Episode 08
Episode 07 yarangiye Gisele umukecuru amukoze kumutwe atangira kumwibutsa ahahise . Twikomereze….
Ngusubije inyuma y’imyaka igihumbi imbere y’ivuka rya Yesu, Hari umudamu w’icaye musi y’igiti mwishyamba afite umugozi arimo arira atakambira Imana ati “ Mana kuki wemeye koko ko mbaho ntabyara ? abantu ntanumwe ukinshaka yewe n’umugabo wanjye wanjye ntakinshaka kuko wangize utabyara !!! Mana ndakwinginze umva amasengesho yanjye”
Nyuma yo kuraramikira Imana ntagisubizo arimo kubona yarahagurutse yurira cyagiti yari munsi arangije afata wamugozi arawumanika arangije yiyambika mwizosi ahita yiyahura !!
Akirimo gusamba hari umurabyo wavuye mwijuru uhita uca wamugozi umugore arwa hasi . Ijwi riva mwijuru rigira riti “ Mugaragu wanjye,wanyizeye igihe kinini mbese ucitse imbaraga wari ushitse kandi kuvana ni uko witwaye neza mubihe byawe byose ndasubiza igisabo nkigwije kabiri ariko kandi abana bawe bagomba kuvuka batandukanye umwe ni umuvumo kucyaha wakoze undi ni umugisha kuko witwaye neza”
Umugore acyumva ayo majwi munda ye hahise hakinamo utuntu ,umubiri we uragenda urahinduka aba mwiza kurushaho neza bigaragara ko neza yari ahise atwita inyuma y’igisubizo cy’Imana.
Umugore nyuma y’ibyamubayeho yasubiye murugo gusa uko bigaragara hari i bwami ndetse abasirikare barinda i bwami batangiye kumubona ugutandukanye kuvana n’uko yari yambaye nkumuntu usanzwe.
Umwami ariwe mugabo we ubwe yaje imbere y’abasirikare biboneka ko nawe yari ahangayikiye umugore we ati “ Mukundwa wari wagiye he ?”
Umugore habe no kuvuga ahubwo yahise yikubita hasi arahwera umwami aza yiruka kuramira umwamikazi we . Byihuse yagombaga guhita bamwitaho nkumwamikazi. Ibyacu ntibitinda umwami muntebe ye aho ategerereje ibisubizo umuvuzi mukuru yaje gutanga ibisubizo ati “Nyagasani igisubizo nzanye nabwo nakivugira hano !”
Umwami ati “ Eeeh !”
Umuvuzi ati “ ndakeka untahura nyakuganza!”
Umwami ahita atanga itegeko Ko abacamanza ,abatware bose basohoka barangije bikorwa nkuko bishakwa maze umuvuzi ati “ byiza noneho, nyagasani igikomangoma kiri munzira”
Umwami arikanga arangije ati “ urasobanura iki ?”
Umuvuzi ati “ ndashaka kuvuga ko umwamikazi atwite”
Umwami acyumva ayo magambo ntakindi cyakozwe yahise asohoka yihuse ntakindi yongeye kwitaho direct yerekeza mucyumba cy umwamikazi . Hanze yanyuze kuri babatware ahejeje gusohora munama maze kuruhande General mukuru w’ingabo kuruhande atangira kuganiramo na minisitiri w’ubutunzi ati “ni iki kidasanzwe kibaye ?”
General ati “nanjye simbizi ,gusa ndi kwibaza ikimujyanye kureba umwamikazi ikitaraganye kandi umusi wabo wo guhura utari wagera gusa ukore ibishoboka ubone amakuru meza”
Minisitiri ati “ndabikoraho ntugire ikibazo”
Kumbe umwami we bari kuvuga yinjiye ikitaraganye aho umwamikazi atuye akimukubita amaso arikanga cyane ko umwamikazi ubwiza bwari bwiyongereye noneho ukubitijeho n’Uko atwite ibintu yahoraga aririra byatumye ahindukirana akanyamuneza kadasanzwe n’ibitwenge byinshi ,ibyakuruye umwami agahita amuhobera ntakindi amubajije !!
Tuve i bwami tuze mucyaro ,aho abaturage biboneka ko bashonje hari ubari imbere ahagaze hejuru y’udufuka agira ati “ baturage b’igihugu cyacu ,umwami yumvise amarira yanyu mbese uyu musi yaboherereje umuceri ngo musabikanye mugihe akirimo kubashakira aho mwatura nyuma y’ikizuba cyatse kikangiza imirima yanyu”
Akirimo kuvuga umwe ati “uwo muceri we uradufasha iki kandi umwami ubwe akomeje kubika icyateye amapfa (ingoyi) ? Niyice nyiribayazana amahoro yongere asage igihugu” Akivuga atyo n’abandi baramushigikira urusaku ruba rwinshi maze umwe uri hejuru ati “mutuze rwose ! Umwami wacu aradukunda kandi ntacyo atakora kubwo abaturage be ,vuba azakura iki cyorezo (izuba) mugihugu”
Tuve kukirwa aho Bari kwibutsa Gisele ibyakera tuze murukiko aho John bamuzanye. James turahamubona gusa Noella we ntabwo tuhamubona , Isabella kuruhande nawe turamubona yicaranye na Sonia ndetse na Lathifa mwenyewe. John ari muri kakumba ategereje kumva uko urubanza ruri bugende . Umushinzacyaha arahaguruka ati “ nyakubahwa mucamanza ,ushinzwa ibyaha aragirizwa gutegura ndetse akanakora ubusuma akoresheje uruyeri , ibyo nyuma yo kubigeraho aragirizwa urupfu rw’umusaza( papa Gisele) watwaraga company yashatse kwiba ndetse n’ibura ry’umukobwa we tutazi ko nawe yaba akiri muzima . Rero turasaba urukiko rumuhane rwisunze amategeko aryanye n’ibyaha arerwa ! Murakoze”
Ahita yicara maze ushinjura nawe arahaguruka ati “nyakubahwa mucamanza ,umukiriya wanjye ararengana ,ntabwo yigeze ateka imitwe ahubwo we yaguze company barangije bamuca inyuma kugirango bamwibe”
Umucamanza ati “waba ufite ibimenyetso bibigaragaza ko bashatse kumuca inyuma bamwibe”
Ushinjura ati “ cyane rwose ndabifite ndetse nanabizanye !”
Bose barikanga 😳😳 John nawe aho ari amenyuramo !!!! …….LOADING EPISODE 09
Comments
Post a Comment