Umugisha S01E04

 Episode 04


Episode 03 yarangiye  Prince abonye lift imujyana mumugi na Gisele agarutse mucyaro inyuma y’ibyumweru bibiri.

Turakomeje…


Uyu musi dutangirire kuri Gisele ,

Bidatinze yasanze Isabella hamwe bama bahurira yurira imodoka barajyana gusa barimo bagenda Gisele ati “ Mbere y’ Uko njya mubindi ndashaka kunyura iwabo wa prince “

Isabella araceceka maze Gisele arongera aramubaza ati “ Ko utari kunsubiza ,nanubu uracyandakariye ko nshaka gufasha iriya mpumyi ?”

Isabella ati “ Sinkurakariye habe namba gusa nyine ni uko ….ni uko …”

Gisele ati” Uko iki ? “

Isabella ati “ Nuko utari bumubone ?”

Gisele kubyumva yarikanze ahita afata brake ( feri ) Yimodoka byihuse ati “ Ushatse gusobanura iki uvuga ko ntari bumubone ? “

Isabella ati “ Nyine nanze kugukorogera umutwe wibereye mukazi gusa nyine byose byazambye umusi utaha “

Gisele ati “ Kuki utambwiye koko ? Byagenze bite ?”

Isabella ati “ Umusi utaha muvanye na Prince burya atashe yasanze inzu y’iwabo irimo gushya ndetse na mukase we bamukuyemo yahiriyemo , kuva ubwo Prince yabaye imbungerezi atagira icyamufasha cyane ko icyaro cyose cyamufataga nkumunyamyaku  atanuwamuha icyo arya . Ntakubeshe sinzi ngo yaba akiriho cyangwa atakiriho “

Gisele amarira yamushotse kumaso ati “ Kuki koko atameye ubufasha bwanjye wamusi , ubu koko ndamukura he ko mubyanzanye ariwe wambere ?”

Isabella ati “ nanjye rwose sinzi icyo nagufasha “

Dore ngo Gisele biramurenga akibagirwa ko ari mumodoka ahubwo agakingura umuryango agatangira kwerekera iwabo wa Prince n’amaguru kandi asize imoka  !



Kumbe uwo bari gushakira mucyaro nawe amaze kwinjira umurwa mukuru uwamuhaye Lift amukuramo nawe atangira gutambatamba atazi niyo ajya cyane ko ari impumyi ndetse naho yaramenyereye kugenda hari mucyaro cyabo aho yakuriye gusa !!

Yicaye hirya y’umuhanda arabanza yubika umutwe mumaguru arasenga ati “ Mana nyiri mpuhwe n’imbabazi , wandengeye kenshi utuma ncika ibyago aho angereye aha ndakwinginze ngo unjye imbere mwiki gisagara ngezemo ntakizi ,abe ariwe umbera indongozi . Ngusabye bike kugira ibindi ubona binkwiriye ubimpere ubuntu .Amen”

Uko yarangiza gusenga ahita afata agakoni ke atangira gushaka uko yava aho.



Nkuvane aho nkuzane kurundi ruhande mumugi ,

Hari umwana w’umukobwa urwaje nyina arimo kumuha akayi nabwo amunwesha bigaragara ko umubyeyi ameze nabi cyane.

Akiraho hari uwakomanze umukobwa rayamisha neza mama we arangije ajya gukingura ngo arebe uwariwe.

Ahageze yahasanze ari umugabo maze ati “ Mwakeye !”

Umugabo ati “ Mwakeye ni icyayi umpaye cyangwa ?”

Umukobwa ati “ ariko nubwo atari icyayi ariko ni ngombwa ko abantu dusuhuzanya “

Umugabo ati “ Niba bwakeye iwawe ngewe ntibwakeye , gira vuba umpe amafaranga y inzu cyangwa weho na nyoko munsohokere munzu “ 

Umukobwa ati “ Ariko nari naguhaye gahunda yuyu musi nimugoroba none uhise uza mugitondo ,kubera iki ubundi udukorera ibi ?”

Umugabo ati “ Umva Chance  nahereye kuva kera nkwinginga uranga  none dore bibaye amezi 4 yose utanyishura . Ubu kuryamana nanjye ukambera umukunzi ubundi weho na mama Wawe mukabaho neza bisaba iki ?”



