INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 02
Episode 08
Writer @Edouard Safari
Web : www.eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟
Episode 7 Yarangiye Adam apfuye ariko ntitwari twamenya ubyihishe inyuma.
Jack we twari tumaze kumenya ko yahoze ari umurara akaza kubiheba kubera uwari umukunzi we yaje kubipfiramo.
Aby na Evelyn bo bari bagikomeje gushaka icyo bakora cyafasha nkubuhamya kikagaragaza ko Jack arengana.
ESE NIKI CYAKURIKIYE ?
Twikomereze...
Uyu musi dutangirire muri HTC ,
Hari inama barimo aho aba shareholders batarimo guhuriza kukibazo cy'uko umwanya w'umuyobozi cyane ko uwakawubayemo ariwe jack afungiye muri gereza !
Inama yarangiye ntamwanzuro ufashwe gusa James we yibese n'undi mu shareholder bafate kamwe banaganira .
James"Mwakinye neza pe, nubwo bidahise bikunda ariko ubutaha bizacamo"
Undi" rwose twateye intambwe ariko nyine byose biri guterwa n'agafaranga urimo gushiramo "
James"Amafaranga yo si ikibuze wowe jya mubandi maze baze bashigikire igitekerezo cy'uko ari nge ngomba kubahagararira ndazi bizacamo ,kandi nibicamo nzakora ibishoboka byose nawe ushikirwe "
Undi"rwose ndakwizeye nanjye kunjuga zanjye ndazi ntanumwe uzanshika"
(Gusa wibuke uyu James akorera ndetse umugambi nuwo kuzigarurira HTC (High Tech Company ) n'ishami ryayo rya HTL (Hight Tech Laboratory).
Muri gereza ho Jack we yamaze kwiyakira,
Mumwanya wo wokurya barasohotse bafata ibyo kurya yiyicarira ukwawenyine.
Hari akandi gasore kari gashya ko kabonye amasura y'abandi akangitse kabona Jack niwe wenyine gahitamo kumusanga !!
Kati"nakwicara tugahana company ?"
Jack ati"ntakibazo!"
Karicara karangije kati "Nitwa Nelson nakumenya nawe ?"
Jack ati"Jack "
Nelson ati"Nishimiye kukumenya!"
Gatangira kurya gusa abandi bafungwa tutazi iyo bavuye baraza bahita bakaka indya barazimena bati"Wowe ushobora gute kurya uzi ko uri mushya hano ? Umukuru mwavuganye kugira aguhe uburenganzira ?"
Agasore bahita bagahagurutsa batangira kugakubita amakofe !
Bamukubita abiri bagiye kumukubita iryagatatu Jack afata akaboko ahita akavunira inyuma undi arataka !!
Bagenzi be babibonye undi ahita akubita igifunsi Jack nawe aragifata atangira kugikanda ariko undi ataka !
Abandi bagira ubwoba maze Jack ati"umuntu iyo aje muri gereza si uko aba abikwiriye bamwe turarengana abandi nkamwe mukazira ibyo mwakoze "
Ahita amukubita umugeri kumagura azamuka hejuru jack nawe ahita afata kakaboko adunda hasi agatuza arakamena !
Akibikora hari uwamukubise umugeri mugatuza asubira inyuma ishati irifungura Agatuza kumusore karaboneka !
Kumbe umusore arapitse reka ,yakoze umwitozo uhagije !!
Uwumukubise kubibona gusa yarikanze maze Jack nawe yegera imbere ngo nawe amuhereze gusa abarinzi bahita bamukubita amashanyarazi kugakanu arahwera bahita bamuterura baratwara !!
Tuze mucyaro ahari Elena n'inshuti ze bicaye Barimo gufata kamwe Banaganira kuri projet bamaze imisi bakora !!
