Umugisha 09
Episode 08 yarangiye Gisele bakomeje kumwibutsa ahahise, John we murukiko umuburanira yari avuze ko afite ubuhamya buhagije abandi barikanga. Ese bwari ubuhe ? Turakomeje …
Murukiko umucamanza ati “Wampa ibyo bimenyetso ?”
Ushinjura ati “ Nyakubahwa mucamanza , imbere y’Uko nzana ubuhamya bufatika mwanyemerera nkabanza nkazana ubudafatika ?”
Umucamanza ati “Ntakibazo wabuzana”
Ushinjura ati “Mbere y’uko umukiriya wanjye agura iyo company hari umunyamategeko wayo yagiraga , uwo munyamategeko niwe wazanye impapuro zasinyweho na nyakwigendera wagurishaga ,umukobwa we akanaba umugore w’umukiriya wanjye. Mbese na nyuma baza kumunyaga niwe wazanye abamunyaze. Aho namwe ntakintu mwumva ko harimo akagambane ? bigaragara ko byose ariwe wabikoze”
Ushinza arahaguruka ati “ Ndakeka icyo kitaba ubuhamya ,umunyamategeko wa company cyangwa w’umuntu yigenga ni inshingano ze zo gutegura buri kimwe cyose kijanye n’amategeko ya company cyangwa y’umukiriya we bwite. Rero kuba ariwe yazanye izo mpapuro zari inshingano ze”
Abari murukiko inyuma batangira kujujura bongorerana ati “Nibyo rwose zari inshingano ze”
Ushinjura arahaguruka ati “ Mushobora kubyumva nkibisanzwe ariko reka mbibasobanurire” Ahereza impapuro Umucamanza mukuru ati “ Urwo ni urugero rw’impapuro zikoreshwa hagurwa ndetse hanagurishwa imari ,aho handitse amazina y’uwaguze iyo hakoreshejwe kwandikwa n’ikaramu itandika bayikojeje kuri bougie (Iriya badomeka ikamurika) Ntabwo biboneka ko hari icyabaye kuko byose birera . Weho wahandika n’ikaramu ukabona rwose ko wabisoje ntakibazo gusa uwashatse kukwiba iyo afashe ivyatsi vyo mwishyamba ( Simbivuga hano kumvo z’Umutekano w’ababikoresha bavura) akabivuguta akavanga yarangiza agafata akablash gato agakoza muri wamuti yavuguse yarangiza akanyuza kuri ryazina ryawe , izina ryawe rihita ryisiba hakagaragara izina ryambere banditse bakoresheje Bougie kandi wowe uba wahanditse ntakintu ubona !!”
Abari murukiko bose barakangarana 😳😳 …
Kukirwa ho mukecuru yarekuye umutwe wa Gisele ati “ Ibyo ubonye birahagije dore ndanisonzeye !”
Ahita anigendera abasiga aho . Lily na Charlene begera Gisele ati “ Ubonye iki ?”
Gisele ati “ Wapi ntakidasanzwe usibye ko nari kubona i bwami”
Lily ati “ i bwami ? Ibi bisobanuye iki ra ?”
Gisele ati “ Nge byananshanze ahubwo !”
Bakiganira hari icyakorotse munzu aharyamye Prince bahaguruka binjira bombi !!
Murukiko koko bari bamaze gupima neza ibyo umushinjura amaze kuvuga mbese babomye ko aribyo. Umucamanza areba umushinjacyaha ati “ibi urabivugaho iki ?” Umushinjacyaha nawe arahaguruka ati “ Imbere y’uko nzana impapuro zanyazo ngo nazo muzipime ndashaka gusaba uruhusa mbanze ngire icyo mbaza ushinjwa icyaha”
Umucamanza ati “ wamubaza ntakibazo”
Umugabo yegera aho John ahagaze muri kakumba arangije ati “ Nyakubahwa John , ese twiyibagije ibyaha byose ushinjwa . Waba ufite ubusobanuro bwaho waba warakuye amafaranga waguzemo iriya company yose ko tuzi neza ko wowe wari umukozi muriyo ?”
