Episode 03
Epispde 02 yarangiye Lily yikanze nyuma yo kubona amashusho agaragaza ibigiye kuba. Ese byari ibiki ?
Turakomeje….
Dutangiriye mumugi, Gisele yazanwe aharwariye Prince ( kwa Lathifa) asanga ari mubyuma ntabwo yari yakanguka.
Dore ngo amarira y’ibyishimo aramutemba, nubwo Prince atari yakanguka ariko byibuze aramubonye ! Yaramwegereye amufata mukiganza ati “Prince uraza kumera neza ndahari kandi kuva nongeye kukubona ntabwo ndi bwongere kugusiga”
Isabella na Lathifa inyuma bo barahagaze bitegereza abakundana uko bafatana.
Kumbe uko Gisele arimo kuvuga, amagambo avuga ari kwinjira mumatwi ya Prince mazs akamusanga muntekerezo. we yarimo kwibona ari imbere y’ikinyamanswa kinini kirimo gushaka kumurya mbese ubwoba ari bwinshi. Yari yirutse ariko agera hafi y’Imanga nini atari busimbuke arahagarara yitegura gupfa. Gusa uko yakiteguye niho yumvise umufashe akaboko arebye abona ni Gisele mbese amubwira amagambo ati “Prince uraza kumera neza ndahari kandi kuva nongeye kukubona ntabwo ndi bwongere kugusiga”
Neza neza nkuko Gisele arimo kubivugira imbere yaho aryamye !!!!
Tuze kuri Yvan na Muganga aho bo bahejejwe muri sallon hagatwarwa Gisele wengine.
Yvan ati “ ko bitwaye umwanya munini ?Ngewe uriya mukobwa sinamwizeye kabisa “
Muganga ati “Reka dutegereze gato turebe ibikurikira kazima aho binjiye twahabonye”
Bakiganira amatara yaho bari ahita acika hatangira guhuha umuyaga mwishi cyane !!!!!!
Ubwoba burabafata muganga avanayo Phone aramurika gusa babura ikintu nakimwe,
Yvan ati “Aha hantu si shyashya!”
Avanayo imbunda (Pisto) muganga ati “icyo ni igiki ufite ?”
Yvan ati “ni akarinda umugabo igihe biri ngombwa “
Amajwi ateye ubwoba ahita atangira kuvuga ariko bo batabona ahanti ari kuva yewe ntanumuntu numwe bari kubona.
Yvan ati “ Aha hantu si heza, twinjire dufate Gisele tuhave”
Muganga ati “Aha hantu hateye ubwoba, tugomba kuhava byihuse”
Kukirwa naho Lily yabuze ibitotsi mbese arimo kwibuka amashusho yabonye kugitambara cya mukecuru.Yabonyemo Gisele, aribona, abona Prince yewe na Mukecuru yamubonyemo ko aribo barimo.
Yarabyutse arivugisha ati “Ngewe nabayeho imyaka 3000 Ishize ?Gisele na Prince bariho ?Uyu mukecuru aravuga ukuri cyangwa byaramucanze ? Ibi bintu ntibisanzwe pe”
Yibajije byinshi gusa abonye ntabisubizo abona arabyuka afukama kugitanda atangira gusenga kugira byibuze amasengesho amuhumurize !!!!!
Yvan na Muganga bamaze kwinjira mumuryango banyujizemo Gisele mbese Yvan pisto aracyayifite muntoki, Sasa bagitambuka kabiri umuryango inyuma warikinze amatara ahita agaruka maze imbere yabo bahabona Lathifa arimo gukoma amashyi !!
Ati “Yvan ndabona ugenda witeguye ! Mushuti wanyu ameze neza ntabwo biri ngombwa ko mwitwara uko. Mwankurikira mukabona aho ari ko atekanye”
Yvan areba imbere n’inyuma abona umutekano urahagije asubiza pisto mububiko barangije bakurikira Lathifa !!!!
