Umugisha S02E02

 Episode 02


Episode 01 Yarangiye Mama afashe umwanzuro w’uko Lily aba umutwazi w’imodoka Gisele Na Prince bakicara inyuma.

Niki Cyakurikiye ?

Twikomereze ….



Lily ntakindi yari afite cyo gukora ahubwo yaremeye yinjira imodoka Ya Gisele abatware gusa muguhaguruka abanza kugira neza ikoyo kiri imbere kugira neza arebe Gisele kuburyo ntamintu ari buvuge !!

Gisele nawe mumutima arivugisha ati “ Prince ,umbabarire ntabwo ndi bwangize iaezerano nahaye Lily ryo kutaza guserura ijwi imbere yawe . Igikuru ndetse nifuje kuva kera ni ukugira umuryango ndetse no kubona nkabandi bose “

Sasa ndebera icyabaye ,uko bagahagurutse bavuye kwamuganga John yari aho hafi mbese yabonye ko Gisele ajya asohoka ibitaro akajya gukora ibintu hanze bivuze ngo yarabajijishije ntabwo arwaye cyangwa niba yararwaye yarakize yanga kubyerekana !!! 😳



Twiyizire Kuri wamunyamategeko wa Company ,

Nawe ari iwe mbese afite copy ya zampapuro umusaza yasinye ,

Sasa aha twakibaza ikibazo , hari copy zingahe ko twabonye na John afite copy ? Murizo ni izihe orginal ?

Ntakindi yakoze yafashe umuti asiga kumazina ahanditse ko John ariwe waguze company maze amazina ya John ahita yisiba hagaragara amazina ye .

Arangije yahise afata phone agira uwo ahamagara gusa uwo yahamagaye phone ntiyitabwa ahitamo kwandika message .

Ese ninde ahamagaye ?

Tuzamumenya imbere …



Bidatinze Prince yagejejwe aho Lily yari yamuteguriye ikirori cyo kwizihiza ibona rye ryambere bava mumodoka maze bakirwa neza mbese banyura kuri tapi rouge neza nkabategetsi gusa Prince we byari ibishya kuriwe cyane ko bwari ubwambere mubuzima bwe abona .

Bicajwe ahantu heza ibirori bihita bitangira batangira kubabyinira gusa Prince aho kubyishimira kuko bwari ubwambere mubuzima bwe ,we amaso ntabwo yarimo kuva kuri Gisele aho yari yicaye hirya arinako yibaza ibibazo byinshi .

Aribaza ati “ Impumuro ye rwose imeze neza nkiya Gisele , ikindi yitwa Gisele nyene . Abaye ariwe se yahuye niki Cyamubayeho ?”

Gisele nawe aho yicaye nawe mumutima arimo gutekereza ati “ Prince umbabarire naratinze kukugeraho gusa nishimiye kukubona nawe ureba nkabandi bose nubwo ntazabasha gukomeza kukubona buri mwanya uko mbishaka “



Tuve aho tuze mucyaro gato , turi kubona Noella arimo gutambuka bimugoye biboneka ko atamenyereye kujya mucyaro .

Yaragenze umwanya utari muto arangije agera kumuhana umwe arakomanga hakingura undi mukobwa !

Noella ati “ Sorry naragutindije !”

Akora muga sac a main ke akuramo amafaranga meshi aramuhereza undi ati “ Thanks Noella!”

Noella ati “ Ntabirenze , uheruka kwamuganga ?”

Umukobwa ati “ Yego ejo namyeyo reka nkuzanire ikaye “

Umukobwa arahaguruka amuzanira ikaye imwe bapimishirizaho inda ahereza Noalla .

Noella ati “ Urakoze cyane Betty !”

Betty ati “ Noella gusa ukwiye guhagarika ibyo bintu , urakeka uzamubesha kugera ryari ?”

Noella ati “ Wowe ibyo ntibikureba ,sinkwishura se ?”

Betty ntiyasubiza ahubwo Noella ahita ahaguruka aragenda agenda ajyanye ikaye .



Twigarukire kuri Gisele ,Sasa we yahagurutse aho bamwicaritse ajya mubwiherero gusa Prince aba yamubonye nawe hashize akanya arahaguruka nawe yerekerayo gusa Lily arabibona ariko ntiyabiha agaciro !!

Gisele yaje mubwiherero arangije aza imbere y’ikiyo arakaraba gusa mugukaraba kwe Isabuni yaramucitse ikorokera hasi isiga ifuro kumakaro nawe arayitora asubiza aho yari iri .

Atari yaheza Inyuma hari uwamuhamagaye ati “ Gisele !” agihamagarwa arikanga ahita ahindukira byihuse abona ni Prince umusanze mubwiherero bw’abakobwa !

Prince ati “ Urikanze ?”

Gisele yanga kuvuga ahubwo atangira kumusubiza akoresheje amarenga neza nkuko nyamuragi ( Ufite ubumuga bwo kutavuga )abikora !!

Prince abibonye ahita akora mumufuka avanayo agakaramu n’agakaratasi arangije aravuga ati “ Sindi kumva ibyo uvuga ,niba uzi kwandika akira aka gapapuro wandike icyo ushatse kumbwira”

Gisele aragafata arangije yandikaho ati “ Nitwa Gisele ariko ntabwo ndi Gisele wowe uri gushaka !”

Uko batangiye kuganira niko Lily nawe ahari yakebwe ahita ahaguruka ajya gushaka Prince mubwiherero .



Twiyizire kuri John aho ari murugo , yicaye muri sallon ibibazo ni byinshi arimo kwibaza impamvu Gisele azi nkumusazi asigaye asohoka agatembera ,nanone akibaza igituma yamubonye kwamuganga ndetse kwa muganga aho bavura amaso .

Akiri aho Noella yahise yinjira atungurwa no kubona John 😳 ati “ Chr bite kuri hano mumasaha y’akazi ?”

John ati “ Numvaga ntameze neza ndavuga nti reka ntahe ndebe ko naruhuka. Ese weho uvuye he ?”

Noella ati “ Chr mvuye kwamuganga !”

John ati “ Oooh ,nari nanabyibagiwe ko ejo wari wabimbwiye . Wasanze umwana wacu ameze neza ?”

Noella ati “ Muganga yambwiye ko umwana ameze neza ariko state yo ntayo namenya kereka nguhaye aho yanditse ukabyirebera kuko sinzi gusoma inyandiko z’abaganga”

Dore ngo aramuhereza ya kaye avanye mucyaro .

Haaa ,ibi bicura iki ?



Mubwiherero bw’abakobwa Agapapuro Gisele yahawe karimo kuzura ibisubizo by’ibibazo Prince yamubajije.

Gisele abona umwanya ubaye munini ahita yandika ati “ Birahagije ngiye kugenda hatagira udusanganamo hano !”

Ahita atera intambwe ngo agende ariko akandagira muri rya furo ryisabuni riri hasi ahita anyerera gusa aho yakaguye Prince aramusama !!

Uko amusamye ninako Lily nawe ahebye Prince mubwiherero bw’abahungu ahubwo arimo aza yerekeza mubwiherero bw’abakobwa !!

Prince we yeguye Gisele arahagarara gusa bivanye n’uko amsura yabo yegeranye cyane Gisele umutima watangiye gutera cyane !

Prince nawe yatangiye kwegereza umutwe we Gisele nawe abona agiye kumusoma ahita ahumiriza !!

Uko yagahumirije Lily nawe yakinguye umuryango 😳😳……LOADING EPISODE 3



Comments