Episode 01
Season 02 yarangiye dufite ibibazo byinshi twibazaga bitandukanye. Ese hakurikiye iki ?
Turakomeje. …
Dutangiriye inyuma y’amezi abiri, Wamukobwa washimuse Prince arimo guhabwa amakuru na Isabella.
Isabella ati “nyine ntiwabyumva ibyabaye kumuryango wa mubyara wanjye Gisele, Kuva Gisele yasara bamusinyishije impapuro atabizi kumbe na se yari yarazisinye none company yaragiye ubu iri mumaboko y’uwahoze ari umunyamategeko wabo. Umusaza kubera gutakaza ibyo yashatse imyaka ye yose byamuviriyemo gupfa naho umukecuru ari muri coma kwa muganga nawe ubwe ntiyiyizi,rwose urebye umuryango wamaze kwangirika”
Umukobwa ati “eeh,aba barashaka kunyangiriza imipangu, Gisele n’umuryango we bagomba kumera neza ndetse bakishima kuko nibwo mission yanjye izacamo”
Isabella ati “ariko Lathifa rimwe uranshanga, wakoresheje amafaranga menshi ngo Prince umuvane mubuzima bwa Gisele ariko ndi kubona ukimwitayeho.Ubundi mission yawe ni iyihe ?”
Kumbe umukobwa Yiswe Lathifa, ati “Mission yanjye igomba gucamo mugihe Gisele arimo atwenga yewe anishimye ariko ababaye ntabwo nayigeraho,Ndashaka kumenya uyo wibye Company yabo ubundi menye icyo nkora”
Twiyizire kukirwa, Lily yamaze kwakira ubuzima arimo barimo kwamura imbuto mwishamba na Charlene cyane ko ikirwa aribo bonyine batatu bahatuye ntanundi muntu uhaba, umukecuru we asa n’uwo byacanze kuko ntavugana nabo iteka aba yibereye mubye nkaho ubwonko budakwiye!!
Uko bamura Lily yatangije ikiganiro ati “ ubu koko nzamara ubuzima bwanjye bwose ntuye kwiki kirwa ntasubiye no kureba mama ndetse n’uwo nakunze ?”
Charlene akibyumva asamira hejuru ati “ Wewe, kagira inkuru n’umunwa wo kuyibara, wakunzeho rimwe ?”
Lily arikanga ati “Ko ubyakiriye nkaho ari agatangaza ?”
Charlene ati “ haaa,iyo ni inkuru ngomba kumva, ahubwo twicare ahantu ubimbwire neza kuko mukecuru ibyo yambwiye mba numva nkeneye kubimenya”
Bamanuka mubiti bicara mugicucu batangira kuganira…
Tuze kuri John mubiro bya Company y’iwabo ya Gisele, aricaye aratuza mbese arimo kwibuka umusi bamutumaho kuri phone. Burya nibwo yava iwe (Muri Season 2) ,kumbe yari ahamagawe na wamusore wari watoraguye Gisele arinabwo bamusinyisha yacanganyikiwe atanabizi yewe amaze gusinya John yashatse kuhamusiga ariko wamusore ati “Bro ngufashije imigambi yawe none ntanubwo uranyishura ugiye no gusiga madam wawe hano?”
John yaravuze ati “ amafaranga yo vuba urayabona kuri compte, gusa uwo we si madam umukoze icyo ushaka cyangwa unamwice”
Umusore ati “ariko mwarashakanye, yewe unambaye impeta ye,gute koko utenguha uwo Mwarushinganye?”
John ahindukira yitonze anamutunga urutoki ati “umva Yvan Wowe akazi kawe karangiye, kora ibyo nkubwiye. Wenda wakabaye unsaba akubye kuko nongeyemo akazi ko kwica ariko si ukumbaza ibindi”
Nibwo Yvan yasigarana Gisele John ahita yigendera nyuma yo kubona icyo ashaka.
Kukirwa Charlene yakomeje kubara inkuru ati “Nyogokuru yambwiye ko urukundo rigira inzira zibiri zitandukanye,hari uruhande rubi ari narwo rufite imbaraga kurushya hakaba n’uruhande rwiza arirwo rufite imbaraga nke.
