Episode 03
Episode 02 Yarangiye Gisele yivanze muri aferi z’umuryango wa Prince kumvo z’impuhwe !!
Ese niki cyakurikiye?
Twikomereze…
Dutangiriye musi y’igiti ahicaye Prince na Gisele ,
Prince ati “ Wakoze kumfasha uyu musi , mama iyo yarakaye arankubita gusa nyine narangije kubimenyera “
Gisele ati “ Hoya rwose yagakwiye kumenya ko unakuze “
Prince amenyuramo ati “ Ndakuze se nkuriye iki ko ndi nkigishushungwe cyigendera gitegereje gupfa !”
Gisele amukora kumaso ati “ Kuba impumyi ntabwo aribyo byatuma wiheba utyo !”
Akimukoraho Prince arinutsa ati “ Amaraso ?”
Amufata kukaboko aramukorakora arangije arimotereza ati “ Wakomeretse ! “
Gisele ati “ yego usibye ko atari cane ,ubwo twahura narimvuye mumirima hari agati kanshwaratuye ndakomereka “
Kumbe yibutse uko byagenze kugira akomereke,
Cyagihe Mama amubaza impamvu yivanze yarasubije ati “ Ntacyo ndicyo mumuryango ariko ndavuze kubwo inshuti yanjye “
Mama ati “ Inshuti yawe ? Gute umukobwa mwiza nkawe yisebya avuga ko ari inshuti n’Ikintu (Prince ) Nkiki ? “
Gisele ati “ Aho urimo kurengera , ninkuzanira amavuta yawe uramureka ?”
Mama ati “ Ntakibazo ,nzanira amavuta yanjye maze iyi ngegera yo nushaka unayitware n’ubundi irambangamira “
Gisele ati “ Rinda ijambo ryawe ndaje !”
Nibwo yavuye aho yiruka yerekeza kugasoko kuyagura,
Munzira arimo agaruka nibwo yatsitaye ararwa aba ariho akomereka ,bivuze ngo aramubeshe !!
Tuve aho ngaho twiyizire mumugi murugo rumwe rw’abakire hari umusaza warakaye cyane ,
Umudamu we ukiri muto aramubwira ati “ Mukundwa wagabanije uburakari ,Gisele aracyafite amaraso y’Ubuto rero kuba yata akazi ntakidasanzwe “
Umugabo ati “ nigute natuza kandi company irimo guhomba kubera ukutabaho kwe ?”
Umugore ati “ Ariko ibi nabikubwiye kera , uriya Mwanya wakawuhaye John Kuko we arawukwiye ariko iteka uhora umpinga “
Umusaza ati “ John si ikibazo yewe ni n’umusore ushoboye ariko uriya mwanya Gisele agomba kuwumenyera kuko nimpfa niwe uzasigarana company yose “
Umugore ati “ Ahaaa , nakora iki gusa urebe utazicuza nyuma ngo sinakuburiye “
Umugore arahaguruka aragenda umusaza asigara yicaye wenyine atekereza .
Twigarukire mucyaro ,
Gisele yibereye murugo iwabo wa Isabella arimo kwisetsa aho yicaye wenyine arimo kwisetsa maze Aunt we arahamusanga ati “ Gisele niki ko urimo kwisetsa ?”
Gisele ati “ Aunt kumbe nawe uri hano ? ”
Aunt ati “ Yego ,uyu musi urishimye cyane . Wansangiza uwo munezero ?”
Gisele ati “ Ntacyo nyine nuko ndi kumva nezerewe gusa “
Aunt ati “ Byiza , ese waba wavuganye naso ko yahoze akumbaza ?”
Gisele arashiduka ati “ Papa yandondeye ?”
Aunt ati “ Cyane mbese yari yanarakaye ,muguhe muvugane ?”
Gisele ati “ hoya reka ndaza kumwihamagarira “
Ahita anahaguruka ajya gufata phone ye munzu 📞
Kuri Prince murugo,
Mama we ati “ Niko Prince ,uriya mukirekazi wamuhaye ibiki ? uzi ko yampaye akabido kose kandi wamenye amavuta ya 500 yonyine ?”
Prince ati “ Mama ntakintu namuhaye ,Wasanga ari Imana yamuzanye ngo byibuze ngo ncike inkoni z’umusi umwe zawe “
Mama we ati “ Oya ntabwo ngukubita ngo ni ukukwanga gusa nyine nanjye mba nabuze uko ngira “
Prince ati “ None se mama ko nabaye impumyi uba ugira nanjye mbikoreho iki ,nyine nawe wakagombye kunyakira uko ndi “
Bakiraho hari akana kaje kiruka kati “Prince wamukobwa mwiza uheruka gushika mucyaro arakuntumye ngo musange kugasanteri “
Prince arikanga ati “ Uyuhe mukobwa ?”
Akana kati “ Umwe wagutahana ninjoro abandi bagukubise “
Prince ashaka kubyanga mama arivanga ati “ uriya mukobwa nabonye afite amafaranga ,haguruka ugende wumve icyo akubwira ahari wabona aguhaye amafaranga “
Akana kati “ Arayamuha nyene ,maze nabonye ari mumodoka nziza “
Prince arahaguruka akana kamufatira inkoni karamuyobora kugira bihute .
