Episode 10
Episode 9 Yarangiye John amenye ko Gisele ariwe yahoze mumodoka ya muramu we.
Dukomeze …
Dutangiriye mukigo cy’abasazi .
Turabona John arikumwe na Isabella , John mugihunga cyinshi ati “ Isabella koko Gisele mwamubuze hano ?”
Isabella ati “ Nyine narimusuye ariko ngeze hano natunguwe no kumubura ,twashakishije ikigo cyose turaheba . Nawe ntuzi ahantu ari“
John ati “ mbega akumiro ,ubu wasanga yasohotse ikigo “
Isabella ati “ Nanjye ndimo kubyibaza , gusa hari ikintu cyantunguye . Masera wari kwizamu yambwiye ngo singire ikibazo araza kugaruka yewe wagira ntacyo bimubwiye kweli”
John ati “ Bivuze ngo si ubwambere azimiye ? Reka njye kumubaza …
Kumbe uko aje kumubaza ninako Gisele yinjiye yanyuze mugikari. Masera (Muganga) Umwe w’inshuti ye aba yamubonye ahita amukwega ati “ Gisele wowe uzankwegera .Inshuti yawe yaje kugusura irakubura noneho yahise ihamagara umugabo wawe “
Gisele ati “ John ari hano ?”
Muganga ati” Sinzi ko yari yashika gusa yamuhamagaye. Gira vuba uhindure imyenda“
Gisele ahita yiruka munzu arinabwo John yahahingutse we na Isabella.
Muganga ati “ Bite ko ndeba mutarwiyambitse ?”
John ati “ Umva muga ,ntabwo ndi hano guseka ndi hano kukubaza umugore wanjye “
Muganga ati “ Ariko hano haba abarwayi ntabagore b’abantu babamo “
John umujinya utangira kuzamuka aduza ijwi ati “ Mbwira aho umugore wanjye ari kuko nibyo wishurirwa !!”
Inyuma hari uwavuze ati “Hari ikihe kibazo ? “
Ni Gisele wari umaze guhindura imyenda .
Twiyizire kwamuganga,
Lily nyuma y’akazi yasuye Prince asanga Operation yaraheze ategereje ko imisi igera bakamupfukura .
Lily ati “ Sorry natinze Kugusura kubera akazi kenshi “
Prince ati “Ndabizi akazi kaba ari kenshi ,mama se ko mutazanye arihe ? “
Lily ati “ Nyine mama niwe wasigaye kwiduka areba abakozi ntabwo twaribuzane twembe gusa nawe azaza ubutaha “
Prince ati “ Ntakibazo pe azaze “
Lily ati “ Ese Prince ! Urifuza kuzabona iki bwambere mubuzima bwawe ngo ngishake aricyo nzaguhamo impano ? “
Prince ati “ Kuva kera hari icyo nahoze nsaba Imana ko umusi umwe ninaba ngiriwe ubuntu nkabona ,nshaka kuzabona we “
Lily ati “ Ninde ?”
Prince ati “ Muzi izina , impumuro ye ndetse n’ijwi rye gusa ,sinzi niba nzamubona kuko hashize igihe kinini ntari nongera kumwumva”
Lily ati “ Wambwira izina mugushakire , kuko ntacyo ntagukorera kuko uri uwagaciro kuri nge “
Prince ati “ Koko ?”
Lily ati “ Cyane rwose ! “
Prince ati “ Yitwa Gisele ,umukobwa wagiraga impuhwe ,umukobwa wamfashije igihe isi yose yari yantaye ariko we akamfasha atitaye kugaciro gato mfite “
Lily arikanga kumva uwo mukobwa cyane ko uwo mukobwa Prince avuze ariwe yanahoze amushakisha.
Lily ati ” nzakora uko nshoboye kose nzamubona kugira inzozi zawe zuzure “
Prince ati “ Lily , rwose uzaba umpaye impano idasanzwe mubuzima bwanjye “
Kwamuganga Gisele nkibisanzwe nyuma yo kubiyereka yabiyeretse neza ameze nkaho akirwaye nkibisanzwe .
Abonye Isabella ahita amwirukira ati “ Wamubonye ? “
Isabella yubika umutwe ati “ Gisele ndakwinginze mwikure mumutwe , ntako ntagize mushaka ariko naramubuze wanasanga yaranapfuye “
Gisele ati “ Hoya rwose ngomba kumutegereza !”
John uri aho hafi we ari kwitegereza neza ikiganiro cyabo asuzuma areba neza ko Gisele arwaye cyangwa abesha ndetse wasanga ariwe wahoze hanze !!
Gisele nkuko nkumuntu bazanye mubitaro by’abasazi kubera guhora arota umuntu ahita yivumbura yisubirira mucyumba cye Ahita aniyugarana Isabella aza kumuryango amuhamagara ngo akingure ariko we aramwihorera ahubwo mumutima arivugisha ati “ Isabella mubyara wanjye ,ngewe ntabwo nigeze ngwara usibye ko kwitwa umusazi kugiye kumbyarira umusaruro ukomeye ndetse n’uwo nakunze vuba ndamubona “
Hanze naho John utagize nakimwe avugisha uwo baraganye nawe mumutima aravuga ati “ Nubwo waba aribyo wigira ,nsigaje intambwe imwe gusa byose bikarangira !! “
Ntakindi yakoze ahubwo yigarukiye mumodoka afata zampapuro yahawe na James azinyuzamo amaso kandi abona koko kira kintu cyose kimeze neza maze ageze ahari signature z’uwaguze n’uwagurishije arikanga!!!
Arivugisha ati “ aho nagombaga gusinya ko nari nahasinye bite mbona hadasinye ? Ariko ntacyo ni panic nyishi nabitekereje sinabikora igikuru kazima umusaza yasinye reka mpite mbisinya .
Arasinya mukibanza cye arangije yatsa imodoka arigendera.
Reka sasa nkugarure kuri Noella na James,
Nyuma yaho John agiriye agasiga muramu we na Noella agiye kwivuriro ,Taxi man (Muramu we ) Yarasezeye asubira mukazi maze James ahita yongera kuhagera maze Baricara baraganira ,
James ati” Wabikoze ?”
Noella ati “ Yego “
Ahita avanayo impapuro zifatanye ahereza James maze James uko azinyuzamo amaso turabona neza ni zimwe ubwe yari yihereye John akishima.
Mugihe John nawe afite izindi agendana bivuze Orginal ni zibiri icyarimwe gusa igitangaje impapuro James na Noella bafite na John yarasinyeho !!!!!!
Noella ati “ ngaho nyereka ubuhanga bwawe “
James ahita avanayo umuti uri mugacupa arangije aza kuri y’amasezerano ahanditse John asigaho maze izina rya John rihita rifudika hatangira Kwiyandika irindi !!! ……LOADING SEASON 2
Impapuro John afite asanze mukibanza cye hadasinye gusa yaheruka ahasinya nubwo abyise akazi kenshi ariko James nawe izo yari afite John yarasinye . Ese ibi bihishe iki ?
Gisele yishingikije iki kizahakura umuryango we ?
John niki avuga ko asigaje akagera kucyo ashaka ?
Lily impano yemere prince azayizana ?
Prince na Gisele nibabonana bizagenda bite ?
James na Noella bo bagamije iki ?
Lily koko afata Prince nka musaza we cyangwa ?
NDABIZI KO WIBAZA BYINSHI ARIKO DUHURIRE MURI SEASON 2 NIYO IZAGUSUBIZA .
Comments
Post a Comment