Umugisha S01E06

 Episode 06


Episode 05 yarangiye  Gisele abonye kagakoni k’impumyi akakibuka bitewe n’ikimenyetso yari yaragashizeho kandi koko Gisele ntabwo yari yibeshe kuko uwari ugataye yari Prince uwo yakihereye mucyaro.

Ese hakurikiye iki ?

Twikomereze ….


Dutangiriye mubitaro  by’Abasazi  , Sasa Gisele kuva yakongera kuvuga izina Prince agashaka no gukurikira mama we yabonye umwana we yongeye gusara yahise ategeka ko bamufata bakamujyana mubitaro by’abasazi  kugira avurwe !!

Gisele nawe agezemo bakamwugarira mucyumba cya wenyine akamaramo amasaha menshi   ubwe nawe yabonye umwanya wo kwitekerezaho abona koko nawe ubwe arimo gusara ndetse anageretseho ko barimo gushaka kumushingira John atamushaka ahitamo kwiyakira noneho kuba mubasazi biramubers nawe akomeza kugaragaza ko ahubwo ari umusazi koko !!!


Inyuma y’imyaka ibiri Lily akazi ke karagiye agatera imbere abona amafaranga menshi mbese uyu musi tuvugana yari yagize isabukuru mbese Impumyi yacu yari yamuteguriye impano mbese n’andi benshi.

Lily yafunguye impano Prince yamuteguriye gusa atungurwa n’impano yarimo Kuko yasanzemo Copy ya Chec ya Bank,

Abari aho bose barikanze  batangira kwibaza ubusobanuro bwiyo mpano .

Gusa Lily nka nyiri ikirori arahaguruka ati “ Mudatungurwa n’Impano ya musaza wanjye kuko kuri mwe mushobora kubona ko yampaye copy,ariko kuringe yampaye orginal , niyo mpamvu nanjye muhaye impano yo kuzabona ubwo ejo kare nzamushikiriza abaganga binzobere bakita kumaso ye nawe kwisabukuru ye akaza yambaye costume ye anikatira gateau n’iminwe ye”

Bose bakoma amashi bigaragara ko  Noneho Lily yamaze kugafata mbese unarebye abitabye ibirori bye Bose bari bakeye biboneka ko bamaze kuba amanyamafaranga !!


Mubitaro by’abasazi ho Gisele turamubona yambaye Impeta y’abashakanye,

Mbese uyu musi John yamusuye babaha umwanya wokuganira.

John ati”Mukundwa urameze ute ?”

Gisele ati “Wowe urinde ? Waba nde ?”

John ati “cherie ntanubwo ukinyibuka koko ?”

Gisele mumutima arivugisha ati “ John nubwo wakora iki ntabwo uzigera ugera  aho Prince ageze mumutima wanjye Kandi niduhura uzatungurwa “

Amaze kwivugisha ibyo ahita ahaguruka Arigendera agenda aririmba neza neza nkumusazi John abona koko Gisele byarajabutse asohoka ababaye !!



Hanze yahasanze wamukobwa w’undi bakundana amutegereje mumodoka cyane ko kuragana na Gisele byari imipangu ngo bibe company,

Mumodoka bagenda umukobwa ari kugenda yarakaye  ,John ati “ Chr bite ko utavuga ?”

Umukobwa ati “ ntabwo nyine nshaka kuvuga,uranyobewe se ?”

John ati “Ariko nubwo waba utwite ukwiye kugabanya uburakari , ngewe na Gisele kubana ni bimwe nakubwiye ko nshaka company kandi kuva yarasaze byoroheje plan . Rero wowe ntampamvu yo kurakara “

Umukobwa ati “ Ese burya uzi uko biryana guherekeza uwo ukunda agiye kubonana n’undi biryana ?”

John ati “ ariko uzi neza ko Gisele nubwo twaraganye bitari bimeze neza mumutwe we , ntakintu twakoze kuko nyuma ya Mariage byahise birenza noneho . Nubwo yambaye impeta namwambitse niwe rukundo rwanjye ndetse ninawe untwitiye imfura . Company nimara kuyitwara byose bizaba birangiye duhite twibanira “

Umukobwa ati “ Ese uzabikora ute ?”

John ati “ Kuva Gisele yarasaze nzabanza muzanire impapuro azisinye atabizi ko adandaje company nzibike noneho muzehe kuba anyizera nawe nzazimushira asinye cyane ko afite ingeso yo gusinya atarinze gusoma ibyo asinyiye .

Nibamara gusinya nzabica mwibanga maze nendereze company nkuwayiguze “

Umukobwa ati “ Na Gisele uzamwica se ?”

John ati “ Uriya ntacyo antwaye ahubwo nzabwira abaganga bamutere imiti yo kongera ubusazi bwe bizabe birangiye “

Umukobwa ati “ Ndumva warapanze gusa wicunge kuko ikosa rimwe gusa rishobora kuzatuma ubura byinshi na bike wari ufite bigende “

John ati “ chr ndi wamipangu ,nyizera “......LOADING EPISODE 7


ESE AZABIGERAHO CYANGWA ?



Comments