Jennifer S01E09 (Wolf na Gakwavu)

 JENNIFER AND LOST KINGDOM

Season 01

Episode 09

Writer Edouard Safari

Website : www.eddyseries4all.blogspot.com

Whatsapp Group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe

 ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥ðŸ’¥

Episode 09 Yarangiye Tubonye hari igitabu gisaje  yakuye aho Jennifer yakorera ubushakashatsi bwe, gusa hari uwamukomangiye ahita agihisha.

Ese cyarimo iki ?

Turakomeje ...


Dutangiriye kumugezi kuri Jennifer,

Kumugezi turamubona arimo kuhagera ahasanga umumama utwite nawe waje kuvoma .

Ahageze aramusuhuza gusa abona uwo mumama biri kumugora aramufasha nawe aravoma ,

Jennifer abona umumama ananiwe ati"Wazana nkagutwaza"

Umumama mukutureba ni wamugore wa Gakwavu😳

Umudamu ati"Waba umfashije rwose!"

Umukobwa yikorera ikibindi kimwe ikindi agitwara muntoki cyane ko atari na binini maze umumama utwite ajya imbere Jennifer arakurikira .


Tuze i bwami Gaheza arimo kuganira n'umwami,

Umwami ati"ntamakuru waba ufite ?"

Gaheza ati"Hari maneko wacu urimo hariya ntamakuru araduha afatika gusa ngo Wolf amaze imisi mumyitozo ntari kuboneka munkambi"

Umwami ati "wiyeranje mumenye neza ko ariwe cyangwa atariho ari"

Gaheza ati"Sinakwibaza impamvu yaba yavuye hariya impande y'umwami we kandi yagombaga kumurinda"

Umwami ati"sinibaza ko yaba munkambi Akaba atagaragara mubasirikare be . Amakuru arakenewe kugira arangare gato mupiga"

Gaheza ati"ndakeka atari uwo kutugora"

 

Tuze aho aryamye Wolf wacu ,

Bwanyuma yaje gukanguka yisanga aryamye munzu kandi aheruka ari murugamba biramucanga!!

Yarebye Serumu imucometseho areguka arayicomora asohoka hanze yitonze ariko ahamagara Jennifer.

Ageze hanze yahabonye cya kigari bari barimo akeka ko Jennifer arimo ari ariko ahageze Aramuheba maze hejuru kunyubako yinwera inzoga ati"Inkundo z'abana bubu murasekeje,ubu wegutse aho urwariye kubera umukobwa kweli ?"

Wolf areba hejuru abona umusaza , Sibwo aketse ko umusaza yashimuse Jennifer agahita avanayo imbaraga ya nkota ya zahabu ikivana mukigari ikamwizanira akayifata ati"Niba waryanye umukobwa Mugarure cyangwa nkwice"

Umusaza ati"ndabona urimo kugarura agatege sha ,mumisi ine usinziriye uracashobora gukontorora inkota y'umwami ?"

Wolf yumva umusaza aramuzi ahita asimbuka ahonyora hejuru kukigari nacyo kirangije kiramuzamura amanura inkota kumusaza aho yicaye gusa umusaza we aramurenze kuko yayifatishije intoki ebyiri zonyine Wolf arikanga 😳


Jennifer yagejeje amazi y'umudamu muhira ,

Umugore aramushimira cyane arangije ati"none se ntiwicara nguhe nako ufata"

Jennifer ati"ndihuta kuko mfite umurwayi murugo "

Umudamu ati"Ooh ,mpole nge nitwa Christina naha ntuye"

Jennifer ati" nange nitwa Jennifer,ncumbitse aho hafi usibye ko umwanya n'umwanya nzahava"

Christina"Uzatume ndabimenya nihagera (muri make azamusezere)"

Jennifer "Ntakibazo nzakubwira "

Yikorera amazi ye Ngo agende ariko  christina ahita ataka bigaragara ko umwanya wo kwifungura wari ugeze !!

Jennifer ntiyabaye akigenda ahubwo yasubiye inyuma kuMufasha cyane ko we ari n'umuganga !!

