Jennifer 5

 JENNIFER AND LOST KINGDOM

Season 01

Episode 05

Writer Edouard Safari

Website : www.eddyseries4all.blogspot.com

Whatsapp Group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe

_____________________________________________________

Episode 4  Yarangiye Chefu umwami wakuwe yashaka ko babonana bakaganira agezweho na uncle w'umwami wahiritse ubutegetsi  mbese twari tunamenye ko umwami yari yarabaciye akabafata nabi kandi baritangiye igihugu.

Jennifer wacu we nyuma yo kwinjira ahahise phone yari imukwegeye nyuma yo kuvuga amabandi acuruza abakobwq akamwirukaho.

Ese niki cyakomeje ?

Twikomereze...


Dutangiriye munkambi yabajura birukagaho Jennifer,

Ubakuriye yazanye amakuru ati"Boss umuzigo washitse wose!"

Boss"byiza, baguhe ibihembo byawe !"

Undi"Gusa boss ndi munzira ngaruka hari undi muzigo nahuye nawo nkeka ko waba special kurusha indi yose"

Boss"Uri hehe ?"

Undi"Basore mumwinjize"

Bahita binjiza Jennifer aboshe ndetse afutse n'umunwa Maze aramwitegereza ukuntu yambaye agakanzu kagufi ibirato bishinze maze ati"Uyu mukobwa ko atandukanye ?"

Undi"Nanjye nkimubona naketse ko adasanzwe,dore ikintu twamusanganye"

Kumbe niya phone gusa bo kuko batayizi bayibona nkikindi kintu mbese bayikanze ikavuga barikanga !!

Boss"Munzanire uwo mkobwa hano "

Undi"sawa boss ,reka ndamuzane"


Twigarukire kuri  Wamusore uhejeje guhura na Kageza akamusigira urwandiko,

Bakivana ntabwo yasubiye mukaresitora  ahubwo yahise aza yiruka mugacyaro kamwe aza yiruka munzu .

Yahasanze umudame we maze aramubaza ati"mukundwa nibiki ko ndeba  wapafye!"

Umugabo"mukundwa umeze neza ?"

Umugore"Yego meze neza ntakibazo.Wakekaga ko nabaye iki ?"

Umugabo"Ndi mukazi nihengetseho gato agatotsi kantwaye ndota nabi "

Umugore"Oooh,mpole mukundwa icara nkuzanire amazi ubombeke imihogo dore urimo kwahagurika"

Umugore arahaguruka bukebuke cyane ko tubona afite inda nkuru ..

Umugore agiye umugabo Yibutse amagambo yari yanditse kugapapuro agira ati"Niba ubyanze unsuhurize madam wawe n'umwana wawe utari yavuka"

Ibi byamuteye ubwoba cyane ko yarazi ko abayeho mwibanga ntawuzamumenya !!


Kuri Jennifer aho yafatiwe n'abandi bakobwa bamuzanye imbere ya Chef ,chef  arikanga kubona byonyine uko umukobwa yambaye  ikanzu ngufi ,inkweto zirezire ,imisatsi iteye ukwayo udasiga make up zo muri  iyi misi tugezemo.

Umugabo mukumirwa yaramwifuje ati"muhambure umwiza muhite munasohoka !"

Baramuhambura bahita basohoka babasiga bonyine maaze chef aza asatira Jennifer nawe asubiza umugongo inyuma mpaka bagera kugikuta !

Ashaka guca kuruhande ikigabo kihatambika akaboko,ashaka guca kurundi naho biba uko yasanga hagati yamaboko y'ikigabo n'urukuta !!

Ikigabo cyatangiye gushaka kumufata kungufu ariko nkumukobwa wo mumugi agikubita ivi mumaguru kirwa hasi gitaka cyane nawe anyura mwidirisha yihereza ishyamba atazi atangira kugenda acika !

Abarinzi bari hanze kwinjira basanze chef wabo arimo atkira hasi nawe ati"Anyuze mwidirisha mumubone kandi mumukoze icyo mushaka !!

Sibwo uwamenyereye ubuzima bwo mumugi yisanze hagati mwishamba ry'inzitane arimo kwirukwaho n'abagabo bari kumafarashi !!


