Umugisha S03E02

 Episode 02 



Episode ya 1 yarangiye babarara John yagambanira bari bagiye kwihorera ariko umwe akavuga ko mission ihindutse. 

Turakomeje….



Dutangiriye kuri Noella na John mubiro bya John, 

Noella ati “Kuva ryari abahabara bawe usigaye ubazana mubiro mbese ukanababwira n’amabanga yawe yose ?”

John ati “ Cherie urasobanura iki kubyo urimo kuvuga ?”

Noella ati “Icyo mpfa nawe, ndakubaza nawe ukambanza! Ibyo navuze ntibitahuritse se ? Iyo ndaya yawe duhuye isohoka yari yaje gukora iki hano ?”

John ati “Niba ari uwo muhuye nanjye ubwanjye ntabwo muzi mbese amagambo avuye hano ambwiye nanjye arimo kunkanga kabisa, ubanza ari gatumwa”

Noella ati “Umva mbese ngo urayobya uburari, yakubwiye amagambo nawe yagucanze ?Hanyuma se gute wamubwiye ibyinda yanjye ?”

John ati “Yamenye n’uko utwite? Uyu muntu ni ikibazo gikomeye sasa kuko atuzi neza cyane”

Noella ati “Umva John wikiraza inyanza, ndashaka kumenya uyu mukobwa icyo muhuriyeho”

John ararahira ahubwo atangira kumwiganira amagambo Lathifa yamubwiye yose amutera ubwoba atanakikwe asize. 




Twiyizire mubitaro by’abarwayi bo mumutwe, 

Sasa wamusore uri kwitaho Gisele yaje kumwiyereka yigize Prince gusa batari bahura basanze Gisele arimo aganira n’undi muntu mbese barimo kuganira bahuza nkaho bose bakomeye, Twe tumuzi uwo barimo kuvugana ni isabella,

Isabella ati “Gisele nge ndemeranya nawe ko utari umusazi kuko Prince bakubwira ko atigeze abaho ndamuzi yewe n’igihe muhura bwambere ninjye twarikumwe mucyaro iwacu”

Gisele ati “Urakoze mubyara wa. ,mubantu bose niwe untahura wenyine,ndakwinginze mfasha kumushaka”

Isabella ati “humura kuko ndi hano kubwinkuru nziza ngufitiye, Prince nzi ahantu ari !!”

Isabella kubyumva yarikanze ndetse na Muganga n’umusore inyuma yabo bahita barebana mumaso 😳

Gisele ayasimbukiye kuri Isabella ati “Uravuga ko Prince uzi ahari ?”

Isabella azunguza umutwe amwereka ikimenyetso cyo kumwemerera ko ahazi.

Gisele ahita afukama ati “ndakwinginze  uhangeze ndamukeneye”

Isabella aramuhagurutsa ati “Humura niyo mpamvu ndi hano”

Wamusore inyuma ati “Urinde wowe ?”

Gisele ahita yishura ati “ yitwa Isabella ni mubyara wanjye”



Kuri John na Noella, Nyuma yo kwiganirwa ibyo umukobwa uvuye hano amubwiye (Lathifa) ,

Noella ati “Wabonye impamvu nakubwira ngo wice James kare ? Ntabwo wabikoze none dore abanzi batangiye kwiyongera”

John ati “Ntabwo natinze kuko kiriya gihe ubimbwira nari nkimukeneye gusa ubu tuvugana ndakeka abicanyi bari hafi kumashikira yewe vuba ndakira message ivuga urupfu rwe !”

Noella ati “byiza, uyu nawe ni uwo kwigwaho maze nawe tumuvane munzira atari yadukoroga”

John ati “Humura ntanumwe yananira gushira hasi igihe anyitambitse !”



Kumbe uko avuga ibyo hejuru kuri Etage turahabona mudahishwa ufite intwaro iriho silencer mbese amaze gufata igipimo neza areba kuyindi etage !!

Yitegereje neza gusa twe turabona uwo arimo gupima ari James mucyumba cye ! amaze kumubona yakoze kugutwi ati “ngewe ndamufite neza, wowe ugerayo mpita musoza nawe wihuse ukora akazi kawe”

Uwo abwiye ati “Sawa nanjye ndakomanze !”

Ni kweri kuko James mucyumba cye cyo muri hotel yarakomangiwe ajya gukingura. Akinguye igitangaje turabona uwinjiye ari wamurara mugenzi w’umwe ufite umuvandimwe w’umupolisi 😳 gusa ateye umugongo Sniper. 

