Episode 02
Episode 01 Yarangiye Umusore witwa Daniel apfiriye mubukwe bwe mbese Umukobwa witwa Chanella ari gushinzwa urupfu rwe !!
Twikomereze….
Dusubire inyuma gato umwaka
Wari umusi umwe Chanella bicaranye na Isabella mubusitani ubona ko bishimye kuko barimo barishanya Cake baseka .
Daniel ati “ Isabukuru nziza y’Amavuko Cherie !!”
Chanella ati “ Urakoze cheri !! Rwose unkoreye Surprise ikomeye cyane “
Daniel “ Erega mukunzi ntacyo nakwima ngifite ,n’ibitari ibi nabikora kubwawe “
Chanella ati “ Nanjye nzagukunda ubuzira herezo ,nzakubera umunezero mugahinda , nzakubera umufasha mubikomeye ndetse nzakubera buri kimwe “
Daniel ati” Urakoze cheri ,gusa hari kimwe muzo uzambera utavuze “
Chanella araseka ati “ Ariko navuze ko nzakubera byose cheri !”
Daniel ati “ Hoya kivuge ukwacyo “
Chanella ati “ Nawe ! Cheri nzakubera mama w’abana bawe “
Daniel ahita aseka aramuhobera arangije aramusoma !
Barangije Chanella ati “ Cheri kuki washimye kunzana ahantu turi babiri gusa ?”
Daniel ati “ Humura cheri byose birateguwe !”
Ahita akoma amashyi maze munzu hasohokayo inshuti ze nyishi . Buri uje uzanye imeza undi intebe undi radio undi inzoga ,undi ibirahuri byose baraza batereka buri kimwe aho cyagenewe kujya maze bose batangirira rimwe kuririmbira rimwe bati “ Isabukuru nziza Chanella “
Tuvuye aho nkuzane kuri wamukobwa umwe twatangiranye agiye kuragana na Daniel mbere y’uko Daniel apfa !!
We ari iwabo wa Daniel mbese mama wa Daniel ubwe niwe wamwiyakiririye mbese amaze kumuzimana aka Jus .
Umukobwa ati “ Murakoze mama !”
Mama ati “ Ntakibazo mwana wanjye wowe ni wisange nkiwanyu “
Umukobwa ati “ Murakoze ! Daniel naba musanze ra ?”
Mama ati “ Daniel se ? Ntabwo yaje kukureba se ?”
Umukobwa ati “ Hoya ntawe , nyine uyu musi twari dufitanye gahunda none nategereje ndaheba ,na phone ye numva ntiriho mpitamo kuza kumureba “
Mama ati “ Ndumiwe ! Daniel yavuye hano avuga ko aje kureba wowe none ngo ntawahageze ?”
Bakivugana Umukobwa yakiriye Message ivuga iti “ Wowe urihe ? “
Arasubiza ati”ndi iwabo wa Daniel”
Phone iti “Chanella aragutwaye umugabo nawe wicaye murugo ?”
Umukobwa arikanga cyane ahita asubiza ati “Bari he ?”
Bamuha adress maze ahita ahaguruka ati “ Mama reka ngende !”
Mama ati “ Niki ko uhise wihuta ?”
Umukobwa ati “ Ni Daniel umpaye Adress yaho musanga kndi ngo nihute “
Mama ati “ Ooh ,ngaho ihute udasanga yarakaye abagabo barakara vuba “
Umukobwa asohoka yihuse yinjira imodoka ye arerekera !!
Kuruhande rwahari ibirori ,umukobwa uhejeje kubwira undi ibyibirori yagumye kuri gate amutegereje !
Bidatinze Wamukobwa yarahageze yinjiza imodoka ,
Avamo n’umujinya ati “ Sophia Bari hehe ?”
Sophia aramufata ati “ Eliana tuza si uko ugomba kwitwara “
Eliana ati “ Ushaka nitware nte ? Urabona nakihanganira uriya mujinga uri kunyivangira murukundo ?”
Sophia ati “ Genda gake ,iyo ushatse guhana umuntu biba ngombwa ko umuhana cyane kuburyo atazanaronka imbaraga zo kugaruka kukwihoreraho “
Eliana aratuza bagenda bukebuke ntagusakuza !!
Kuri Daniel na Chanella ho ibirori byari byanoze mbese muburyo butunguranye Daniel yahise atera ivi avanayo impeta ati “ Chanella uremera kuzashingiranwa nanjye ?”
Chanella yarikanze cyane ko iryo jambo atari aryiteze kumusi we w’amavuko.
Hirya kugikuta Eliana yarabibonye ashaka kujyayo ngo abyice ariko Sophia aramubuza Umutima ukomeza kumurya !!
Daniel we utazi ibiri kuba Yakomeje abwira Chanella ati “ Chanella imbere y’inshuti zacu ndagusaba kuzashingiranwa nanjye kandi mbikuye kumutima !”
Chanella nawe nkumuntu uri kubisabwa n’uwo asanzwe akunda ntakujijinganya yahise amuha akaboko Daniel nawe amwambika impeta maze chanella aramuhagurutsa barebana mumaso begeranye maze ati “ Ndabyemeye “
Bahita bahoberana ariko inshuti zabo zibakomera amashi zishimiye umubano wabo,mugihe Eliana byamunaniye kwiyakira ahita asubira inyuma ababaye Yinjira imodoka ye aragenda !!🚙
Eliana ntahandi yafatiye iferi ni iwabo wa Daniel aza ababaye mbese arimo anarira ,
Mama Daniel amubonye ati “ Ubaye iki ko ugarutse urira kandi aribwo wari uvuye hano wishimye ?”
Eliana ati “ Mama ibimbayeho byanze ko mbyakira “
Mama ati “ Ni ibiki mwana wa ?”
Eliana aryama kubibireo bya Mama Daniel akomeza kurira gusa !! Mama biramucanga ahita afata phone ahamagara Daniel ariko yumva phone ntiriho .
Akomeza kwinginga Eliana ngo amubwire ikibazo afite gusa mumarira menshi ati “ Mama Daniel ahejeje kwambika impeta undi mukobwa !!”
Mama arikanga ati “ Uvuze iki ? Cyangwa numvise nabi !!”
Eliana ati “ Nyine yantumyeho kugira anyereke ibirori bye ari kwambika impeta undi mukobwa ! “
Mama ati “ Daniel yubahutse ibyo bintu ?? Aho azira arambona ”
Eliana akomeza kurira !!......LOADING EPISODE 03
Comments
Post a Comment