Kumbe disi uwagatabaye nibwo yari akiva kuzana imyenda y'umukobwa  asanga aho yamusize hasigaye igikapu gusa umukobwa adahari !!

Dore ngo Wolf arikanga agafat igikapu atangira guhamagara Uwera atamenya aho yamukura !!

Yazengurutse ishyamba ryose araheba agera naho asimbuka agahagarara kugiti kirekire aho abona ishyamba ryose ariko ntiyabona n'inyoni itamba kandi uyu niwe yari yizeye ko akiza igikomangomakazi .

Ntakindi  yakoze yahise afata ifarashi  tayari yerekeze mugaturage yari avuyemo gushakisha imyenda akeka ko yaba yagize ubwoba akamukurikira !!

Munzira arimo agenda yahuye Nababarara barimo kumwirukako ariko Jennifer we ntawe tubona abanyuraho arikomereza !!

Kumbe Jennifer yari  yihishe aho hafi arimo abahegeza gusa ntabwo yabahije kumenya Wolf cyane ko yari yahishe isura ngo bitamenyekana ko ari inyuma y'inkambi.

Ibigabo byigiye imbere gato byabonye bitari kubona umukobwa bihitamo gutatana bimushakira aho hafi !

Jennifer  we mubwoba bwinshi yarimo avugira mumutima ati"Wolf wantabaye !"


I bwami nyirarume w'umwami fake  yarimo atanga amakuru kumwami ati"Abicanyi bibanga namaze kuganira na shefu wabo vuba cyane ndizera ko bagukorera"

Umwami"Niki kigutera kwizera ko bari  buze ?"

Kageza"Nkurikije umubabaro n'agahinda bagize bacibwa ntankeka babshije kubona ubafasha gusukira amazina yabo bakanihorera kuwabiciye imiryango bazagukorera "

Umwami"Ese ABA BYAGENZE BITE  NGO  BACIBWE ?"

KageZa" ni inkuru ndende,Iso ndetse n'Umwami wahiritswe bahoze ari  inshuti kuva mubwana bwabo ,

Bakuze so niwe yari  umuhabwakamba naho  #Rugango yari  murumuna we mukuru ashirwa kuruhande kuko yari umwana umwami yabyaye hanze . Rugango(Umwami wahiritswe)  Ibysari ubushuti yabigize urwango atangira kwanga so ndtse atangira kugenda ashakisha abicanyi ngo bamwice .

Sogokuru wawe abibonye ntakindi yakoze yahise atangira gukusanya abicanyi batandukanye bo kurwego rwo hejuru maze abahuriza hamwe bakora team  bahinduka abarinzi bibanga ba so.

Rugango abonye ko bitagikunda yahisemo kuva i bwami yigira kwibera mucyaro aho yaje guhurira n'umukobwa barakunda ndetse baniyemeza kubana.

Igihe cyo kurya umwaka kigeze uwo mukobwa yazanye n'abandi gushimisha umwami bamubyinira  biza kurangira uwo mukobwa abaye wambere ibyatumye  ahura naso barakundana.

Rugango inyuma y'iminsi yagarutse i bwami asanga umukobwa akunda arimo gukora ubukwe  na so mbese umwami sogokuru wawe abyishimiye . Ubukwe burangiye  Rugango nawe yakiriwe nkumwana ugarutse murugo gusa urwango yanga so rwikubye inshuro nyishi.Sogokuru wawe agiye gutanga yasigiye ikamba so maze Rugango nawe amugira umukuru w'ingabo.

Ubwo wowe wavukaga byose yari yaramaze kubipanga kuko yigize nkaho agiye kurugamba maze abasirikare bapunguka i bwami  mbese ubirinzi buhambaye bwari busigaye bwari ubwizo ngabo z'Ibanga.

So na Rugango bo bari kurugamba .Mwibanga Rugango yanditse urupapuro  mwibanga mwizina rya so uwari umwami asaba ko izo ngabo zibanga zaza zikamufasha urugamba maze zihavuye abicanyi Rugango yari yabateguye bahita bataka i bwami arinabwo mama wawe yahaburira ubuzima"

Umwami"Marume,mam yarapfuye ?"

