Episode 06
Episode 05 yarangiye John afashwe na Polisi mbese company igiye mumaboko neza ya Lathifa.
Twikomereze…..
Dutangiriye kuri wamugabo ( yiswe Paul ) umwe wasinyisha impapuro mama wa Lily ,
Kumbe za mpapuro zari izemeza ko mama Lily agurishije iduka mbese umugabo ariwe nyeneho.
Ari murugo rwe mbese arimo aganira n’abagabo babiri,
Umwe ati “Aka kazi ndabona gakomeye pe!”
Paul ati “ Andre akazi karoroshye pe ,weho uza kuba wigize umunyamategeko naho uyu Come araza kuba ari commissaire”
Come ati “ Andre ,wowe sinzi impamvu uri gutinya ? Aka si akazi kambere tigiye gukora ikindi Boss Paul yatubwiye ko ari umukecuru utanize rero ntabwo ari bubone ubwenge bwo guperereza ko tutari abanyabo”
Andre ati “ Rwose twakoze bwinshi ariko aka kari kuntera ubwoba,uzi icyaha cyo wiyitirira Leta ?”
Paul ati “ Mureke ibyo wana tugende cyangwa niba kabaniye nshake abandi”
Come ati “Reka reka Boss turi tayali”
Paul ati “Muhaguruke tugende”
Barahaguruka…
Tuze muri gereza , John aricurikiriye arimo gutekereza ibyamubayeho akabura igisubizo. Aribaza ati “ gute koko impapuro zahinduwe kandi aringe wazibikiye ? kandi nari niboneye neza ko biri kumazina yanjye ? cyangwa James hari agakino yankinye ?”
Akirimo kwibaza ibibazo byinshi Umupolisi yaraje ati “Uwitwa John asohoke”
Arahaguruka arasohoka ajyana n’umupolisi … Ageze aho baganirira yasanze ari Noella ,
Noella ati “ Karibu John”
John ati “murakoze !”
Bamukuraho amapingu aricara maze polisi ati “Mufite iminota 10 yo kuganira”
Kukirwa Gisele amaze kugarukana ubwenge mbese bamusobanuriye buri kimwe aratuza ntiyongera gutinya mukecuru . Turabona yicaye imbere yaho Prince aryamye amufashe akaboko amwihweza !!
Ati “ Mukecu arakanguka ryari ?”
Mukecuru ati “ Vuba cyane ,gusa yarababaye mumutwe gusa nkurikije ubuvuzi bwanjye ,ahantu yari arwariye hari ibyo barimo kumukorera bitari byiza kubwonko bwe”
Gisele ati “Barimo bamukora ibiki ?”
Mukecuru ati “Ntabwo ndabimenya neza ariko uko biri kose uwabikoraga ntabwo hari kuneza”
Gisele ahita yibuka ko koko ahantu Prince yari arwariye ko yarimo kwitabwaho cyane n’abaganga benshi ndetse yari acometseho ama computer menshi cyane !!
Mukecuru ati “Hari icyo ukeka ?”
Gisele ati “Hoya ntacyo usibye ko mpangayikishijwe n’igihe azakangukira akangarukira”
Lily aho ahagaze kuruhande mumutima arivugisha ati “Mana yanjye ,uriya mugabo ( John) yarampemukiye gutuma njya kure .Ubu koko ntibaba baribwiranye bakamenyana n’ukuntu nkunda Prince”
Mukecuru nawe mumutima arivugisha ati “Wamukobwawe hagarikira aho utabizambya nkakera amakosa akisubiramo”
Ubanza mukecuru anumva ibyo umuntu ari gutekereza 😳😦
Mumugi Noella na John muminota 10 bahawe batangiye kuganira ,
Noella ati “Nyine ndashaka umbwire ukuntu ibintu byose byahinduka umuyonga mukanya nkaka nkako guhumbya”
John ati “Noella nanjye byancanze pe ,gusa ntabwo twabiganirira hano ntamwanya uhagije dufite”
Noella ati “Humura nubwo uriya mupolisi yavuze iminota 10 Namwishuye twemerewe kuganira umwanya uhagije”
John ati “ Oooh ,uracyari inshabwenge pe. Noella ubu tuvuga nanjye byanyobeye Byose nari nabiteguye”
Noella ahita amuciramo ati “ Ariko John wari wabiteguye koko ?”
