JENNIFER AND LOST KINGDOM
Season 01
Episode 05
Writer Edouard Safari
Website : www.eddyseries4all.blogspot.com
Whatsapp Group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
_____________________________________________________
Episode 4 Yarangiye Chefu umwami wakuwe yashaka ko babonana bakaganira agezweho na uncle w'umwami wahiritse ubutegetsi mbese twari tunamenye ko umwami yari yarabaciye akabafata nabi kandi baritangiye igihugu.
Jennifer wacu we nyuma yo kwinjira ahahise phone yari imukwegeye nyuma yo kuvuga amabandi acuruza abakobwq akamwirukaho.
Ese niki cyakomeje ?
Twikomereze...
Dutangiriye munkambi yabajura birukagaho Jennifer,
Ubakuriye yazanye amakuru ati"Boss umuzigo washitse wose!"
Boss"byiza, baguhe ibihembo byawe !"
Undi"Gusa boss ndi munzira ngaruka hari undi muzigo nahuye nawo nkeka ko waba special kurusha indi yose"
Boss"Uri hehe ?"
Undi"Basore mumwinjize"
Bahita binjiza Jennifer aboshe ndetse afutse n'umunwa Maze aramwitegereza ukuntu yambaye agakanzu kagufi ibirato bishinze maze ati"Uyu mukobwa ko atandukanye ?"
Undi"Nanjye nkimubona naketse ko adasanzwe,dore ikintu twamusanganye"
Kumbe niya phone gusa bo kuko batayizi bayibona nkikindi kintu mbese bayikanze ikavuga barikanga !!
Boss"Munzanire uwo mkobwa hano "
Undi"sawa boss ,reka ndamuzane"
Twigarukire kuri Wamusore uhejeje guhura na Kageza akamusigira urwandiko,
Bakivana ntabwo yasubiye mukaresitora ahubwo yahise aza yiruka mugacyaro kamwe aza yiruka munzu .
Yahasanze umudame we maze aramubaza ati"mukundwa nibiki ko ndeba wapafye!"
Umugabo"mukundwa umeze neza ?"
Umugore"Yego meze neza ntakibazo.Wakekaga ko nabaye iki ?"
Umugabo"Ndi mukazi nihengetseho gato agatotsi kantwaye ndota nabi "
Umugore"Oooh,mpole mukundwa icara nkuzanire amazi ubombeke imihogo dore urimo kwahagurika"
Umugore arahaguruka bukebuke cyane ko tubona afite inda nkuru ..
Umugore agiye umugabo Yibutse amagambo yari yanditse kugapapuro agira ati"Niba ubyanze unsuhurize madam wawe n'umwana wawe utari yavuka"
Ibi byamuteye ubwoba cyane ko yarazi ko abayeho mwibanga ntawuzamumenya !!
Kuri Jennifer aho yafatiwe n'abandi bakobwa bamuzanye imbere ya Chef ,chef arikanga kubona byonyine uko umukobwa yambaye ikanzu ngufi ,inkweto zirezire ,imisatsi iteye ukwayo udasiga make up zo muri iyi misi tugezemo.
Umugabo mukumirwa yaramwifuje ati"muhambure umwiza muhite munasohoka !"
Baramuhambura bahita basohoka babasiga bonyine maaze chef aza asatira Jennifer nawe asubiza umugongo inyuma mpaka bagera kugikuta !
Ashaka guca kuruhande ikigabo kihatambika akaboko,ashaka guca kurundi naho biba uko yasanga hagati yamaboko y'ikigabo n'urukuta !!
Ikigabo cyatangiye gushaka kumufata kungufu ariko nkumukobwa wo mumugi agikubita ivi mumaguru kirwa hasi gitaka cyane nawe anyura mwidirisha yihereza ishyamba atazi atangira kugenda acika !
Abarinzi bari hanze kwinjira basanze chef wabo arimo atkira hasi nawe ati"Anyuze mwidirisha mumubone kandi mumukoze icyo mushaka !!
Sibwo uwamenyereye ubuzima bwo mumugi yisanze hagati mwishamba ry'inzitane arimo kwirukwaho n'abagabo bari kumafarashi !!