Mucyaro  Gisele yageze aho Prince na mukase bahoze batuye asanga hatangiye no kumera ishyamba ,

Umukobwa yarababaye gusa ntakindi yari bukore usibye kurira gusa !!

Isabella nawe ntakindi yari bumufashe usibye kumwihanganisha akamuhendahenda bakava aho bagashika murugo .

Gisele ati “ Umva isabe ,ntakintu nakora nakimwe usibye gushaka amakuru yaho Prince ari ,ndibaza uko abayeho atamuntu umwitayeho. Byose ni amakosa yanjye “

Isabella ati “ ariko nawe si amakosa yawe , kuba yaravutse kuriya agakura ni umugambi w’ Imana rero simbona impamvu uri kwishinja icyaha utakoze “

Gisele ati “ Oya isabe ,uramponda sinoga .Yego hari benshi bakeneye ubufasha ariko kuri Prince ho biratandukanye .

Prince ntayundi wakagombye kumufasha usimbye njye kuko Imana yaraduhuje rero kuba ari mubyago ntabwo nabona ibitotsi ntazi aho ari nuko ari muzima “


Mumugi wamukobwa Chance we yasubije nyirinzu ati “ Umva ,niba ngufitiye amahera y’inzu ntibisobanuye ko ngomba kukwishura umubiri wanjye ,naguhaye nimugoroba ntegereza nkwishure ariko kuryamana nanjye byibagirwe “

Umugabo araseka ati “ Sawa bikubere amahire kuko ningaruka ho ni ukubasohora maze ndabe uwo mubiri wawe uha agaciro ko hari icyo uza kukumarira wowe na mama wawe “

Umugabo aragenda Chance asubira munzu gusa nyene asa nuwihebye cyane ko atari azi neza aho ari bukure amafaranga !!

Yaraje asezera mama We utavuga ariko uhora ukanuye gusa ati “ Mama ngiye kugusiga njye gushaka amafaranga y’uyu mugabo uhora unserereza “

Arasohoka aragenda ….


Mucyaro ho Gisele bari kumubona nkumusazi kuko ari kugenda abaza umuhisi n’umugenzi ko yaba yabonye Prince ,umuntu icyaro cyose cyafata nkikivume ,

Isabella nawe inyuma ararebera mubyara we wabaye nkumusazi kubera impumyi, agenda yiyama abamuserereza bamwita umusazi kuba ari umukobwa mwiza akaba arimo gushakisha impumyi .

Disi Gisele kubera kubaririrza cyane na Stress nyishi yageze aho arananirwa yikubita hasi arahwera Isabella araterura ajyana murugo kumwitaho .



Mumugi ho nkuzane muri Glosarie imwe aho turi kunona John yicaranye n’undi mukobwa mwiza cyane barimo gufata kamwe .

Umukobwa ati “ Cheri iyo plan ndi kumva ntayishimiye nagato, nigute nzajya munzu nkaryama nkasinzira nzi neza ko uwo nkunda aryamanye nundi mukobwa koko ?”

John ati “ Umva cherie byose ni kuneza yacu ariko kandi ikindi nuko ntazakunurira umwanya ngo nzaba nashingiranwe nawe ,nzalubonera umwanya uhagije kandi nitumara kugera kuntego nzamuha divorce maze ubundi nibanire nawe “

Umukobwa ati “ John ndacurwa , uzaba urara mugituza cye arara agususutsa ngo ntazakuntwara ? “

John ati “ Lily  ndagusezeranya ko ntazaguhemukira ubuzima bwanjye bwose nubwo haza urupfu ntiruzatuma nguhemukira “

Lily ati “ Imana yo mwijuru ibyumve ,yumve indahiro yawe wirahiriye . Nanjye nka Lily ndarahira imbere y Imana ko nzagutegereza mpaka igihe uzamarira mission yawe ukanzira “


Uko abo barahiranye ninako wamukobwa asohotse igipangu ngo ajye gushakisha amafaranga ari buze kwishura nyiri nzu ataza kubasohora .

Akigera hanze yahasanze impumyi (Prince) yaguye agacuho yahwereye !!

Nkuko umuntu wese ugira umutima mwiza amera yiyibagije ingorane abanye abanza kumufasha amwandaza munzu amuha kumazi Prince arakanguka,

Lily ati “ Umeze neza ? “ 

Prince mukuka gake ati “ Yego ! “

Lily ati “ Wabaye iki ko ngusanze waguye agucuho kugipangu cacu ?”

