JENNIFER AND LOST KINGDOM
Season 01
Episode 06
Writer Edouard Safari
Website : www.eddyseries4all.blogspot.com
Whatsapp Group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
_____________________________________________________
Episode 5 Yarangiye Wolf azengurutswe n'abarara munkambi bacururizamo abakobwa.
ESE HAKURIKIYE IKI ?
Dukomeze....
Wolf uko bakamuzengurutse nawe yiteguye guhangana we n'akuma gato kuko yankota ya zahabu yari yayihishe kugira batayibona amakuru akajya hanze bakamenya ko atari munkambi umwami wakera yahungiyemo bakaba bayitera byoroshye.
Umusore bamuhurijeho amacumu ahita asimbuka hejuru ayahagararaho mugihe bagitunguwe yoherezs kakuma ke kabazengurukamo bose ariko kabakata ingoto karongera karamugarukira asubira hasi.
shefu wabona ko bitagiye koroha atangira gucika wolf ashaka gukurikira ariko baramwitambika akomeza guhangana !!
Abona bari kumugora ahita asakuza rwarusako bose bifata kumutwe kubera kuribwa maze nawe nkumurabyo yabazengurutsemo bose icyarimwe maze aparika imbere ya shefu warimo gucika !!
Shefu kumubona arikanga areba inyuma abona ingabo ze zose zapfuye ati"Uri dayimoni ki ?"
Wolf nkumurabyo amunyuraho kumbe nawe yari yamaze kumukata ingoto kuko yasigaye yifashe mwizosi arimo kuva amaraso wolf nawe yitambukira ati"Ubwo ndi idayimoni duhurire i kuzimu "
Tuze kuri wamugabo umwe wahura na Kageza ,
Turamubona arikumwe n'abandi bagabo 6 Bose ni 7
Umugabo"Mushobora kuba mutunguwe n'Impamvu mbakoranije hano nyuma y'imyaka myishi twaratatanye gusa iki nicyo gihe ngo twongere dukore ikipe"
Umwe"Nyakubahwa gukora ikipe vyatwatse buri kimwe twakundaga ,bitwicira izina binatuma tunirukanwa mugihugu none ngo twongere dukore ikipe koko !!"
Undi"Rwose niba aribyo nge ndanigendeye namaze kuva mwiyo si ubu nifitiye umuryango mushya wo kwitaho"
Umugabo "Umva weho #Gakende nawe #Nkuba ndetse namwe mwese ndabumva ariko iki si igihe cyo kwivumbura ahubwo ni igihe cyo kwihorera tukanasukura amazina yacu"
Uwagatatu "Ushatse gusobanura iki?"
Umugabo"Umugabo watugambaniye ntakiri umwami ahubwo yahungiye munkambi rero uwamuhiritse aragirango tumufashe ariko muri uko kumufasha natwe turaba turi kwihorera,nyuma azahanagura amazina yacu kukarubanda yerekane ko twarenganijwe maze dusubire mugihugu"
Uko abo barimo baganira nkuzane kumwami wa none na uncle we,
uncle"Bariya bagabo bafite imbaraga zidasanzwe kuko iyo bakoraniye hamwe barimbura abasirikare ibihumbi 10000 Bo ari 7 Gusa"
Umwami"Waba uzi imbaraga zabo ?"
Gaheza" Bo ubundi ntamazina bagira ahubwo biyita amazina bivanye nimbaraga zabo,
Umukuru wabo yitwa #Gakwavu kuko usibye kurwana guhambaye kwe ninawamipango ukomeye kuburyo atamupango numwe apanga ngo wange,undi ni #Mutwe_W'icyuma uyu imbaraga ze ziri mumutwe kuko awukubise kurutare ruturika uwagatatu ni Gakende we mubyo akora byose ni nkinkende gusa nawe azi kurwana bihagije uwakane ni umukobwa #Umwiza we ubwiza bwe ni intwaro cyane ko mugushuka abagabo ni uwambere iyo hari amakuru akenewe ubwiza bwe burakora kandi amakuru akayabona ndetse akaba anakaze kuburozi kuko uwo yaroze ntawamuvura.
uwa 5 Ni #Nzovu ,uyu imbaraga ze ziri mumaguru kuburyo ashobora gukubita ikirenge hasi amasirikare 100 Bakagira hasi rimwe .
