Umugisha S04E02

 Episode 02



Episode 01 yarangiye James atangiye gusa nukeka Noella akurikije ibimenyetso bike yari afite. PRINCE we kukirwa yari abonanye Na Gisele gusa Prince bigaragara ko ntakintu nakimwe yibuka cyane ko yari yakubiswe mumutwe . Twikomereze….




Dutangiriye Kukirwa aho Prince bamuzanye munzu kwa mukecuru, Gisele ati “mukecu afite ikihe kibazo ?”

Mukecuru ati “ Ubwo murumuna wawe yakubesha ko ari kumuvura ntabwo yarimo kumuvura ahubwo yarimo ashaka kumukuramo imbaraga”

Gisele arikanga arangije arabaza ati “Urasobanura iki Kuvuga imbaraga”

Mukecuru arisekera ati “Erega wamwana we iri ni igeno utagomba guhindura gusa kandi wanabihindura hamwe wabibasha”

Mukecuru ahita yisohokera aseka maze Prince utiyibuka atangira kwinutsa bigaragara ko hari ikintu ari guhumurirwa !! ( Mwibuke yahoxe ari impumyi rero kumva no guhumurirwa izo sense ze zikora cyane). Uko yakihumurije yahise asohoka ageze kumuryango Ahasanga Charlene na Lily ahita abihumuriza bose ageze kuri Lily ati “Urinde ko impumuro yawe ndi gusa naho nyizi ?”

Lily nawe ati “ Cheri koko ntunyibuka ?”

Gisele inyuma arikanga ndetse Prince ahita ahindukira areba Gisele cyane anahindukira nanone areba Lily biramucanga arangije abaza Lily ati “Niba weho uri Cherie wanjye uriya we ninde ?” 




Twigarukire mumugi sasa , Babasore babiri bigeze guhabwa akazi na John ngo bashimute Gisele bikarangira bamubuze bagashimuta utariwe ariwe Lily yarangiza John akabagambanira kuri polisi mbese Umwe muribo akaba ari murumuna w’umupolisi . Aha bibereye murugo barimo kwinwera inzoga , ako kanya  Hari uwabakomangiye umwe ajya gufungura !

Afunguye hahise hinjira Lathifa mbese inyuma ye arikumwe na wamugenzi wabo wari ufunzwe wafashwe cyagihe John yabatanze !!

Abasore uko ari babiri bahobereye mugenzi wabo bishimye barangije bamuha Ikaze Lathifa mucyubahiro maze umwe ubakuriye arinawe ufite murumuna we W’umupolisi ati “ madam urashaka ko dukora iki ?”

Lathifa ati “Ntibigoye ,icyambere ndashka ko muheba ibiyobyabwenge n’ubusuma buciriritse mukora”

Undi ati “twebwe niko kazi kadutunze ,wenda watubwira icyo tugukorera ariko ubuzima bwacu ntubwinjirire”

Lathifa ati “ Ndashaka ko munkorera ariko kandi mukankorera muburyo buri  professional”

Undi ati “Gute madam ?”




Twigarukire kukirwa ,Sasa Prince kuvana no kuba yumva impumuro cyane ya Lily yizeye ibyo Ari kumubwira amusobanurira uwariwe  Gisele agira ishyari ahita yivumbura aza kwicara mwishyamba wenyine arimo arira !

Acyicaye mukecuru yarahamusanze nawe yicara hirya yitegereza umukobwa arangije atangira kuvuga ati “weho na murumuna wawe muri ibyago ndetse n’umugisha kukiremwa muntu , Urufunguzo Rufite ingufuri zibiri kandi ni rumara kwugurura ingufuri imwe ntabwo rwafungura indi “

Gisele nubwo agahinda ari kose abitekerezaho arangije ati “ Ukomeje kumbwira amagambo afubitse, ese byose ni ibiki ?”

Mukecuru asekamo gato arangije ati “ Ufite imyaka ingahe ?”

Gisele ati “Mfite imyaka 29” 

Mukecuru ati “Weho iyo niyo uzi ariko burya weho na murumuna wawe muruta na Yesu ubwe !”

Gisele arikanga gusa umukecuru arakomeza ati “weho na murumuna wawe muri Impanga ,abana b’umwami gusa uburyo mwabonetse ni kubushake bw’Imana weho ufite imbaraga z’icyiza naho mukuru wawe afite imbaraga zikibi zanarimbura gusa mwese mufite urufunguzo rumwe gusa. Mukuru wawe aramutse arubonye yarimbura kuko ntiwanamuhagarika ariko kandi nawe urubonye ntacyo avuze kuri weho”

Gisele akomeza gucanganyikirwa gusa mukecuru arakomeza ati “ntabwo wabyumva ariko Ariko weho urashoboye ,shakisha urwo rufunguzo wikize ukize n’isi cyangwa ukomeze kubabara n’abandi bazababare kubera weho”




Mumugi twigarukire Juri James ,nyuma yaho John apfiriye Lathifa wiswe ko yaguze company yati yayishize mubiganza bya Isabella mubyara wa Gisele . James nawe agira ibiro bye muri company arimo gutekereza cyane yibaza kumukunzi we Noella n’icyo baba bari bahuriyeho. Yagiye kuri internet ashaka amakuru koko abona ishuri John yizeho ndetse n’ishuri Noella yizeho ni rimwe ndetse kera bahoze bateretana bacyiga gusa Noella yari yarakatiye John . Akomeza gushakisha ariko amakuru amuha umuco uhagije arayabura !!

Nibwo yashakisha umuryango wa Noella nawo abona amakuru yawo gusa ahitamo Wamusaza we utwara Taxi asanga Taxi atwara ni iya John biba ngombwa ko ashaka Adress ye neza akamushaka.




Nkuvane aho nkuzane kuri Paul (Wahuguje imitungo ya Lily)  Amaze kuba umuherwe mbese appointments ze zose ni izabakire gusa , uyu musi yahuye n’abandi baherwe 3 Gusa abo bahuye twebwe turabazi ni babasore 3 John yigeze guha akazi .

Paul ati “Nimwebwe bohereje ?”

Umusore ati “Ntabwo twoherejwe ,ahubwo nitwe ba boss”

Paul ati “Eeh!”

Undi ati”Ko wikanga ? Biragaragara ko uri umwana muri aka kazi niba ugikoresha true identity yawe”

Paul ati “Mwampa Code ya Business ?”

Undi ati “ Alfa never end ,omega End

Paul ayumvise ahita abibuka ati “ Kumbe nimweho,muze mbereke Business”




Kukirwa Gisele nyuma yo kubwirwa amagambo akomeye na mukecuru , yafashe umwanya akiri mwishyamba arihanagura ibyo kurira arabanza arabiheba atekereza neza ,

Mumutima arivugisha ati “ ariko se ubundi ndinde? Kuki nisanze hano ? Ese naba mfite impanga ? ninde ? urufunguzo rwo niki ?”

Acyibaza ibyo ikirere cyahise gihinduka ahati izuba hahinduka umwijima ,inkuba zirakubita mpaka naho Lathifa ati mumugi arivugisha ati “ Mushiki wanjye arimo kugerageza gukanguka”

Haaaa,biraba ibyuya !!!! …….LOADING EPISODE 3 



Ese iyi nkuru iracura iki ? Utazacikwa na next episode


Comments