Episode 09
Episode 08 yarangiye Prince asa n’Ushimuswe n’umukobwa w’umukire tutari twamenya mugihe Lily we yari abwiwe ko ikirwa yisanzeho atari icyoroshe kuhivana.
Turakomeje. …
Dutangiriye kuri Noella aho yari amaze kwipima akabona ko atwite yatangiye kwibuka uwo akeka ko yayimuteye.
Ubundi Noella ntabwo yari atwite kuko abahungu bose yababeshaga kuko imbere yo kuryamana nabo yabanzaga kwinyabya akanwa ikinini ariko rimwe yaryamanye na John basinze atakinini yitwaje ubundi ariremesha ko ntakibazo kiri bukurikire gusa birangira amuteye inda !!
Amaze kwibuka yarivugishije ati “Ntibishoboka ngomba kuyikuramo siniteguye kuba umubyeyi aka kanya”
Akimara kwivugisha John yarakomanze ati “ Cherie umeze neza ko watinzemo ?”
Kukirwa umukobwa yatangiye gusobanurira Lily ati “ iki kirwa nakizananyeho na Nyogokuru turimo guhunga kuko bashaka kumwica ngo ni umurozi muguhunga niko twahisanze, rero kuva ubwo abantu barahatinya ntanuwahatemberera ngo atamwica”
Lily ati “ariko baramubeshera, kuki tutashaka ubufasha tukahava?Erega siheza ko mwahatura muri babiri mwenyine”
Umukobwa ati “ Kuhava hari inzira imwe ishoboka, izindi zose wazanahapfira utarahava”
Lily ati “ Ni iyihe nzira ?”
Umukobwa ati “ ni kukecuru”
Lily ati “Tugende tumwumvishe duhite tuhava ubu nyene”
Umukobwa ati “Sinibaza ko yakumvira, Nanjye mbaye inkumi ntako ntagize aranga Ngo isi yo hanze ntacyo imaze usibye ubugome”
Mumugi ho Prince aho yazanwe kwawamukobwa akihashikanwa yashizwe mucyumba kimeze neza gifite buri kimwe ndetse hazanwa n’abaganga binzobere baruta nabari kumuvura Yewe aho ashizwe hari na Technology ikomeye kuko ibyuma bihambaye byatangiye gukoreshwa bimwitaho biboneka ko ari uwingenzi.
We disi aho yibereye muntekerezo ari kwibona noneho mwishyamba ritoshye gusa noneho ari kwibona wenyine atakibona wamukobwa wamuhamagaraga ( Gisele) ,ishyamba ni ryiza ryuzuye ibyamwa byiza yewe hari n’akayaga keza kuburyo umuntu wese yahishimira. Arimo kuzenguruka asa n’uwazimiye ariko imbere ye haturutseyo wamukobwa wamushimuse, byo ni mwiza kuburyo na Prince yikanze kumubona.
Umukobwa yaraje imbere ye ati “Musore, nagufasha ?”
Prince kubera ubwiza bw’umukobwa no kuvuga byaranze maze umukobwa aramwegera amukora kurutugu ati “nagufasha ?”
Kumbe ibyo Prince ari kubona ni imashini zimucometseho ziri kubimwereka zinjiye muntekerezo ze !!!!!!
Sasa Tuze kuri babarara bariho birukwaho na Polisi, turi kubona babiri aribo barikumwe umwe ntawe turi kubona.
Umwe ati “boss narakubwiye ko uriya mugabo ko atari uwo kwizera, none reba aho adushize mucuti wacu yafashwe !!”
Boss ati “John ntazi abo yakinishije, gusa anyegereze araza kumbona kuko na Muto wanjye yabyimvanzemo”
Undi ati “turabikora dute ?”
Boss atangira kumwiganira gusa uko bavugana amagambo ntari gusohoka kuburyo twe tutabyumvise gusa imbere tuzabona plan amubwiye !!
Tuze inyuma y’imisi 3, Gisele yari amaze kumera neza mbese yari yabyutse afata imodoka yerekeza kuri byabitaro nyariho Prince aho bwanyuma bamwimuye!!
