Umugisha S04E03

 Episode 03



Episode 02 yarangiye Paul ahuye n’abasore 3 Ubu basigaye bakorana na Lathifa , kukirwa ho kubera ugutekereza cyane kwa Gisele byari bitumye ikirere gihinduka ,inkuba ziranakubita. Twikomereze …..



Dutangiriye kukirwa , uko ikirere cyagahindutse no mumugi barabibonye maze Lathifa ahantu ari ati “nooooo ! Utagarura intekerezo zawe !”

Gisele nawe kumva inkuba byahise bimukura muri mood yo gutekereza maze ikirere gihita cyongera kimera neza nkibisanzwe ! 




Paul we amaze gusinyiranira n’ababasore 3 ,

Umwe ati “turakwishura amafaranga y’Umuzigo wose humura”

Paul ati “ arihe se ko ntari kuyabona ?”

Undi ati “ amafaranga menshi ntabwo ajyanwa muntoki , aha dufote miliyoni 50 gusa cash andi ni kuri wallet yawe muma bitcoin”

Paul abaha adress ya account ye bamushiriraho barangije baragenda .

Bakigenda Paul mumutima yarivugishije ati “aka kazi nisawa ,ubutaha nzajya ayarenze kuko ndabona ari abaherwe kabisa”

Ahita yurira imodoka aragenda ….




Kukirwa ho Prince utibuka byabaye ngombwa ko ava murugo ajya mwishamba arangije yurira igiti hejuru aryama kwishami aba atekereza ngo arebe ko byibuze yakiyibuka uwo ariwe  . Sasa uko yagatekereje cyane ibitotsi byaragiye biramufata yisanga yasinziriye atangira kurota yibona ari i bwami arimo akora ubukwe n’Umukobwa ( twe tumuzi turabona ari Lathifa ) . Bakibabwira ibyo bakora hahise haza undi mukobwa(turabona ari Lily) asakuza ati “ Prince ntukore ibyo bintu ! Umugore wawe si uwo “

Prince arakebuka ati “urashaka kuvuga iki ?”

Umukobwa ati “ umugore wawe ni Gisele tugende aragutegereje” Lathifa barimo gukorana ubukwe ati”mukundwa arakubesha” Ahita ategeka ingabo gusohora uwo mukobwa bakajya kumufunga !!

Lily mumyaka yakera yarasohowe maze ubukwe buraba ,baranwa ,bararya ubona ko hari i bwami .

Inyuma y’Ubukwe abageni bajya kuryama ,mbere y’uko baryama Prince aza gufata amazi anwe igikombe gihita kimucika kirarwa agiye kugisama aragihusha kimukata kukaboko arakomereka ! Abonye amaraso ye ahita asa nuwibuka ko hari ahandi yigeze  gukomereka maze hakavuga ijwi ry’Umukobwa riti “urakomeretse ?zana ndebe” iryo jwi yumva ritandukamye n’Iryuwo bakoze ubukwe ! 

Ntakindi yakoze ako kanya yahise asohoka atabwiye n’umugeni aho agiye ahubwo asohoka i bwami aragenda !! 

Agitekereza byinshi Gisele hasi yaramuhamagaye ava mubitotsi yikanze arangije kubera yari kwishami ahita akoroka nanone akomeraka kukaboko Gisele ahita aza amwegera amufata akaboko gakomeretse ati “urakomeretse ? zana ndebe” 

Neza neza ijwi rirasa n’iryo yarimo arota !! 😳😳

Haaaaa ,kandi shahu umuntu yibagiwe akantu kamwe gashobora kumwibutsa byose !




Tuze mumugi , Babasore batatu bazanye igisubizo kwa Lathifa ko umugabo yabizeye arangije bamushikiriza yakamyo irimo umuzigo bahawe na Paul ,

Lathifa ati “Mwakoze neza!”

Abahereza igikapu bafunguye babonamo amafaranga menshi barikanga 😳 nawe ati “Iyo niyo mpembo yanyu kukazi mwakoze”

Umukuru wabo ati “Yose ariko ?”