Twigarukire mumugi , wamusore wiswe John bakomeze guhatiriza ngo abe ariwe uyobora company Gisele ahagarariye arimo kuganira n’undi musaza ,
John ati “ papa ,urabona iyi mipangu izacamo koko ? “
Kumbe ni Papa we , ati “ mwana wanjye ntarugamba rujya rworoha habe na gato ,
Ngewe na Mr Kenedy turi inshuti kuva na kera rero igitekerezo cy’uko washingirwa umukobwa we ntabwo yacyanga kandi gushingiranwa n’uriya mukobwa ni intambwe ikomeye yo kwigarurira iriya company byoroshe “
John ati “ sawa nanjye nditeguye kumupangu uwariwo wose ukira kuba ufitiye inyungu umuryango “
Papa ati “ Nuko rwose ,nkunda ko wumva vuba . Uri umuhungu wanjye koko “
Mucyaro ho Prince bamugejeje kumodoka Gisele arimo maze Gisele abona abantu bakunganye bamwitegereza cyane ko Uluntu Prince yari yambaye nuko Gisele asa nuko yambaye babonaga ari ibintu bidasanzwe ,ahitamo gusohoka akingura imodoka ati “ Prince ndabona tutavuganira hano ,urira imodoka twigire imbere aho abantu batari nkubire “
Prince ariyumvira ariko yibuka ko yabonye Gisele ashobora kuba atari mubi arinjira ,umukobwa yatsa imodoka bava mubantu baza kuganirira ahabonyine .
Gisele ati “ Prince ngewe kuva nagera aha mucyaro twahuye nawe maze umutima wanjye unsunikira kugufasha ,Prince ndakwinginze wemere icyo ngiye kugusaba “
Prince ati “ rwose wakoze ibishoboka byopsw ndagushimira , gusa ibyo wakoze birahagije ntampamvu yo kurenzaho ibindi “
Gisele ati “ Wivuga utyo ,Prince ndashaka ko tujyana mumugi nkomeze mpagufashirize !”
Prince kubyumva arikanga ati “ Niba aribyo wambwira nsubiza murugo kuko sinajyana nawe hato utaza kuba ugiye kuntanga muri freemason abakire ndabazi “
Gisele ati “ Prince ibyo uri gukeka sibyo ,ngewe ntakindi nkugamijeho usibye kugufasha “
Prince ati “ Hari benshi bakeneye ubufasha banakomeye kundusha bo bazagira n’icyo bavamo usibye nge ntacyo maze “
Gisele ati “ Pri…”
Prince amuciramo ati “ Niba utansubiza inyuma kingura nijyane “
Gisele ati “ Sawa basi reka ngusubize inyuma kuko utabishaka ,gusa akira uru rwandiko uzashake urugusomera nubona umwanya “
Prince afata urwandiko umukobwa amusubiza inyuma Nawe asubira mumugi !
*** Inyuma y’ibyumweru 2 ***
Turabona iwabo wa Gisele n’Umuryango wa John ndetse na John nyiri ubwite yaje Barabakiriye maze inyuma yo gufungura abasaza babaha akanya baganire .
Mr Kenedy ( papa Gisele ) ati “ Kaze rwose murisanze “
Mr Jacques ( Papa John ) ati “ Murakoze cyane Mr Kennedy , twishimiye ubucuti bwanyu kuri twe .
Ubutaha tuzabukomeze “
Mr Kennedy ati “ Nanjye nakabyifuje ko twabukomeza kuko kuva kera twahoze turi inshuti “
Jacques ati “ Ngewe ndabona hari uburyo bwiza twabikoramo maze ubucuti bwacu bukarushiriza gukomera kurenza uko bwahoze “
Kennedy ati “ ni ubuhe buryo ?”
Jacques ati “ Umuhungu wanjye John ashingiranwe n ‘ umukobwa wawe Gisele ndakeka ubushuti twaba tubukomeje kurenza uko bwari buri “
Kennedy ati “ Uzi ko aribyo di , Umuhungu wawe no kukazi anakora neza ,company igumye mumaboko ye ntakibazo nagira .
Reka nze kuganiriza umukobwa wanjye numve uko nawe abitekereza “
Jacques ati “ Sawa ubwo uzambwira kuko ngewe umuhungu wanjye ndakeka atazangora “
Kumbe uko ibyo byose biri kuba mucyaro Prince wacu turi kumubona kumuhanda yicaye n’akagakoni ke yagurirwa na Gisele ,
Ariko yinginga imodoka yose ihanyuze ngo imuhe lift imwerekeze mumugi .
Bose bari kumwirengagiza ntanumwe uri kumwitaho cyane ko nabahagarara abiganira ingorane afite ariko bikarangira bamwangiye bakamusiga .
Mumugi ninako Gisele yuriye imodoka gusa mbere yo guhaguruka afata phone agira uwo abanza guhamagara ati “Isabella ubu tuvugana ngiye guhaguruka nza nizere ko ndi bugusange hahandi nkubushize “
Isabella ati” Sawa ntakibazo uhawe ikaze “
Gisele yatsa imodoka arinako Prince Imana imufashije akabona lift imwerekeza mumugi.
Gisele avuyeyo Prince agiyeyeyo !! …..LOADING EPISODE 04
Ese niki kizakurikira ?
Utazacikwa na Episode 04
Comments
Post a Comment