Intambwe s02 E 9

INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA 
Season 02 
Episode 09 
Writer @Edouard Safari 
Web : www.eddyseries4all.blogspot.com whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe 
🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟🌟 
Episode 8 yarangiye Inkuru mbi isakaye isi ko Jack apfuye , Nikita we yari amenye ko umusaraba yasigiwe na Adam ko burya harimo flash. Turakomeje... Kwamuganga umubiri wa Jack wavanwe aho waruri ujyanwa muri morgue nkibisanzwe. Muganga wamujanye yarangije kumushira muri frigo ariruhutsa mbese akuraho mask. Gukuraho mask ,kumbe ni Jack mwenyewe tuzi ko yapfuye ahubwo we ni Muzima!! ESE BYAGENZE BITE ?
 Tuzabimenya imbere.


 Tuze kuri Nikita , Nubwo yari yumvise inkuru y'inshamugongo ariko byamuteye amatsiko yo kureba Flash ibiriho. Yayicometse muri machine asangamo file zitatu, imwe yanditseho 196,indi yanditseho top secret ,indi yanditseho Read me first (Nsoma ubwambere) Afungura zibiri zanga gufunguka kubera yahasanze password . Gusa Nsoma ubwambere yo irafunguka asangamo video arangije arayifungura , Kuyifungura turabona ari Adam wifashe video avuga ati"Wowe uzagira amahirwe yo kuba wafungura iyi flash nuko wowe uri uwingenzi kuringe ,ubaye utariwe ntabwo dossier zibiri zindi ziyirimo wazifungura . Gusa iyi flash igomba kuba ibanga ryawe kuko yanakwica !!" Atari yakomeza hari uwinjiye ahita acomora flash yihuse !! Kuri Aby na Evelyn bo bari kurangwa n'amarira . Phone ye yakiye call aritaba maze mukwitaba akanura amaso ati"allo Brian!" Brian kuri phone"Wabashije gusoma message ??" Abby" hoya ,hari iki ?" Brian"ubwambere akazi kari kugenda neza kuri process nziza mbese boss naza azabyishimira" Abby ariyumvira kubabwira ukuri gusa yibuka ko ari umushinga w'ibamga kandi atagomba guca intege bagenzi be cyane ko batanazi ko Jack ariwe bakorera . Abby asubiza ati"sawa icyo mukindekere ndaza kugikurikirana " Arakupa gusa agahinda ni kose nawe ni uko yari abuze icyo akora . 

 Inyuma y'iminsi tuze kwa Muganga kuri ryavuriro Nikita ,Abygael na Adam bigeze gusura muri Season 1 Episode 6. Hari urimo kuva mwibanga mucyumba cya Doctor umwe bivurwa yishwe na Jack. Uvayo yambaye nkumudogiteri na lunette yashizeho gusa turebye neza turabona ari Jack. Yasohotsemo Maze camera yahacungaga ihita isubiraho bivuze ngo hari ukuntyu yari yayihagaritse. Yavuyeyo gusa asohoka yahuye na Aby aramumenya mumutima aribaza ati"uyu ari hano akora iki ?" Ntiyakomeza ahubwo amukurikira inyuma gakegake abona yinjiye muri cyacyumba 257 gusa we ntiyinjira ahubwo yinjira miucyo kuruhande " Kubwamahirwe icyo yinjiyemo ntamurwayi urimo. Hashize akanya Aby yarakinguye asohoka nkutashe Jack amuturuka inyuma ahita amufata kumunwa amukwegera muri cacumba yararimo !! Aby agenda amwikura ngo asakuze ariko amugejejemo ahita akura lunette aramwiyereka ati"Jack !" Jack"Ningewe !" Aby kwigumya byaranze ahubwo ahita amuhobera n'amarira menshi !!


 Tuze kuri Naomi,Turamubona atwite inda y'imvutsi bivuze ngo hashize iminsi myishi Jack na Adam bapfuye, Hari phone yahamagaye aritaba arangije ati "allo,,,,hehe sangapi.....sawa" Phone ivaho arangije arivugisha ati"ubu se ndagerayo ntantege ?Ariko mpaka mpageze" Arahaguruka mucyumba cye aritegura Arangije arasohoka. Nkuzane kurundi ruhande, Sasa Abigael amaze guhobera Jack , Jack ati”Nzi neza ko ibyo wambaza ari byinshi ariko ntagihe dufite ariko akira iyi Card urazaa kumpamagara nguhe location yaho turi buhurire” Aby ati ” Sawa !” Jack ati “ Kandi ribe ibanga yewe na mushiki wanjye ntumubwire ko wambonye ,ni wowe wenyine ukwiye kubimenya “ Jack ahita ahindukira ngo agende gusa Aby amufata akaboko aramuhindukiza ahita amusoma Jack nawe arikanga ibyo abonye !! Aby arangije ati “ wirinde !!” Jack ntiyabikomeza ahubwo arasohoka aragenda ! Mugusohoka yageze hasi agiye kwerekeza kuri gate ngo asohoke ivuriro atungurwa no kubona mushiki we Evelyn na Aby bavuye mumodoka ndetse n’abarinzi b’iwabo arikanga atangira kwibaza Aby asize hejuru n’uwo ari kubona biranucanga !! Gusa twe tubizi niba uyu arikumwe na Evelyn niwe Abby wanyawe kuko Uwo tuzi Nikita niwe uhejeje gusoma Jack. Jack bisa nkaho yari afite gahunda nini ntiyabyitaho cyane ariko aba yashitutse .


 Nkugarure kuri Naomi inyuma y’umwana Sasa ntahandi yaje guhura n’undi mugabo . Umugabo ati “Mfite ubwoba ko haba hari igitero kigiye kukuzira “ Naomi ati “ urasobanura iki ?” Umugabo ati “ ntabwo naguhamagaye hano ntafite amakuru ahagije “ Naomi ati “ amakuru ? wowe urinde ufite amakuru yanjye ?” Umugabo ati “ gushituka birumvikana ariko umenye neza ko amakuru mfite ari menshi kandi ibyawe byose ndabizi “ Naomi arikanga ahita ahaguruka akubita kumeza n’umujinya ati “ urinde ? “ Umugabo ati “ Tuza ,wowe ntunireba ko ukuriwe ?” Naomi ati “ Mugabo ntuzi uwo muri gukina kabisa , ngewe ntamuntu unkinisha narimwe ngo bimurwe neza !” Umugabo ati “ ndabizi ko ugukinisha wese apfa , gusa sinkeka ko napfa nka Andrew ( Mwibuke uyu Andrew niwe yari umunyamategeko wa Robert group yiswe azira kumenya amabanga kurupfu rwa papa Jack mumwibuke muri Ep5)” Naomi kumva iryo zina yarikanze amenya ko uyu muntu amuzi neza byanze bikunze agiye kumushira hanze amabanga ye yose akajya hanze !! Kwikanga n’ibise byahise bimufata maze umusore afata phone ahamagara ambulance ngo ize imufashe arangije yegera Naomi ati “ mukanya urabona ubufasha kandi nkwifurije amahirwe yo kubyara umwana wawe w’umukobwa “ Umusore ahita amusiga aho bari bahuriye ndetse na Ambulance yari ihageze ahita yigendera …..LOADING EP10 ESE UYU NINDE ? udacikwa Na ep 10

Comments