Episode 03
Episode 02 yarangiye Prince agiye gusoma Gisele mubwiherero bw’abakobwa ,Lily nawe yari akinguye umuryango .
Naomi we yari ahaye ikaye yo kwamuganga John gusa ikaye amuhaye ntabwo yari iye.
Dukomeze ….
Uko bakagiye gusomana Gisele yariyibutse ahita yiyaka Prince asohoka yiruka.
Lily we kumbe aho yari afunguye undi muryangp utandukanye n’umuryango bari barimo.
Uko Gisele yakarenganye na Prince yarasohotse maze Akubitana na Lily,
Prince ati “ Nawe uri hano ?”
Lily ati “ Yego narinje kwiherera !! Bite ko usohotse mubwihereo bw’abagore “
Prince ati “ Ubwiherero buratandukanye ? Ngewe Nabonye ubwiherero mpfa kwinjira ibyo gutandukana ntabyo nzi !”
Lily ati “ Ntakundi nawe siwe uri mushya mukureba ibintu. Tugende !”
Amufata akaboko basubira ahari kubera ibirori.
John we nyuma yo guhabwa ikaye yahise aseka ati “ Biragaragara ko umwana umeze neza “
Noella ati “ Ese cheri ko usa n’ufite ibibazo hari iki cyanatumye utaha kare ?”
John ati “ Nyine mfite ubwoba ko umugambi wacu ushobora kudashika kuntego !”
Noella arikanga ati “ Gute kandi hasigaye Signature ya Gisele gusa ubundi tugahita twibanira ? “
John ati “ Ikibazo ni Gisele !”
Noella ati “ Gute ?Sindi kugutahura !”
John ati “ Gisele ntabwo ari umusazi mbese ajya asohoka Akajya hanze gukora ibyo ntazi”
Noella ati “ Uravugisha ukuri cyangwa uri kunkinisha ?”
Bidatinze ibirori bya Prince byaje kurangira biba ngombwa ko basezerana n’abashitsi harimo Gisele nabo burira imodoka barataha !
Munzira bagenda nibwo Prince yabaza Lily ati “ Lily uriya mukobwa wanzaniye nkimpano wamukuye he ?”
Lily ati “ Nyine uwo wantumye naramushatse ndamuheba, gusa kuko nari namaze kukwemerera impano nibwo nahiye nuriya numva yitwa Gisele nkuwo wantumye ndetse nsanga ni n’umukire ndavuga nti Prince ntabwo namutenguha reka ariwe nzamwereka kuko bahuje 50% “
Prince ati “ Oooh, Lily wakoze kandi nzahora ngushima kuri buri kimwe kuko niwe muntu wakabiri wangiriye impuhwe mwubu buzima “
Lily ati “ Prince sigaho kuvuga ibyo, ntakintu nakora cyanyemeza ko nagushimiye yewe n’ubwo naguha umutima wanjye “
Prince ati “ Wikirirwa wigora gutuma mbona birahagije yewe ntanikindi nkeneye “
Bakomeza gutaha !!
Tuze kuri Gisele nkuko asanzwe yitahira mukigo cy’abasazi yaratashe gusa kuba yabonanye na Prince ariko akananirwa no kuba yanamuvugisha byibuze byatumye yicara hanze arigunga ibitandukanye n’uko yahoze.
Muganga umwe agira nkishuti imwe rukumbi yarahamusanze Ati “ Gisele, bite ko uyu musi utandukanye ?”
Gisele arimyoza ati “Uyu musi nawutegereje igihe kinini ariko uko waje nisanze ari uwo kumbabaza gusumba uko narimbabaye ndawutegereje “
Muganga aricara ati “ Byagenze bite ?”
Gisele ati “ Muganga rwose nanjye byansobeye, Muga wigeze ukundaho ?”
