Episode 02
Episode 01 yarangiye Umukobwa Gisele yabuze ibitotsi kubera impumyi yari yabonye ariyo Prince ndetse Isabella yari amwemereye ko azinduka amujyana aho Prince aba.
Twikomereze….
Dutangiye mugitondo, Mama wa Prince yazindutse ajya gukora nkibisanzwe ,
Prince wacu we mubuhumyi bwe yasohoye ibase atangira gufura imyenda mumazi masa atanisabuni cyane ko mama we yari yayimwimye .
Nibwo Isabella na Gisele bahagera barasuhuza arabasubiza .
Prince ati “ Reka mbazanire agatebe!”
Arahaguruka yinjira munzu abazanira agatebe Isabella ashaka kwanga kwicara ariko Gisele aramukoma baricara .
Prince ati “ ko ntabamenye muri bande ? “
Isabella ati “ ngewe ndi Isabella , mushuti wanjye Gisele niwe yari yifuje kuza kugusuhuza“
Prince ati “ Kunsuhuza ? “
Gisele ati “ Yego nibyo, narinje kugusuhuza ! “
Prince asekamo gato arangije ati “ Ngewe cyangwa mwayobye ? Niba mwayobye mwambwira nkabayobora kuko naho ndi impumyi iki cyaro ndakizi neza “
Gisele ati “ Ushobora kutabyumva ariko ngewe uwo naje gusura ni wowe ntayundi “
Prince ati “ Sha namwe ntimunshinyagurire nkabandi mushobora kwigendera nge ntawansura pe “
Gisele urimo kurebana impuhwe Prince uko arimo gufura mumazi masa impuhwe zimubana nyinshi kwigumya biranga , ahita ahaguruka kuntebe bicayeho aza kuri ya base ati “ Reka ngufashe gufura ! “
Ashizemo amaboko Prince ahita yikanga arahaguruka akabakaba umuryango yihuse yinjira munzu ahita akinga !!
Gisele ati “ Bite ko uhise wikingirana ? “
Prince ati “ Niba mushaka kuntanga muri freemason mwitwaje impuhwe mwayobye ,muve hano cyangwa mpuruze babafate “
Gisele ati “ Ariko tweb… “
Atari yakomeza Isabella afata akaboko Gisele ati “ Tuve hano twigendere hagira n’abatubona baduseka “
Aramujyana Prince asigara yifungiranye munzu !!
Munzira bataha bagiye baganira ,
Isabella ati “ Gisele urakomeye koko ? biriya nibyo witaga gusaba imbabazi ?”
Gisele ati “ Rwose ngewe umutima niwo warimo kubimbwira “
Isabella ati “ Ariko Gisel ujya uha agaciro uwo uriwe ? Wowe no kugera kumbuga yaruriya rugo ni igisebo kidasanzwe . Urenzaho ujya no gufura imyenda icafuye kuriya ? “
Gisele ati “ ngewe icyo nitayeho ni umutima wanjye sinitaye kucyubahiro abandi bampa “
Isabella ati “ ariko wowe nkubwize iki ? Uriya ni igicibwa mucyaro cyose yewe na nyina ntamukunda ni uwo gutegereza umusi wo gupfa akigendera “
Gisele ati “ Gute abantu banga umuntu ukiri muzima ? niwe witeye guhuma se ?”
Isabella ati “ Kwanza tubigeze aha kuko binyibutsa iseseme narimfute ubwo twari twicaye hariya “
Gisele ati “ Wagiye ucunga umunwa wawe se ?”
Barakomeza ….
Kumpumyi yacu yongeye gusohoka igaruka hanze ikababakaba ifata kwibase ikomeza gufurabimyenda n’ubwo atanagasabuni yarimo gukoresha .
Sasa uko ifura Mumazi yumvisemo akantu irangije iragafata itangira kugakabakaba yumviriza akariko !!
Gusa twe tubona turabona ari twaturinga abakobwa bakunze kwambara kumaboko !!
Nibwo yibuka ko wamwanya Aho Gisele yakora mwibase yashidutse ahaguruka agakora kukaringa kagasa nagacitse ariko we atabyitayeho !!
Kumbe koko ni Gisele wari wakahasize nyuma yaho kikuye kukaboko.
Prince yarivugishije ati “ Ese nkajugunye ko kazatuma agaruka hano ? Oya ariko reka nkamibikire wenda wasanga ari akingenzi kuriwe “
Akabika mumufuka …
Bidatinze bwarakeye Isabella arabyuka gusa abura Gisele ,
Arabyuka ahamagara mukigo hose abura Gisele mama we ati “ niki ko uzindutse womanga mubyara wawe ? “
Isabella ati “ ahubwo ntawe wabonye ? “
Mama ati “ Uramumbaza aho nakakubajije wowe murarana . Ngewe sinigeze mubona kuva bwaca “
Isabella ati “ Yaba yagiye he ko atahantu nahamwe azi mwiki cyaro ? “
Aratekereza arangije ati “ mana we , ntumbwire ko ibyo nketse aribyo “
Asubira munzu yiruka …
Kumbe Isabella bahiga turabona ari hirya kure impande yo kwa Prince acunga ko Mama wa Prince agenda gukora nawe akahagera ,
Ni koko Mama we agiye Isabella ntiyatinze yahise ahagera arakomanga !!
