Episode 03 yarangiye John agambaniye Gisele ngo ashimutwe maze amusinyishe impapuro za company kungufu ace anamwica.
Dukomeze. ..
Dutangiriye Kuri Gisele, Nyuma yo kumva impanuro mushuti we yamuhanuye ko akwiye kugerageza amahirwe ntakindi yakoze ahubwo yahise afata impapuro zerekana ko yakize atakirwaye mumutwe arangije aza kureba se.
Gisele ati” Papa bite ko uri kundeba cyane nkaho utanzi ?”
Papa ati” Oya mukobwa wanjye, ahubwo sindikwiyumvisha ko nongeye kukubona uri muzima batarimo kukwita umusazi”
Gisele ati” Naje ndi mudyedye kabisa”
Papa ati “ ahubwo duhite tugenda murugo duserebure”
Afata phone ahita ahamagara John ati “Inama narimfite yisibye uhite nawe uza murugo byihuse !”
Umusaza ahita amufata akaboko basohoka muri company berekeza murugo.
Kuri Prince we nyuma yo gukira ubumuga bw’amaso yari afite yagombaga gukomezanya ubuzima n’umuryango mushya yari agize agakomeza kubafasha gucuruza.
Lily arimo ndani areba amadosiye y’abifuza gukorana nawe akazajya abagemurira ibidandazwa bye mugihe Prince na Mama Lily bo bari hanze bafatanya n’abakozi gusevinga abakiriya babitura !!
Wamugabo bahoze bapangiye wahoraga wifuza Gisele hari umusore arimo atunga agakoti kwiduka amwereka.
Umusore ati”Uravuga wamukobwa ucururiza hariya ?”
Umugabo ati “ Yego, ndashaka ko mushaka uko mumunshimutira ndabishura”
Umusore ati “ Ibyo biroroshye, reka mpamagare abasore banjye barabitunganya vuba cyane”
Baratandukana Umusore ahita afata phone agira uwo ahamagara 📞
Iwabo Wa Gisele ho ikirori kimaze gushuha bishimira ko Gisele yakize ndetse na John nkumunyamategeko wabo nawe yari ahari ndetse Gisele yanashingiranwe nawe gusa byabaye bizwi ko Gisele arwaye mumutwe.
Umusaza mbere yo gukomeza ikirori abanza gufata akanya avuge ijambo aho agira ati “ ndabashimira mwese mwahisemo guheba akazi kanyu mukaza hano kwifatanya nanjye bitunguranye. Gusa ntabwo narigutegereza ngo nzabikore nyuma kuko kuba umwana wanjye w’ikinege yagarutse murugo ameze neza nagombaga guheba ibindi byose nkabyishimira. Munwe murye mwishime kwa Gilbert Ibintu birahari rwose !”
Bamukomera amashyi banavuza impundu maze umusaza Gilbert ahita yongera yungamo ati “ kumusi uri hejuru nkuyu, ndagirango ngireho muha Impano.
Arahindukira afata akaboko umukobwa we ati “ Kuva uyu munsi uhite uahagararira Company yanjye dore maze no gusaza. Buri kimwe cyose kije mubiganza byawe”
Abari aho bakomera amashyi rimwe gusa kuri John ho byasaga nkaho ari icumu bamuteye mumutima gusa yarihanganye nawe akoma amashyi.
Umusaza we nyuma yo gukomerwa amshyi ahindukirira John ati “ Reka ngireho nsaba umugabo we John ari nawe munyamategeko wa Company yanjye ko yategura document kugirango ejo tuzahite tuzisinya Gisele akomeze kugendesha company”
Dore sasa ngo umusaza aradobyq umupangu wa John !!!!!
Kuri Lily akirimo Kwitegereza amadosiye hari uwamuhamagaye nawe afata phone aritba ati “Allo, yabonetse ?.....Sawa ndaje aka kanya”
Ahita asohoka asezera Mama we na Prince ababwira ko hari aho agiye arangije ahamagara Taxi iramutwara igira aho imwerekeza.
Gusa uko agiye wamusore yahawe mission yo kumushimuta nawe yari aho hafi amwitegereza Nawe afata phone agira aho ahamagara. Ubanza nawe aho agiye atari heza.
Iwabo wa Gisele ho ibirori bilomeje kujya mbere John yaribese asohoka hanze ahamagara babasore yahaye akazi ababwira ko bagomba kuza iwabo wa Gisele bakamushimuta butari bwacya.
Arangije agaruka munzu kuryosha nkabandi nkaho ntacyabaye,
Uko ibyo bibaye niko hanze y’igipangu cyaba Gisele niho Lily yari yururukiye Taxi arishura arangije afata phone ahamagara uwamuhamagaye ati “ Nahageze !”
Agisoza guhamagara hari uwamukozeho inyuma kurutu arikanga ahindukiye abona ni Prince wari wamukurikiye !!
Lily ati” Prince bite ko uri hano ?”
Prince ati “Mama yabonye uje wihuta kandi bwenda kwira ahitamo kunyohereza ngo nguherekeze !!”
Lily ati “ Mama nawe n’impuhwe aba amfitiye ararenza !”
Prince ati” eeh ni mpaka akugirire impuhwe,erega niwe mwna wenyine agira”
Uko baganira ibyo ninako Gisele akomeje kwishimana n’abandi munzu iwabo.
Akiraho Wamuganga w’inshuti ye yarahamagaye maze kubera urusaku asohoka kwitaba phone biba ngombwa ko Asohoka igipangu !!
Agisohoka hari icyo yatsitayeho atakibonye ararwa, aguye nibwo yamurika itara akoresheje telephone gusa icyo yabonye yarikanze gusa 😳😳😳 ahita yifata kumunwa!!
Mubwoba bwinshi yaregereye ati “Mana yanjye ibi ntibishoboka, hoya, hoya, hoya”
Amarira atangira kumanuka kumaso ye. ….LOADING EPISODE 05
Ese niki Abonye ??
Duhure muri episode 05.
Murakoze Ariko Waduhaye Gatoya Watwongera
ReplyDelete