Tuze kuri John, yamenye amakuru ko abicanyi yatumye kwica James batakoze akazi kabo ahubwo bo ubwabo aribo bishwe !!
Noella baryamanye ati “Cheri, ni iki ko umaze kwitaba phone ugahita uhinduka ?”
John ati “Sindi kwiyumvisha uko byagenze, abicanyi nohereje kwica James nibo bishwe kandi bose biciwe aho bari bafatiye position mugukora akazi kabo. Bivuze ngo uwabishe yari abazi neza”
Noella ati “ko bitangiye gukomera se ?”
John ati “Nanjye byanshanze aha ndi kwibaza uko byagenze”
Noella ati “James mundekere wowe iga kuyo mukobwa mushya”
John ati “Abicanyi bakomeye bananiwe, ni gute umugore utwite yabasha kumwica ?”
Noella ati “Humura ntabwo ndi umunyantege nke ndazi uko nzabikora wowe mpa umwanya maze ubundi imbaraga z’abagore nzikoreshe uzibone ko ziruta izabandi”
John ati”sawa gusa wicunge umwana wacu atazagira ikibazo”
Yvan na Muganga (Masera) Bo binjiye aharwariye Prince batungurwa no gusanga arwariye ahantu hari Vip birenze hari ibyuma bikomeza gukontorora ubuzima bwe umusegonda kuyundi. Lathifa ati “Ndakeka mubona ko inshuti y’umugenzi wanyu iri kwitabwaho bikomeye”
Yvan ati “ Urinde ko na Gisele atakuzi ?”
Lathifa ati “uzamenya igihe nikigera ariko muri aka kanya menya ko ndi umugiraneza birahagije”
Uko bo bivugira kuruhande ninako Gisele arimo avuga ati “Prince umbabarire naratinze kukugeraho ariko ubu ntabwo ndi bwongere kugusiga”
Dore sasa ngo Prince wibereye muri Coma amosozi aratangira kumutemba Kumaso bose bakikanga gusa ntibinjirira bareka Gisele akomeza kuvuga amagambo ari kumutima. Kumbe Gisele uko avuga, mubwonko bwa Prince we mubutayu ari kwibona muri bwa Butayu Gisele amaze kumuhembura agatangira kumubwira ayo magambo.
Prince ati “ Gisele kumbe burya nturi nyamuragi uranavuga ? nagushatse umugi wose ndakubura gusa umusi duhura ari nawo musi nkanura bwambere nkanuye nabonye weho, nubwo washatse kunyihisha ariko ntabwo nigeze nibagirwa impumuro yawe narimwe, narakumenye gusa narinsigaje gukomfirima neza ko ari wowe wanyawe, umukobwa wamfashije igihe isi yose yari…”
Atari yakomeza Gisele amushira agatoki kumunwa ati “Shii”
Prince araceceka maze Gisele atagutinza ahita amusoma, bizou nziza yanatumye Prince yikanga umutima we utera cyane !!
Gisele arangije kumusoma ati “ Prince, igihe warimo unshaka nanjye ubwanjye narimo ngushaka. Gusa kubera ko Imana iduhuje na none ntabwo nongera gutakaza aya mahirwe nkambere. Prince ndagukunda ๐๐๐๐๐”
Prince kumva ibyo umutima ukomeza kongeza umuvuduko ubanza bwari n’ubwambere yumvise ayo magambo kuva yavuka !!!!
Uko umutima wazamutse muntekerezo za Prince ninako wazamutse mumashini zimucometseho zihita zitangira kuvuza ubuduha mbese n’amashanyarazi atangira kwaka yizimya,
URUKUNDO KOKO NI URUKUNDO KUKO NTANUWAKIZERA KO UMUNTU URI MURI COMA AGANIRA NURI MASO BAGASA NABASUBIZANYA !! abaganga batangiye gushashana bareba ikibazo kibaye. ……LOADING EPISODE 04
Comments
Post a Comment