Umugisha S02E07

 Episode 07



Episode 06 yarangiye Prince agarutse mubuzima naho Lily we yaramanukanye na John mumazi bari mumodoka irenze umuhanda !!

Twikomereze…



Dutangiriye ahantu murugo rumwe biboneka ko ari urwabakire, 

Indani harimo umukobwa Mwiza cyane wibereye kuri phone acatinga kuri internet. Mukuguma kuri phone sibwo ageze kuri yankuru yaciye ibintu kuri internet y’umugabo wapfuye akazuka kubera amarira y’umugore we 😳

Agisoma iyo nkuru phone ye yarahamgaye,uhamagaye handitseho izina Sonia 📞 arayifata maze Sonia ati “Atsa Tv urebe amakuru arimo kuvurwa”

Sibwo ayakije agakubitana na wamuganga arimo kubazwa n’amenyeshamakuru ko ibyo babonye kumbuka aribyo nawe akabasubiza ko nawe kuva yaba Muganga ko atigeze abona ibintu nkibyo, gusa we arahamya ko zari imbaraga z’urukundo atari imbaraga z’umwijima.

Aragira ati “Kuva nakitwa muganga ntabwo nigeze mbona ibitangaza nkibi, ncakira uyu murwayi nanjye mumutima hari icyahindutse nisanga ndi kumwitaho cyane, Umugore we yari ahangayitse cyane bigaragara ko bari bakundanye.  Umurwayi yaje gupfa ndetse ubwanjye nijye wifatiye ibipimo byanyuma bye gusa kubwo Urukundo rwabo Imana yumvise amarira y’umukunzi ihitamo kumugarura. Abavuga ko hari imbaraga z’umwijima zakoze baribesha”

Umunyamakuru aramubaza ati “None se, niki gituma uhakana ko hari imbaraga z’umwijima zakoze ?”

Muganga arasubiza ati “ icyambere ni uko umugore ntamuti numwe yigeze akoresha, ikindi umurwayi yari yabuze amaraso menshi gusa igitangaza umugore we bahuje amaraso mugihe ibitaro byose amaraso ye twari twayabuze. Abavuga ibyo bibaze iki kibazo, ni kangahe bishika umugabo agahuza amaraso n’umugabo we kandi amaraso agoye ibona mubantu ?”

Wamukobwa ntiyategereza ko amakuru arangira ahubwo yihuse yahise asohoka yiruka ategeka umukozi gukingura igipangu nawe asohokana imodoka yihuta.




Tuve mumugi twiyizire mucyaro,

Hari umukobwa urimo kuvoma amazi kunkombe y’uruzi,yasoje kuvoma arahaguruka ariko umufuniko w’akadobo yajyanye kuvoma uhita urwa mumazi utangira gutwarwa n’uruzi nawe abanza gushaka igiti cyo kugira awukwegeshe !!

Uko utemba nawe akawukurikira ashaka kuwukuramo. Bidatinze yawukuyemo gusa atari yahindukira yabonye umuntu uryamye kunkombe y’uruzi aza yegera !

Ahageze aramwegura kumbe ni Lily wacu wahazanwe n’uruzi nyuma yo gukora impanuka y’imodoka arimo we na John. 

Umukobwa amukora kwizosi n’intoki ze ebyiri arangije avuga ati “ aracyari muzima !”

Aramwegura aramuheka yibagirwa amazi yaje kuvoma ahubwo atahana Lily !!



Tugaruke mumugi, Turabona John ari kuri polisi afite igipfuko kuruhanga cyaho yakomeretse, 

Polisi ati “Watubwira uko byagenze ngo imodoka yawe isangwe muruzi ?”

John ati “ijoro ryahise ubwo nava kwa databukwe nashimuswe n’abasuma bari binyegeje mumoda yanjya baba aribo bantwara mucyaro gusa tugeze kukiraro nateje akavuyo mumodoka haba impanuka niko kurwa muruzi. Nabacitse ndoga mpaka ngera kwisi y’umutse”

Polisi ati “ Waba ubibuka ?”

John ati “Bose ndabibuka amasura uko bari 3”

Polisi ihita ihamagara umushushanyi bamwe ubwira ikintu uko wakibonye nabo bagishushanya kandi ugasanga bisa neza ijana kurindi !!