Ahageze yasanze etage yari azi nkivuriro atatiyo ahubwo ari iyakabare na Hotel 😳
Uwamwakiriye kuri reception yamwishuye ko byamucanze iyo etage itigeze ibamo ivuriro narimwe kuva yakubakwa !!
Gisele byaramucanze kugeza ubwo nawe atangiye kwiyizera ko ari umusazi !
Yafashe phone ye yinjira kuri internet ngo arebe yamavideo bamufashe arimo arira ariko asanga no kuri interbet ntayariho arushaho gucanganyikirwa !!
Yafashe phone ahamagara mama we ati “Mama ese kubitaro mwankuyeho wahanyibuysa ?”
Mama kuri phone ati “wowe kubitaro ?Warwaye ryari mwana wa ?”
Na mama we ntazi ko yigeze arwara!!!
Ese niki kibaye ?
Kukirwa wamukobwa tutari twamenya izina na Lily bo bakomeje kwinginga umukecuru ngo ababwire uko bava kukirwa,
Umukecuru ati “ erega impamvu ndi hano irahari gusa ntiremera ko mpava, niba uyu nawe yarisanze hano bivuze ngo yaje muri plan ntibyahuriranye”
Umukobwa ati “Ariko ibyo umunyamugi avuga avuga nibyo, yaba nawe urashaje ariko twebwe nkeneye kuzagira imiryango”
Umukecuru ati “Muzagira imiryango myiza humura, gusa biravana n’uko mwitwara kuko Ikibi kigeze kure kigarura imbaraga zacyo kandi kiramuka kizikwije isi yose izarimbuka”
Lily ati “Urasobanura iki mukecu ?”
Umukecuru ati “Nicyo gihe ngo amateka yisubiremo!”
Lily n’umukobwa barerabana 😳😳😳
Mumugi ho Gisele yanze kumva ahubwo yibutse izina ry’ibitaro yari yazanyeho Prince ajya kubishaka kuri internet ariko imubwira ko ibyo bitaro bitigezebibaho, dore ngo mumuhanda aracanganyikirwa akambuka umuhanda atarebye imodoka igaturuka hirya kumuvuduko we atayibonye !!
Yagiye gushituka imodoka imugezeho neza ahita asakuza Gusa bitunguranye igihe cyahise gihagara byose birahagara asigara ariwe wenyine ushobora kwikoma !! Byarusjijeho kumukanga gusa aratambuka arenga umuhanda, akirengana ibintu byose bisubira gukora !!
Uko ibyo bibaye ninako kukirwa umukecuru akomeje kwigana inkuru ati “imyaka 3000 ishize havutse umuntu witwaga Lucas yabyaye abana b’abakobwa 2 Gusa abo bana ntibari basanzwe kuko yababonye munzira zumwijima kuko we atabubasha bwo kubyara yari afite, ahubwo yabarose anyuze mumarozi, abo bana ubwo bavukaga bavukanye ibitekerezo bibiri bitandukanye. umwe yavutse ameze nkumuntu usanzwe undi avukana umutima wagishetani kugira arimbure abantu, mbese we iteka yatekerezaga kwica gusa”
Umukobwa ati “ Nyogoku nawe uratangiye zankuru zawe z’ububeshi”
Umukecuru ntiyasubiza ahubwo akomeza kuvuga nkuwabaye possessed ati “Umwana w’ikibi yaratsinzwe kubera umwiza yari yaravukanye imbaraga kumurusha.
Gusa nawe kugira azagire imbaraga byamusabaga ko azatwara umugabo wa mukuru we akunda cyane kuko azaba yamuhaye urukundo rwe rwose akaba nka link ya transfert y’imbaraga ziva muri mukuru zijya muri muto”
Lily nkumuntu yize ati “Izo nkuru nzizi mubitabo ariko si ukuri”
Umukecuru ati “Oya si inkuru zo mubitabo kuko ubu tuvugana amateka agiye kwisubiramo”...LOADING EPISODE 09
Haaa,Sibwo inkuru yivanzemo amarozi nayo !!
Comments
Post a Comment