Bruno"Yeah nubwo numva naniwe nshimishijwe na uko akazi kari kugenda ,boss aho azabonera aho bigeze ndazi ko tugiye kuba abaherwe"
Edmond ati"Reka reka ,ahubwo tubikore neza kugira aze adufashe cange aduplomotinge"
Nela"Nawe edmond urasetsa,ntubona ko dufite akazi ?Iki si ikiraka ni akazi"
Edmond"Kandi koko ,aka kazi nzagakunda sinakubwira "
Nola"Gusa ndibaza Impamvu Aby atari yagaruka bikanshanga,kandi twarimo gusoza"
Brian"nanjye sinibaza icyagoranye pe na phone ye ntiri kuboneka online"
Edmond"wasanga yahise ahabwa akandi kazi gusa kuva duhanye akazi yaradusigiye byose muze tubikurikize neza ubundi ubuzima bwacu bw'ahazaza tubutegure"
Brian"Wamugani ndanamukumbuye"
Tugaruke muri Gereza,
Jack kubera kurwana bahise bamuzana aho bamufungira hawenyine ndetse bamufungira ahari amashanyarazi amukubita gusa umusore We ntanikintu yumva we arisinziririye gusa!
Abarinzi ba gereza bagize ubwoba bahita bamukuramo bamujyana kwa muganga!!
Kumugezayo abaganga bazanye ibisisubizo lo Jack yapfuye yishwe n'umutima wihagaritse bitunguranye !!!
Dore ngo inkuru iratangira gukwira hose ko Jack yapfuye!!!
Twigarukire kuri Elena na Abby,
Barimo kuganira Aho Bruno yatangiye ati"nubwo ndushe ariko ndimo kwishimira akazi kanjye kambere,iyi foundation izangeza kure"
Edmond"Jyewe namaze no kuba nakora plan y'uko bizagenda,ni ukubwira boss ubundi dukore hano nyine n'ubundi nitwe tuhazi"
Nola"Edmond uri mukuri ,gute dutegura ahantu ubwacu tukabura akazi,ntabandi bakenye kuhakora ahubwo ni ukubwira Aby akabwira boss ubundi tukaguma kukazi n'inyuma y'ibikorwa by'Ubwubatsi"
Edmond"Iki gitekerezo ngihaye agaciro,reka mpamagare Abigael mubwire uko situation imeze maze ubundi nawe abishitse kuri boss"
Afata phone arahamagara ariko phone ntiyitaba bigaragara ko itari online.
Edmond"Ntari online,reka musigire ubutumwa kuri whatsapp ye "
Inkuru y'inshamugongo yageze kumuryango we ,inshuti ndetse na Company bose barakangarana !!
Aby ubwe kubyiyumvisha byaranze cyane ko nawe nubwo yabihishaga yakunda Jack .
Ntakindi yari gukora usibye kwihanganisha Evelyn barikumwe.
Elena nawe kumva ayo makuru yacitse intege yisanga arimo kuririra mubiro bye gusa ntacyo byatanga uwagiye yari yagiye.
Nikita nawe aho yari murugo we amakuru ntiyari bwayamenye ahubwo afite ishapure arimo kwitegereza ,mukuyitegereza yatangiye kwibuka cyagihe Adam akora impanuka akiruka kumukura mumodoka ,
Adam mumwuka we wanyuma yakuye ishapure ayihereza Nikita ati"iyi shapure uzayirinde neza cyane !"
Ntakindi yamubwiye ahubwo yahise ahwera aribwo yajanwa kwamuganga bikanduruka anapfuye batongeye kuvugana.
Akiri muribyo phone ye yakiye message ayisomye arikanga phone irakoroka nayashapure irakoroka !!😳
Ubanza nawe yaramenye ko Jack yapfiriye muri gereza .
Yicaye hasi acika intege gusa !!
Ajya gufata phone ngo arebe neza gusa arebye ya shapure nayo abona yamanyutsemo kabiri ,igice kimwe kiri ukwaco ikindi ukwaco.
Ayifata vuba cyane ko yabwiwe kuyirinda ,arebye neza abona igice kimwe kimeze nka flash ,bivuxe ngo ishapure camorwa ikongera igaterana ndetse si ishapure isanzwe ahubwo ni flash 😳......LOADING EPISODE 9
ESE IYO FLASH ADAM YASIZE IRIHO IKI ?
Comments
Post a Comment