Episode 08
Episode 07 Yarangiye John aronse impapuro zemeza ko aguze company mugihe papa wa Gisele yari yazisinye atarinze no gusoma ibiriho , gusa twari tumaze no kumenya ko Noella afata nkumukunzi we ndetse abwira n’amabanga ye yose akundanye na none na James umunyamategeko wa Company y’iwabo wa Gisele.
Gisele we hari ifoto yanyuma muganga yari amuhereje akiyibona arikanga .
Dukomeze ….
Dutangiriye kuri Gisele,
Nyuma yo gufata ifoto akayitegereza yarikanze arangije ati “ wamenya ivuriro rindi bamujyanyeho ?”
Muganga arikanga ati “ Ese yaba ariwe ? “
Gisele ati “ cyane niwe !”
Kumbe koko ni Prince mbese mbere yo kujya kuri ririya vuriro bemeye kumuvura babanje kunyura hano biranga babona kugenda .
Muganga ati “ sinahamenya rwose kuko no gufata aya mafoto biba byamvunye “
Gisele ati “ Sinitaye kukiguzi icyaricyo cyose bitwara , icyo nshaka ni umumenya aho yerekeje “
Mugangs ati “ Reka ngushskire uburyo washika muri control room urebe amavideo y’uburyo bagiye wenda byafasha kumenya aho berekeje “
Barahaguruka berekera muri control Room !!
Twiyizire kuri Lily turamubona hari uwo barimo gusinyiranira amasezerano wambaye agaCostume keza cyane.
Barangije bararamukanya ati “ imikoranire myiza hamwe nawe “
Lily ati “ Yego rwose bizagenda neza “
Umugabo ahita agenda maze Gisele abika impapuro .
Mama we aramubaza ati “ Ibyo mbonye mwandikirana byari ibiki ?”
Lily ati “ Ni amasezerano hagati yacu na company yabo ko tuzajya tubaha Imboga n’ibyamwa bikoreshwa n’abakozi babo kukazi “
Mama ati “ Aho mwana , uriya musore yazananye umugisha murugo rwacu . Uzajye wibuka kumushimira ndetse no Gushimira Imana kuko ifite inzira inyuzamo ibisubizo by’amasengesho yacu “
Tugaruke kuri Gisele amaze kubona Amavideo yaba Prince mbese yanabonyemo ifoto ya Lily na mama we .
Ntakindi yakoze yahise ahamagara uwo bahura byihuse nawe ahita atega imodoka aragenda .
Uko uwo agiye niko Na John afunze ibiro agiye gutaha .
Yakije imodoka ye arataha.
Kwamuganga niko Prince bamusinzirije mbese Operation y’amaso ye igiye kuba yatangira .
Wewe aho ari mubitekerezo arimo kwibuka uburyo Gisele yamwitayeho atamuzi , akanibaza koko niba azongera kubonana nawe ariko kandi akiremesha ati “ Mana ndakwinginze nkuko nabisabye kuva kera, nzafungure amaso yanjye bwambere areba Umukobwa wamfashije ntamuzi ndetse ntanabona “
Kumbe disi Prince ntanubwo azi izina rya Gisele icyo azi ni impumuro ye ndetse n’ijwi rye gusa !!!
Gisele nawe Taxi ntahandi yamuzanye ni muri Hotel Umucyo .
Yagezemo iraparika maze akora mugasakame ke Yishura umu taxi .
Taxi Man ati “ Ko umpaye menshi ? “
Gisele ati “ Ntegerereza hano duhite dusubira inyuma kuko sintinda “
Taxi man ati “ Sawa mabuja ndabategereza “
Gisele akingura umuryango ngo asohoke ariko mbere yo gusohoka imodoka ya John yamunyuzeho arayibona ahita yongera arakinga aguma muri Taxi ,
Taxi man ati “Hari ikibazo se mabuja ko udasohotse ?”
Gisele ati “ Hoya ntacyo ,iyi modoka yawe uri hanze abasha kubona uyirimo indani ?”
Taxi man ati “ Hoya ni fumee wowe uyirimo niwe ubona uwo hanze ariko we ntabwo yakubona n’ubwo yaba yegereye”
Gisele ati “ sawa , ceceka !”
Kumbe imodoka nyene yarabonye havuyemo John maze asohokana impano maze hanze Noella yari yamwiteguye bisa naho bari bavuganye !
John yahoberanye na Noella barasomana bishimiranira Gisele mumodoka abireba arumirwa mumutima arivugisha ati “ rwose umuntu ni Mugari ,ese ukuntu yigira ngo arankunda kumbe ntahari aba yibereye mundaya ze “
Aho Lily akorera , wamuboss bari bapangiye mbere mbese washaka kwitwaza ikodi y’inzu yaje kumutemberera maze Lily amwakira nkabandi bakiriya bose bari private .
