Episode 10
Episode 09 yarangiye murukiko John hagaragaye ubuhamya bw’amajwi amushinja kukiganiro yagiranye n’umukobwa amubwira amabanga ye y’Uko yashatse kwiba Company. Kukirwa ho Prince yari aburiwe irengero . Niki cyakurikiye ? Turakomeje….
Dutangiriye murukiko , inyuma yo kumva amajwi John ubwoba bwaramwuzuye arangije maze umushinja arahindukira ati “Nabyo urabihakana ko utivugiye aya magambo ?”
Sasa John mbere yo gusubiza yahise yibuka ikiganiro baganiriye na Noella wamusi amusura muri gereza arangije ahuza neza n’ibyo yumviye murukiko ,umujinya uragenda uramurya yibagirwa ko Ari murukiko ahita asakuza ati “Noella wamuhemu we !”
Murukiko barikanze maze umushinja ati “Nyakubahwa mucamanza ,imyitwarire ye agaragaje birerekana ko icyo kiganiro yumvise hari aho akizi”
Umucamanza areba John ati “uyu ari mumajwi ntabwo ari weho ?”
John ati “Ndabihakana iyo ni editing ntabwo aringe !”
Umucanza ati “ niba atari weho , izina Noella uvuze ni iryande ?”
John atari yasubiza hari undi wishuriye kumuryango ati “Ni izina ryanjye , John ni classmate wanjye”
Abari murukiko barahindukira ,kumbe Noella yari ahigereye ( Gusa mwibuke muri S03E06 amagambo ari gushinja John bayavuganye hagati ya John ndetse na Noella ubwe ndetse Noella ni umukunzi wa John) !!!😳😳😳
Kukirwa ho bazengurutse ishyamba ryose baheba umusore , Lily areba Gisele ati “Ubuse koko yaba agiye he ko atanabasha no kugenda kubera iminsi aryamye ?”
Gisele ati “Ngewe byanshanze sinakubwira pe ,Iri shyamba ni rigari gusa mfite igiyekerezo”
Lily ati “Ikihe gitekerezo ?”
Gisele ati “Nabonye uriya mukecuru azi ibintu byinshi kuri iri shyamba ,dusubireyo tumubaze wasanga yadufasha kumubona vuba byihuse”
Lily ati “Icyo ni igitekerezo cyiza , barahindukira gusa batari bagenda bahuza amaso na Charlene wari ubagezeho ababwira ati “Mukecuru yabyanze ngo araza kwizana natizana naho ubwo azaba yariwe n’inyamanswa “ Barikanga bombi 😳😳
Tuve aho tuze kuri wamugabo Paul wahuguje ibyo Lily na Mama we bari bamaze kugeraho mukubesha mukecuru agasinya ko agurishije kandi amutuburiye nawe kuvana no kuba atanazi no gusoma agapfa gusinya ibyamuviriyemo urupfu mugihe n’abana be Lily na Prince (uyu bahuye ari impumyi) batari bahari ngo babashe no kuba babigarura . Umugabo noneho Business yarayaguye mbese amafaranga amaze kuba menshi ,agendera mumodoka nziza . Uyu musi hari Undi mukire bari bahuye bafata akameza kitaruye izindi batangira kuganira .
Umugabo ati “Paul ko weho ubukire bwihuse cyane ni irihe banga wakoresheje ?”
Paul ati “Sha ni birebire pe ! Gusa nyine buri mugabo wese agira uko abikora kugera agere kuntsinzi y’ibyo yifuza”
Umugabo ati “Umva Paul nawe ,nyine narimo ngusaba ngo umpe inzira nanjye ndebe ko nava mukugendera muri kariya kamodoka kashize”
Paul ati “ ariko uwareka kukubwira inzira nanyuzemo nkakubwira uko wabona amafaranga mubundi buryo utiriwe unyura munzira yanjye “
Umugabo ati “Ntakibazo icyo mpfa ni amafaranga ntakindi”
Paul atangira kumwiganira ati “ Hari umuzigo wamagendu nshaka kwambutsa kucyambu gusa Leta isa niyawuketse kuko yanze ko imodoka ziwinjiza ukangeraho ,rero weho nka Minister ushinzwe ibyinjira ndakeka wamfasha ukahava ubundi ukishurwa ayawe “
Minister ati “Magendu ? uzi bimenyekanye ko nakirukanwa ?”
Paul ati “Hoya weho reka gukina ,amafaranga ntajya aboneka muburyo bworoshye kandi uzi neza ko ayo Leta ikwishura atakubumba . Rero korana nanjye maze ubundi urebe ko udahinduka umusirimu nkanjye” Minister ati “ ni umuzigo bwoko ki ?”
Paul ati “ ntabwo ari ingenzi kumenya ahubwo igikuru kumenya ni ayo ndi bukwishure”
Minister ati “Ooh ,ubwo uranyishura angahe ?”