Uwa 6 #Nkota uyu nawe ni umukobwa urwanisha inkota 2 Ariko hejuru y'Ibyo agira n'utundi twuma twibanga kuburyo yakwatatse uba ufite amahirwe 99.9 Yo gupfa.
uwa 7 Ari nawe ufite imbaraga nyishi ni #Nkuba kuko we ubwe ni inkuba"
Umwami "Byiza ,aba mbafite na wolf sinamutinya .ubahe ibyo bashaka ariko bankorere"
Kageza"Sawa nyakubahwa!"
Kuri wolf na Jennifer bo nyuma yo kwica abarara bose baje kubohora babakobwa bose umwe wese ajya iwabo gusa bakagenda babashimira ko bakoze kubabohoza,
Jennifer yarebye wolf kukazi akoze ahita amuhobera ati"Urakoze wolff" Arimo anarira yibaza uko bari bagiye kumufata kungufu.
Wolf aramwikura ahita afukama hasi ati"Ni inshingano zanjye kukurinda,mumbarire kuba natinze "
Jennifer aramuhagurutsa ati "Ntacyubahiro nkeneye ahubwo nkeneye wowe"
Ahita ahwera wolf aramusama Araterura aragenda !!!
Jennifer Yongeye gukanguka asanga aryamye munzu,arebye abona imyenda ye yahinduwe yambaye izabakera zimwe zo mumugi ntazo abona ahita yikanga!
Arabyuka yegera imbere gato ahabona wolf arimo gusukura inkota ye yazahabu !
Ati"Ninde wankuye imyenda ?"
Wolf"Ni umukozi wa Hotel"
Jennifer "Eehhh!"
Wolf"Uwera humura ni umukobwa kandi nanjye nari nasohotse nantumwe wundi nemereye ko agukoraho cyangwa akurebe"
Jennifer umujinya n'isoni byaramufashe ariko abura ikindi akora araceceka !!
Hakuno kumwami wahiritswe muganga yamuzabiye amakuru,
Muganga"Bigaragara k badutanze intambwe imwe imbere kuko ubwo nageraga ahabarizwa shefu w'abicanyi b'ibanga nahawe amakuru ko yahavuye nabi ahuye nundi mugabo.
Nagiye iwe nsanga yamaze kwimuka na madam we bivuze ngo hari uwahageze mbele y'uko mpagera "
Umwami"uyu mwana bigaragara ko yipanze igihe kinini ariko ndizera byose biri gukorwa na Kageza kuko niwe master plan "
Muganga"Dukore iki none ?"
Umwami"Reka dutegereze Wolf ashike gusa hagataho abaturage bari gufatwa nabi ,cagura abasirikare beza kurusha abandi batangire gushaka uko barokora ibiturage bimwe na bimwe kuko bari kunyarwa"
Muganga"sawa nyakubahwa !!"
Kurundi ruhande Kumwami mushya arimo kuganira na uncle we,
Hari uwinjiye ati"Nyakubahwa mfite amakuru"
Umwami"Ayahe makuru ?"
Umusirikare ati"hari amakuru avuye mucyaro cya Buhumuza avuga ko hagaragaye umukobwa wambaye imyenda itandukanye afite n'akuma kavuga ukwako bisa naho adasanzwe "
Umwami"Umukobwa udasanzwe ?"
Umusirikare"Niko amakuru arimo kuvugwa ariko ntabirenze turageraho"
Umwami"Sawa wagenda!"
Umusirikare "Sawa nyakubahwa!"
Umusirikare arasohoka maze umwami ati"mugihe tugitegereje amakuru kuva kubicanyi b'ibabanga ba ukorera no kwico kuko ntakosa narimwe nkeneye ko rikorwa ntarahorera data "
Kageza"Sawa !"