John ati “ cyane , mbese uko nari nabikoze ntabwo narinzi ko hari uwanzunguruka muburyo bworoshye”
Noella ati “Mana we ,ubwo se watekerezaga ko umugisha w’undi uzaguhira ugatunga imitungo itari iyawe ?”
John ati “ cherie ko uri kumbaza nkaho umengo weho ntiwari ubizi ?”
Noella ati “ Si uko ntarimbizi ariko ndi kwibaza niba wari wabiteguye cyangwa warahubutse ?”
John ati “Nari nabiteguye neza mbese nanabyanditse kuburyo ntagomba kwibeshya”
Noella ati “Urakeka urukiko uzaruva imbere gukora icyaha nkicyo wagiteguye Brother ?”
John ati “Uvuze ngo ?”
Noella ati “Sorry ,nizamvugo z’abanyamugi narinkoresheje gusa nyine ndibaza ukuntu uzabicika kandi wibuke mwiperereza bashobora gusuzuma machine zawe , dossier ndetse buri kimwe cyawe ngo bafate ubuhamya”
John ati “ rwose ubivugiye mugihe ,ndashaka ugende …”
Atangira kumubwira ahantu ubuhamya bwose bwaba buri ngo agende abihishe !!!
Twiyizire kwamuganga ,hari ambulance yahageze izanye umuntu umeze nabi cyane ,bahamugejeje bamushize kugatanda birukankana mubitaro kumwitaho,gusa turebye neza ni mama Lily 😳
Kumbe uko ibyo bibaye wamugabo Paul turamubona muri byabiro Lily yakoreragamo arimo guseka ndetse na babashuti be bazanye baricaye .
Cedric ati “Biragenda bite umukecuru w’abandi napfa ?”
Paul ati “yapfa atapfa nge ntibindeba icyo nashakaga wari umutungo ntakindi”
Andre ati “ mureke kwicuza kandi nimba ari uguhemuka twabirangije. Paul Twishure ayacu maze ubundi twigendere”
Paul ati “Nibyo koko ,reka mbishure”
Akora mubegi afite abaharurira amafaranga barangize barasohoka baragenda maze Paul ahita akoranya abakozi bose ati “Ndakeka mwabonye ko ndi boss mushya, Gusa kuba Boss yahindutse ntibivuze ko n’abakozi mbahindura. Rero mwese ayo mwahora mwishurwa ndayakuba kabiri”
Bose bamukomera amashi ati “Sawa boss”
Paul ati “ariko ndagirango nihagira umuntu numwe ubabaza iby’uriya mukecuru n’umukobwa we muzavuga ko babigurishije kubushake”
Bose bati “Uko ubishaka boss ,kazima watuzamuye kumushahara ibindi tuzabikora uko ubishaka rwose”
Paul ati “Ngaho mukomeze akazi”
Basubira mukazi kabo umugabo nawe asubira mubiro akaguru agereka kukandi ubona ko yishimye !!
Kumbe Disi uko abyishimamo mukecuru mama wa Lily abaganga barimo gushitura umutima buri kanya gusa machine ntabwo iri kwerekana ko umutima we utera !! Baragerageje ,ibyuya biraza ariko igisubizo kiguma ari zero kugeza ubwo banzuye Umwanya n’isaha mukecuru apfiriyeho ,baramworosa abaganga basohoka bose !!😭😭 ………LOADING EPISODE 07
Yooh,Abisi niko bamera umara kugoka bagashaka ibyashoboka byose bagusubiza hasi .Ubu koko izi mari zizahira Paul koko ?
Gusa n’ubwo wakora iki *UMUGISHA W’UNDI* ntiwaguhira !!
Comments
Post a Comment