New world S01E02

 




EPISODE 02


Episode 01 yarangiye umusore akangutse yisanga kwamuganga agerageje kweguka yumva aboshe amaguru namaboko agasanga aboshe  no hanze ahabona polisi .

Byakomeje bite?

Turakomeje....


Umusore mukubona aboshe yatekereje inzira yatuma acika arangije avuza   urusaku abaganga binjira biruka kureba basanga umusore arimo gusa n'usamba .

Bagezemo bategetse polisi kubanza kumukuraho minote babanze bamuvure.

Bakimara kumufungura yahise yeguka yihuse babapolisi imigeri barasinzira nawe atangira gucika .

Dr ntakindi yakoze yahise afata phone arahamagara kugira amenyeshe ko umurwayi acitse.


Sasa kugera kumarembo yakubitanye n'abapagasi ba boss baje kumurangiza!

Amasasu yatse busha bashaka kumurasa ariko yihisha inyuma y'inkingi.

Abona bakomeza kumusatira ahitamo kwiruka agasubiramo indani ,gusa bagenzi nubwo tutari twamenya umusore uwariwe arabangutse byakataraboneka kuko kumupima byaranze bakomeza kurasa aho akuye ikirenge !

Yazamutse hejuru y'ivuriro kuri etage yanyuma.

Yarahageze gusa inyuma aracakurikiwe.

Kubwo amahirwe yabonye insinga z'amatara ahita ukura umwenda ashiraho arangije ahita yambukira kuyindi nyubako.

Abamuhiga bahageze bamubonye arenga barangije nabo kwitumanaho ryabo bamenyesha ko umusore abacitse .


Alicia nawe amakuru yamugezeho ko umusore ari gucika ndetse ko kwamuganga havugiye n'amasasu menshi ,

Ntakindi  yakoze yahise asohoka asiga abwiye umwungirije gutegura ikipe ya back up ko we abaye agiye.

Umusore nawe yari amaze kugera iy'umuhanda aratangira Gusa abicanyi no hasi bariyo kuko batangiye kumukurikira n'amasasu menshi !!


Umusore uko ari gucika imbere imodoka ya Alicia yaramwitambitse nawe arahagarara !!

Alicia avamo amutunga imbunda"amaboko kumutwe!"

Umusore ntiyatindiganya aramanika ariko ati "Nubwo umfashe si igitekerezo cyiza kuko  ingabo za Nicolas  ziri kunyirukaho kandi ntabwo nawe ziri bukurebere ijisho"

Alicia"ibyo simbyitaho"

Akivuga atyo ingabo za Nicolas zaturutse inyuma kurufaya zirasa...

Umusore ahita asimbukira Alicia bihisha inyuma y'imodoka !!

Alicia ashaka kuvanayo imbunda ngo abasubize umusore ati"si igitekerezo cyiza !"

Yinjira imodoka Alicia yaziyemo arangije akingura umuryango ati"injira mumodoka ducike"

Alicia abona koko abasore ba Nicolas baje ari benshi ahitamo kwinjira Umusore ayiha ikirenge 🚓


Mumuhanda bagenda 

Alicia"musore bariya bagabo ni bande?"

Umusore avuga make ati"ni uko ari abanzi banjye"

Inyuma ho bakomeje kubakurikira gusa umusore ni umutwazi mwiza cyane kuko ako arimo kuyikata ntibisanzwe!!

Umusore abonye ko kubacika bitari bworohe yinjije imodoka muri basement aho yakomeje gutwara azamuka mumuhanda ugana kuri etage hejuru ababakurikiye bo bakomeje kubakurikira.

Bidatinze bageze hejuru umusore abanza guparika gato.

Alicia "ugiye gukora iki ko umuhanda ushize?"

Umusore"ambara umukanda neza"

Alicia"ugiye gusimbuka?"

Umusore"warangije kuwambara?"

Alicia"narangije"

Umusore ahita ashyusha imodoka arangije arasimbuka ava kuri etage asimbira kuyindi.

Ibintu bidakorwa na buri wese ubonetse!!!!!!!

Abicanyi bahageze bo batinye gusimbuka batanga raporo ko umusore abacitse burundu .


Ako kanya inkuru yashikiriye boss Nicolas ko nanone amubuze.

Dore umujinya ngo uramurya!

Ati"munshakire dark!"

Mwibuke uyu Dark tumuheruka muri kakabari umusi Vegas yicwa.

Ese nawe ni muntu ki ?

Tuzamumenya imbere..



Alicia n'umusore bakimara gusimbuka ,Alicia yasa n'uwataye ubwenge,

Umusore aramukoma ati"yewe umeze neza?"

Alicia yitsa itima ati"meze neza"

Umusore yafashe agatambara atangira guhanagura Alicia aho yakomeretse muruhanga arangije ati"wicunge ngiye kugenda"

Ahita ava mumodoka atari yagenda ..

Alicia"utava aho uri!"

Kumbe yari amutunze imbunda.

Umusore"uramfashe?"

Alicia"cyane!"

Umusore"kumfata ni ukurema abanzi"

Alicia ati"Polisi duhorana abanzi"

Uko yavuga atyo niko Alicia yamwegera ngo amwambike amapingu gusa umusore yari umuhatari kumurusha kuko yamwihindukije aba  ariwe umwambika ipingu anabohera no kumuryango w'imodoka ati"uzamfunga ikindi gihe!"

