Umugisha S03E05

 Episode 05 



Episode 04 yarangiye Charlene yatangajwe no kubona Prince ateye ugutandukanye n’uko ateye cyane we kuva yavuka atari bwigere abona umuhungu .

Twikomereze ….



Dutangiriye kukirwa , Lily yaje kuhagera asanga Charlene we arimo gutangarira Prince ahita yikanga ati “Mana nyagasani ! Prince igeze hano ute ?”

Charlene arahindukira ati “Uramuzi ?”

Lily ntiyasubiza ahubwo yihutira kwegura Prince baramujyana.



Mumugi  Ho John yaraje kureba abamusuye aricara gusa mubaje turabonamo Lathifa. Maze James aratangira  ati “ uyu ni Umucamanza mukuru ,uyu ni Commissaire naho uyu mukobwa yitwa Lathifa”

John arabaza ati “James bite ko ndeba uzanye abacamanza n’abapolisi ?”

Atari yakomeza umucamanza ati “Ntabintu byinshi dufite byo kuvuga ahubwo turi hano ngo turebe uko nyene iyi company ayishikira”

John arikanga ati “Eeeh !”

Lathifa ati “Mr John ,ntugire ikibazo ndaza kuguhemba kuba warayoboye company neza ntahari”

John ati “James wansobanurira ikiri kujya imbere ?”

James arasubiza ati “ ngewe nkumunyamategeko akazi kanjye nkurikiza amategeko .Rero ibyo bakubwiye niko biri . Boss waguze company ni Nyakubahwa Madam Lathifa”

John ati “ ariko nge ngura company ndafite impapuro”

Afande ati “Wazizana tukazireba ?”

John ati “Cyane”

Arahaguruka asubira mubiro gushaka impapuro abandi basigara bicaye bamutegereje .



Tuze kukirwa , Prince nawe baramuzanye maze umukecuru amubonye ariruhutsa ati “Bwanyuma na nyuma murangarukiye ?”

Lily ukomeje kumirwa arabaza ati “ none se mukecu aba bantu urabazi ?”

Mukecuru ati “Simbazi gusa ahubwo dufitanye igeno”

Lily arikanga arangije ati 😳 “ wowe ubazi gute ko wowe wituriye aha igihe cyose”

Umukecuru ati “ wamwana we iyi si iriho ibintu byinshi utabasha gusobanukirwa. Kandi ibyo ubona sibyo byonyine bibaho hari n’ibibaho utabonesha amaso hawe uko ari abiri”

Bakivuga Gisele wari wahwereye yarakangutse akanguka arimo kuvuga izina Prince gusa !!

Kweguka yahuye n’amasura mashya gusa abonamo Lily ,ati “Lily aha ndi nihehe ?”

Lily aramusubiza ati “Uri ahantu hatekanye”

Gisele arebye kuruhande abona wamukecuru maze arebye uko agaragara ahita ashaka guhaguruka yiruke ariko Lily aramufata ati “Tuza ntabwo ari umuntu mubi”



Mumugi John yazanye Document yaguriyeho company ahereza umucamanza azinyuzamo amaso maze arangije ati “Mr John , ndabona usa n’uwavangiwe”

Amusubiza impapuro ati “Nawe wasoma izo mpapuro wizaniye”

John arazifata arasoma gusa nawe ubwe arikanga abonye ibirimo ,Dore ngo arikanga abonye impapuro yari afite ko yaguze company handitse ko Company yaguzwe na Lathifa !!!!

Lily ahita nawe avanayo urupapuro ahereza umucamanza maze umucamanza nawe ahereza John ati “Isomere nawe”

John ararufata asanga ni urupapuro rw’amasezerano yemeza ko John yasinyiwe na Lathifa ndetse nawe arasinya abyemeza!

Umucamanza ati “Iyo signature si iyawe ?”

John ati “Yego”

Umucamanza ati “Ndakeka ntayandi magambo , shikiriza ibyangombwa maze ubundi muganire n’uyu wundi twagendanye”

John ashaka kwisaza maze afande nawe wari wicaye watuje ati “Inyuma yo gusubiza Company ,nanjye turajyana kuko ushinzwa icyaha cy’ibura cy’umukobwa witwa Lily ,rero utiriwe uruhanya uri musi y’amategeko kandi wicunge kuko amagambo uri buvugire hano uzayabazwa murukiko”

Dore ngo baramwambika amapingu umusi atari yiteguye !!

😳 Turashize !!!

Ese byagenze bite ?




Reka nkugarure imbere y’amasaha 24 ashize kugira tugere aho ngaho,

James burya inyuma yo gutabarwa n’abasore barungitswe na Lathifa burya baje guhura .

James ati “ Kumbe ni wowe wantabaye Madam ?”

BIVUZE NGO BASANZWE BAZIRANYE SI UBWAMBERE BAHUYE !!

Lathifa ati “ntanarimwe umukozi wanjye yakorwaho mpari”

James ati “ko wahora utuma abakozi niki kikugejeje hano ubwawe ?”

Lathifa ati “Ni uko ikibazo tugiye gukora cyihuta”

James ati “ ni ikihe madam?”

Lathifa ati “ Ejo ndashaka Company ibe iri munsi y’amategeko yanjye”

James ati “ariko umwanya twabipangiye ntabwo wari wagera”

Lathifa ati “Natakaje staff ( Prince na Gisele) Rero ntayundi wasigasira ibyo umuryango kandi singomba ko bikomeza kuba mumaboko y’undi muntu”

SASA NDAGIRANGO WEHO MUSOMYI BITAGUCANGA.

James burya akorera Lathifa na ibyo John byose yarimo agambana yabibwira Lathifa mbese n’azampapuro bamuhaye Lathifa mwenyewe niwe wazihaye John amubwira ko izo mpapuro ahazandika amazina nikaramu ndetse nahazosinwa inyuma y’imisi bizafutika hakiyandika andi mazina kubera umuti hasizwe !!!.......LOADING EPISODE 06



Haaa, Indyadya ihimwa n’indyamirizi kweli. Ubu se John yungutse iki? yaharaniye imari none birangiye ahubwo imushirishizemo atanayiriye.

Lathifa sasa ninde ?

Comments