Episode 05
Episode 04 Yarangiye Gisele kwamuganga bamutoye Umutima kandi atawo yigeze arwara kuva nambere . Lily we yari atunguwe n’icyo asanzemo ndetse anatungurwa n’uko Prince amusabye umuti wica imbeba.
Ese hakurikiye iki ?
Twikomereze …
Dutangiriye kuri Lily ,
Kumbe Mwibahasha yasanzemo Chec ya 1 million gusa atungurwa no gusabwa umuti wica imbeba .
Lily ati “Musore ko ndeba ari chec iriho millioni yose kuki uyimpaye?”
Prince ati “ Ngewe ntakintu yamarira kuko ntanicyo maze ariko weho na Mama wawe yabafasha mukazabaho neza “
Lily ati “ musore uracyari muto ,kuki wihebye bigeze aho ?”
Prince ati “ wimbaza wowe simbira kuri Bank ufate ayo mafaranga ariko utibagirwa umuti wanjye nagusabye !”
Lily abona koko Amasaha arimo kumufata ahitamo kubanza gusohoka akerekera kuri bank gufata amafaranga .
Twigarukire kuri Gisele ,
Nubu ntabwo yari yakanguka usibye ko aho aryamye yatangiye kurota abona Prince asigaye abona mbese ari kumusi w’ubukwe bwe arimo kuragana n’undi mukobwa .
Mukubibona yarasemereye ati “ Prince !!”
Bose barahindukira maze ati “ Ubu bukwe simbwemera !”
Pasta ati “ kuki utabwemera muko ?”
Gisele ati “ Prince ni ukunzi wanjye ,rero sinshobora kwemera ko aragana n’undi mukobwa utaringe “
Prince ahita avuga ati “ Wowe wamukobwa we ntaho nkuzi “
Gisele mwizo nzozi yarikanze mbese Prince yikomereza kwambika impeta undi mukobwa .
Gisele yahise asakuza ati “ Princeeeeeeee !”
Kumbe uko gusakuza ninako yasakuje akangutse mama We wicaye iruhande rwe na Isabella barikanga !!
Mama we ati “ Gisele niki wabaye mukobwa wanjye ?”
Gisele muguhahamuka ati “ Prince yakoze ubukwe n’undi mukobwa kandi imbere y’amaso yanjye “
Mama we ati “ Uwo Prince ninde mwana wa ?”
Gisele agarura ubwenge abona ko arikumwe na Mama we arangije ati “ Ntawe ariwe mama , Ese aha ndi ni hehe ?”
Mama we nawe nkuwabwiwe ko umukobwa we arwaye yanze gukomeza kumubaza ahubwo Ashaka uko amuturisha !!
Bidatinze bwaje kwira ,
Maze wamugabo wahoze yishuza Lily aza gufata amafaranga ye gusa asaba noneho kwinjira akicara mbere y’uko Yishurwa gusa bigaragara ko yari azi neza ko Lily ntamafaranga afite ahubwo ari bwemere condition yo kuryamana nawe.
Agezemo yatunguwe no kuhasanga undi musore ( Prince ) ati “ Iki cyo ni cyande ? utangiye kuzana inzererezi munzu yanjye ?”
Lily ati “ Uko usa n’uko ungana ntabwo bihuye n’imyitwarire ugira !
Uwo uri kwita inzererezi ni umukunzi wanjye kandi ubu tuvugana yishuye amafatanga yawe ndetse Niyo yadutebeje hano ngo tuve mwiki kibandahori cyawe “
Boss arikanga mbese ako kanya hari imodoka yaparitse hanze maze Lily ahereza Bordero Boss ati “ Tegereza uhite wugara n’inzu yawe “
Ako kanya atangira gusohora ibintu ashira muri yamodoka bigaragara ko by’ukuri bari banimutse .
Mukwimuka kwabo ntabwo yasize Prince kuko nawe mubumyi bwe yaramwandaje nawe ajyana nawe.
Bageze aho bimukiye heza mbese kuruta aho bahora, bavamo Lily yinjiza ibintu arangije aryamisha mama we maze aza hanze aho impumyi yacu yari yicaye mwiryo joro nawe aricara ,
Prince ati “ Lily kuki wabeshe ?”
