Episode 08
Episode 07 yarangiye papa wa Gisele atunguwe no kubona uwo muganga ari kwita umukwe we ari Prince mugihe we azi ko ari John. John we yari kuri polisi avuga abari bamushimuse ariko gusa turazi uko byari byagenze.
Dukomeze…
Dutangirire kwamuganga,
Sasa Papa Gisele n’ubwo yatunguwe nuwo bise umukwe we ntabwo yahise abivuga ahubwo yagarutse aharwariye Umukobwa we bategereza bose na mama Gisele.
Gisele nawe aho aryamye yatangiye kuzanzamuka ariko mukuzanzamuka yatangiye kuvuga bukebuke ati “ Prince,Princce “
Mama we aramwumva ahita yegereza ugutwi ngo yumve ibyo ariko avuga maze papa ati “Arimo kuvuga ibiki ?”
Mama ati “ arimo kuvuga izina Prince”
Papa ati “Nooo,iryo zina siryo yahoze avuga igihe atangira gusara ?”
Mama ati “ Yego, ashobora kuba yangwara itari yakira”
Bakivuga batyo Dr yarinjiye ati “Umwana wanyu si umusazi ahubwo arakunda !!”
Papa ati “Ushatse gusobanura iki muga ?”
Muganga amuhereza phone ati “reba nawe !”
Dore ngo sasa papa arareba za video zirimo gucicikana kumbuga nkoranyambaga !!
Tuze kuri babasore batatu bari batumwe na John gushimuta Gisele bakibesha bagashimuta Lily,
Bibereye Mucyumba batuyemo barimo kwinwera ibitabi hanze bumvise ubuduha bwa Polisi bahita bahaguruka vuba basohoka biruka polisi irabakurikira baratatana gusa polisi ikomeza kubirukaho.
Umwe yarirutse akata amakona mumugi ageze imbere hari uwo yasanze yayimutunze ati “Ntuve aho uri !”
Kumbe ni wamupolisi witegereje ifoto imwe muri zitatu John yari yatanze !!
Umurara ati “wowe ntiwandasa !”
Umurara ashingura ikirenge ngo akomeze gusa umupolisi ahita arasa Hasi imbere ye ati “Wongera gushingura ikirenge ndarasa kunyama”
Umurara ati “Ariko mwana wagiye ureka gukomeza ibintu, urashaka polisi insange hano ?”
Polisi ati “Ngewe murikumwe se ndi iki ?Ntabwo uniforme nambaye ?”
Umurara ati “ yego uri umupolisi ariko ntabwo wakishimira kubona mukuru wawe apfa cyangwa aborera muri gereza”
Umurara ahita yiruka umupolisi byanga ko amurasa !! Kumbe umurara ni murumuna w’umupolisi ninayo mpamvu cyagihe abona ifoto yikanze.
John ntamikino yahise abahindurira abagerekaho icyaha cy’uko aribo bari bamushimuse !!
Twiyizire kwamuganga ahari mama na Papa ba Gisele. Nyuma yo kubona video y’ukuntu umwana wabo akunda Prince baje kuruhande kuganira.
Papa ati “ Bigaragara ko umwana wacu aritwe twamugize umusazi, twamuhatirije gushingirwa ahitamo kuba umusazi kugira atabana n’uwo adakunda”
Mama ati “Siko mbikeka, ahubwo uyu musore yaramuroze. Gisele ntabwo yigeze amumbwiraho n’umusi umwe”
Papa ati “Ariko ukurikije agahinda yari Afite muri video kagaragaza neza urukundo rwe !”
Mama ati “nge simbyumva ni uburozi bw’uriya musore”
Akivuga atyo papa Gisele yatunze agatoki inyuma ati “Nyamara ndavuga ukuri”
Mama guhindukira yabonye Gisele mumbaraga nke arimo gusunika ikiriho serum bamuteye agana mucyumba cya Prince ahageze yegera aho aryamye ati “Prince umeze neza ?”
Papa na Mama nabo barinjiye batungurwa n’ibyo bari kubona !!
Tuze kuri wamukobwa w’umukire wahamagawe n’undi witwa Sonia,
Turamubona ari mubiro bya muganga mukuru.
Umukobwa ati “Nkeneye details zuriya murwayi w’igitangaza !”
