Episode 1
Iyi nkuru ntaho ihuriye n’ubuzima bw’umuntu cyangwa ibintu byigeze kuba ahantu waba uzi cyangwa kumuntu uzi.
Dutangiriye Mucyaro murugo rumwe ,Hari umumama urimo kwitegura kujya mubikorwa byo mumurima .
Akirimo guhanagura isuka munzu hasohotsemo umusore ugenda akoresheje agakoni bigaragara ko ari impumyi .
Umusore uko yagasohotse yabwiye umumama ati” Mama na none urongeye kugenda utampaye amafaranga yo kugura isabuni yo gufura imyenda ?”
Umumama ati” Prince ndakwiyamye sinshaka kwirirwa ncuncurana nawe ,ubu se aho wirirwa murugo wicaye njya gukora ngenyine ukeka ko ndayakurahe ?”
Prince ati”Ariko mama nanjye nuko nisanze ndi impumyi nayo ahandi nakabaye ngufasha”
Umumama ati”kandi uzi neza ko nakwiyamye guhora unyita mama wawe kuko mama wawe uzi ahari “
Prince ati”none se mama ur…”
Atari yakomeza umumama yamukubise urushi kwitama arangije ati”nundi musi ntuzongere !!Ka nigendere hato utantera umwaku iki gitondo “
Ahita afata isuka ye arigendera wamusore wacu w’impumyi asigara yumiwe gusa nyine ntakindi yari bukore usibye kwicara agatuza ntakindi .
Tumuvuyeho ,twiyizire Mumuhanda mwibarabara rikuru .
Arimo agenda yakiye phone arangije arasubiza ati”Ngewe ndi kwerekeza mucyaro,ibyo kukazi byose mubyiteho ngewe ndakeka nzamara imisi itatu”
Phone ivaho arangije we akomeza gutwara imodoka yerekera.
Twigarukire kuri Prince aho ari murugo,
Yaricaye atangira kwibaza byinshi agira ati”ariko Mana kuki koko wowe wemeye ko mvuka ndi impumyi ?Wazakoze ibitanga byibuze umusi umwe nzabone nanjye numve uko kubona bimera !
Abantu bose bamfata nabi ngo nuko ndi impumyi ntacyo nakwimarira . Ariko wenda hari impamvu washatse ko biba uko reka ntegereze nizeye ko umusi umwe uzasubiza amasengesho yanjye nanjye nkaba mubuzima bwiza “
Akimara kwibwira ayo magambo ahita ahaguruka yinjira munzu afata Akabido gato arangije akoresha kagakoni ke mugushaka inzira maze ajya kuvoma amazi.
Rwose umurebye ni Umusore gusa nyine kuko ntakintu akora ndetse nuwakabaye mama we akaba amufata nkaho atakintu amaze bimugira mubi kuko n’imyenda yambaye isa nabi.
Gusa nyine kwisi niko bimera iyo ubonye wambaye neza ,ukaba wariye jya ushimira Imana kuko ibindi byo ni inyongera kuko hari benshi baririra nibyo wariye wowe.
Sasa wamukobwa twabonye mumodoka neza yaraje agira uwo asanga kumuhanda ahita aparika avamo barasuhuzanya !!
Uwo ahasanze akanamusuhuza nawe ni umukobwa bari mukigero kimwe .
Umwe ati”Yego mana , Gisele Uzi ko wakuze ,neza neza warabaye igikumi pe !”
Kumbe uvuye mumodoka niwe witwa Gisele .
Gisele arasubiza ati” umva nawe uratangiye na none ?Ubu se wanyoberwa Twarakuranye ngo ni uko nabyibushe ?”
Undi ati”Rwose ntakubeshe warahindutse ndakeka mama atari bukwibuke kabisa “
Gisele ati “Koko se ?Gusa nyine niba ubona narahindutse nkuko mbona icyaro cyahindutse rwose ntari bumenye . Uzi ko nagiye nyura kumazu meza ntahasize akaba ari nayo mpamvu yatumye nguhamagara ngo uze untore ntazimira !”
Undi ati”ntabivuga Ukangira umusazi !”
Baraseka maze Gisele ati”Twoye gutinda mumuhanda w’abandi ingo winjire imodoka tugende ibindi turaganirira murugo”
Binjira imodoka baragenda 🚘
Kuri Prince Wacu we bimugoye cyane ariko nimvuga cyane wumve cyane pe,
Yageze aho avoma amazi ahasanga abantu ni benshi agerageza gusaba amazi baramwangira bamutegeka kwicara agategereza igihe aza kugerwaho nawe akavoma !
Kwiyi ai koko hari abantu batagira impuhwe kweli !
Prince ntakindi yari bukore usibye kwicara nyine agategereza !