Lily ati “ nakubeshe ?Hoya wowe ntabwo nakubesha pe “
Prince ati “ Urizera neza ko utambeshe ?”
Lily ati “ Oooh , uravuga wa muti wica imbeba se ?”
Prince ati “ Hoya , kuki wambesheye ngo turakundana ?”
Lily ati “ Oooh ,kiriya kigabo ni igihehesi cyahora gishaka kumfatirana kubera ikodi y’inzu ngo ndyamane nacyo , rero nabikoze ngo nejo kitazankurikira usibye ko no kuba nankwise Cheri wanjye ntanakoseje kuko wankuye agasuzuguro “
Prince araseka ati “ Ngewe ? sinarinzi ko nanjye impumyi atakintu imaze nabasha kugira abo ntabara pe “
Lily amufata akaboko ati “ Umva musore ntanubwo ndamenya izina ryawe ariko kuba impumyi ntabwo bisobanura ko atakintu umaze kuko wanazanakora ikirenze n’ibyo abakomeye bakora isi yose ikakumenya kandi kuva wahuye nanjye reka dufate nkaho Imana yasubije ngewe ariko nawe uyu musi Nawe wasubijwe kuko nzagufasha munzira zawe zose mpaka ugeze kure mbese urukundo utahawe ukiri muto noneho ugiye kurubona “
Imana ni Imana mwabantu mwe kandi igira inzira ibihumbi ,
Mugihe Prince yaragihuze yitekerereza kumagambo Lily amubwiye ijwi rindi inyuma ryarumvikanye ati “ Umubyeyi ni nkundi ,urukundo utahawe na mama wawe ukiri muto ugiye kuruhabwa nanjye ukuze “
Bahindukiye batunguwe no kubona ari mama Lily ,Wari umaze imyaka myishi atabyuka yewe atanavuga ariko uyu musi ahagaze kumaguru ye inyuma yabo arimo no kuvuga n’umunwa we !!!!!
Disi Uko ibyo bibaye Gisele nawe iryo joro bari bamucyuye ndetse mucyumba cye mbere yo kuryama yabanje gufukama imbere y’igitanda arabanza arasenga ati “ Uhoraho mwami uri mwijuru , ntirengagije ko ndi umunyabyaha ariko mana ndakwinginze urinde Prince .
Ni impumyi ntanubwo yakwirengera ariko musi y’uburinzi bwawe aramera neza .
Mana mundindire “
Disi kumbe uko asenze niko Na Prince ubwe yarimo asenga nyuma yo kuganira cyane na Lily ndetse na Mama we wakangutse .
Nawe mucyumba cye bwambere gisa neza yaravuze ati “ Mana yo mwijuru ugira ububasha kuruta byose , wakoze kuba uyu musi bwo ngiye kurara aho ntuje ariko mana sinakwibagirwa uwagize icyo akora ngo ngere hano ,ubwo yampaga chec nkamenya ko ariyo irimo ngewe sinabonaga agaciro kayo ariko uyu musi nibwo umpumuye amaso .
Mana ahari umurinde mbese n’igihe uzangirira ubuntu nkabona nkabandi bose ,nzafungure amaso ubwambere ariwe mukobwa mbona .Mana reka nsabe bike maze ibindi ubimpere ubuntu “
Arangije asozererera kuri Amen ndetse na Gisele ahari nawe arasoza bose bararyama .
Inyuma y’iminsi Turabona Lily noneho kumuhanda nyuma yo kwimuka yaje gufungura akaduka gato gacuruza imboga n’ibindi bifungurwa bito,
Arimo gukora akazi ke kamisi yose yagize atya abona Mama we ndetse Na Prince barahamusanze .
Lily ati “ Mama nawe Prince kuki muje hano ?”
Mama ati “ Mwana wa ubu maze gukomera amaguru kuva nabyuka, Prince nawe arakomeye.
Wenda nubwo imbaraga zitari zagaruka ariko ngewe naba amaso ya Prince nawe imbaraga ze akazikoresha “
Kweli koko Prince ubu asigaye asa neza yewe ni umusore myiza umukobwa wese yakifuza usibye kuba ari impumyi ariko ubundi Lily yaragiye amuhindurira ubuzima Ubu arakeye ntiwareba pe !