Ariko na none ngo abagabo ni babi cyane yewe banasumba shitani ubwe”
Lily araseka ati “ Mbega umukecuru ubeshya we ! uzi ukuntu urikumwe n’uwo ukunda biba bimeze neza?”
Amuhereza chenette irimo ifoto ya Prince ati “Urebye uwo musore yaba ari mubi nkuko mukecuru yakubwiye ?”
Charlene aritegereza neza yitonze ati “Uku niko abagabo basa ?”
Cyane ko we atanarimwe arabona umugabo uko asa kuva yabaho.
John akirimo kwibuka Ibyabaye secretaire ye yarinjiye,
ati “Boss hari umushitsi ugushaka”
John ati “ariko nakubwiye ko ntamushitsi nkeneye uyu musi usibye special nakubwiye?”
Secretaire ati “ Ariko nawe ni special”
John ati “ ngaho mubwire yinjire”
Secretaire arasohoka maze hinjira undi, kumbe uwinjiye ni Wamukobwa Lathifa washimuse Prince,
John yarikanze ubanza uwo yari yiteze atariwe !! Lathifa ati “Ko wikanze se ntabwo uri bumpe karibu cyangwa ?”
John areba uko umukobwa ateye neza arangije ati “Ntakibazo karibu !”
Lathifa ati “Murakoze cyane” Aricara arangije arenza akaguru kukandi. John ati “Ngufashe iki ?”
Twiyizire mukigo cy’abasazi, Mbere Gisele yahahoze asa n’uwihishe ubu noneho ari kuhaba biri serieux. Wamusore wamutoragura akamusigirwa na John bamaze kumushinyisha ntabwo yamutaye ahubwo yahise amuzana kubitaro mbese uyu musi arimo kuganira nawamuganga wahoze ari n’inshuti ya Gisele.
Umusore ati “ umurwayi ameze ate ?”
Muganga ati “Yewe, sha ahubwo ikintu mbona cyamufasha ni uko yabona Prince we cyangwa wowe wemere ube Prince nkuko iyo akubonye akwita Prince akubonye, byibuze byamufasha akagarura intekerezo”
Umusore yitsa Itima ati “Yewe Gisele, uri kunyura mubuzima bugoye pe !!”
Kuri John na Lathifa mubiro,
Lathifa ati “Nitwa Lathifa, ndi mukuru wa Gisele umugore wawe nkanaba umukobwa w’umuhisi nyene company wicayemo aka kanya”
John arikanga ati “Ibyo uvuga simbyumva, iyi company ni iyanjye narayiguze. Rero weho niba uri umutekamutwe ndakumenyesha ko wahubye!”
Lathifa araseka ati “ usibye ko utanazi ibyo wakinishije ariko gusa witonde kuko kwirukana no kubabaza Gisele ni ugucukura ikinogo cyawe, mbese aho ugeze umaze gucukura imva yawe hasigaye ko amafaranga ukeka ko uri kwinjiza uyaguramo karo z’imva yawe”
John ati “Mukobwa utantera ubwoba, kuko ntunzi”
Umukobwa araseka ahita ahaguruka arasohoka gusa kumuryango akutana na Noella kumuryango bararebana. Barimo barebana Lathifa amufata kunda ati “ Niba ntibeshye niweho Noella,Wite kuri uyo mwana wawe kuko se we ntawe mbona kuko ageze kure aganira na shitani”
Lathifa arikomereza Noella nawe akomeza muri bureau ya John.
Kuri babasore babiri John yagambaniye ariwe wabahaye akazi ko gushimuta Gisele ariko bagashimuta Lily,
Umwe ati “ Umujinga, yaketse ko dukinishwa ariko reka tumwereke ko natwe tutoroshye”
Undi ati “ reka tumwereke isomo!”
Bakiraho umwe mukuru ufite murumuna we w’umupolisi yakiye phone aritaba Arangije avugana na phone arangije ahindukirira mugenzi we ati “ akazi karahindutse,aho twaritugiye birahindutse!”
Undi ati “ Weho wibagiye amezi abiri yose tumwigaho kandi uyu musi ariwo w’amahirwe”
Umukuru ati “Iyi offer iri special itonde!”
Mugenzi we arikanga …….... LOADING EPISODE 02
Ni iyihe offer special sasa ??
Comments
Post a Comment