Umugisha S03E04

 Episode 04



Episode 03 yarangiye machine zirinda ubuzima bwa Prince zivugije ubuduha nyuma yihura ry’ikiganiro hagati ya Prince na Gisele,

Twikomereze….



Uko imashini zakavugije ubuduha Lathifa yahise ategeka ko Gisele bamukura impande ya Prince byihuse !

Abarinzi bahita baza Guhagurutsa Gisele gusa nawe yanga guhaguruka ariko kubera imbaraga zabariho kumuhagurutsa arahaguruka ukuboko kwa Prince kuva hasi akaboko ka Prince gasigara kazamutse nkaho yarimo kumva amagambo yose Gisele yavugaga, gusa Gisele akomeza kubarwanya ngo yongere akore mukiganza cya Prince, abarinzi nabo bakomeza kumukwega gusa igitangaza cyarabaye 😳 aho abagabo babiri bananiwe gukwega umukobwa umwe ahubwo we atangira gutambuka yegera imbere abasubiza inyuma nkaho batamufashe akora mukiganza cya Prince.

Gukoranaho gusa ahantu hose habaye uguturika gukomeye abari aho bose baratumurwa nkaho haturitse igisasu!




Kumbe Uko bagakoranye mukiganza uguturika kutari kwaba, wamukecuru kukirwa nawe yahise akubita inshimbo ye kukantu kameze nkisekuru hahita humvikana uguturuka naho ubwaho umukecuru aratumurwa arwa kuruhande, Charlene kumva ibyo aza yiruka kureba asanga nyirakuru ari hasi agarura amaraso ati “Nyogoku ni iki kibaye ?”

Mukecuru muntege nke ati “ndabikoze jya kumwaro uzane umuzigo uhari”

Charlene ati “ uyuhe muzigo nyogoku ?”

Mukecuru ahita ahwera bigaragara ko yari yatakaje imbaraga nyishi mubyo yarimo akora. Lily nawe yahise ahagera abaza ibibaye asanga mukecuru ari hasi ,ahita afasha Charlene bamusohora mucyumba yarimo akoreramo.

Charlene ati “Hari umuzigo antumue kumwaro ariko sinzi ngo ni uyuhe ?”

Lily ati “Wabanza ukagenda nge ndasigara mwitaho”

Charlene ati “Nawe watangiye kwizera ibyo ahora avuga ?”

Lily ati “Iteka ntakibera ubuntu atampamvu,niba naranyuze inyanja yose nkisanga hano ni uko ari igeno. Genda ibindi nyuma”



Mumugi sasa inyuma y’iturika Baje kweguka mbese bamwe mubaganga baranapfuye ,

Abasigaye baregutse gusa turebye neza aho Prince yari aryamye ntawuhari ahubwo agatanda yari aryamyeho kashwanyutse yewe na Gisele ubwe ntawe tubona !!!

Lathifa yahagurutse isura yuzuye umucafu w’iturika yatangiye gushakisha hose asa n’uwataye umutwe yivugisha ati “Ibyo ntibishoboka ! ntabwo byakongera kuba nanone !”

Muganga na yvan nabo baregutse nabo batungurwa nokubona Lathifa arimo asambaguza ibintu nkaho yataye urushinge mbese yabaye nkumusazi ,nabo ubwabo babuze icyo bavuga !!!



Kukirwa Lily yaje kumwaro nkuko yabwiwe na mukecuru gusa ahageze areba irya nino araheba  ,mumutima arivugisha ati “ Uyu mukecuru ntabwo yaba yarasaze koko ? Ubu se hano ko ntanakimwe ntahabona Ubwo ndicara ntegereze cyangwa ? wapi bana ntagutwarwa n’ibitekerezo by’umukecuru nkuriya”

Ahita yivumbura asubira inyuma ,gusubira inyuma munzira hari icyo yakandagiye ahita asimbuka ati “Inzoka we !”

Yiruka gato gusa ageze imbere ati”ariko ni inzoka bwoko ki nkandagira ntiyikome?”

Asubira inyuma ,ageze aho yakandagiye asanga yakandagiye ahubwo akaboko kumuntu 😳 sibwo yikanze kubona umuntu wundi kukirwa !!

Yahise yegera aramwegura gusa kumwegura yasanze ari Gisele !! Turashize ,uyu ageze hano ate sasa ??