Kumbe disi uwagatabaye nibwo yari akiva kuzana imyenda y'umukobwa asanga aho yamusize hasigaye igikapu gusa umukobwa adahari !!
Dore ngo Wolf arikanga agafat igikapu atangira guhamagara Uwera atamenya aho yamukura !!
Yazengurutse ishyamba ryose araheba agera naho asimbuka agahagarara kugiti kirekire aho abona ishyamba ryose ariko ntiyabona n'inyoni itamba kandi uyu niwe yari yizeye ko akiza igikomangomakazi .
Ntakindi yakoze yahise afata ifarashi tayari yerekeze mugaturage yari avuyemo gushakisha imyenda akeka ko yaba yagize ubwoba akamukurikira !!
Munzira arimo agenda yahuye Nababarara barimo kumwirukako ariko Jennifer we ntawe tubona abanyuraho arikomereza !!
Kumbe Jennifer yari yihishe aho hafi arimo abahegeza gusa ntabwo yabahije kumenya Wolf cyane ko yari yahishe isura ngo bitamenyekana ko ari inyuma y'inkambi.
Ibigabo byigiye imbere gato byabonye bitari kubona umukobwa bihitamo gutatana bimushakira aho hafi !
Jennifer we mubwoba bwinshi yarimo avugira mumutima ati"Wolf wantabaye !"
I bwami nyirarume w'umwami fake yarimo atanga amakuru kumwami ati"Abicanyi bibanga namaze kuganira na shefu wabo vuba cyane ndizera ko bagukorera"
Umwami"Niki kigutera kwizera ko bari buze ?"
Kageza"Nkurikije umubabaro n'agahinda bagize bacibwa ntankeka babshije kubona ubafasha gusukira amazina yabo bakanihorera kuwabiciye imiryango bazagukorera "
Umwami"Ese ABA BYAGENZE BITE NGO BACIBWE ?"
KageZa" ni inkuru ndende,Iso ndetse n'Umwami wahiritswe bahoze ari inshuti kuva mubwana bwabo ,
Bakuze so niwe yari umuhabwakamba naho #Rugango yari murumuna we mukuru ashirwa kuruhande kuko yari umwana umwami yabyaye hanze . Rugango(Umwami wahiritswe) Ibysari ubushuti yabigize urwango atangira kwanga so ndtse atangira kugenda ashakisha abicanyi ngo bamwice .
Sogokuru wawe abibonye ntakindi yakoze yahise atangira gukusanya abicanyi batandukanye bo kurwego rwo hejuru maze abahuriza hamwe bakora team bahinduka abarinzi bibanga ba so.
Rugango abonye ko bitagikunda yahisemo kuva i bwami yigira kwibera mucyaro aho yaje guhurira n'umukobwa barakunda ndetse baniyemeza kubana.
Igihe cyo kurya umwaka kigeze uwo mukobwa yazanye n'abandi gushimisha umwami bamubyinira biza kurangira uwo mukobwa abaye wambere ibyatumye ahura naso barakundana.
Rugango inyuma y'iminsi yagarutse i bwami asanga umukobwa akunda arimo gukora ubukwe na so mbese umwami sogokuru wawe abyishimiye . Ubukwe burangiye Rugango nawe yakiriwe nkumwana ugarutse murugo gusa urwango yanga so rwikubye inshuro nyishi.Sogokuru wawe agiye gutanga yasigiye ikamba so maze Rugango nawe amugira umukuru w'ingabo.
Ubwo wowe wavukaga byose yari yaramaze kubipanga kuko yigize nkaho agiye kurugamba maze abasirikare bapunguka i bwami mbese ubirinzi buhambaye bwari busigaye bwari ubwizo ngabo z'Ibanga.
So na Rugango bo bari kurugamba .Mwibanga Rugango yanditse urupapuro mwibanga mwizina rya so uwari umwami asaba ko izo ngabo zibanga zaza zikamufasha urugamba maze zihavuye abicanyi Rugango yari yabateguye bahita bataka i bwami arinabwo mama wawe yahaburira ubuzima"
Umwami"Marume,mam yarapfuye ?"