John ntiyasubiza ahubwo abanza kwegura amaso areba umushinjura maze umucamanza arabibona ahita avuga ati “John ufite gusubiza weho ubwawe”
John atangira kurya iminwa gusa Umushinja arabibona ati “Guceceka kwawe nacyo ni igisubizo usibye ko aha dufite ibimenyetso bifadika”
Afata Flash ahereza umucamanza ati mwaplayinga amajwi ariho !
Haaa ,HARIHO IKI ?
Kukirwa ho uko bakinjiye mucyumba Prince yari arimo basanga umusore ntawuhari kandi yari amaze imisi asinziriye !
Agiye he sasa ? Gisele kubyumva byaramucanze atangira gusakuza ahamagara Prince ariko amushaka mucyumba ariko ntawe abona , Lily kuruhande we yahise akoma Charlene ati “Bwira mukecuru ko Prince abuze”
Charlene ahita yerekera gushaka mukecuru Lily nawe afata akaboko Gisele ati “ Haguruka tujye kumushaka reka ubugoryi bwo gushakira umuntu musi y’igitanda”
Barasohoka bajya gushakira mumashyamba gusa aha wakibaza aho agiye kandi tuzi ko amaze imisi ari muri Coma !!
Murukiko ho ntakindi cyabaye haba hari za video na Mp3 player bahise bashiramo Flash maze hatangira ijwi ry’umukobwa rivuga riti “
Ariko John wari wabiteguye koko ?”
John mwijwi rye arasubiza ati “ cyane , mbese uko nari nabikoze ntabwo narinzi ko hari uwanzunguruka muburyo bworoshye”
Umukobwa ati “Mana we ,ubwo se watekerezaga ko umugisha w’undi uzaguhira ugatunga imitungo itari iyawe ?”
John ati “Nari nabiteguye neza mbese nanabyanditse kuburyo ntagomba kwibeshya”
Umukobwa ati “Urakeka urukiko uzaruva imbere gukora icyaha nkicyo wagiteguye Brother ?”
John ati “ rwose ubivugiye mugihe ,ndashaka ugende unshakire abicanyi bice John kuko nyuma y’ibi niwe wenyine wazandaburiza ”
Umukobwa ati “Ariko John urakeka uko wahoze kwishuri wiba ibyabandi nanubu byaguhira ?”
John arasubiza ati “Mugore w’umuntu ,ngewe natsinzwe rimwe gusa mubuzima ubwo wanyanga ugakundana n’undi mugabo ariko usibye wowe ntayundi wagerageza gutuma ntsindwa”
Umukobwa ati “ ariko nakubwije ukuri ntabwo nabaye nkabandi ngo nkuryrye kandi ninayo mpamvu ndi hano kugusura ,gusa amagambo urimo kumbwira uri kuntungura”
John ati “ngutungura ?”
Umukobwa ati “John nari naje kugusura nkishuti ya kera sinarinzi ko ubutubuzi wakora kwishuri uzabukora no kuri Company nkiriya”
John ati “Iteka abatunze amafaranga si uko bayabonye mumucyo niko abantu babizi gusa hari abandi tutirirwa tuvunika ahubwo turyama turi abakene tugakanguka turi abaherwe. Uzi ikidufasha ?”
Umukobwa ati “Hoya”
John ati “Ni ubwonko Imana yaduhaye”
Umukobwa ati “ Ariko John ntanubwo witaye kungaruka z’uriya muryango ?”
John ati “ ITEKA KUBAHO NEZA IBINDI INYUMA”
Urukiko rwose rwumvise amagambo yose Ya John ndetse n’uyu mukobwa barikanga neza icyaha kiramuhama mbese na John ubwe arikanga yewe n’uwamuburanira akubitwa n’amasoni kuba yarimo arenganura umuntu w’umuhemu !!! Isabella we aho ari mugihe abandi bari bikanze we yarimo amenyura aseka !! ………LOADING EPISODE 10
Ese uyu mukobwa ninde ? Gusa absomye S03E06 ndakeka mudatunguwe
Comments
Post a Comment