Dr biboneka ko amutinya ati “ Sawa boss”
Amuhereza file irimo ibya Prince undi arayitegereza ati “Kondeba amakuru arimo adahagije ?”
Dr ati “Ntazindi information dufite kuri uriya musore kuko nkurikiye na fingerprint ze ntanubwo azwi mugihugu”
Umukobwa ati “niwe tu, ndamushaka iwanjye kandi mwibanga”
Dr ati “Ndabikora uko ubishaka madam!”
Uyu mukobwa nawe ninde ?Arashakira iki Prince ?
Twiyizire mucyaro, Lily nyuma yo gutabarwa yaje gukanguka yisanga aryamye munzu zo mucyaro atrivugisha ati “ aha ndi nihe ?Cyangwa napfuye?”
Areguka asohoka hanze buke buke. ..ageze hanze yatunguwe naho yisanze mucyaro arebye kuruhande ahabona wamukecuru arimo kuhira indabo arangije aramwegera ati “yewe mukecu aha ni hehe ?”
Umukecuru ati “ Ni mukuzimu ”
Lily arikanga ati “Ngo ??Narapfuye ?”
Umukecuru ati “yego, iyakire kuba weho wagiriwe ubuntu bwo kuba ahantu nkaha mukuzimu”
Sibwo Lily acanganyikiwe gusa twe tubizi umukecuru aramubeshye !!
Ako kanya Wamukobwa wamukuye kuruzi yaravuze ati “Arakubesha uri muzima usibye ko adakunda abamubaza, uwo ni nyogokuru wanjye”
Mumugi John yaje guhura na Noella ( Mwibuke uyu Noella ni umukunzi we gusa twabonye amuryarya ).
Noella ati “ No, uyo mukobwa akaba akiri muzima arica byose”
John ati “Humura cheri, ngewe byose biri muri control”
Noella ati “Control gute ?Uyo mukobwa uzamuzibya uririmi rwe ?”
John azana agapapuro n’ikaramo ngo amwandikire uko byose bimeze gusa akikavanayo Noella yahise ashaka kuruka ahaguruka yiruka mubwogero kuruka !
John aho ari aribaza ati “Ko inda ari nkuru gute afite ibimenyetso nkibyagasamo”
Gusa ntiyabitindaho akomeza kumutegereza cyane ko yizera Noella. Noella aho ari mubwogero amaze kuruka yahise aza areba kagapimo gapima ko utwite arebye asanga koko aratwite !! Bivuze ngo yari yapimye mbese aranatwite. Inda ni iyande rero ?
Tuze mucyaro, Lily yaje kwicara kuruhande aganire nawamukobwa wamukuye kuruzi,
Umukobwa ati “ Nagukuye kuruzi wahwereye nkuzana murugo nyogokuru wanjye aragufasha ibindi ntabyo nzi”
Lily ati “Ese Kuva hano no mumugi byansaba iki ?”
Umukobwa ati “hmmm,ko ari kure cyane ?aha ni kukirwa kugira uzagereyo ni mpaka uzabone imeri ihanyuze ukagerageza kuyisaba lift”
Lily ati “niba ari kukirwa bivuze ngo ingenzi zirahatembera kenshi”
Umukobwa ati “Reka reka, iki kirwa citwa icavumwe nikimenyimenyi ninge na nyogokuru tuhatuye gusa”
Lily ati “Ushatse gusobanura iki uvuga ko arimwe muhatuye gusa ?”
Umukobwa ati “ Ni inkuru ndende gusa kugira uzave hano, ni uko Imana izahakwivanira nkuko ariyo yahakuzanye !!”
Kwamuganga ho Gisele agihamagara Prince muganga yahise yinjira n’abanesi babiri ati “Mumwimure !”
Gisele ati “Mumuryanye he ?”
Dr ati “ Yababaye cyane tumujyanye kumukorera test zindi turebe niba ntakindi kibazo agira”
Gisele ati “ Sawa muga, mumwiteho neza kuko ndamukeneye ari muzima”
Mama aregera ati “Humura mwana wa araza kumera neza, tuza dore nawe urarwaye”
Gisele aratuza gusa twe hanze turabona Prince batagiye kumwitaho ahubwo bari kumwinjiza imodoka yawamukobwa mbese bahita banamutwara !!......LOADING EPISODE 09
Ajyanwe he ?kuki umukobwa amutwaye ?
Comments
Post a Comment