Amaze gutera imbere abakozi bagumamo naho we afite aho abakirira hameze nkibiro .
Lily ati “ kalibu !”
Umugabo ati “ Ndabona koko yampumyi yawe nari nagaye ari umukire kabisa , ndabona yakugize Boss Lady neza neza “
Lily ati” Nizere ko Utagiye kugarura y’amagambo yawe yo guserereza . nakwakiriye nkumukiriya uri private Udatuma mpindura “
Umugano ati “ Yego nabiretse utanansohora nabi wari wanyubashye “
Lily ati “ ngufashe iki ? “
Umugabo ati “ Nyine urebye ikinzanye si ikindi , Lily ndagukunda nubwo udashaka kubyumva . Mpa ihirwe rwose niba ari n’ibintu nanjye ndabifite nabiguha ariko tukabana “
Lily araseka ati “ Harya ntugira umugore ? “
Umugabo ati “ Kugira umugore bisobanura ko ntakunda se ?”
Lily ati “ Urwo rukundo uri kumpata ntarushaka wagiye ukaruha umugore wawe ko arukeneye “
Umugabo ahita ava kuntebe arafukama ati “ Lily ni ukuri kw’Imana ndagukunda “
Lily ati “ umva , ntubone nakwihoreye ngo ukomeze kuzana amagambo atampesha agaciro .
Mfite umugabo wanjye kandi arampagije .Haguruka uve hano “
Umugabo ati “ Uravuga iriya mpumyi se ? usibye aya mafaranga yaguhaye ntakintu ansumbya ndetse n’amafaranga naguha arenze aya ariko ntunsimbuze iriya mpumyi atakintu imaze “
Akivuga atyo Lily amwasa urushyi rwiza ati “ Mpumbye wamvuye mumaso “
Umugabo ati “ Urankubise unziza ….”
Atari yakomeza abasore babiri baramuteruye bati “mabuja tumukoze iki ?”
Lily ati “ mujugunye inzererezi hanze “
Abasore bahita bamusohora bamujugunya hanze ,Umugabo abyuka yihungura aranagenda gusa umujinya ari wose !!
Muri Taxi ,
Uko Gisele yakitegereje cyane John babiranye na Noella Taxi man yaramubajije ati “ mabuja ko ndeba wabitegereje cyane urabazi ?”
Gisele ati “ Hoya gusa Uriya musore we ndamuzi “
Taxi man ati “ Uriya mukobwa ni Mushiki wanjye Naho uriya uvuga ko ari unusore ni umugabo we usibye ko batari baragana “
Gisele arikanga ariko kugira amenye amakuru arijijisha ati “ none ko kukazi aba yambaye impeta avuga ko afite umugore ?”
Taxi man “ Nanjye byaransobeye , gusa rimwe Sister yigeze kubivugaho ngo uwo banditswe na Shemeji ko hari icyo bamukeneyeho ngo nikirangira bazavana maze ubundi bibanire na mushiki wanjye “
Gisele ati “ Mbega umusore w’umuhemu ,ubwo se icyo yaba ashaka kuwo babana atamukunda cyaba ari igiki ?”
Taxi Man ati “ Ntabwo nakimenya ariko bavuze ko ari ikintu gikomeye kizatuma babana neza be n ‘umwana wabo “
Gisele ati “ bafitaniye n’umwana ? “
Taxi Man ati “ Ntabwo yari yavuka ariko mushiki wanjye aratwite “
Gisele ati “ Kata imodoka tugende !”
Taxi man ati “ none icyari kikuzanya uhise ugiheba ? “
Gisele ati “ Mpinduye Gahunda ,tugende !”
Taxi man ati “ Sawa ,ariko reka gato mbanze mbasuhuze “
Taxi man Avamo ajya kubasuhuza Gisele asigara mumodoka .
Taxi man Koko abashikiriye bamusuhuje bishimye bigaragara ko koko baziranye .
John ati “ Bofre bite se ko nawe uri hano.?”
Taxi man ati “ hari umukiriya narinzanye hano ndababona ndavuga nti reka mbasuhuze mbone kugenda “
Noella ati “ Oooh ,urakoze cyane Bofre , twinjirane munzu dore uba waranampebye “
Taxi man ati “ hoya ,umukiriya icyari kimuzanye ahise agiheba bisabwa musubize inyuma arihuta cyane “
John ati “ Nawe wamubwira akaza kuko iwacu amarembo arakinguye “
Taxi man ati “ Ashobora kuba yihuta cyane kuko arakuzi cyane bofre ubanza mukorana kukazi ariko yanze kubiyereka kubera yihuta “
John ati “ oooh , ubwo anzi reka muhamagare agere iwanjye “
Dore sasa ngo John araza kumodoka Gisele arimo arakingura 😳😳 …..LOADING EPISODE 09
Haaa, reka asange ari Gisele sasa.
Comments
Post a Comment