Prince niwe wasohotse kugakoni ke aramwakira ,
Prince ati “ Oooh, narimbizi ko ugaruka Kubera akantu kawe “
Akora mumufuka agakuramo arakamuhereza Gisele aragatora arangije ati “ urakoze ariko icyari kinzanye si ako ahubwo narinkuzaniye aka kantu”
Amufata akaboko aramuhereza ,kumbe ntakindi ahubwo yari yamuzaniye agakoni kagezweho azajya yifashisha arimo agenda.
Ati “ Umusi wambere nkubona Umutima wantegetse kugufasha , rero nabonye atleast nkuguriye aka gakoni “
Prince ati “ wakoze kuntekerezaho gusa umbabarire ntako ndi bufate kuko sinkunda abamfasha bose ni indyadya “
Isabella ati “ Pole kuburibwe ubayemo ariko ngewe ntabwo ndi murabo bakuryarya , ngewe nabikoze mbikunze bimvuye kumutima “
Prince ati “ Wakoze kuntekerazaho Imana iguhezagire gusa twara agakoni kawe “
Gisele ahita afukama ati “ Ndakwinginze impano yanjye ntuyange rwose !”
Atari yakomeza Isabella yarahageze ahita amuhagurutsa ati “ Gisele wasaze ?? “
Aramuburura amutaha gusa kagakoni gasigara aho na Prince .
Reka tuve aho tuze ahantu mumurima aho harimo gukoramo abantu benshi .
Isabella na Gisele barahageze ukuriye abakozi aza kubakira mucyubahiro ati “ Muhawe ikaze ba boss “
Isabella ati “ Joshuwa akazi karagenda ? “
Joshuwa ati “ Yego karagenda abakozi bari gukora neza “
Isabella ati “ Joshuwa , uyu ni Gisele niwe boss mukuru njya nkubwira utuye mumugi “
Joshuwa ati “ Oooh , nibyiza kubamenya !”
Amuhereza akaboko amusuhuza ariko Gisele ubwonko bigaragara ko n’ibyo barimo kuvuga ntabyumva .
Isabella aramukoma undi arashiduka ati “ Gisele wowe wazanwe niki ?”
Gisele niko kugarura akenge asuhuza Joshuwa gusa atazi n’Icyo amusuhurije .
Isabella arabibona ahita abwira Joshuwa gusubira mukazi.
Isabella ati “ Gisele warozwe cyangwa ? “
Gisele ati “ kubera iki Umbwiye utyo ? “
Isabela ati “ Icyakuvanye mumugi ni ugutekereza iriya mpumyi cyangwa kureba business zawe ?”
Gisele ati “ Sasa impumyi ibijemo ite ? ngewe hari ikindi ndimo gutekereza cyo kukazi “
Ahita anivumbura ava mundimo asigayo Isabella atanarebye n’akazi uko gakorwa !!
Kumbe disi Prince turamubona arimo kujya kwisoko afite kagakoni Gisele yari yamusigiye mugitondo !!
Uko Yakageze kwisoko yaguze amavuta yo guteka arakata ,
Agikata abandi basore bahise bamuzenguka batangira kumuvuga ko yabonye amafaranga yo kugura ako gakoni ko kugenderaho .
Sibwo bakamwatse bagatangira kumusunagura n’amavuta yaravuye kugura bakayamena !!!
Yo masikini dore ngo Baramubonera bakanamwaka inkoni ye agasigara akabakaba atanagira icyo yifadikiza ngo byibuze abe yataha murugo .
Kumbe mwuko gukabaka abantu bose bamureba atanuwagira Icyo amufasha hari ibirenge by Umukobwa yakozeho maze umukobwa arunama aramuhagurutsa .
Kumbe ni Gisele wari uhageze !!
Ati “ Ni bande bagukoze ibi ? “
Prince ati “ byihorere ndabimenyereye ,wamfasha ukanshakira agati nkataha ? “
Gisele ati “ Hoya sinagusiga ,ngwino nkujyane “ Aramwandaza baragenda abantu bose basigara bibaza kukuntu impumyi Icafuye nka prince yafashwa n umukobwa mwiza nka Gisele gusa nyine Gisele we atitaye kubantu we yarakomeje yifashiriza umusore !
Bidatinze yamugejeje murugo asanga mama We yarakaye ,
Atanitaye kumushitsi ati “ Prince amavuta nagutumye arihe ? “
Prince mubwoba ati “ mama umbabarire amavuta nanyereye arameneka “
Mama ntiyabyitaho ahubwo ahita aza aramukurura amukura mumaboko ya Gisele amujugunya kuruhande ati “ Wowe byaruta ugapfa kuko ntacyo umaze “
Prince hasi yarafukamye ati “ Mama mbabarira sinzongera !”
Disi asaba imbabazi nkumwana muto mugihe we ari umusore yakabaye anubatse ariko ubuhumyi bukaba aribwo bumuzingamitse !!
Mama we atanitaye kuri Gisele yatoye inkoni atangira gukubita Prince nkumwana muto.
Gisele agahinda karamwuzuye abona ubuzima Prince bayemo arangije ati “ Mama geza aho , niba ari amavuta yamenetse ndayishura ariko mureke !”
Umumama arahindukira ati “Wowe urinde wivanga mubibazo by umuryango ?” …… LOADING EPISODE 03
Niki kiri bukomeze ?
Udacikwa na Episide 3 Kuko iyi nkuru irimo byinshi wahigira .
Comments
Post a Comment