Episode 07
Episode 06 yarangiye Mama Lily apfuye nyuma yo gushitukizwa na Paul ko yabaguriye iduka kandi abeshya .
Turakomeje….
Turabona Lathifa ari mubiro Isabella amwicaye imbere ,
Isabella ati “ Lathifa rwose ibi bintu sinzi ko nzabishobora pe! Byiza washaka undi”
Lathifa ati “Isabella uzi neza ko nkwizera ,impamvu ari weho nahiseno ni uko nkufitiye ikizere ko wabikora kandi ikindi nanjye nzaba mpari ntabwo uzaba uri wenyine”
Isabella ati “sawa ,ubwo wamaze kumpitamo nzabigerageza gusa nibinanira ntuzanseke”
Bombi baraseka 😂😂 gusa nkishuti byari ibisanzwe !!
Twiyizire kukirwa , Nanubu Prince aracyasinziriye ntabwo yari yakanguka.
Gisele ntabwo amujya kure akomeza kumwitaho ntamuva iruhande . Lily na Charlene barinjiye ati “Urakomeye kabisa ,ubwo uraza kwicara ahongaho kugeza ryari ?”
Gisele ati “Hoya ndahicara mpaka ,ntabwo nzongera gukora ikosa ngo mujye kure atongera kubura”
Lily araseka ati “ariko mana , aha kuri iki kirwa duhari turi abantu 5 batarenga kandi twese dutuyemo hano. Urakeka arinde w’undi uzakumwiba koko ?”
Gisele ati “Hoya ngomba kumuba hafi isegonda kurindi”
Lily ati “Ariko utibagirwa amasezerano twagiranye ngo wisubireho”
Gisele arahaguruka areba neza Lily ati “Ibyo kwigira nyamuragi ntabwo nzongera kubikora narimwe Lily ! Niba Koko Prince ari umukunzi wawe nkuko wabimbwiye ,nakanguka nzamuvugisha mbimwibarize ubwanjye amaso kuyandi”
Lily arikanga ashaka gusubiza arakaye gusa Gisele amushira agatoki kumunwa ati “Ntajambo narimwe nkeneye kumva kuva iwawe rirebana na Prince . Ngomba kuzabimwibariza !!”
Lily abangura urushi ngo amukubite gusa Charlene ahita abajya hagati ati “Ubwo murapfa iki ?”
Tuze mumugi , Turabona Noella aryamanye na James (Mwibuke Noella akundanye na John ndetse na James kandi bose bazi ko abatwitiye). Bakoze ibyabo barangije Noella aryama mugatuza ka James ati “ Cheri wakoze nishimye”
James “Koko bb ?”
Noella “ Cheri ntiwabyumva pe ! nishimye sana bihagije mbese kugira mbikwereke ngufitiye n’impano”
James “ eeeh ! Impano ?Noneho ngiye kuzajya nkora imyitozo kugira impano zizabe nyishi”
Noella ati “Cheri ? ibyo ninde wabikubwiye ? reka reka ibyo ushoboye birahagije”
James ati “ok niba ubishima ntakibazo,mpa iyo mpano yanjye rero”
Noella ati “Reba kuri Whatsapp yawe”
James afungura phone ajya kuri whatsapp abona Noella Chr yamwoherereje audio ati “cherie ,impano ya Audio ??”
Noella ati”Yego wayumviriza”
James ahita atangira kuyumviriza…
Tugaruke kuri John aho afungiye ,nanone yasuwe n’izindi nshuti . Ntabandi ni Babarara babiri yatumye gushimuta Gisele bikarangira bashimuse utariwe ariwe Lily yarangiza akabagambanira ko bari bashatse kumwica.
Ageze imbere yabo yanze kuvugana nabo ahubwo adaba polisi ko amusubiza muburoko.
Barimo bamusubizayo umwe yaramubwiye ati “Iteka umugisha w’undi ntabwo waguhira gusa zirikana iyi mibare 52021001 kuko wasanga izagukiza intambara watangiye”
Abagabo bahita bigendera gusa basiga bamubwiye amagambo asa naho akomeye .
Kuri Noella na James,
James ati “ Aya majwi wayakuyehe ?”
Noella ati “Chr ,erega ni ubwo uhora umbona nkumunyantege nke ariko burya ndakomeye. Maze kubona umwanzi wawe nashatse kumushira hasi byihuse”
James ati”Ariko uko mwaganira mwasa nkabaziranye”
Noella ati “TuraZiranye cyane ninabyo byamfashije kugufasha umukunzi wanjye”
James ati “Chr uri umuhanga pe ,aha John ntaho yahera ancika pe”
Noella ati “Mushire hasi ntakindi kuko yatubangamira”
James ati “Nkurikije iyi audio agomba gutsindwa ariko mfite ubwoba”
Noella ati “ Ubwoba bwiki ?”
James ati “Ubwoba bwawe kwinjira muri iyi dossier”
Noella ati “James mukundwa kora icyo ushaka gukora John simutinya kuko ubugenzi twagiranye kwishuri akampemukira agomba kubwishura”
Ni ubhe bugenzi Sasa ?
Kukirwa sasa, Lily ,Gisele ,charlene na mukecuru bari kumeza bafungura.
Mukecuru abwira Gisele ati “Uriteguye ?”
Gisele ati “ Nitegura iki mukecu ?”
Mukecuru ati “Oooh , ndi kukurenganya koko weho ntakintu nakimwe wibuka”
Gisele ati “Urasobanura iki ?”
Mukecuru ahita ahaguruka kuntebe ye aza hafi yaho Gisele yicaye amufata kumutwe ati “Tuza maze urangije utekereze mumutima utuje”
Kuri James na Noella , John ati “Ibyo wambwiye ntabwo ndi kubitahura pe, ni gute umuntu yakubwira amabanga ye nkayo ngo ni uko mwahoze muri inshuti kwishuri ?”
Noella ati “ bb ,hari ikintu abagabo mwibagirwa ko ari intege nke zanyu. Umukobwa mwiza nkanjye yabura bike ikindi John nubwo yampemukiye aracyankunda ?”
James ati “ chr uri kuncanga ,yahoze agukunda cyangwa murakundana?”
Noella ati “Wowe nkorera ibyo ibindi nzakubwira”
James ati “Hoya Chr”
Noella ahita ataka nkubabaye munda James aramwegera ati “Chr niki ?”
Tugaruke kukirwa, uko Gisele bakamukoze kumutwe batangiye kumwibutsa ahakera . Ese ubundi Uyu mukecuru amagambo avuga ayakura he ? Azi Gisele ,Prince,Lily na Lathifa abazi he ?.....LOADING EPISODE 08
Reka sasa dusubire ahahise tumenye ibyabaye kera
Comments
Post a Comment