Yaramufashije aramuryamisha arangije atangira kumufasha!!

Gusa uko ibyo Biba byose Gakwavu turamubona  arimo kwiruka kwifarashi yambaye imyenda ya gisirikare tutazi iyo yerekeza gusa mwivuke niwe mugabo wa Christina.



Wolf we uko yakatatse Umusaza yaramukomye asubira hasi maze arangije avayo ati"tuza uracarwaye !"

Wolf nubwo arwaye yikanzemo gusa ati"uzi ibyo uriho gukinisha ?"

Umusaza araseka arangije ati"abana bubu koko mwabaye mute ?Nako ngo ni inkundo da ! Umusaza amujugunyira ikintu kimeze nk'indorerwamo ati" reba!"

Ahita yongera azamuka hejuru kwinwera we ntumurushe !!

Wolf uko yakagifashe yahise abonamo Jennifer arimo kwitaho umubyeyi arangije ati"Aha nihe ?"

Umusaza ati "kurikira iyo ndorerwamo irakujyana aho ari gusa wibuke utangiza indorerwamo yanjye kandi byaba byiza umujyaniye n'igikapu cye kuko ndakeka agikeneye"

Wolf ariyumvira kwizera umusaza ariko asanga umusaza bivanye n'imbaraga afite aba yabishe kera !!

Ahitamo gutora igikapu akurikira indorerwamo !!



Kuruhande rwa Jennifer ho umubyeyi yakize neza ndetse n'akana kararize Jennifer akereka Christina ati"ubyaye agakobwa !!"

Christina arishima ati"urakoze Jennifer !"

Jennifer ati"Hoya ihangane gato ndaje "

Asohoka yiruka ageze hanze ahubirana na wolf kumuryango n'igikapu !!

Mugihunga ati"urakoze kukinzanira nari ngikeneye cyane"

Arakimwambura ati"ntegererezaho ntiwinjira ndaje !"

Asubira munzu yiruka ahita ashashanya avanayo ya miti yavanye present avuga acometse serum umugore w'abandi !

Wolf hanze yarumiwe gusa yanga kwinjira kuko yari yabonye ibirimo kuba yashatse aho yicara hanze arategereza .



Dusimbire gato present,

Uyu musi turamubuna yicaye na none mucyumba iwe afite cyagitabu,

Inyuma turabona cyanditseho 3 WAYS TO GET ENDLESS MONEY ,

Nkuko twese tumera nawe yifuje kugisoma kuko ntawanga ubutunzi gusa uko igitabo kimeze ndetse n'amafoto ariko Turabona ateye ubwoba.

Yazinguruye page yambere imumena amaso ahita yongera arakizinga mbese amaso akomeza kumurya ahitamo kukireka arikomereza mubindi.

ESE NIKI KIBAYE ?



Wolf we yaricaye agize atya abona Gakwavu arinjiye n'ifarasi iwe ,

Sasa Wolf azi Gakwavu ariko Gakwavu ntazi Wolf kuko Isura ye bahura  yari ifunitse.

Wolf yibutse ko atamuzi ndetse naho yari yicaye ntiyamubonye ahubwo yibutse ko Munzu Jennifer ariho ari arahaguruka !!!

Umugabo yashitse yinjira ati"mukundwa !"

Agezemo Jennifer yamusohoye ati "Wolf ninde ukubwiye kwinjira nakubujije ?"

Yasunitse umugabo amusubiza hanze gusa amugejeje hanze nibwo yatahura ko imyenda zuwo asunitse zari zimeze nk'ibyuma yubura amaso arareba asanga ni umwe mubabatatse !!

Jennifer yamurekuye ahita acika atabaza ndetse na Gakwavu ahita yibuka Jennifer 😳😳.......LOADING EPISODE 10



Haaa,hagiye kuba iki sasa ?




Comments

  1. Vyiza cane inkuru igeze aho iryoha cane nizere haraza iyindi twunve iyo biherera.hama niki kibaye present?hoho biragenda gute kuri gakwavu na wolf?turindire kumugoroba nizere biraza gusobanuka

    ReplyDelete

Post a Comment