Kuruhande rwa Wolf bo binjiye ikigare bafata urugendo rwo kuba berekeza kunkambi itari yashimutwa irimo umwami wahiritswe,
Umukobwa inyuma mukigari yatangiye kugenda aganirira umusore ati"sinarinzi ko nazakwisanga mubuzima nkubu "
Wolf"Ihangane kuko mwijuru no mwisi hagomba kuba hatandukanye"
Kumbe Wolf we aracizera ko present ari mwijuru ,
Jennifer"Mwijuru !! Wowe urambona nkiki ?"
Wolf"Uri nyagasani "
Jennifer araseka ati"Nge ndi umuntu usanzwe nkawe"
Wolf"Hoya wivuga utyo kuko wowe niwowe makiriro yacu twese !"
Jennifer"ndabona udashaka kubyumva gusa wolf,wakoze kuntabara"
Wolf"Ntampamvu yo kunshimira kuko nanagupfira "
Sasa dore ngo Jennifer arabihuza n'Isi yacu yubu y'imitoma y'ububeshi mugihe Wolf we ari kuvuga ukuri maze we ubwonko bwe butangira kumwereka bibereye mubukwe Wolf arimo arahira ko usibye urupfu atakindi kizabatandukanya.
uko abitekereza reka tube twumva nakaririmbo kagizwe naya, magambo avuga ati"💔Navukanye indoto zinanira kugeraho ariko weho ndabona kuzazingezaho💓
Gusa kuva nahura nawe inzozi zanjye zigiye kuba impamo.
biragoye kumva kubandi gusa niko kuri"
Uko aho indirimbo ikomeje reka nkuzane kurundi ruhande,
Sasa Kageza ari iwe za ngwanyi zarahamusanze,
Baje kumireba bose bemera gukorana n'Umwami.
Kageza"Byiza! Mwahisemo neza none ubu ngiye kubaha mission yambere nimiyisoza nzahita mbahuza n'umwami namwe mumusabe ico mushaka yiteguye kukibaha !!
Bati"Sawa turiteguye!"
Kageza" Hari umuntu udasanzwe urimo kuzanwa n'undi udasanzwe(aravuga wolfna Jennifer) Ndagirango udasanzwe uzanwe mumubone akiri muzima gusa umuzanye yicwe!"
Bati"Duhe details zose ubundi twigaragaze"
Tuze sasa munzira kuri Wolf na Jennifer,
Bari kugenda baganiramo...
Jennifer"Witoje inkota ungana gute ?"
Wolf"Inkota niwe mugenzi ngira hafi ,reron tabwo nayitoza kuko ni umuvandimwe(Bivuze ngo ararenze)"
Jennifer"iyi si yanyu iratangaje kweli kira kintu ni inkota kwel!"
Wolf"ceceka dufite abashitsi"
Kumbe koko imbere ya cariage ibatwaye bari bitambitswe n'ingabo!!
Wolf ahita ashaka gusohoka gusa Jennifer aramufata ati"Tegereza gato"
Akora muri ya bage ye akuramo agatambara ati"hisha isura yawe kuko ni ingenzi kandi wiyiteho "
Wolf"urakoze ,ntegereza gato nkubure inzira "
Yarasohotse abona ni ingabo zamwitambitse maze uziyoboye ati"Ntitwitaye kuwo uriwe ,wowe duhe uwo ufite maze ubundi wigendere "
Wolf aramwenyura arangije ati"Niba mumushaka banza mwakire inkota yanjye !"
Ahita avayo kumuvuduko abanyuramo bose bisanga hasi ati"muracyakeneye uwo mfite ?"
Ntanumwe yasubije kuko bose barimo batakira hasi !!
Gusa atari yagira ikindi akora hari undi wavuyeyo n'ikiganza ati"turacyamukeneye !"
Yamukomye mugatuza Wolf arwa kuruhande anagarura amaraso !!!
Jennifer yarabyumvise nawe asohoka muri cariage aza kumuhamagara ati"Wolf !!"...... LOADING EPISODE 07
.
.
NINDE UMUKOMYE SASA ?
Udatuma worf harico aba ashikane uwera munkambi maze tuzamenye ukuri kk.ndakeka oncle abesha kuzindi nyungu
ReplyDeleteKararenze ariko ndabona haracarimwo urujijo pe reka turindire kwl
ReplyDelete