Paul ati “ ndakwishura miliyoni 20 Cash !” Minister kumva ako kayabo kamafaranga yarikanze 😳 mpaka umunwa urasama atabizi 😂😳
Murukiko Ho Noella nyuma yo kuhagera yaje imbere maze ahabwa umwanya Wokubazwa . Umucamanza ati “Kubera iki uri hano ?”
Noella ati “Ndi hano nk’umushinjacyaha w’inshuti yanjye John”
Umucamanza ati “None niba ari inshuti yawe ,kubera iki uje kumushinja murukiko ?”
Noella ati “ ni ukubera ko ari inshuti yanjye twiganye ntashaka ko yarwa mubyaha ,yego yamaze kurwa mucyaha cyo kuba yarashatse kwiba company ariko sinshaka ko akomeza kongera ibindi ahubwo niyemere icyaha agabanirizwe ibihano”
TURASHIZEEE ,JOHN UBWE KWIZERA KO ARI NOELLA BYARANZE AHUBWO AZENGA AMARIRA MUMASO.
Umucamanza yahindukiriye John ati “Hari ikintu warenzaho kubuhamya bwose urangije kumva ?” John yabuze icyo yarenzaho nakimwe arahora uwamushinjura agerageza kumwumvisha ko yahakana uwo mukobwa ariko kuvana n’uko amukunda abura icyo avuga kugeza aho umucamanza yanzuye ko bagiye kurwihweza bakanashaka igihano kimukwiriye inyuma yo gushinjwa ibyaha byose harimo gutegura ,ukiba company y’abandi wabiteguye mbese bikaba byaranavuyemo urupfu rw’umusaza ( Papa Gisele) ,Ihungabana rya mama Gisele yewe hanarimo ibura ry’umugore baraganye ariwe Gisele ubu tuzi ko ari kukirwa !!!!!!
Mbega inkuru we !! Sha abantu bisi si abo kwizera pe ! Kuki Noella ahemukiye John bigeze ahangaha koko ?
Twigarukire kikirwa , nyuma yaho charlene ababwiriye ko mukecuru yanze kubafasha byabaye ngombwa ko bicara bakaganira .
Gisele ati “Kuki adashaka kudufasha ?” Lily ati “Simbizi gusa ubwo namubwira ko Prince abuze hari ijambo yambwiye ryantangaje !!
Gisele ati “Igiki ?”
Charlene atangira kubiganira inkuru umukecuru yakuze amwiganira gusa twe ntabwo turi busubire inyuma gusa turatangirira kuntekerezo Gisele yari yareretswe Na mukecuru . Charlene ati “ Umugaba mukuru w’ingabo ndetse na ministiri ujejwe ubutunzi bamaze kuba babona umwami asohotse bitunguranye akajya kureba umwamikazi bakoze iyo bwabaga bamenya amakuru ko umwamikazi atwite ariko nabo babigira ibanga nkuko umwami nawe yari yabikoze. Kuvana nuko munshoreke zafashaga umwamikazi harimo abagambanyi , uko ubuzima bw’Umwamikazi bwagendaga abo bagabo nabo barabimenya . Bidatinze igihe cyo kwibaruka cyarageze maze umwamikazi abyara abana babiri babakobwa gusa kuvana n’Imbaraga nyishi yari yakoresheje ndetse n’imwe mumiti inshoreke y’ingambanyi yajyaga imuha yarahwereye maze yanshoreke ifatanije n’izindi biba umwana umwe basiga undi . Umwamikazi yaje gukanguka bamwereka umwe ndetse n’umwami abona umukobwa umwe. Uwibwe yarerewe kumugaba mukuru w’ingabo aho yamureze nkumusirikare agiranngo azamukoreshe yigarurira ubwami gusa ibyakurikiyeho nyuma ….”
Ahita aceceka maze Gisele ati “Hakurikiyeho iki ?”
Charlene yanga gusubiza 😳
Muri gereza ho John bamugaruye aho agomba kuba ategereje umusi urukiko ruzamukatira baramufungirana. Gusa nubwo bari bamufungiranye intekerezo ze zarimo zitekereza kuri Noella gusa yibuka ibihe byiza bagiranye, amasezerano menshi bahana igihe John azaba yamaze kugera kumitungo y’iwabo wa Gisele . Yibuka umusi Noella amubwira ko amutwitiye bakishima . Amarira niyo yarimo kugaragaza agahinda afite mukurekura amarira adacika . Yibutse noneho uburyo Noella uwo bagiranye ibyishimo ariwe umushinjije murukiko mbese avuga ko ari inshuti isanzwe arivugisha ati “ Koko kwiyi si ntamuntu wo kwizera ubaho !”
Arangije akora mumufuka avano urwembe rushasha yikata umutsi w’izosi amaraso atangira kwirasa kurukuta nkamazi 😳!!! …..LOADING SEASON 04
Umugisha W’undi ntaho ujya ujya ,byanze bikunze usubira kwanyirawo .
Paul we bizamuhira ? Charlene ahishe iki ?
Ni ibibazo byinshi twibaza ariko muri SEASON 4 Izadusubiza byose.
Comments
Post a Comment