Prince ati “ Yego mushiki wanjye , ntampamvu yo gukora wenyine natwe twicaye.
Mfite imbaraga mama nawe afite amaso rero tubihuje ducika abanyembaraga “
Akivuga atyo hari umukiriya wahise aza ashaka umufuko w ‘imboga uremereye maze Prince arahaguruka mama aramwerekeza umusore awuterura wenyine awupakirira umukiriya mumodoka nawe arishura aragenda !!
Lily abibonye ati “ Uzi ko buriya nari bwishura 3000 kubakarani “
Prince ati “ Ubwo rero nge na mama tukihashika twinjije 3000 Ubu rero ntakudusiga murugo tugomba kuvira rimwe murugo tukaza kukazi “
Uko Prince ubuzima bwe bwari busa n’ubuhindutse ninako Kuri Gisele nawe bwasa n’ubwahindutse kuko Nawe imisi yarimo imuvura .
Uyu munsi turabona babukereye bicaye ahantu na Isabella birimo gufata Jus ,
Isabella ati “ Niki cyatumye untumizaho ikitaraganye nkata n’akazi nkaza kukureba ?”
Gisele ati “Isabella ngewe noneho byandenze , gute murugo bansaba kubana n’umuhungu ntakunda ?”
Isabella ati” Gisele urashaka kuvuga iki ? ”
Gisele ati “ Ibaze ngo barashaka kunshingira John kandi simukunda “
Isabella ati “ eeeh ,iyi myaka hari ababyeyi bagihitiramo abana babo abo bakwiye kurushingana ?”
Gisele ati “ Si ibyo se ,nanjye nabyanze neza cyane “
Isabella ati “ Ariko Gisele ariko Ubundi ugira umukunzi ?”
Gisele ati “ umukunzi ndamugira mbese tumaze igihe dukundanye !”
Isabella ati “ Kagira inkuru n’umunwa wo kuyivuga ,Gisele kuva ryari umpisha amabanga?”
Gisele ati “ igihe ntikiragera uzamumenya gusa ariho “
Isabella ati “Uwo muntu wagize ibanga nizere ko ari bogari atandukanye naya mpumyi itifashe yarigiye kukuntwara “
Gisele ahita arakara ati “ Wowe ayo maso wayishuye angahe Kugira ube ubona uyu munsi ?”
Ahita anahaguruka aranivumbura arigendera !!!
Twiyizire Inyuma y’umwanya ,
Sasa wamukiriya waguze imboga umufuka wose burya ntahandi yazizanye ahubwo yazizanye murugo iwabo wa Gisele maze barazipakurura gusa basanga izo hagati zangiritse biba ngombwa ko bahamagara Lily wazicuruje .
Uko ibyo biri kuba Gisele wewe yaratashe ataha avuye kuganira na Isabella mbese avuyeyo anababaye kubera yari avuze kumpumyi ( Prince ) .
Ntiyitaye kurusaku rwaraho hagati y’umukozi wazanye imboga ndetse na mama we .
Sasa kuvana nuko Lily yari yavuye kukazi ananiwe mbese yanamaze kuryama Mama Wa Lily na Prince bahisemo kuba aribo bitaba call y’umukiriya binaba ngombwa ko aribo bagenda kwitaba !!
Bidatinze barahageze maze mama w’umukobwa baramusobanurira mbese bamusaba ko ejo bukeye bazamuzanira izindi ariko mama yanga kumva ahubwo abasohora nabi anabirukanye avuga cyane avuga ijambo impumyi bituma Gisele asohoka gusa Nyine Prince na Mama Lily bari bamaze gusohorwa banagiye .
Gisele gusohoka yiruka abaza mama we Ibiri kuba gusa bitunguranye yabonye inkoni y’impumyi yaguye hasi arayifata ,ayitegereje ahita yibuka inkoni yigeze guha Prince .
Cyagihe yaguze yankoni yahaye Prince Yabanje gufata umusumari asharuraho yandikaho inyuguti G isobanuye Gisele .
Abonye iyo Nkoni ahita asemerera ati “ niwe !”
Mama we ati “ nde mwana wa ?”
Gisele ati “ Ni Prince Wari hano kundeba !!” ……LOADING EPISODE 06
Haaa,barahura cyangwa ?
Comments
Post a Comment