Episode 06
Episode 05 Yarangiye Lily acitse abashaka kumwica, Prince we kwamuganga mucyumba yararwariyemo hari havuze ubuduha.
Uyu musi dutangiriye kuri Lily aho arimo kwiruka mwishamba yahagira,
Gusa inyuma ye babasore 3 bamukurikiye mpaka bamufashe bamwice.
Ese yacitse ate ?
Kumbe ubwo John yarimo aganira n’ibandi rikuru hanze, abasore babiri babonye unwenda wa Lily wacitseho ibitugu bijya hanze Binjirwa n’irari umwe aramwegera atangira kumwihumuriza gusa Lily we yari yamaze kwibohora ahita amukubita mumaguru, undi nawe aje gutabara afata itafari ahita arimwasa mumutwe. Yahengeje hanze abona John n’undi musore ahita anyura inyuma mwidirisha maze ubundi aratangira 💃
Kwamuganga ho turabona barimo gushitura umutima wa Prince ariko machine ikomeje kwandika 00 !!
Baragiye barashitura nase gushitura ariko umutima wa Prince waranze kugeza ubwo na Dr ubwe abonye ko byarangiye ategeka abaganga kumworosa bivuze ngo Prince ubuzima bwe naho bugarukiye !!
Muganga yasohotse yumiwe ageze hanze akubitana na Gisele amubaza uko Prince amerewe muganga ntiyasubiza gusa Gisele arebye isura ya muganga uko imeze yarabyibwiye ahita yinjira aho Prince ari abona abandi baganga bari kumworosa !!
Atanakimwe yiteyeho yahise aza yiruka ababuza kumufuka arimo arira nabo baramureka barisohokera bamusiga arimo ahamagara ati “Prince byuka winsiga 😭”
Yooo agahinda kuri Gisele niko kigaragaza kuriwe naho amosozi yo aba nkamazi yisuka ubudakama !!
Kuri Lily uko yakirutse mwishamba byarangiye arisohotsemo agera kumuhanda, areba hirya no hino abona ntanumuntu numwe watabara ahitamo kwiruka mumuhanda n’amaguru.
Abamukurikiye nabo bageze kumuhanda nabo baramukurikira kandi bo barihuta kumurusha kuko bo ni abagabo !!
Bakiraho inyuma ya Lily havuyeyo imodoka yiruka imugezeho ihita ihagarara urimo ati “ Injira vuba ngucikishe”
Lily areba inyuma abona bamuriho atinjiye imodoka baramufata ahita akimgura urugi rw’imodoka arinjira atitaye kuwumuhaye Lift imucikisha !!
Abarara babibonye umukuru yarabahagaritse ati “Akazi kacu karangiye, dukomeze kukandi”
Undi ati “ Karangiye gute ? Uriya mukobwa nagera mumugi araza kuduteza polisi, byiza twamukurikira tukamuvana munzira”
Umukuru ati “ ibyo byibagirwe twisubirire inyuma”
Basubira inyuma Lily nawe abacika uko !!
Kwamuganga ho amarira n’urusaku bya Gisele n’ibyo biri kumvikana gusa kugeza ubwo abaganga baza kumusohora kungufu ariko muganga mukuru arababuza abasaba ko bamwihorera akarira umugabo we (Niko yari yabwiwe na Gisele).
Abantu barashengereye abandi bafata amafoto n’amavidewo ukuntu Gisele arimo arira !!
Uko Gisele yakarize cyane amarira ye yaragiye arwa kumaso ya Prince aba menshi arangije atemba ava kumaso ya Prince wapfuye aratemba agenda agana kumatwi, uko Gisele arira agakomeza kwiyongera. Uko yakiyongereye yinjiye mumatwi indani ya Prince maze mukwinjira Prince muntekerezo ze (Bivuze ngo ntiyari yacikana neza ) yibonye ahantu mubutayu, aharangwa n’umucanga gusa we arimo kuhagenda amerewe nabi, yananiwe inyota imumereye nabi ataho yakura amazi ndetse izuba ririkumwakira iminwa yumye.