Kageza"Birumvikana ko utunguwe ,uyu uzi nka mama wawe ntabwo ariwe ahubwo yari umujakazi mushasha Rugango atarazi mbese nge nawe nitwe twabashije kugucikisha nyuma tuza gupanga uko yazaba umugore wa Rugango ngo tuzihorere neza"
Umwana azunguza umutwe biramucanga ati"None data we yapfuye ate ?"
Kageza "Ibyo bimaze kuba umwami n'ingabo zose bagarutse i bwami maze Rugango ahabwa gukora amatohoza ubwe ,umusi azana ibyo yagezeho byagaragaye ko abarinzi b'ibanga(Abicanyi bibanga uyu musi) baguye mugatego bahendwa n'Inkone y'umwami yari ingambanyi kuva mubundi bwami mukwemera urwandiko rwa Fake yiyita umwami .
Ikibabaje umwami so uwo musi ubanza ataranumvise ayo magambo kuko twategereje ko umwami avuga turaheba kuko yari yarangije gupfa akanura .
Rugango ibyo yashakaga yari abigezeho kuko ntayundi yari bube umwami atariwe.Atamisi ihaciye nibwo yafataga ubwami maze urubanza rwa mbere rwo kwica uwari inkone ya so ndetse abari abarinzi b'ibanga bo abicira imiryango yabo yose arangije bo abahebera ubuzima ariko nabwo abaca mubwami ukutazagaruka ukundi "
Umwana(Umwami mushya) umujinya warmuriye ati"Ibyo binyongerera kumwanga!"
Tuvuye i bwami reka twiyizire kuri yankambi ya babajura bacuruza abakobwa !!
Kumarembo abarinzi nibo bayabomoje imigongo yabo barwa imbere,
Abandi barara bashidutse babona hari abinjira ,ni Wolf wahishe isura na Jennifer inyuma!!
Ese bahuye gute ?
Kumbe cyagihe Baje kumufat Jennifer maze uko ari batanu babri bafata amaboko abandi amaguru undi aza kumufat kungufu bumvikanye ko umwe naheza hajyaho undi bose bakarangira !!
Mugihe Wolf we yarimo agenda munzira yahabonye chaine kwishami ry'igiti ahita yibuka ko Jennifer ariwe yayibonanye anibuka ko abo bahuye basa nabarimo gushakisha umuntu .
Sibwo yahise akata ifarashi asubira inyuma maze asanga ibigabo bikirimo kurwana nokumuciraho imyenda !!
Yakandagiye kumutwe w'ifarashi arasimbuka arwa ahagaze inyuma yabwo abikubita imigieri birwa kuruhande arangije yegura Jennifer ahita amukenyeza umwenda arifuka arangije amwigiza inyuma !!
Kimwe"Wowe wivanga muri business zabantu uri cyande ?"
Wolf"Umbabarire Uwera naje ntinze !"
Jennifer arimo arira ati "Bice abo bahemu !"
Wolf ati"Bikorwa uko ubishaka Nyagasani Uwera !"
Ahita avanayo akabugita gato nkumurabyo bose abanyura hagati ahita agaruka impande ya Jennifer ati"Nabisoje !"
Jennifer"None se ko bagihagaze?"
Wolf"Reka da ,ni abapfu"
Jennifer arebye neza abona imitwe yabo iri gukoroka umwe kuyundi ati"cyane gose abantu nkabo ntibawiye kubaho gusa hari n'abandi nshaka ko wica"
Wolf"Ntamwanya uhagije mfite ,tugende uvure igikomangomakazi tuzabagarukira "
Jennifer "Nutabica nzakurega kumwami ko wanze kunyumvira mbese ko wanandebye ntikwije"
Wolf ahita afukama ati"Ndakwinginze wivuga ayo magambo"
Jennifer"Tugende rero!"
Niko baje hano
Umushefu wamabandi avayo ati"Uri cyande utera mumatware yanjye?"
Kirebye inyuma ye kibona Jennifer kiti"ooh kumbe Unzaniye icyo nashakaga ,bakwishure bihagije"
Wolf ntiyasubiza ahubwo ajugunya igitambara afite muntok hasi havamo imitwe yabarara 5 yishe mukanya ati"Ndashaka ko nuwawe ujya hasi !"
Barikanga bavanayo ibipanga !!......LOADING EP 6
Comments
Post a Comment