Muganga ati “Cyane, gusa nyine bivanye n’inzira nahisemo narabyirengagije. Gusa imyaka mfite wambwira nkakugira inama ntakibazo”
Gisele ati “ Nakunze umuntu, nimvuga ngo narakunze wumve ko nakunze kandi ninayo mpamvu nemeye kuba umusazi nkaheba ubuzima bwiza narimbayemo. Kubera kuburana byamviriyemo kuragana n’undi mugabo ntakunda ariko ngewe nahoze nizera ko nzabona uwo nkunda nkamugaragariza urukundo rwanjye, ariko nyuma yo kumubona uyu munsi habe no kumuvugisha byibuze !!”
Muganga ati “ Singutahuye, gute wamubonye ukananirwa kumuvugisha ?”
Kuri Noella na John,
Noella ati “ Niba bimeze uko mfite umupangu w’uko byakorwa kabone n’ubwo yakigira umuhanga uko ashoboye kose “
John ati “ Umugambi wuhe ?”
Noella ati “ Tumushimute mwibanga maze ubundi abisinye kumbaraga !”
John ati “ Icyo nagitekereje ariko gusa nasanze kitacamo kuko byahita bigaragara ko dushaka kubiba !!”
Noella ati”Humura, ntabwo azabona umwanya wo kubivuga kuko akimara gusinya tuzahita tumwica maze tugaragaze ko urupfu rwe ari impanuka ubundi dutegereze Umwanya ubundi dusohore impapuro ko waguze company “
John ati “ Icyo cyaza ariko mpa details neza uko twabikora neza ntibihinyuke !!”
Uko bagambanira Gisele, we ahangayikishijwe n’urukundo yewe n’ibyimitungo ntabyo yitayeho.
Akomeje kwiganira muganga ati “ Twaburanye muburyo butunguranye none ubwo twongeye guhura tayali hari undi muntu yamaze kujya mumutima we “
Muganga ati “ Ushatse kuvuga ko yamaze kurongora undi mugore ?”
Gisele ati “ Ntabwo mbizi gusa ndebye uko uwo mukobwa yitwara wasanga ari umukunzi we Cyangwa bakaba banabana kuko ubwo yampuza nawe yantegetse kwigira nyamuragi simvuge “
Muganga ati “ Oya ariko iyo baba babana wari kubimenya ntiwayoberwa ko babana, umva nkubwire icyo gukora. wowe shaka umwanya batarikumwe umwibwire kuko impamvu yanze ko uvuga yanze ko Prince akumenya kuko azi neza ko impumyi itakwibagira ijwi.
Ikindi niba yari Umugabo cyangwa umukunzi ntabwo yari kwanga ko muvugana ahubwo afite ubwoba ko wamumutwara “
Gisele ati “ Uranyizeza ko haba hakiri amahirwe ?”
Muganga ati “ Cyane rwose, ahubwo witinda shaka umwanya bitaragera kure “
Kuri John amaze kunoza umugambi we wogushimuta Gisele bakamusinyisha kunguvu bagahita bamwica atari yabishira hanze.
Yahise aza guhura n’umugabo umwe amuhe deal.
Uwo bahuye ati “ Ako kazi kameze gate ?”
John ati “ Naje hano kuko bampaye details zose ko akazi ugakora neza ntakosa”
Umugabo ati” Kuba nshoboye akazi byo ni ibyange ! Wowe mbwira deal maze ubundi umpe inoti nkore akazi “
John amuhereza foto ya Gisele ati “Uwo ndashaka ko umushimuta Ukamushira ahantu nkaza ndahamusanga, nyuma yo kumarizanya nawe ugahita umwica “
Umugabo ati “Ibyo biroroshye, zana amahera”
John amuhereza ibahasha Irimo amafaranga. Undi ati “ sawa, vuba ndaguhamagara nkubwira ko akazi katunganye !”.....LOADING EPISODE 04
Haaa, Gisele ari mumazi abira !!
Imana imufashe kbx
ReplyDelete