Episode 04
Episode 03 yarangiye James arimo kwiyegereza umukobwa Naomi ahora yishura akamuha impapuro zo kwamuganga,Yashakaga iki ? Kukirwa Ho Prince ijwi rya Gisele yasa nuryibuka. Turakomeje …..
Dutangiriye Kuri James na wamukobwa hanze y’imodoka ,
James ati “Wakoze kuhangeza nubwo ntamusanzeho narimaze igihe ntahaza ,byibuze ndamenya ukundi mushaka”
Umukobwa ati “Ntakibazo ,kuyobora umuntu ni byiza iyo uzi aho ari kukubaza”
James akora mumufuka akuramo amafaranga aramuhereza ariko umukobwa arayanga ati “Hoya ntabwishu nkeneye, nagufashije nkuko nawe ninza mumugi uzamfasha”
James araseka ati “Sha uri umwana mwiza pe ,basi niba wanze amafaranga wampa namba yawe ,ashobora kugaruka nkazakubaza ukambwira”
Umukobwa ati “Sha nta phn ngira ngewe”
James ati “Oooh , nitwa James nakumenya nawe ?”
Umukobwa ati “Nitwa Beatrice”
James ati “ Izina ryiza kabisa , hanyuma Beatrice ndashaka umfashe ikintu kimwe”
Beatrice ati “ Ikihe ?”
James ati “ Uyu muntu ndamukeneye cyane birenze uko ubitekereza ,ndagirango nguhe telefone Ngusigire na namba yanjye kugirango numubona uzahite umpamagara cyangwa se nugira nkakabazo uzamenyeshe ngufashe kuko nawe wamfashije”
Beatrice ati “Ariko …”
Atarakomeza James amuciramo ati “Mbabarira ibi byo ntubyange!”
Beatrice abona James yamusatiriye cyane ahitamo kwemera afata telefone ya James barangije baramusezera bisubirira mumugi . ESE KUKI JAMES AJE KURI UYU MUKOBWA ?
Nkugarure murugo kwa Lathifa , wamusore twabonye yururuka indege niho yari aje mbese niwe wari uhawe ikaze.
Lathifa ati “Tukwakirize iki ?”
Umusore ati “Amazi arahagije”
Lathifa arahaguruka amuzanira amazi umusore aranwa arangije ati “Wampa amakuru y’umuntu wishe murumuna wanjye ?”
Lathifa ati “Ko wihuse ? banza uruhuke utuze umutwe ubanze utekane”
Umusore ati “ nakoze urugendo rwose mfite ikinzanye ntabwo naje kuryama”
Kukirwa ho haracyari Ukubiri hagati ya Gisele na Prince . Kumeza barimo kurya Prince agira atya agafata inyama agashira kwisahani ya Lily ati “Rya naka” Lily agasubiza ati”Urakoze chr” Kuruhande Gisele umutima ukamurya kuba atariwe ubihawe ! Mukecuru na Charlene kuruhande barabibona ariko ntacyo babikoraho bakomeza kurya. Birakomeza Kugeza ubwo Gisele byanze ko yihangana ahita ahaguruka ajya kwicara hanze , Mukecuru yarahamusanze ati “Biragoye kwifata ariko komeza uhangane n’igeno ryawe, gusa ngufitiye impano”
Amuhereza agatabu gashaje ati “Ugasome kose karaza kugufasha kugabanya ibibazo urimo”
Gisele aragafata gusa ntiyahita agasoma ahubwo arakabika !!
Hirya naho Lily ,Charlene na Prince nabo basatiriye Gisele maze Charlene abwira Gisele ati “ ngwino nawe tujyane gutembera kumazi”
Gisele aranga ati “Hoya , ndikumva ntameze neza mwebwe mwagenda ntakibazo”
Lily ati “Charlene mwihoze ntameze neza”
Barigendera Gisele asigara aho gusa arebye abona Prince agiye afatanye akaboko na Lily ,biramurya ahita ahaguruka ajya munzu kwiryamira.
Twigarukire Kuri Paul ,Turamubona hari impapuro arimo kwuzuza muri bank . Arazuza arangije ahereza abakozi ba Bank nabo bashiraho cashe barangije bamuharurira amafaranga menshi ashira mwibegi ahita asohoka bank yurira imodoka aragenda ! Gusa akigenda hirya hari indi modoka yarimo kumucunga irimo babasore batatu ihita imukurikira !!
