Episode 01
Season 03 Yarangiye John yikase umutsi w’izosi nyuma yo guhemukirwa n’uwo yizeraga Noella. Kukirwa Ho Charlene yaraciye inkuru atayisoje . Paul nawe umutungo wa Lily yaramaze kuwuzamura mbese hari fraude yari amaze kwemerera ministre ujejwe ibyinjira miliyoni 20 Ngo yemerere fraude ye yinjire. Ese hakurikiye iki ? Twikomereze….
Dutangiriye kuri Isabella, Sonia na Boss wabo Lathifa .
Isabella ati “Uyu we uramukoraho iki ?”
Lathifa ati “ Uyu mureke yigire utwo yigira , ndashaka ko azicuza ubuzima bwe bwose kuba yarahemutse”
Sonia ati “Rwose nanjye nkurikije inkuru utubwiye akwiye kubiryozwa pe”
Lathifa ati “ Ba mumuretse umuti we uri kuziko vuba uratungana ubundi awunwe yumve ubusharita bwawo”
Isabella ati “ Niki gikurikiyeho ?”
Lathifa ati “ Ni ishingurwa ry’uwo wasubiriye !”
Isabella ati “ Urasobanura iki ?”
Lathifa ati “ Atsa Tv”
Sonia afata Remote yatsa Tv bahita bakubitana n’amakuru avuga kurupfu rwa John wiyahuriye muri gereza yari ategerejemo umwanzuro w’urukiko. Barikanze 😳😳
Twiyizire kukirwa , Prince neza baramubuze basubira inyuma murugo gusa Gisele we yanze gusubira murugo ahubwo akomeza kuzenguka mwishyamba wenyine. Lily yashikiye aho mukecuru yicaye ati “Mukecu kuki udashaka kudufasha gushaka Prince ?”
Mukecuru yitonze ati “ erega buri muntu agira igeno rye ,rero mumureke yihitiremo uko ashaka !!”
Lily ati “ariko mukecu ibyo ni ibiki uba wigira kandi aha turi kuvuga ubuzima bw’umuntu?”
Mukecuru ati “Ndashaka kuryama” Ahita ahaguruka ajya kuryama ntakindi avuze Lily arumirwa 😳
Kumbe mwishamba ho Gisele yakomeje kuzenguka ahamagara Prince araheba bigera aho yicara yubika umutwe ararira gusa 😭 Yoo disi kuva kera Prince ntanubwo barabona akanya ngo bakundane igihe cyose bahuye biba ari ibyago gusa !!
Akirimo ararira hari uwamukoze kurutugu arikanga ! Mukwikanga yeguye amaso aramureba abona ni Prince mwenyewe ! Sibwo ahise ahaguruka akamusimbukira akamuhoberana ururwiro mbese amarira yarimo arira ko yamubuze agahinduka ibyishimo ❤❤ gusa Prince arimo ahobera we yarumiwe nkaho atanamuzi 😳
Twigarukire kuri Paul we na Minisitiri wamufashije kwinjiza umuzigo we bitemewe ! Bahuriye ahantu hitaruye umugi maze Paul ahereza igikapu minisitiri ati “ Abakozi ba Leta usanga mukurikiranwa kuburyo kuba nari gushira amafaranga nkaya yose kuti account byari kuba ikibazo ,rero nahisemo kuyaguha Cash”
Minisitiri ati “Wabikoxe neza ,umwanya wose tuba ducungwa nkibitungwa”
Paul ati “Ubundi deal nkizi nizo zituma umuntu abaho neza apana arya yo kukwezi atanishura n’inzu umuntu atuyemo”
Minisitiri ati “ reka sha ,ubwo nubona n’akandi kazi uzambwire tubikore byosroshe”
Paul ati “Nkunds abantu nkamwe mwumva vuba!”
Barasezerana buri wese yurira imodoka ye arataha.
Twigarukire kukirwa aho Gisele we umutima we wari warashenguwe n’agahinda ko kuba kure wuwo akunda yarimo akamarira muguhobera Prince abyushimiye ! Yamuhobereye unwanya munini arangije aramurekura ,arangamira kwisura ya Prince undi nawe aramureba bahuza amaso neza begeranye maze Gisele ati “ Prince nababaye igihe kinini uri kure yanjye gusa aya mahirwe Imana impaye yo kongera kukungarurira ntabwo ndi buyapfishe ubusa ,Prince NDAGUKUNDA !”
Prince mwisura yo gutungurwa ati “ Wamukobwa we urinde ?”
Turashize 😳 , Isabella arikanga ati “Prince !”
Prince arasubiza ati “ Prince ninde ?”
Gisele ati “ Ni weho” Prince ati “Ngewe ninge Prince? Hoya uwo singe yewe nawe sinkuzi pe”
Gisele kubyakira biranga atangira kwikubita kumutwe ngo arebe ko yaba aryamye akaba arimo kurota ariko asanga ni live !
Prince ati “Ese ubundi ndinde ?”
Aho umutindi yanitse ntiriva kabisa ,sibwo Prince akangutse atibuka nakimwe !!! Kandi kuba atibuka ni bibi kuko urukundo rwabo ruhishe byinshi tutari twamenya !!!
Mumugi ho turabona James aryamanye na Noella gusa James we turabona ari gutekereza cyane ,
Noella arabyuka amuryama kugatuza ati “mukundwa uri gutekereza iki ? Humura wanshimishije pe kandi nishimye bihagije”
James ati “ Koko ?” Noella ati “Cyane chr ,ahubwo reka mbuke ngushakire utwo urya dore uba wanakoresheje imbaraga nyinshi”
James ati “ Aho chr nkunda ko uba unyitwararika cyane , gusa ujye wibuka no kwitwararika kumwana wacu”
Noella ati “Humura cheri ,nawe mba muzirikana nkuko nzirikana se”
Noella arabyuka gusa James asigara yibaza mumutima ati “ Koko ni gute Noella yagiranye ikiganiro nka kiriya na John kuburyo amubwira amabanga ye yose atamuhishe atari inshuti za hafi ? Kandi mugihe cyose tumaranye ntanarimwe yigeze amumbwiraho ko ari inshuti ye biganye . Ikindi mutukiko ubwo Noella yaza agatanga ubuhamya John yahise atungurwa yewe abura n’icyo yongeraho bigaragara ko yari ahemukiwe n’umuntu yizera !! Ese ubundi niki kibiri inyuma ?”
Haaa sibwo atangiye kumukeka ! kandi abantu bize amategeko bagira amatsiko arenze ,gusa kubasomye iyi nkuru ,tuzi neza ko Noella na John bari bakundanye yewe anamubwira ko amutwitiye ndetse na James ubwe azi ko amutwitiye . Ndetse ikiganiro cyashinjije John hari amagambo yiyongereyemo kuyo twari tuzi ko baganiriye mbere. Ese bizagenda bite ? Udacikwa na Episode 02
Comments
Post a Comment