HAAAAA, Story iracyatangira kabisa !!!



Kwamuganga turabona Gisele nawe aryamye asinziriye arimo serum, kumbe nyuma yo guha amaraso Prince ndetse no kuba yanahoze arira nawe yarwaye, 

Muri uwo mwanya Papa we na Mama we binjiranye na Dr mukuru mucyumba arwariyemo. 

Mama we ahita amwegera yicara iruhande rwe ati “Mwana wanjye niki cyakubayeho ko ejo wari umeze neza ?”

Papa we uhagaze kuruhande na Dr abaza muganga ati “ Niki cyabaye kumwana wanjye ?”

Muganga ati “Ntakirenze usibye ko nyuma yo guha amaraso umugabo we no kurira cyane byatumye nawe umubiri utakaza imbaraga”

Papa ati “Umugabo we amuha amaraso, Aba bana ko ejo bari iwanjye bameze neza ni ibiki bahuye nabyo koko?Wanyereka umugabo we nawe ahantu ari ?!”

Muganga ati “Ntakibazo !”

Ajya imbere papa arakurikira mama agumana n’umukobwa we !!



Mucyaro ho Wamukobwa wakijije Lily yari yarangije kumugeza iwabo mbese nyirakuru we arimo kumwitaho akoresheje imiti ya gakondo.

Umukecuru uko avura akomeza anatonganya umwuzukuru we ati “ Njya nkubuza kuzana ibibazo,uyu muntu wazanye hano wasanga ari umugizi wa nabi urabona utaba unkwegeye koko ?”

Umukobwa ati “ Nyogoku uretse ko isura ye idasa n’umugizi wa nabi ariko nubwo yaba ari nawe gukiza ubuzima bw’umuntu ni ingenzi. Erega ntamuntu utagira umutima kandi ufite umutima wese muzima nubwo yaba mubi birashoboka ko yahinduka. Ayo magambo si weho uhora uyambwira ??”

Mukecuru ati “ Mwana wanjye nkunda ko iteka wibuka amagambo yanjye, ariko uyu we ni umunyamugi kandi abanyamugi ntukabizere”

Umukobwa ati “ Yego sinanze ko ari umunyamugi ariko kandi nabo ni abantu kandi bagira imitima,nawe yahinduka rero !”



Mumugi ho Papa Gisele yazanwe kumugabo wa Gisele aho arwariye gusa kuhagera yatunguwe no gudanga uwo azi nkumukwe we atariwe uhari, 

Papa ati “Muganga uyu niwe cyangwa wibeshye icyumba ?”

Muganga ati “ yego ni uyu, umwana wawe n’uyu mugabo we Imana iri hagati yabo kandi bigaragara ko urukundo rwabo ntaburyarya burimo”

Papa arikanga maze muganga ati “ Ko wikanze, ntubyemera se ?”

Papa ati “ Ndasa n’umuntu uri kurota!!”

Muganga ahita amuha phone ati “Nawe ubwawe irebere izo video nibwo uri butahure”

Dore sasa ngo aramuha video zitandukanye zerekana sceneszose zibyabaye kandi Gisele yarira avuga ko ari umugabo we upfuye kandi umugabo we baraganye ni John !!

Biracura iki ?



Kuri polisi ho john nibwo yari akirangiza kuvuga uko yabonye abicanyi bari bamushimuse uko ari batatu mbese umushashnyi bose amaze gushushanya amasura yabo neza. 

Amafoto afande arayafata aritegereza neza arangije abaza John ati “Uremeza neza ko aribo ?”

John ati “ Yego ni abo kandi ndabibuka neza!!”

Amuha ifoto imwe muri zitatu ati “Itegereze neza uyo, nawe yarimo mubagushimuse ?”

John arayifata arayitegereza neza ati “Yego yarimo mbese ninawe wari ubakuriye”

Afande arikanga maze John ati “ Uramuzi ko wikanze ?”

Afande ati “yego mbese tumaze imisi tumuhiga kurusha abandi !” …….LOADING EPISODE 08


Nibande sasa abesheye ko twe tuzi ukuri ??


Comments