hejuru kuri etage yitegereza uko imodoka irenga…..LOADING EPISODE 03



ESE ALICE NAHURA NA DANIEL ARAMUBWIRA IKI ?


Comments