Lathifa ati “Niyo mpamvu nabasabye guheba ibitabi n’inzoga nagirango mube abakozi beza. Akandi kazi gahari ni ukubwira uriya mugabo ko mukeneye umuzigo urenze uwo inshuro 20 Kandi byihuse. Niyemera nzababwira icyo gukora nyuma .ikindi guhera aka kanya ntabwo mwemerewe gutembera mumugi kuburyo mwazahura nawe”

Bati “Sawa madam kazima inoti ziboneka nubwo  watubwira kutava munzu mpaka akazi karangiye”

Lathifa ati “Sawa rero mwagenda”




Tuve aho tuze kukibuga cy’indege , Hari umusore warimo uva mundege afite aka breafcase muntoki ndetse no mugakote ke keza . Ageze hanze yafashe Taxi igira aho imwerekeza.

Uko uwo aje twe ninako tubona James mubiro bye arimo gutekereza cyane yibaza kuri Naomi . Akiri aho hari phone yahise imuhamagara aritaba maze imubwira amagambo make gusa ihita ivaho gusa asigara yikanze 😳 ako kanya Naomi ahita yinjira mubiro ati “Inkuruuuu nzizaaaa cheri !”

Nawe ahindura isura agaragaza nkaho ntanakimwe kimukanze ati “Cherie nawe wagiye ureka gukabya ! Iyo nkuru nziza uzana usakuza utaranansuhuza ni bwoko ki ?”

Naomi ati “Chr ntiwabyumva ,ibaze ko nanyuze mwiradiyo ngasanga Umwana wacu ameze neza mbese tuzabyara umuhungu !”

James ati “Yoooh ,Imana ihabwe icyubahiro!”

Naomi amuhereza n’ifoto y’igisubizo umwana ari munda !!

Niki kimukanze sasa ?




Tuze gato kuri Lathifa iwe murugo ,we afite amafaranga yewe anafite byinshi byo gukora. Yaje mucyumba cye cy’ibanga yitegereza amafoto menshi ari kugikuta harimo ayababasore 3 Bahoranye ,iya paul , Isabella ,Sonia,james Mbese hejurubyazo hari izindi zine (Iya Gisele,Lily ,mukecuru na Prince iri muruziga rutukura).

Yarazitegereje arangije yakira phone aritaba baramubwira arangije ati “Mureke yinjire ni umushitsi wanjye”

Ava mucyumba arakinga !!




Bidatinze bwarakeye maze Turabona James arimo agenda n’undi musore Mumodoka  berekeza mucyaro neza neza hamwe Naomi twigeze kumubona yerekera muma episode yabanje . Hari uwo babonye munzira arimo acuruza Ibyamwa mukabase ,uwo barikumwe amutungira agatoki ati “Ni uriya !”

James ati “sawa ,ibindi bindekere”

Barakomeza bamugezeho barahagarara James ahita amuhamagara nawe araza , James ati “Imineke uragurisha angahe ?”

Kumbe uyu mukobwa ahamagaye ni wawundi Naomi ajya yishura akamuha ibisubizo byo kwamuganga ! 

Umukobwa arasubiza ati “Ni 3 kuri 200”

Agura 3 ararya umwe indi ahereza wamusore bicaranye arangije ati “ucuruza imineke iryoshe ,wayingurisha yose se ?”

Umukobwa ati “ Ntakibazo ,Icyo mpfa ni amahera gusa”

James ati “Angahe ?”

Umukobwa ati “ 2000”

James aramwishura yose arangije ati “Weho uri uwahano ?”

Umukobwa ati “Yego !”

James ati “Hari ahantu naringiye gusa nahabuze ,ko ucuruje ukarangiza wamfasha ukanyobora ?”

Umukobwa abanza kumubaza mumagambo tutumva maze birangira yuriye imodoka barajyana!! 😂…..LOADING EPISODE 04



Haaa, James arashaka iki ?



Comments