Umwe uri hejuru ati “ndabona wagezemo ngiye guhita murasa!”

Atari yasubizwa hari uwavugiye inyuma ye ati “ndakeka ari weho ugiye kurangizwa ahubwo”

Sniper kwikanga ashaka kweguka gusa uwamuturutse inyuma ahita amurasa isasu ry’umutwe Sniper ajya hasi !! Turebye neza umurashe ni wamusore ufite murumuna we w’Umupolisi 😳😳😳

Uyu sasa nawe ahuriyehe no kurinda James kandi John ariwe wari wohereje abicanyi ?



Twiyizire nanone kukirwa, Lily, mukecuru na Charlene. Bari kumeza barya gusa umukecuru bitunguranye yarikanze ati “ No, agiye kongera kugerageza amabi ye”

Charlene abaza nakuru ati “uravuga ibiki nyogoku ?”

Umukecuru ati “amateka agiye kwisubiramo na none ! kandi ni bibi cyane kubantu !”

Charlene ati “ibyo wahoze ubivuga kuva nkiri muto, ndakeka ari ibyo uri gutekereza mumutwe wawe”

Umukecuru ati “Hoya, iyi nshuro umutwe wanjye ntabwo uri kwibeshya, abana ba Lucas ( papa wa babana babiri bavuze imyaka 3000 ishize )bagiye guhura kandi umukuru ntabwo azi umuto ariko umuto azi neza umukuru. Agiye kumukoreaha narangiza amwambure imbaraga ze ubundi azikoreshe mubibi”

Lily waraho wumviriza ati “ Nyogoku,niba ibyo uvuga ari ukuri abo bana waba ubazi cyangwa ufite amafoto yabo ?”

Mukecuru ati “ ngwino hano nkereke”

Arahaguruka abana nabo barakurikira abinjiza mucyumba cye akoreramo ubupfumu bwe. 





Tugaruke kuri Sonia, Turi kumubona yicaranye n’ababasore babiri John yagambaniye kandi nibo bari bavuye kurinda James.

Umukuru ati “akazi twagasoje neza cyane !”

Sonia ati “nkunda abantu nkamwe, amafaranga yanyu yageze kuri account zanyu no hanyuma nzabashaka”

Ese bahuye bate ? reka nkugarure inyuma gato cyagihe bitaba phone barimo kwitegura kwataka John.

Burya uwari ubahamagaye yari Sonia kandi uyu tuzi neza ko akorana na Lathifa. Barahuye abaha foto ya James ati “Ndashaka ko murinda uyu muntu kubicanyi bagiye kumwica. Plan yabo umwe araza kuba ari kuri iyi etage undi araza kuba yinjiye kwa James. Bishakirwa bose mubahagarikire icyarimwe batari bamwica”

Umukuru ati “Ubwishu ni angahe ?”

Sonia ati “ubwishu bwo burahagije mwe mukore akazi kanyu neza, ikindi ni uko gukora aka kazi ari intambwe imwe mukwihorera kuri John wabahemukiye”

Undi ati “ John niwe washaka kumwica ?”

Sonia ati “ Yego”

Undi ati “niba ariwe, no kubuntu nari kugakora”

Niko bahavuye bajya gukora akazi kabo neza batabara bakurikije amerekezo bahawe na Sonia. 

Ese Sonia yamenye plan yabicanyi mbere gute ?

Tuzabimenya imbere.



Kukirwa mukecuru uko yakazanye abana mucyumba cye yatangiye kuvangavanga imiti ariko anavuga imitongero myinshi, imiti yindi ayimena kugitambara cy’umutuku kiri kugikuta, abana nabo bakomeza kwitegereza ibyo agira batuje. Uko yakabigize cyagitambara cyatangiye kwerekana amashusho Lily na Charlene barikanga 😳.

Barebye video umwanya munini ariko biza guhagara. 

Lily n’amatsiko menshi ati “nyogoku, uremeza ko abantu uri kuvuga ari aba igitambara cyawe kirimo kwerekana,mbese inkuru mbonye niyo igiye kwisubiramo ?”

Mukecuru ati “yego !”

Liliy yarikanze ati “Ntibishoboka ! 😳” ……LOADING EPISODE 03



Ese ibyo babonye ni ibiki bitunguye Lily ?



Comments

Post a Comment