Umugisha S02E10

 Episode 10


Episode 09 yarangiye umukecuru kukirwa hari amagambo adasanzwe arimo kubwira Lily ndetse n’umwuzukuru we.

Dukomeze….



Dutanguriye kuri gereza aho umwe muri babasore 3 bamufashe, umukuru ari muri polisi mubiro bye arimo kwiga kuri dosiye ya John ndetse n’abasore 3 bashinjwa kumushimuta. Arivugisha ati “uyu muntu bari kumushimuta bashaka iki ? Ntakintu nakimwe mbona kibahuza yewe ntanaho baziraniye. Cyangwa batumwe n’undi muntu ?”

Acyibaza byinshi hari umupolisi winjiye ati “imfungwa muhejeje kuzana irapfuye !”

Afande asohoka yihuse kureba,kuhagera yasanze wamusore bavuye gufata yapfuye mbese mukanwa ke huzuye ifuro.

Aravuga ati “ Uyu muntu yishwe n’uburozi ! Ninde sasa umurogeye hano ?”



Kukirwa Umukecuru nyuma yo kubabwira inkuru yisubiriye mukazi kiwe Ko kwuhira indabo nkibisanzwe !!

Lily aza kuruhande aganire nawamukobwa neza kubera we ntari kumva ibyo umukecuru yashatse kuvuga. 

Lily ati “ Uriya mukecuru ni muzima ?”

Umukobwa ati “yewe nanjye nakuze mubona kuriya, ibintu aba avuga hamwe birancanga,ariko icyo nzi atajya abesha ni uko hano ntamuntu ujya uhagera yewe ntanubwato buhanyura. Nahoze nibaza ko nzava hano ariko ubu bimaze kunshiramo nyuma yo kumara imyaka myishi ntayundi muntu mbona usibye wowe wazanwe n’amazi nabwo utabishaka”

Lily yarikanze abura n’icyo avuga atangira gutekereza kuri mama we na Prince asize mumugi !!

Umukobwa aramureba abona afite agahinda ahita amwegera amuhereza akaboko ati “nitwa Charlene, Waza nkagira icyo nkwereka ?”

Aramuhagurutsa basohoka munzu berekeza mwishyamba !!



Mumugi ho Gisele amaze kuba nkumusazi neza neza ! Ntabwo arimo kwiyumvisha impamvu ibyabaye kuriwe na Prince byaba bitabaye kandi we ari kubyibuka neza. 

Mugutekereza cyane yafashe imodoka yerekeza kwa Lily nabwo ahasanga mama wa Lily amubaza ibijanye na Prince ariko nawe amubwira ko atazi umuntu witwa Prince 😳

Turashize !!Ese byagenze bite ngo abantu bose bibagirwe Prince harimo na mama Lily ndetse n’ababyeyi ba Gisele bamwibagirwe ?



Reka nkuzane kuri wamukobwa washimuse Prince iwe murugo rukize,

Yicaranye na Isabella ndetse n’undi mukobwa umwe, aravuga ati “Sonia (kumbe niwe wamuhamagaye muri S02E07) nawe Isabella, mwakoze akazi kanyu neza mugomba kubihemberwa kandi bishimishije”

Bose bati “Yego mabuja”

Ese ni akahe kazi bakoze ?

Sonia niwe wakoresheje aba IT basiba inkuru zose zari kumbuga zerekana za video za Gisele arimo kuririra Prince kwamuganga. Uyu Sonia ninawe wahise ahindura ahantu hahoze ibitaro haba ahasanzwe nabari bahazi barabibagiza bakoresheje amarozi. Naho uyu Isabella niwe wakoresheje amarozi kubabyeyi ba Gisele baribagirwa kukijyanye na Prince,bivuze byose yari imipango y’uyu mukobwa. 



Gisele we byaramucanze atangira kugenda munzira ameze nkumusazi, Inyuma ye haturutse imodoka imuvugiriza ihoni ntiyabyumva ahubwo akomeza kwambukiranya umuhanda !! Imodoka igiye neza kumugonga hari uwamukweze amusubiza inyuma. Amurebye amubonamo Prince gusa twe tumubona siwe ahubwo ni undi musore. Yarahindukiye ati “Prince ! uri muzima ?”

Amukorakora kumatama Gusa umusore ati “Muko ufite ikihe kibazo ?”

Gisele aho gusubiza yahise ahwera umuspfe aramusama amwinjiza mumodoka ye aramujyana!!!



Lily we nyuma Yo kubwirwa ko gutaha kwe bisa n’ibidashoboka umukobwa yamuzanye mwishamba kuba yamwereka ishamba byibuze ibibazo byo kwiheba bigabanuke !!

Yamuzanye ahantu heza Mpaka Lily nawe arikanga abonye ubwiza bw’iryo shyamba ati “ Wawooo, mbega ahantu heza !Nabera sinari nabona ahantu heza nkaha !”

Charlene ati “ nawe urabona ko ari heza ?”

Lily ati “Cyane, ukuntu bajya bavuga iki kirwa ntawakizera ko kigira ahantu heza nkahano”

Charlene amufata akaboko ati “Ntakintu wari wabona, ngwino nkereke ibindi, erega hano nubwo tutabasha kuhava ariko twanahatura tukibagirwa isi yo hanze”

Berekera ahandi !!



Tuze kuri John, ari iwe nyuma yo kugambanira abasore yari yahaye akazi ko gushimuta. Akirimo kureba kuri machine phone ye yahamagawe na numero atagaragara aritaba.  Akimara kwitaba yarikanze ahita abanza kureba kuri whatsapp arebaho gato ahita yikanga 😳 arangije afunga Machine yarimo gukoresha asohoka yiruka, yinjira imodoka agira aho yerekeza 🚗.



Tuze aharwariye Prince, Wamukobwa yinjiye abaza muganga ati “Ubu yaba ameze ate ?”

Muganga ati “ Umubiri we umeze neza gusa nkurikije ibipimo birashoboka ko azakanguka adafite atibuka nakimwe yewe nawe ubwe atiyibuka”

Umukobwa ati “ibyo ntabyo nshaka kumva ibyo, kora ibishoboka byose mushaka wese afite intekerezo ze zose”

Muganga ati “Aho bigeze ntakindi twakora uretse gutegereza akazabanza agakanguka maze tukazamenya icyo dukora nyuma”

Umukobwa arabyumva arangije arivugisha mumutima ati “uko byagenda kose ntabwo natsindwa kuri iyi nshuro, ngomba kugutsinda nkagira imbaraga maze abavuga ko ariwe wavukanye umugisha ndebe ko ntawugutwara !!!” ……LOADING SEASON 03


Ese uyu mukobwa ninde ? John abwiwe iki ? Lily azava kukirwa? Gisele bizarangira bite ?


Ibibazo byose wibaza uzabisubizwa muri Season 03






Comments