Umwe mubaraho aravuga ati” Koko ababyeyi barapfisha bahagaritse ,nkuyu koko amaze iki ? yo gapfuye akavaho kuko arya ibyo ubuntu ntakindi “
Undi ati”Ngewe ari icyana cyanjye nagiha isumu kigapfa kuko ntacyo kimaze pe “
Uko bamuvuga umusore we ntakintu yari busubize usibye guceceka akabumva gusa !
Umwe mubari aho ati”Abantu muri babi kweli, ese kwicaza impumyi kuzuba kuriya mwabonye bidahagije muhitamo no kumwongera ibitutsi kweli ?Murakeka mwebwe mwahaye Imana iki ngo mube mubona ? Wowe ayo maso ufite wayaguze angahe ?”
Bose baraceceka nawe akomeza kubabwira ati” Inzira ntibwira umugenzi nawe ejo wazahura n’ibisumba ibyo”
Ahita afata kakabido ka Prince aramuvomera arangije aramuzanira ati”Wihanganire amagambo mabi yabo rimwe nawe Imana izakwishura kandi uzabona nkabandi bose “
Prince ati”urakoze cyane kumfasha Imana iguhezagire!”
Kugakoni ke yongera kugakoresha acyuye amazi murugo.
Babakobwa babiri mumodoka bakomeje kugenda baganira ariko uhasanzwe agenda yereka Gisele amazu yaheruka atarubakwa ,
Sasa barimo bagenda imbere yabo bahabonye Prince n’agakoni ke ndetse nakakabido muntoki .
Bamuvugirije ihoni maze umusore mukuyumva ahita yikanga arekura kakabido amazi arameneka ahubwo yifata kumatwi.
Gusele abibonye ahita ahagarika imodoka aza yiruka kumuhagurutsa wamukobwa w’undi nawe yegura kakabido maze Gusele abaza umusore ati”Umeze neza ?”
Prince ati”yego meze neza”
Gusele ati”Umbabarire kuba mvugije sone nkwegereye ikakubangamira “
Prince ati”Humura ntakibazo!”
Akababakaba ashaka kakabido Wamukobwa aramuhereza afata n’Agakoni ke ,
Gisele ati”Ese ubundi waje tukaguha lift ko ndeba uroi kwerekera iyo tugiye ?”
Prince ati” hoya ntakibazo mwebwe mwakomeza nge ndijyana “
Gisele azamura akaboko ngo avuge ariko wamukobwa aramubuza ati”Wikirusha ntabwo yabyemera ,dukomeze mubyacu “
Binjira imodoka barangije banyura kuruhande baragenda basiga impumyi n’agakoni kayo mumuhanda ,
Gusa Gisele we yagiye amurebera muri cyakiyo kiba kiri kuruhande rw’imodoka kimwereka inyuma.
Bidatinze Bwaje kwira maze Wamukobwa araryama arasinzira Gusa Gisele we yabuze ibitotsi ahubwo arabyuka aricara atangira kwibuka impumyi bahuye maze mumutima atangira kwibaza ati”Ni muntu ki yatumye impumyi kuvoma koko ?”
Acyibaza byinshi mushuti we yarikanguye abona Gisele aricaye nawe areguka ati” Gisele niki ko wicaye muri kino gicuku ?”
Gisele ati”Ntakubeshe nabuze ibitotsi yewe sinzi ko ndi bunabibone “
Undi ati” Yooh ,mpole wenda ni uko waryamye ahantu utamenyereye “
Gisele ati”Hoya ndakeka atari ibyo !”
Undi ati”Niba atari icyo ni igiki kikugoye ?Urarwaye !”
Gisele ati”Iyo ngwara ho nafata imiti nkakira”
Undi ati” None se uragorwa niki ?”
Gisele ati”Yampumyi twahura kare ikomeje kugaruka mubwonko bwanjye !”
Undi arikanga 😳 ati” Ngoo?”
Gisele ati” Nyine umutima ukomeje kunshinja kuri iriya mpumyi “
Undi ati”None se uri kwishinja iki ko ntakintu wamugize ?”
Gisele ati “ Isabella Nyine wowe kubyumva biragoye ariko ngewe mumutima nabuze amahoro pe.”
Isabella ati “ Niba uri kumva wamukosereje ryama ejo nzakujyana iwabo umusabe imbabazi birangire “
Gisele ati ” urahazi ?”
Isabella ati “Ndahazi nakare twahanyuze !”
Gisela ati “Unjyanyeyo uzaba umfashije byibuze umutima wanjye wazaruhuka “
Isaballa yitsa itima arangije Ati “ Ngaho rero ryama dore ijoro rigeze kure “
Bararyama…..Loading episode 2
Inkuru nibwo igitangira wowe komeza uyikurikire kuko iguhishiye byinshi.
Comments
Post a Comment