Umwe afata phone ahita amuhamagara ati “umuzigo waba wahageze ?”
Paul mumodoka iri imbere yabo arasubiza ati “Ubu tuvugana ,umizigo uri kukivuko ngiye guhita nishura maze ubundi ejo muzanga uri tayali”
Undi ati “Sawa ,natwe amafaranga ari tayali”
Paul ati “Ntakibazo rwose”
Bahita bakupa barangije bakata n’imodoka barekera kumukurikira !!
Tuze mucyaro kuri wamukobwa Beatrice , yicaye murugo hari uwamukomangiye aza gufungura . Ni umugabo warakaye , Beatrice ati “Muraho ?”
Undi ati “Mwakeye barayirya se ? Buri kanya kose nza gufata amafaranga yanjye ukanyakiriza muraho”
Beatrice ati “ariko gusuhuzanya ni umucyo wacu”
Umugabo ati “ Hanyuma no kutishura biri mumucyo ? Wamukobwa we mpa amahera yanjye yikodi izo kinamico zindi uzigumanire”
Beatrice ati “Ariko …”
Umugabo ati “Nta ariko wowe niba amafaranga yanjye utayafite ,sohora ibintu byawe umvireho”
Ahita aninjira munzu atangira gusohora ibintu ajugunya hanze Beatrice amusaba imbabazi ariko umugabo yari yarakaye ntari kumwumva akomeza gusohora ibintu gusa !!
Twigarukire kukirwa , Gisele uko yakaryamye ibitotsi yarabibuze ahita yibuka agatabo mukecuru yamuhaye nk’impano akavanayo arakitegereza Abona inyuma kanditseho INKOMOKO Y’URWANGO N’ISHARI , arakitegereza abona hariho n’ifoto icafye y’abakobwa Babiri bambaye imyenda y’i bwami inyuma yabo hagati hahagaze umuhungu nawe wambaye iby’i bwami . Agira amatsiko yo kugafungura . Aragafungura gusa arebyemo abona amagambo yanditsemo abona si ururimi azi ariko inyuma hari handitse urwo azi . Azingurura izindi Pages n’ubundi abona ntanakimwe yasoma aribaza ati “ Uyu mukecuru kumpa iki gitabu azi neza ko ntazi gusoma iki kirimi yashakaga iki ?”
Ahita ajugunya agatabu hirya ariryamira !!!!!
Mucyaro neza umugabo amaze gusohora ibintu byose bya Beatrice amwirukana. Hari undi wahageze ati “Niki kiri kujya mbere hano ?”
Kumbe ni James wari wagarutse ! Umugabo ati “Wowe uramvugisha iki ?Ndi kwirukana inzererezi munzu yanjye”
James ati “Aaaaah! inzererezi ? Beatrice niki cyabaye ko uyu ari kukwita inzererezi ?”
Umugabo Yitegereza James ukuntu yambaye kuva hasi hejuru abona yambaye neza cyane arangije ati “Isi yararangiye ,gute wambara utyo utabasha kuriha amafaranga y inzu y’indaya yawe ?”
James nawe ararakara ati “Muzehe udatuma ngusuzugura gute umugore wanjye wifata ukamusohora nkimbwa unamutuka Ngo ni inzererezi ?”
Umugabo araseka ati “Nawe uriyita umugabo? Niba uriwe ntiwamwishurira ?”
James ati “Uti kumwishuza angahe ?”
Umugabo ati “Ndamwishuza amezi atatu”
James ati “Amafaranga angahe ?”
Umugabo “ 105K”
James ati “Inzu yawe nyiguze naguha angahe ?”
Umugabo ati “Wabibasha umuburira nikodi ?”
James ati “Nakubajije nsubiza”
Umugabo ati “ Miliyoni 7”
James ahita asubira inyuma mumodoka agaruka azanye Check ati “Shaka abantu tumare”
Beatrice wari wumiwe kukiganiro barimo ahita afata James ati “Hagarika ibyo urimo”
James aramwikura ati “Wapi akagaye ntako nkunda mubuzima”
Ahereza check umugabo , Umugabo atari yayifata Beatrice arayitanga ahita ayitabura Bose barikanga 😳😳😭
James ati “Bea..”
Beatrice ati “Shiii ,ibibazo byanjye ni ibyange ntabwo ugomba kubyinjirira !”
James yarikanze arumirwa kumagambo ya Beatrice ,😳😳…..LAODING EPISODE 05
Comments
Post a Comment