Prince mukuka gake ati “ Mumbabarire ngewe ndi impumyi ,najye mva mucyaro naho ubuzima bwanze nza mumugi none ho nabonye harenze mucyaro.. Nabuze nuwamfasha maze ndimo kugenda ntazi iyo nerekera inzara n’uburuhe byaje kundenga nisanga nahwereye “

Lily ati “ Yooh ,kweli inzira ntibwira umugenzi , aha mumugi nihabi abantu bose baba bibereye mubyabo ntawita kungorane zamugenzi we “

Prince ati “ Ariko Mana ngewe wampoye iki guhora ndi muburibwe n’agahinda bigeze aha “

Lily  yitsa itima ati “ Imana ntuyirenganye burya isubiriza kugihe , rero rimwe izagusubizs amasengesho yawe uhora uyisaba “

Prince ati “ Bite ko nawe numva usa n’ufite ibibazo ?”

Lily ati “ Ngewe ,hoya da “

Prince ati “ Wimbesha kuko Imana yatwimye amaso ariko dushobora kumva umutima w umuntu uko yiyumva “

Lily ati “ Rwose Univuze nkuwabibonye neza neza , aha ndi kwishuzwa amafaranga y’inzu ariko ntanijana mfite kandi uyu mugoroba araza kudusohora “

Prince ati “ Koko wavuze ukuri Imana yishurira kugihe ,kuba nazengutse umugi wose nkabura numwe wamfata akamfasha ariko wowe wabikoze .

Rero Uyu musi ngufitiye igisubizo kuko wowe cyagufasha ariko ngewe ntacyo cyamarira “

Lily arikanga ati “ Urasobanura iki ?”

Prince adasubije amuhereza ibahasha icafuye inyuma ati “ fungura amahirwe yawe “



Inyuma y’ihwera rya Gisele Isabella ntakindi yakoze yanze kumujyana kwivuriro rito ahubwo ahita amujyana mubitaro byo mumugi cyane ko ari umunyamafaranga .

Bamushikanye kubitaro byambere mugihugu bamwihutiriza kumupima ariko igisubizo Doctor yazaniye Isabella ni uko Gisele arwaye umutima !!

Isaballa yarikanze Ubwoba buramufata ahita ahamagara iwabo wa Gisele abamenyesha ko ari kwamuganga Kandi ko Gisele ameze nabi.

Ntamwanya washize Mama we yarahageze ahabwa amerekezo kandi ntanubwo Gisele yari yakanguka gusa yegereye Isabella amubaze neza ati “ Isabella, Gisele yaje mucyaro akomeye kandi ntamutima yigeze arwara kuva nambere , niki cyabimuteye “

Isabella ati “ Mama rwose  nanjye Bimbereye ibishya kuko nicyo naketse nanze kubyiyumvisha ko byaba ariyo ntandaro “

Mama ati “ mbwira byose “

Isabella ati “ Mubyumweru bibiri ubwo yazaga mucyaro hari impumyi yabonye maze wamutima we w’impuhwe ashaka kumufasha gusa impumyi yaranze ,ubwo yagarukaga nibwo yasanze iwabo w’impumyi harahiye maze naya mpumyi yarabaye inzererezi byanga ko abyakira birangira ahwereye uko ubibona.

Gusa Dr ntunguwe n’uko ambwiye ko arwaye umutima “

Mama yarumiwe kumva ayo magambo !!



Tugarutse kuri Lily na Prince wacu ,

Prince ati “  ariko kuki wakomeje kumpata ibibazo aho gufungura amvelop naguhaye “

Lily ati “ None se iyi bahasha irimo iki ?”

Prince ati “ Fungura gusa nubwo uyifungura ndaza kugusaba ikintu kimwe inyuma yo kuyifungura kandi nawe banza unsezeranye ko ukimpa “

Lily ati  “ Nagufashije ntakuzi , ndakeka n’ikindi nza kugifasha “

Prince ati “ Ngaho fungura “

Lily afungura ibahasha ahita yikanga 😳😳 akimara gufungura Prince ati “ Icyo ngusaba ni ukumpa umuti wica imbeba “

Lily yarikanze asigara umunwa ufunguye gusa …….LOADING EPISODE 05


NIKI ABONYE SASA ?

KUKI PRINCE ASAMBYE UMUTI WICA IMBEBA ?

Udacikwa ibizakurikira kuko inkuru iracyari ntoto .


Comments