Episode 09
Episode 08 yarangiye John akinguye Taxi iromo Gisele ngo amurarike munzu ye n’umukunzi we.
Ese hakurikiye iki ?
Turakomeje …
UKo yagakinguye Taxi mumodoka yabuzemo umuntu asanga imodoka iragaragara .
Ati “ Bofre bite ko ntamuntu ndimo kubona mumodoka ?”
Taxi Man aza yiruka arebye koko nawe abura Gisele arangije ati “ Wasanga yasohotse ajya gutega indi kuko yihutaga “
John nawe asohoka kugipangu areba hirya no hino abona Gisele yuriye iyindi gusa ntiyamubona mumaso cyane ko yari yambaye nkabamasera .
Aragaruka ati “ Ni uriya mumasera mbonye yurira indi Taxi ? “
Taxi man ati “ ni uyo nyene kuko yari umumasera “
Noella ati “ Mumwibagirwe ,twinjire murugo tunasangire “
Taxi man yinjirana nabo muri Hotel bazamuka hejuru .
Gisele muyindi Taxi yakiye Call aritaba ati “Gahunda yahindutse ndaza kuguha details zose kuri phone “
Phone ivaho maze Gisele atangira kwibuka amagambo Taxi man yamubwiye amubwira ko John na mushiki we hari icyo bakeneye kizabatunga kimuvuyeho biramucanga !!
Yarinze agera muri cyakigo cy’abasazi atagisubizo yari yabona mbese yisanga yicaye wenyine yigunze .
Wamuganga w’inshuti ye aramwegera ati “ Bite nshuti yanjye ko ndeba wigunze “
Gisele ati “ hari ikintu ntarimo ntahura nagato , none muga ubu umuntu akubwiye Ko ari kukwiyorobekaho ashaka ikintu kizamufasha mubuzima yaba ashatse gusobanura iki ?”
Muganga aratekereza arangije ati “ ariko ndakeka yaba ari amafaranga kuko kwiyi si ntakintu kindi cyatuma umuntu ahemuka.
Ese hari kuki ?”
Gisele ati “ Hari umuntu uri kubinkora ,gusa ko namuvumbuye reka bitume menya ukuri maze nanjye mwitange “
Muganga ati “ Sawa ,mwige neza ubundi nawe niba yaguhishije ububi bwe nawe umuhishe ko ubizi “
Muganga arahaguruka gusa business card irakoroka Gisele arayimutorera atari yayimuhereza abona ifoto iriho ni iya Lily ,Sibwo yibutse ko mubantu yabonye barikumwe na Prince arimo.
Ati “ Muga uyu muntu muraziranye ?”
Muganga ati “ Yego , ni umufasha mushasha uzajya uzana imboga hano dutekera abarwayi , Nawe uramuzi se ?”
Gisele ati “ Hoya simuzi gusa ndamushaka cyane .
Wantiza iyi Card ?”
Muganga ati “ Ntakibazo gusa uyibike neza niyo tuzajya tumuboneraho “
Gisele ati “ sawa ntakibazo !”
Arahaguruka yongera gusohoka na none ikigo.
John we Na cherie we ndetse na muramu we niko bari kumeza barimo bafungura ,
Taxi man “ Mushiki wa , uzi ko ibi byokurya biryoshe ?”
Noella ati “ Ubwo nawe uratangiye ya mikino yawe ukunda, natetse ugutandukanye nuko nsanzwe nteka cyangwa ni inzara ufite ? “
John ati “ Sha utamurenganya rwose nanjye ndumva biryoshe kabisa “
Taxi man “ Aho bofre , ngewe yanyemeje kabisa “
Bakiri muri ibyo phone ya John yarahamagaye aritaba maze kwitaba arikanga cyane ati “ Yatorotse ? “
Phone ivaho .
Noella “ Chr niki ko wikanze ? “
John ati “ Gisele yabuze mukigo “
Bose barikanga maze Taxi man ati “ Ko mwikanze uwo Gisele ninde ?”
Noella na John bararebana cyane ko bofre atakintu azi mumikino barimo maze Noella mukumucecekesha ahita amwereka ifoto ya Noella ati “ Nui uyo , yatorotse ikigo cy’abasazi “
Taxi man mukureba ifoto ati “ Uyu ni umusazi koko nkuko mubivuga ?”
Noella “Yego !”
Taxi man araseka ati “ boss wishura neza niwe mwita umusazi ? “
Nkugarure kuri Lily we misi yose aba ari mukazi.
Yakiriye umukiriya uri private nawe amuha ikaze mubiro baganire.
Uwo si uyundi ni Gisele wari uhageze aziye kuri ya business card.
Lily ati “ Ngufashe iki ?”
Gisele ati “ Mbanze nsabe imbabazi bwambere kuko ibinzanye bihubanye gato n’akazi kawe “
Lily ati “ Ntakibazo ,kwakira abakiriya niko kazi kanjye, rero iyumve amahoro ntakibazo “
Gisele ati “ Murakoze kubwumwanya wanyu mumpaye , hama nakubazaga umusore w’ Impumyi witwa Prince “
Lily arikanga ati “ Namenya uwo uriwe ? “
Gisele ati “ Ndi cherie we !”
Lily ati “ Chr we ? Ko atigeze akumbwira ?”
Gisele ati “ nyine ni ibintu birebire gusa bwambere ndashaka kubonana nawe “
Lily ati “ Sha ntabwo ariho ari ,ubu tuvugana arimo kuvurwa amaso ye “
Gisele ati “ please wangeza aho ari byibuze nkanamubona aryamye ?”
Lily aratekereza ati “ Ibyo ntabwo nabikora kumuntu ntazi , nakira nzabanza mubaze ko akuzi mbone kuzabahuza “
Gisele ati “ Please ndakwinginze !”
Lily ati “ Muko ,iyi minsi hari abatekamitwe benshi ntabwo naguhuza na chr wanjye utamunyiba “
Gisele arikanga 😳 ati “ Uvuze ngo ?”
Lily ati “ Ibyo wumvise nibyo ndetse akize tuzahita dukora mariage !!!!!”
Gisele noneho umutwe wikaragiye rimwe abura icyo akora ahubwo ahita ahaguruka aragenda ntakindi avuze !!
Lily nawe asigara yifashe kumunwa ati “ Nkibi mvuze bivuye he koko ? Prince wenyene amfata nka mushiki we !!! Ariko ntacyo bitwaye sinakemera uza kubesha Prince “
Hahaha wasanga nawe akunda Prince 😳
Kuri Noella na John ndetse na bofre,
John ati “Ushatse gusobanura iki ?”
Taxi man “ Uyu mwita umusazi niwe wamukiriya narinzanye bikarangira yigendeye ndetse yari yamaze no kunyishura amafaranga yose !”
John na Noella barikanze maze John ati “ Bofre ,uremeza neza ko uwo wabonye yari uyu ? “
Taxi man “ Yego ni uyo ,ubu noyoberwa umuntu ntanisaha irashira turikumwe ??”
John ntakindi yakoze yasohotse yiruka yatsa imodoka ahita agenda atanatinze 🚘…..LOADING EPISODE 01.
HAAAA SIBWO UKURI KUGIYE KUJYA HANZE .
BIRABA IBYUYA SASA !!
Comments
Post a Comment