UMUGISHA W’UNDI
Episode 07
Episode 06 yarangiye Tumenye imigambi mibisha ya John kumuryango wa Gisele , Mugihe Prince we Lily yaramaze kumuha isezerano ryo kuzamuvuza akabona nkabandi
ESE HAKURIKIYE IKI ?
Dutangiriye Kwamuganga aho bavura amaso,
Dr turabona arimo kumurika mumaso ya Prince areba neza ikibazo afite.
Lily na Mama we nabo bari aho hafi baricaye bategereje ibisubizo byamuganga.
Dr arangije yarahindukiye abwira Lily ati “ Amaso ye azakira mukiringo cyamezi abiri “
Lily na mama we barishimye bahita bahoberana ,
Lily ati “ Bizatwara amafaranga angana iki ?”
Dr ati “ Bizatwara amafaranga angana imiriyoni 4.5 “
Lily ati “ Ayo mafaranga si ikibazo wowe muvure arahari kabisa “
Dr ati “ Sawa gusa unyure kuri contabilite wishure igice ikindi uzacyishura inyuma y’ivurwa rye ryose “
Lily ati “ sawa ndabikora “
Arahaguruka asezera Prince ati “ nzajya nsimba nkurebe Uko uri kugenda ukira”
Prince ati “ sawa !”
Tuze murugo kwa Papa Wa Gisele aricaye arimo gufata aka jus ,
Hari uwakomanze Mama Gisele amuha ikaze araza aricara nawe bamuzimana jus .
Umusaza ati “ Kalibu James , uyu musi sinari niyumva neza kuburyo najya kukazi “
James ati “ Hoya ntakibazo no murugo twabikoreraho ntakibazo “
Umusaza ati “ Mpereza izo mpapuro ngusinyire “
James ahereza umusaza maze umusaza arabaza ati “ Nizere ko buri kimwe cyanditse neza ntampamvu yo kwirirwa nsoma ?”
James “ Byose bimeze sawa ntakibazo kirimo “
Umusaza ati “ Wowe ndakwizera nabundi napfa kwivugira ndabizi ko ibintu byawe bihora biri kumurongo “
Umusaza arasinya arangije ahereza james ,
Akimuhereza James ati “ Mfite akazi kenshi nshobora kugenda ?”
Umusaza ati ” Ntakibazo wagenda ndabizi ko ko ugira akazi kenshi “
James ahita asohoka aragenda ageze kumuryango agira uwo ahamagara Kuri phone ππ
Tuze kuri Gisele mukigo cy’abasazi ,
Gisele bazi ko yasaze iyo ntawumuzi uhari aba akomeye ahubwo arimo kuganiriza abasazi abaturisha mbese we n’abaganga barafashanya.
Sasa ahafise umuganga w’inshuti bajya bafata akanya bakaganira ,
Uwo muganga yitwa Blenda ,
Blenda ati “ Gisele kuki wemeye kwikura kukazi keza ukemera guturana n’abasazi ?”
Gisele ati “ Hari byinshi nshaka kumenya kandi papa na mama bo ntabwo babyitayeho ,rero bo bitaye kumukwe wabo batitaye kumarangamutima yanjye kandi nzabaho ntya mpaka igihe nzabonera Prince umuhungu nakunze !”
Bakiganira Gisele yakiye phone aritaba arangije ati “ ndaje ubu nyine !”
Ati “ Blenda Hari ahantu ngiye ,uza anshaka umubwire ko mdi kuvurwa “
Blenda ati “ sawa ntakibazo “
Yambara neza nkaba masela arangije asohoka ibitaro by’abasazi atyo . Bivuze ngo burya ntabwo ahatuye gusa ahubwo ajya anasohoka akagenda hanze mwibanga !!!
Ese ibi biracura iki ? Reka dukomeze byose bizasobonuka !!
Tuze kuri Wamugabo James ,
Nyuma yo kuva kwa papa Gisele hari impapuro amusinyishije Avuga ko ari iziha uburenganzira John bwo guhagararira company mugihe Gisele atari yamera neza maze umusaza akazisinya atarinze no gusoma !!