Kageza"Birumvikana ko utunguwe ,uyu uzi nka mama wawe ntabwo ariwe ahubwo yari umujakazi mushasha Rugango atarazi mbese nge nawe nitwe twabashije kugucikisha nyuma tuza gupanga uko yazaba umugore wa Rugango ngo tuzihorere neza"

Umwana azunguza umutwe biramucanga ati"None data we yapfuye ate ?"

Kageza "Ibyo bimaze kuba umwami n'ingabo zose bagarutse i bwami  maze Rugango ahabwa gukora amatohoza ubwe ,umusi azana ibyo yagezeho  byagaragaye ko  abarinzi b'ibanga(Abicanyi bibanga uyu musi)  baguye mugatego bahendwa n'Inkone y'umwami yari ingambanyi kuva mubundi bwami  mukwemera urwandiko rwa Fake yiyita umwami .

Ikibabaje umwami so uwo musi ubanza  ataranumvise ayo magambo kuko twategereje ko umwami avuga turaheba kuko yari yarangije gupfa akanura .

Rugango ibyo yashakaga yari abigezeho  kuko ntayundi  yari bube umwami atariwe.Atamisi ihaciye nibwo yafataga ubwami maze urubanza rwa mbere rwo kwica uwari inkone ya so ndetse abari abarinzi b'ibanga bo abicira imiryango yabo yose arangije bo abahebera ubuzima  ariko nabwo abaca mubwami ukutazagaruka ukundi "

Umwana(Umwami mushya) umujinya warmuriye ati"Ibyo binyongerera kumwanga!"



Tuvuye i bwami reka twiyizire  kuri yankambi ya babajura bacuruza abakobwa !!

Kumarembo abarinzi nibo bayabomoje imigongo yabo barwa imbere,

Abandi barara bashidutse babona hari abinjira ,ni Wolf  wahishe isura na Jennifer inyuma!!

Ese bahuye gute ?

Kumbe cyagihe Baje kumufat Jennifer maze uko ari batanu babri bafata amaboko abandi  amaguru undi aza kumufat kungufu  bumvikanye ko umwe naheza hajyaho undi bose bakarangira !!

Mugihe Wolf we yarimo agenda munzira yahabonye chaine kwishami ry'igiti  ahita yibuka ko Jennifer ariwe yayibonanye anibuka ko abo bahuye basa nabarimo gushakisha umuntu .

Sibwo yahise akata ifarashi  asubira inyuma maze asanga ibigabo bikirimo kurwana nokumuciraho imyenda !!

Yakandagiye kumutwe w'ifarashi arasimbuka arwa ahagaze inyuma yabwo abikubita imigieri birwa kuruhande arangije yegura Jennifer ahita amukenyeza umwenda arifuka arangije amwigiza inyuma !!

Kimwe"Wowe wivanga muri business zabantu uri cyande ?"

Wolf"Umbabarire Uwera naje ntinze !"

Jennifer arimo arira ati "Bice abo bahemu !"

Wolf ati"Bikorwa uko ubishaka Nyagasani Uwera !"

Ahita avanayo akabugita gato nkumurabyo bose abanyura hagati  ahita agaruka impande ya Jennifer ati"Nabisoje !"

Jennifer"None se ko bagihagaze?"

Wolf"Reka da ,ni abapfu"

Jennifer arebye neza abona imitwe yabo iri gukoroka umwe kuyundi ati"cyane gose abantu nkabo ntibawiye kubaho gusa hari n'abandi nshaka ko wica"

Wolf"Ntamwanya uhagije mfite ,tugende uvure igikomangomakazi tuzabagarukira "

Jennifer "Nutabica nzakurega kumwami ko wanze kunyumvira mbese ko wanandebye ntikwije"

Wolf ahita afukama ati"Ndakwinginze wivuga ayo magambo"

Jennifer"Tugende rero!"

Niko baje hano

Umushefu wamabandi avayo ati"Uri cyande utera mumatware yanjye?"

Kirebye inyuma ye kibona Jennifer kiti"ooh kumbe Unzaniye icyo nashakaga ,bakwishure bihagije"

Wolf ntiyasubiza ahubwo ajugunya igitambara afite muntok hasi havamo imitwe yabarara 5 yishe mukanya ati"Ndashaka ko nuwawe ujya hasi !"

Barikanga bavanayo ibipanga !!......LOADING EP 6




Comments