Umusore ahita yigendera amusiga  azirikiye kumodoka ye !!

Umukobwa umujinya waramuriye gusa nyine umwanzi yamucitse anarenga areba !!


Tuze bukeye bwaho,

Alicia ari imbere y'umukuriye,

Ati"nigute umuswa yagucitse?"

Alicia"nyakwubahwa umugabo biragoye kumufata kuko ararenze"

Undi"ukwiye kwegura kukirego kuko cyakunaniye! Nigute umupolisi avuga ko uwo ahiga arenze ?"

Alicia"oya nyakwubahwa umugabo ngomba kumufata kandi vuba"

Undi"ubinyarutse kandi ntongera kwumva umuntu yishwe"

Alicia"yego nyakwubahwa ndabigerageza "

Umugabo" Subira mukazi kawe"

Alicia amukubitira isaruti arangije  asohoka...

 


Umusore barigushaka aho ari munzu imwe,hari amafoto arimo amanika .

Harimo ayo abagabo benshi tutaramenya cyane ko tutaranamenya n'impamvu Bashaka kumwica.

Uko ayamanika hari ibyo yatangiye kwibuka byabaye kera !!

Turabona umugabo w'imyenda y'umutuku wambaye mask y'umweru dede ahagaze hejuru y'inyubako kandi nimumvura yifutse umutaka.

Yafunze umutaka arangije afata  umugozi arasa kuyindi nyubako arangije anaxirikira kucyuma cyaraho .

Avanayo kakuma bamanukirako kameze nka pouli Ubundi aramanuka.

Kumbe aho yari aje hari kumukire ukomeye kuko turahabona abarinzi benshi.

Umugabo abarinzi babiri yashikiyeho yabaherereje inyenyeri ebyiri baba bagiye hasi.

Yarinjiye abarinzi bamubonye bakurayo imbunda ngo bamurase ariko we aba yabatanze ndetse akoresha imbunda zibiri abarasa yihuse mpaka hasigara boss wenyine.

Boss mubwoba bwinshi atangira kumutakambira ati"musore ndakwinginze ntunyice ndakuba kabiri ayo bakwishuye" 

Umwicanyi ahita abangura inkota gusa aho kwica umugabo amarangamutima aramufata arangije amanura inkota ati"amahera yawe ntayo nshaka ahubwo hunga ujye kure hashoboka ntazongera kukubona"

Umwicanyi arahindukira aragenda ngo yigendere atishe umugabo.

Akimara guhindukira yumvise icyituye hasi !

Kumbe hari undi wari h hafi yahise akata umutwe w'umugabo acaho.

Umwicanyi wambere ahindukiye abona ni undi mwicanyi w'imyenda y'umukara .

Uwishe yakuyemo mask 😳 neza turabona ari Dark Nicolas atumijeho mukanya.

Dark ati"Chris ukoze amakosa yo kudakora akazi kawe"

Kumbe umwicanyi wambere niwe yiswe Chris ntacyo yasubije ahubwo yarigendeye.


Tuve mubyo Wamusore yiciwe umukunzi arimo yibuka twiyizire kuri Alicia wacu, amaze kuva kubiro bikuru yaje mubiro bye.

Atangira kugenda areba amafoto atandukanye,

Ati"uyu musore amaze kwica abantu  barenga 92 kandi bose bari abaherwe  Bose ni abashoramari ba  KING ,Ese bihuriye he n'urupfu rwabo ?"

Akomeza kwibaza byinshi.


Hakuno umusore we akomeje kugenda yibuka,

Noneho yibonye arikumwe na Ange ubanza ariwe chris wari uvuye kwica abantu,

Chris"chr humura rwose sinzongera kwica abantu"

Ange"nibyo byiza,abantu mwarose imbaraga singombwa ngo mwicane ahubwo mwakagombye kuzishira hamwe mukubaka ibyo abato tutabasha"

Chris yamukoze kwitama ati"Ange uri umuhanga cyane rwose ,Imana yakumpaye hageze pe .Ange kuva ari wowe byishimo by'umutima wanjye ndagusezeranya ko ntazongera gukora ako kazi kabi ndetse na King ndayivaho twigire kure kwibanira!"

Kumbe uko baganiraga hari undi yarimo kubumva ahubwo yatanze amakuru kwa Nicolas ati"umusore ari kugenda yangiza amabwiriza kandi nkurikije amagambo bavuga ubanza yaramubwiye n'amabanga yacu"

Umusore koko niwe kuko yahise afata yamyenda na mask ye y'umutuku arasohoka aragenda.

Gusa Ndagirango ukurikire inkuru witonze utaza gusoberwa.

Uyu musore wiciwe umukunzi akaba arimo no guhirwa yahoze akorera King Ndetse yakoranaga na Dark ,we kuva yabona umukumzi yashatse kubivamo akaba ariyo mpamvu boss wabo Nicolas arimo kumuhiga hasi hejuru !!


Alicia nawe yasohotse ibiro bye yihuse,ageze kumuryango mungenzi we bakorana  witwa Ciara ati"Alicia ndakwinginze hagarika ibyo urimo"

Alicia"ngiye gufata umusore"

Ciara"kwibesha ukajyayo ni ugushira ubuzima bwawe mubyago"

Alicia yanze kumva arakomeza....EPISODE 4


KUKI AMUBWIYE UKO ?

Duhurire muri Episode 04



Comments