Ndebera sasa aho isi ibera iyobera ,yahise aza guhura nawamukobwa ukundanye na John bivuze ngo baraziranye .
Yamuhereje zampapuro umukobwa arazisoma arinabwo natwe tubona ibyanditseho.
Impapuro burya si izo guha John guhagararira company ahubwo ni izivuga ko John aguze company yose !!!
Umukobwa ati “ Byiza cyane ! Uri umunyamategeko mwiza “
James ati “ ariko Noella iyi mikino uzayivamo ryari ,uzi ukuntu bindya iyo ntekereje ko urikumwe na John “
Noella ati “ Kwiyi si ntakintu wabona utavunitse usibye Ko burya tuvunika muburyo butandukanye , John arakeka ko ariwe munyabwenge ariko burya hari abamurenze . Vuba imipangu irangiye ndakugarukira mukunzi wanjye James “
Ahita anamusoma barahoberana binjira munzu amuteruye bigaragara ko basanganwe mbese banakundanye !!! π³π³π³
Nkuzane kuri Gisele wacu wasohotse ibitaro ,
Sasa ntahandi yaje ahubwo ni kubitaro by amaso gusa bitandukanye n’ibitaro bajyanyeho Prince .
Yinjiye muri bureau y umuganga umwe amuha ikaze aricara .
Akimara kwicara nibwo yifukura arigaragaza maze ati “ nizere ko mpagereye igihe “
Umuganga ati “ yego ntabwo watinze “
Amuhereza amafoto atandukanye ati “ Abo ni abarwayi b’amaso banyuze hano muri iki cyumweru ,Yaba arimo ?”
Gisele yitegereza zose arangije ati “ ntawurimo muri aba “
Gisele afata phone agira undi ahamagara ati “ Nanubu ntawe ?......Sawa ntakibazo Komeza akazi naguhaye“
Arakupa maze muganga ati” Rwose uri gukoresha imbaraga zirenze mugushaka uyu muntu ,ngaho amavuriro y’Amaso yose washizeho abakurebera ko yahagera ,ngaho mumihanda hose wasizeho ababona impumyi iri gutembera . Gise ubanza uyu muntu ari uwagaciro kuri wowe “
Gisele ati “ ntabwo natuza ntaramubona kandi umusi umwe nzamubona “
Muganga ati “ Wanasanga yaranapfuye erega , nonese umuntu waje mumugi ari impumyi atagira n’inshuti uzi no kungene kuba mumugi bigora . N’inzara yaba yaranamwishe “
Gusele ati “ Hoya ndabizi neza Umutima unyizeza ko akiri muzima “
Nkuzane Gato kukazi aho John ari ,
Phone ye yagerageje kenshi guhamagara cyane James ariko James ntabwo ari kuyifata , icyo atazi ni uko James aryamanye n’umukunzi we Noella .
Koko Inzira ntibwira umugenzi . Wigira indyadya ariko nawe udyarwa !!
Akiri aho Secretaire we yarakomanze amuha karibu arangije amuhereza file ati “hari umuntu uzanye iyi file avuga ko yoherejwe na James ,we yagize akazi kenshi ntabwo ari bugere hano“
John ayifata byihuse ati “ sawa ,subira mukazi kawe “
John anyuzamo amaso abona koko impapuro nizo araseka arivugisha ati “ James nubwo wabuze akanya kumugoroba ndagushaka dusangire kamwe “
Byahehe James ko atabuze umwanya ahubwo yiryamaniye n’umukunzi we Noella mbese barimo kwisekera mugitanda !!!
Tugarutse kuri Gisele arimogusezera muganga ngo asubire mukigo yarebye imbere ya muganga abona hari ifoto yasigaranye atamuhaye ati “ Iyo foto yo kutayimpaye nyirebe ?”
Muganga ati “ iyi ni iy’umurwayi wanyuze hano ariko we ntabwo yahatinze yahise ajya kubindi bitaro “
Gisele ati “ Yimpe nayo nyirebe !”
Muganga aramuhereza maze Gisele mukureba ……LOADING EPISODE 08
Ese abonye ari iya Prince cyangwa ???
Udacikwa na Episode 8 Niuo izaduha ibisubizo.
Comments
Post a Comment