EPISODE 01
Dutangira dute rero?
Dutangiranye agakuru kumusore kati"Amazina yanjye nitwa Chris ,
Nkiri muto nabuze ababyeyi bombi nkurira muri orphernant ,
Mfite imyaka 8 naje kugurishwa mvanwa aho nabaga njanwa mukigo cyayoborwaga n'itsinda ry'abaherwe ryitwaga KING .
Iryo tsinda ryari riyobowe n'umugabo utazwi ariko bivugwa ko yaba yaravuye kuyundi mubumbe utandukanye n'iyi si.
King ryari rirushanijwe na NEW WORLD ariko byose bifite umugambi wo guhindura isi.
Aho nahatorejwe byinshi bijanye n'ubwicanyi bwindenga kamere no kugira umutima ugumye utagira impuhwe.
Inkuru ikomeza kuvugwa,
Iti"nakoreye king imyaka myishi ariko ubu ndi umwanzi ukomeye wa king nyuma yaho banyakiye uwo umukobwa nakundaga kurusha ibindi ariwe ANGE.
Ushobora gutangara wumvise nkubwiye uwo nakundaga kuko abicanyi batajya bakunda ariko Ange we naramukunda birenze.
Umubiri wanjye watewe imiti myishi kuburyo amagara imana yampaye yahindutse ngasigara ndi ikidapfa cyiswe n'indwara ndetse ntanasaza,mbese n'utewe amaraso yanjye akaba yazabaho iteka!!"
Arakomeza ati"nanjye sinzi icyo bankoreye kuko umubiri wanjye utandukanye nuw'abandi batandukanye kuko hari nkumuntu urwaye ingwara idakira aterwa amaraso yanjye ubundi agasa n'uvutse bushya .
Ariko nubwo mfite ibyo,abenshi banyumva n'imbaraga mfite bumva ko nakaretse byose nkitegura kubaho ubudapfa ariko njye ubwanjye ndashaka kuzahorera umukunzi ndetse mbashe
no kunagarura isi uko Imana iyishaka.
Ushobora kwibaza uburyo nzabasha kurwanya abigaruriye isi ndi umwe ariko mfite abantu batatu bamfasha,
Hari uwitwa ALICIA akaba ari umukobwa w'umugabo utazwi ,uwo nawe akaba ari nawe witwa umwami w'isi,
Si uwo gusa hari undi wabashije guterwa amaraso yanjye tukaba tugendana aho ndi hose akaba n'umujyanama wanjye.
Hejuru yabo mfite Padiri "
Arakomeza ati"mvuka mama yahise apfa ndetse na nyuma y'imisi mike data yakoze impanuka ariko uwambwiye ibyo byose yambwiye ko bose bapfuye kubera njye kuko nari naravutse ugutandukanye n'abandi mvuka umutima uri iburyo mugihe abandi bavuka uri ibumoso .Ibyafatwaga nkumwaku mumuryango"
Nkiri muto nakundaga gusoma ibitabo ubwo nabaga ntari kwitoza,
Muri Byinshi nasomye nakunzemo icyasobanura ibyikoranabuhanga ubwo abantu Bashatse kubyikubira byose,
Ikoranabuhanga ryaragwiriye rituma isi(abantu)baganza ibindi biremwa byose maze bigarurira ubutware basumba ibindi biremwa"
Umusore akomeje kutwiganira ati" hejuru yibyo itsinda king na #new_wold Byakomeje kumpiga ,king rishaka kundangiza kubw'imiti n'amabanga yaryo narinzi naho new world inshakisha ukwayo kuko naho nari narahabaye ariko nanga gukurikiza amabwiriza yayo.
Arakomeza ati"aka kanya bisa nkaho aho kwihisha habuze kuko king irahabona hose. Ariko reka mbanyuriremo muri make uko byatangiye"
Inkuru ya nyayo itangirira kumusore n'umukobwa bicaye murugo rumwe.
Umukobwa"chr ndakeka utazongera kujya kuri kariya kazi kabi"
Umusore"humura chr ntabwo nzasubirayo "
Umukobwa"nsezeranya!"
Umusore"ndagusezeranya"
Umukobwa yarishimye amuha na kabizu!
Umusore"noneho wakwemera ko tubana?"
Umukobwa"ntakibazo!"
Bakiri muribyo hari uwabarogoye mugukomanga umukobwa ajya gukingura...
Kumbe Kurundi ruhande kuyindi nyubako hari abagabo 3 barimo gupanga imipangu itari myiza na gato.
Umukuru ati"ibintu bimeze neza?"
Abandi bati"yego boss!"
Boss"hatagira ikimenyetso nakimwe kihagaragara kandi ajyane na kiriya gikobwa!"
Tugaruke kubikundaniye...
Umukobwa yagarutse indani azanye box
Umusore"ibyo ni ibiki bagugaye?"
