Umugisha S02E05

 Episode 05



Episode 04 yarangiye Gisele hari icyo atsiteyeho imbere y’igipangu cy’iwabo akarwa ariko nyuma yo kukibona agatangira kurira avuga ko ibyo ari kubona bidashoboka. 

Yari abonye iki ?

Twakomeje



Uyu musi dutangiriye kwamuganga, 

Sasa turabona hari imodoka ihaparika harangije havamo Gisele amaboko ye ariho amaraso. 

Uko yakavuyeyo yahise yiruka kuri Reception ahuruza abaganga n’abo bza bazanye burantwari nawe akingura imodoka barangije bavanamo Umurwayi umeze nabi  cyane !

Turebye neza turabona ari Prince wacu. 

Ese byagenze bite  ngo Prince ababare kandi duheruka arimo kuganira na Lily bameze neza ?

Dusubire inyuma gato imbere y’uko tuza kwamuganga, 

Prince uko baganira hari imodoka yaje yihuta havamo abasore babiri unwe afite umuhini akubita Prince mumutwe ararwa hasi amaraso atangira gutemba undi nawe ahita yambika Lily igitambara mumaso baramushimuta basiga Prince ameze nabi aho hasi, 

Nibwo Gisele yasohoka atareba neza cyane ko bwarimo bunira akamutsitaraho, kumuhindukiza asanga ni Prince. Yihuse nibwo yahise asubira munzu yatsa imodoka abwira umukozi kumufasha bagaterura Prince akamushira mumodoka ndetse anamubuza kugira uwo abwira ndetse akanakoropa ayo maraso we akamuzana kwamuganga !!!



Iwabo wa Gisele ho John aho yicaye yakiye message imubwira ko akazi karangiye maze nawe ntagutinda ahita asezera ava mukirori aragenda !!

Sasa ndebera aho ibintu bigiye kuryohera, Uko yagasohotse igipangu agenda hirya gato turahabona wamusore wahawe mission yo gushimuta Lily arikumwe n’abandi babiri.

Umwe ati “ Henry uri sure ko yaba yinjiye mwico kirori ndi kumva ?”

Henry ati “ yego, kuko ubwo namuhamagara niyo merekezo namuhaye kubera ko indani hari umuziki niho hari heza ho gushimutira kuko nubwo yasakuza ntawabyumva kubera umuziki(Umuziki avuga ni mugipangu kwa ba Gisele)”

Undi “Noneho tumutegereze ubanza yabonye bugiye kwira ahitamo kwinjira mukirori cyangwa ugasanga asanzwe anahazi”

Uwagatatu ati “ Niba arimo indani, ntiwamuhamagara kuri phone ukamubwira ko wahageze agasohoka ubundi tugakora akazi kacu tugahita twigendera ?”

Umukuru ati “Idea nziza, Henry muhamagare !”

Henry afata phone ngo ahamagare ariko asanga phone ya Lily ntiri kumurongo !!

Aha twibaze,ko abari baje gushimuta Lily aribo tubonye ni bande bashimuse Lily ?



Kwamuganga ho Gisele we aricaye ategereje ibisubizo by’abaganga gusa aho yicaye ari gutengurwa yibaza ikiri bube kuri Prince nyuma y’uko yamuzanye ameze nabi.

Mugihe umugabo we John kuva iwabo atanatashe iwe ahubwo imodoka yayerekeje ahandi mukizu gishaje kiri inyuma y’umugi. Ahageze yaraparitse avamo na File irimo yinjira muri cakizu asangamo babasore yaha akazi baramusuhuza nka Boss,

John ati “Nizere ko mutamubabaje”

Undi ati “ ntabwo ariko dusanzwe kubakiriya bacu, uko wadutegetse niko dukora”

John yegera aho baboheye Lily kunkingi ati “Imbere y’uko ngufukura ukabona isura yanjye reka mbanze nkubwire ngo mbabarira kuko nakubeshye urukundo, gusa kuba so yavuze ariya magambo byatumye imipangu ihinduka biba ngombwa ko byihuta”

Lily akomeza guceceka John nawe arakomeza ati “ abakire bose bari kwisi siko bose babivunikiye bakoresheje imitsi yabo, hari abakoresha ubwonko nkuku kwanjye. Ndagirango unsinyire izi mpapuro zanyuma maze ubundi nguhe umwanya wo kuruhuka dore umaze umwanya munini uhagaze”

Ahita amufukura cya gitambara bamufutse, gusa mukukimukura yatunguwe no guhura n’isura atakeka !!

Dore ngo arikanga agasubiza umugongo inyuma !!



Kwamuganga abaganga bariho bitaho Prince barasohotse Gisele yirukira kumuganga mukuru ati “Muganga, ameze ate ?”

Muganga ati “Ni weho wazanye uriya murwayi ?”

Gisele ati “Yego ninjye namuzanye”

Muganga ati “ Ngwino mubiro byanjye”

Gisele aramukurikira bagezemo aricara maze nkuko abaganga bamera aratangira ati “ Umurwayi yatakaje amaraso menshi bisaba ko tumutera andi”

Gisele ati “Muganga kora ibishoboka byose akire nge ndishura yewe niba ari n’amaraso muvome ayanjye ariko akire”

Muganga ati “ Mupfana iki n’uyu murwayi ?”

Gisele ariyumvira arangije ati “Ni umugabo wanjye”

Muganga ati “ Ndumva uri umuntu we wahafi, Genda muri laboratory bagupime amaraso ibisubizo ubinzanire ndebe ko muhuje amaraso”

Gisele ahaguruka yiruka yerekeza muri Laboratory muganga arebye uko yapanitse ati “Imana ibe hagati yanyu umugabo wawe akire kuko ahantu ageze ubushobozi bwacu bufite amahirwe make !”

Yoooo 😭 koko agahinda gashira akandi ari ibagara, Prince nibwo yaragikira ubumuga bwo kutabona none ahise asubira kwisanga hagati y’amarembera y’urupfu n’ubuzima !!



Kuri John we byamucanze mbese hanze arimo gushwana n’ababasore kubera gushimuta utariwe !

Ati “Mwebwe nabahaye ifoto y’uwo mushimuta ariko reba uwo mwashimuse ntanubwo muzi”

Umukuru w’abasore amurika ifoto koko abona uwo bazanye ntabwo ariwe ati “ mbabarira boss abasore banjye bakoze amakosa Gusa ndagusezeranya ko uwanyawe biri buce twamubonye”

John ati “ uzi gutinza aka kazi ibintu urimo kumpombya ?”

Undi ati “ Ndabizi ariko kumwanya udatinze mission ndayirangiza”

John ati “Sawa, gusa uwo mwashimuse mumwice kuko sinshaka uzankururira ibibazo”

Umusore ahita yongera kwinjira mukizu ngo arangize Lily gusa agezemo yasanze abasore be bose bari hasi Lily ntawuhari 😳



Kwamuganga Gisele we yari amaze kuva muri Laboratory mbese ibisubizo by’amaraso yabizaniye Muganga mukuru nawe afata fiche ya result za Prince azihuza n’izo Gisele azanye, 

Gisele ati “Muga turahuza ?”

Muganga abanza gukomeza kwitegereza ati “Rindira gato !”

Gisele atuzamo gato,Bakiri muri ibyo mucyumba Kirimo Prince Havuze ubuduha muganga ahita ahagarika ibyo yarimo yerekezayo Gisele arakurikira ariko we bamusubiza inyuma hinjira Dr gusa !!.........LOADING EPISODE 06


Biraba ibyuya ntibibe amaraso 😣




Comments