JENNIFER AND LOST KINGDOM
Season 01
Episode 08
Writer Edouard Safari
Website : www.eddyseries4all.blogspot.com
Whatsapp Group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
💥💥💥💥💥💥💥💥💥💥💥💥💥💥💥
Episode 7 Yarangiye Jennifer ahawe amahitamo abiri yo kuba yakora,
Gukura ishati umusore nawe agakura akamufumbata ,mbese agatuza ke n'akumusore bikoraneho kandi natabikora umusore agapfa !!
Turakomeje...
Dutangiriye Kuri Jennifer ,
Turabona naje kugira inzu bashikiramo Wolf araryamye ntarakanguka.
Jennifer yicaye iruhande rwe na serumu iracamucometseho,gusa Jennifer asa n'uri gutekereza byinshi cyane !!
Sasa yatangiye kwibuka bwanyuma ahabwa guhitamo ,yabanje kwibuka byinshi banyuranyemo anibuka n'uburyo yamutabaye bagiye kumufata kungufu abona koko nawe akwiye kumufasha.
Nibwo yahisemo kubikora nkuko umusaza yamubwiye 😳
Akirimo kwibuka umusaza yarinjiye aba umukobwa yatwawe n'Ibibazo aramukoma ati"yewe ,ndabona uri gutekereza cyane kumuti watanze,ntabwo usanzwe uri muganga se ?Erega muganga arishima cyane iyo umuti yatanze urimo kuvura umurwayi.Rero ntampamvu yo gutekereza cyane "
Jennifer isoni ziramufata ati"Ibyo utekereza sibyo ndimo. Ndi kwibaza ko aribubashe gukira vuba "
Umusaza amuhereza agasorori kariho umuti ati"Biraterwa n'imbaraga z'umubiri we,komeza umunweshe uyu muti uramuvura inguma ze z'indani "
Jennifer ati"Muhe uyu muti kandi iyi miti yanjye izirana n'imiti ya gakondo ?"
Umusaza ati"Humura birakorana ntakibazo"
Ahita asohoka maze ageze kumuryango ati"wongere no kumwitaho (Care) Nabyo biramufasha gukira vuba !!"
Umusaza shahu arasekeje ubanza na kare yanamubeshye 🙈
Tuve aho twiyizire i bwami nyirizina,
Babicanyi 6 Bahise bazana ibisubizo by'akazi bahawe ,
Barunamye barangije basuhuza Umwami .
Umwami ati "Mwakegura imitwe mukavuga "
Gakwavu ariwe mukuru ati"mutubabarire twatsinzwe mission !"
Umwami na gaheza uhagaze hafi aho barikanga 😳
Umwami ati"Mwatsinzwe mute?"
Gakwavu ati"Ubwo twajyaga guhangana nawe ngo tumenye imirwanire ye cyangwa tumufukure isura turebe uwariwe habonetse imyotsi aburama n'umukobwa n'ikigari cyabo"
Umwami ati"Yaba afite imbaraga nkizo zose ?"
Gakwavu ati"Sinkeka ko ariwe wabikoze kuko uko yari yakomeretse bidakunda ko ahagarara neza ntabwo ariwe,ahubwo hari undi ufite ubumenyi budasanzwe wamutabaye"
Umwami ati"Muhanganye mbere y'uko akomereka mwabonye afite imbaraga zingana iki ?"
Gakwavu ati"Tuvuze imbaranga navuga ko atambaraga zirenze afite nubwo afite umuvuduko kuko kwatakwa rimwe na Nzovu yahise akonereka birenze"
Sasa ndebera rapport batanze ni uko Wolf yatatswe na Nzovu gusa nawe kandi yamwatatse mukumukubita bitunguranye umugeri umwe gusa ntabwo Umwiza yamuteye inshinge z'uburozi bw'ubukonje nkuko Umusaza yabibwiye Jennifer 😳 ,ibi bivuze ngo Umusaza yabeshye nde ?Jennifer 😂
Uyu musaza ni muntu ki sasa na arashaka iki ?
Umwami amaze kumenya ko uwo bakeka ko ari Wolf atariwe ati"Byiza mwakoze neza!Babahe ibihembo byanyu "
Gaheza ahita aza imbere ati"Mwakire itegeko ry'umwami bahita bafukama kugira bakire itegeko umwami yabahaye !!!
Bidatinze amakuru yageze kumwami wambere wahungiye munkambi ya gisirikare ko abicanyi 6 bari baraciwe mubwami ko Umwami wamuhiritse yabagize abere ndetse bakanemerwa kugaruka mubwami Inyuma yaho babashije gutsinda ingwanyi yarikumwe n'umukobwa udasanzwe acika intega arwa yicaye !!
Muganga niwe umuba hafi ati"nyakubahwa ndakeka ataribo kuko Wolf ni ingwanyi nziza ntabwo bariya bari kumutsinda!"
Umwami ati"Bariya bagabo ni ingwanyi zirenze ntabwo yabasha kubacika mugihe yaba anahangana anarinda undi muntu.
Shaka abasore bane wizera ubohereze mwibanga bagende bamenye neza ko iyo ndwanyi yahagaritswe atari wolf "
Muganga ati"Sawa birakorwa neza !!"
Kumbe Wolf bavuga nanubu ntiyari yakanguka,
Ahubwo umukobwa akomeje akomeje kumuhoreza buri munsi umuti umusaza amuzanira.
Uko amunwesha Wolf we mubitotsi bye ari kwibuka kera bakiri bato mukuru we (Mumwibuke muri Episode yambere apfa ubwo yari General arinda umwami) arimo kumunwesha umuti agira ati"Ese gatoyi kange wowe nukura urumva uzaba iki ?"
Nako kati "Ngewe nshaka kuzakwiberaho nisanzuye nitemberera isi nkibisanzwe"
Mukuru ati"nawe uri akagoryi pe !Urumva uzakomeza gutembera ntakazi ukora ?Uzashaka umugore wubake ,mubyare mbese ugire umuryango witaho"
Baraseka bombi 😂Maze agato kati"None weho mukuru wa ,wowe ushaka kuzaba iki ?"
Umukuru ati"Ngewe ndashaka kuzaba General urenze i bwami "
Jennifer we arangije kumuha umuti usigaye yawusize kumeza arangije nkuko umukobwa wese amera yafashe ikibindi ajya kuzana amazi ubona ko atangiye no kumenyera ubuzima bwahahise !!
Reka Sasa Ngusige kurimo kurota (Wolf)nkuzane present day(Umusi wa none),
Turi kubona Edmond iwe murugo afite igitabu gisa n'Icyakera koko.
Arimo kucyitegereza cyane arinako yibuka aho yagikuye.
Ntahandi yari yagikuye ni hahandi Jennifer akorera ubushakashatsi bwayamashine izabasha guhuza ibihe byombi uko ari bitatu (Ahahise,ubu ndetse n'ahazaza).
Arongera anibuka ubwo Wolf yaza kumutwara ko yari yambaye imyenda y'abasirikare bakera ndetse afite n'inkota ikozwe muri gusa !!
Agitekereza ubona ko intekerezo ziri kure cyane hari uwamukomangiye ahita ahisha igitabu byihuse arangije ajya gufungura umuryango 😳 .......LOADING EPISODE 9
IGITABU KIRIMO IBIKI ?
Byose uzabimenya wowe komeza ukurikire inkuru ntakindi maze ubundi wigumire mumunyenga wo kuvana n'irungu !!!
Comments
Post a Comment