Tuve hano dusubire mumugi kuri Mama Lily ,sasa kuva yabura abana be (Prince na Lily ) ntabwo atuje yewe n’akazi kari kumugora gukora neza ,

Yicaye aho umukobwa we yahora yicara yakiriye umushitsi ,ntayundi ni wamugabo bahoze bakoteye inzu wahoraga yifuza Lily yitwaje ikodi mbese ninawe wari watanze akazi ngo ashimutwe birangira bamubuze ashimuswe n’abandi bari bahawe akandi kazi ko gushimuta Gisele. 

Mukecuru ati “Karibu nyakubahwa”

Umugabo ati “Murakoze”

Arinjira aricara maze Umukecuru ati “tubafashe iki nyakubahwa ?”

Umugabo ati “ariko nawe wibagira vuba,ngewe ntuzi ko nahoraga mbafasha nkabahebera amahera y’ikodi kubera ubuzima mwarimo ?”

Umukecuru ati “Uribaza ko nubwo nari ngwaye ntazi ukuri ,eeeh ?”

Umugabo ati “Wipanika ,ngewe ikinzanye uyu musi ni partenership”

Umukecuru ati “ Patinaship niki ko uzanye ibirimi ntumva ?”

Umugabo ati “Mumbabarire mama ,nibagiwe ko Mutize ! Partenership bisobanuye gukorana,mwebwe mufite ibyamwa ndetse n’ibiribwa ,rero twasinyiranira amasezerano mukazajya muduhera company yacu ibicuruzwa byanyu Natwe tukabishura kukwezi”

Umukecuru kubyumva yumva ni kwagura akazi ahita asaba impapuro arasinya atanasomye n’ibiriho !!

Umugabo nawe ati “Murakoze ,vuba muraza kubona ubutumwa na documents zemeza ko dufitaniye imikoreranire”

Umugabo ahita asohoka yinjira imodoka ye , choferi agiye kwatsa aramubuza ati “Reka gato” Avanayo zampapuro areba neza abona signature koko mukecuru yayishizeho isinye arangije ahita aseka azinga impapuro. Kuzizinga impapuro zanditseho *AMASEZERANO YO KUGURISHYANYA COMPANY*

Umugabo yahise aseka cyane na Shoferi biramucanga !!!

NIKI GITUMYE ASEKA ?




Tuze kuri Company John asigaye ahagarariye  ( Mwibuke yahoze ari iyiwabo yaba Gisele yayifashe muburyo budafututse). Ari mubiro bye secretaire yarinjiye amubwira ko hari abagabo 3 n’umukobwa umwe bamushaka harimo na James umunyamategeko wa company. John asubiza secretaire ati “Bakire mucyumba cyo kuganiramo ndaje”

Secretaire arasohoka abereka aho bicara gusa John asigara yibaza ibibazo ati “Yaba yavumbuye ko naringiye kumwicisha ?Oya ariko kuko bariya basore biciwe mukazi ndakeka atanumwe yafashe ngo amuhate ibibazo  amvemo”

 Arahaguruka arasohoka ajya kuganira nabo.



Twigarukire kukirwa , Lily yahise aterura Gisele wahwereye amujyana murugo .

Mukecuru ati “Byiza ,gusa subirayo Uzane n’undi”

Lily biramucanga gusa asubira kumwaro mbese na Charlene aramuherekeza batangira gushaka hirya no hino.

Charlene niwe wabonye undi muntu uryamye hasi agaramye. Yaregereye asanga ni umuhungu (Gusa twe tumuzi ni Prince) cyane ko umwenda w’abarwayi Prince yari yambaye wari wifunguye agatuza kari hanze 😳 charlene nkumuntu ubonye umuhungu bwambere yaregereye amukorakora kugatuza arangije nawe yikora kumabere abona we ni manini ariko umuhungu ntayo afite , Akomeza kumukorakora anamwihweza ubona ko yatangaye cyane kubona umuntu udafite amabere nkaye,imisatsi myishi nkiye Mbese neza abona batandukanye nkaho ari ikindi kiremwa !!!.......LOADING EPISODE 05


Mama Lily impapuro asinye ni amahoro koko ? John abamutembereye barikumwe na James ni bande ? Prince na Gisele bo byagenze bite ngo bose bisange kukirwa ?



 





Comments