Kuri Lily uko yagatabawe yarebye inyuma abona abari bamukurikiye ntabo akibona arangije arahindukira areba imbere abwira utwaye ati “Urakoze kuntabara, abajinga nababonye nkigera mumugi nduhukira kuri polisi”
Utwaye ati “ Biravana n’uko uri buhagere!”
Ahita ahindukira, kumbeeeee ni John mwenyewe ndetse na Lily akimubona yahise amwibuka ko ariwe warikumwe n’abashaka kumwica, yarikanze ashaka gukingura urugi rw’imodoka ngo asimbuke mumodoka biranga maze John ati “Ntabwo wasohoka icyiza wakumvikana ukitwara neza kuko nibyo biri butume ubaho”
Lily abona ntakindi ari bukore ahitamo gutuza!
Kwa muganga Prince we aracyari muntekerezo aho yagera aho abura imbaraga ahita yitura hasi ategereza gupfa ! Niko kubona hejuru ye Umukobwa mwiza (Isura ni Gisele) umuhereza akaboko aramwegura amwiyegeka kubibero arangije amunwesha amazi, aranwa ariko kuvana n’uburuhe ashaka gusinzira ariko wamukobwa atangira kumukangura amubwira ati” Prince ntusinzire komeza ukanure, Prince ntusige Ngenyine ntarakubwira ko ngukunda”
Kumbe ayo magambo ari kubona muntekerezo ninayo Gisele arimo kuvuga yiyegeze umurambo we kwamuganga !!
Sasa muntekerezo za Prince kumva ayo magambo yongeye gukanura areba umukobwa arangije azamura akaboko amukora kwisura !
Kumbe uko abona arimo kubikora muntekerezo ninako akaboko ka Prince wari wapfuye kazamutse gakora kuri Gisele mbese n’imashini yareba uko umutima wa Prince utera yari kuri 00 ihita ibara izamuka !!
Gisele we kumva akaboko Ka Prince kamukozeho ndetse akumva n’imashini yongeye guharura yahise asakuza atabaza abaganga !!
Iyi nkuru yatunguye abari aho benshi maze abari aho bafata amasanamu bahita batangira kubishira kumbuga ngurukanabumenyi bashinga intahe y’umuntu yazutse kubera amarira ya Cheri we !!
Mama Lily we bwari bwije afunga iduka ataha murugo ariko umutima we uri hejuru yibaza aho abana be ( Lily na Prince) bari kugeza ayo masaha atazi ko Umuhungu ari kwamuganga naho umukobwa ari mumodoka n’umuntu ushaka kumwica !
Lily aho ari yatangiye kuvugisha John ati “ Ko ntakuzi kuki ushaka kunyica ?”
John ati “Koko ntabwo unzi nanjye sinkuzi pe”
Lily ati “ niba tutaziranye bivuze ko tutari abanzi, ubwo ntiwandeka nkigendera ?”
John ati “ Nakakuretse ariko kubona isura yanjye ukanamenya plan yanjye niryo kosa”
Lily ati “ Niba utinya ko nagutamaza ndagusezeranya ko nundeka ntazigera ndagushira hanze, nzabika ibanga kugeza mpfuye”
John araseka cyane maze Lily mumutima arivugisha mumutima ati “Uyu ntabwo yandeka ngo ntahe ndi muzima, ngomba kugira icyo nkora byihuse”
Uko avtekereza ibyo ninako imodoka yari igeze kukiraro maze Lily yitonze afungura umusipi yambaje ahita awambika John warimo utwara yicaye imbere ye atangira kumuniga !
John nawe mukwirwanaho yarekuye volant ajya kwikiza umusipi (Umukandara) Lily arimo kumunigisha imodoka yabuze Control itangira kugenda ikatakata mumuhanda irangije igonga ibyuma byo kukiraro ihita imanuka mumazi bombi barimo !!!...........LOADING EPISODE 07
Ha inkuru igeze aho iryoha, wowe komeza udukurikire ibyiza biri imbere.
Comments
Post a Comment