Umukobwa "ni ibitabo nari natumijeho"
Umusore yitegereje igikarato uburyo gifunzemo agira amatsiko yokubona ukizanye ahita asohoka ageze hanze yasanze yagiye yiruka amushaka...
Bidatinze yaramurabutswe ,mukumubona asubira inyuma yiruka agenda Asakuza ati " Ange sohoka !!" Gusa yari yamazekugera kure.
Yaje asatira inyubako gusa atari yahagera Ange aturuka munzu gusa inzu yahise ishwanyuka umukobwa aturika umusore abona ndetse nawe umuriro wakuzeho bivuze ngo ntabwo byari ibitabu ahubwo cyari igisasu !!
Tuze muri station ya polisi....
Hari umukobwa yarimo kwiga kubagabo benshyi.
Gusa mubo arikwigaho harimo nawa muboss yararimo gutanga amabwiriza yo kwica abantu tutari twamenya abaribo ndetse na Wamusore uturitse arimo.
Atari yajya kure yakiye message iti"hari ahantu havutse ikibazo!"
Ahita yerekezayo nkuko buri mupolisi
Feri yambere yayifatiye kwa muganga kureba wamusore tutari twamenya amazina ye aho yagejejwe kwamuganga kuko byanze bikunze yari yababaye nyuma y'uko igisasu gituritse ari hafi yacyo kikamugurura.
Yegereye umwe ati"bimeze bite?"
Undi ati" aha hari hatuye umukobwa w'imfubyi witwa Ange ,bikaba byagaragaye ko yahaturikiye ariko umusore twahasanze aza mumafoto y'abicanyi bari guhirwa na polisi "
Umukobwa mumutima arivugisha ati"uwo musore mubonye ahari yampa amakuru Nkamenya ibanga ry'uyu mwicanyi"
Ntakindi cyakurikiyeho uretse ko umupolisi yasubiye kwamuganga.
Yerekwa aho umusore aryamye asanga ntiyari yakanguka kandi yababaye bishoboka!!
Ahita abwira abasore be ati"mugomba kurinda uyu musore kuko tumukeneye kandi ntawemerewe kumusura"
Bati"turabyumva nyakwubahwa?"
Bisa nkaho umukobwa yari akomeye mugipolisi !!
Tuze kuri wa muboss yaje yitwa Billy ari kuri phone..
Ati"mr vegas nicyo gipimo gikurikira"
Undi ati"nabyumvise!"
Kumbe Vegas ni umugaga ukomeye kuko agira n'abamurinda benshyi gusa hari uwahawe mission.
Kumbe umugabo Vegas bagambaniye twumva we turi kumubona yinjiye muri bar abarinzi nabo bararinda bishoboka.
Umuziki ujyaho sinakubwira Boss bagombaga kumushimisha bihagije.
Imbere naho hari umusore ubyina neza kurusha abandi witwa Dark ,
Umusore yarabyinye vegas aragenda aratwarwa!!
Gusa turebye neza turabona abandi basore babiri batari serieux bigaragara ko batazanwe n'umuziki.
Umwe sinzi ako yunamye gufata, bage ya polisi ye ihita ikoroka umusore Dark arabibona .
Akibibona amatara yavuyeho akavuyo karavuka,umwe wese ari gushaka aho anyura.
Nyuma y'umwanya udashika n'umunota amatara yaragarutse ariko agaruka boss vegas yapfuye kare yishwe n'inyenyeri muruhanga rwe!!!
Ninde ubikoze ko ubanza umwicanyi atoroshe?
Kwamuganga ho umupolisikazi waje kwizina rya #Alicia yakiye call iti"hari undi muntu muri bar upfuye !!"
Nk'umupolisi yerekejeyo biboneka ko abantu barimo gupfa kurugero rurenze.
Alicia yarahigereye gusa yasa n'uwacitse intege kuko abantu bari bakomeje kugenda bapfa umusi kuyundi.
Alicia"umwicanyi ninde?Buri uko yishe umuntu amusigaho star(inyenyeri) !"
Abapolisi bato bati"Rwose ubwicanyi bwose ari gusiga iki kimenyetso"
Kumbe boss Billy yamenye ko wa musore wari uri kumwe na w'amukobwa wapfuye witwaga Ange atapfuye ararakara!
Billy"nigute umuswa atapfuye?"
Phone iti"boss umusore yari umukozi mwiza wawe,uramuzi ko kumwica bitakoroha"
Billy"mumusange kwamuganga mumwice atari yahava!"
Kumbe umugabo kuvuga kwe biba binakozwe ,Kwamuganga umusore yafunguye amaso,gusa amarira arimo kumushoka.
Kweguka amapingu arafata kumaguru n'amaboko......Ntucikwe Episode 2.
IYI NKURU NI NDENDE KANDI UKO YEGERA IMBERE NIKO IRUSHAHO KUKUNOGERA.
NGUHAYE IKAZE TWIBERE MWISI YA TECHNOLOGY .
Comments
Post a Comment