JENNIFER AND LOST KINGDOM
Season 01
Episode 04
Writer Edouard Safari
Website : www.eddyseries4all.blogspot.com
Whatsapp Group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
________________________
Episode 3. Yarangiye umwami wahiritse ubutegetsi arimo ahatiriza abatware ngo bamukorere ndetse n'uzagerageza kubyanga ko azacibwa umutwe.
Present ho Jennifer yarimo ahatirizawolf kumusoma kandi cyaranazira ko usibye no kumusoma no kumubona ntibyabagaho kuko yabonwa n'umwami gusa kuko yafatwaga nkimana !!
Twikomereze...
Jennifer yabonye umusore adasubiza maze ati"Urabyanze se nzabwire umwami ko wanze kumpa ibyo nshaka ??"
Wolf ahita afukama ati"Ndakwinginze uwera We ,umwami abimenye yanca uruhanga ariko nanone amenye ko nagusomye ho yangaburira imbwa ze amaze kunca uruhanga "
Jennifer yitegereza ikigoryi ukuntu cyamwunamiye mumutima arivugisha ati"Koko abakera muri ibigoryi ,uramfukamira n'imbaraga nabonye ufite ?"
Arangije gutekereza ati"Wambwiye ko hari uwo ushaka ko mvura Umeze nabi ?"
Wolf"Yego ni igikomangomakazi cyarashwe umwambi kimerewe nabi"
Jennifer"Ok ubwo ndaza gukenera ibikoresho rero,nsubiza murugo mfate ibikoresho"
Wolf Abitekerezaho ati"Wasanga agiye kunshika we !"
Ahita asubiza ati"Ibikoresho urabisanga "
Jennifer"Nkurikije ukuntu mbona uri kwitwara ibikoresho mufite ntabwo ari kimwe nibyo ndi bukenere,ngomba kujyana ibyange "
Acyibaza byinshi inyuma haturutse ubuduha bwa Polisi maze Wolf yihuse ahita afata akaboko kumukobwa kumuvuduko bahita babura kandi ntibinjira amarembo .
Sasa Umwami w'igitugu we Uko yagateye ubwoba abatware bose barafukamye bemera kumukorera ntakundi .
Munkambi ya Wolf ho igikomangomakazi gikomeje kumererwa nabi cyane ,
Umwami umuganga yamuzaniye amakuru ati"Igikomangomakazi gikomeje gutakaza amaraso menshi sinzi wolf natabanguka ko azagisanga kikiri kizima "
Umwami"Mukomeze mumwiteho ,ndizera ko wolf ari buhagerere igihe "
Akiri aho undi musirikare yarinjiye ati"Nyiricyubahiro,umwami w'igitugu yahatirije abatware ko bamukorera mbese ababyanze yabishe ndetse yanohereje ingabo ze gusahura imitungo y'abaturage!"
Umwami umujinya uramwica ati"Kiriya kigoryi kweli ,umusi umwe ningifata nzacyikatira igihanga tu "
Muganga"Mfite impungenge ko abaturage bagiye kuhababarira kurenza"
Umwami ati "Musirikare wowe wagenda"
Umusirikare aragenda maze umwami arahindukira areba muganga ati"mumpamagarire igisirikare cy'ibanga ndashaka kuganira nabo"
Muganga"ariko sinizera ko bari bukwitabe kuko ubushize warabaciye mumbwami bwawe ndetse uranabirukana baratatana,rero ubu watakaje imbaraga sinibaza ko bazakumva "
Umwami"Bigerageze !"
Muganga "sawa!"
Tuvuye aho twiyizire kuri Wolf na Jennifer,
Jennnifer yazanye umusore murugo iwe amuzana muri cyacyumba afitemo ikoranabuhanga naza Computer nyishi,
Umusore ahageze yaratunguwe cyane kubona amashusho yabantu kunkuta !
Jennifer we ntiyabyitaho ahubwo ahita az abanza gupakira ibinttu byikoranabuhanga azakenera cyane ko nawe kwinjira mumarembo yabishakaga kugira yuzuze ubushakashatsi bwe bwo kubaka Amarembo ahuza ahahise n'ahazaza ndetse na Nubu.
Wolf areba neza ati"ibyo nibyo bikoresho uzakenera kugira uvure igikomangomakazi ?"
Jennifer ariyumvira yibuka ko wolf ari inanga ati"Yego"
Abisoje afungura akabati noneho afata ibikoresho by'ubuganga byose ndetse n'imiti ashira muri bag aruzuza "
Wolft"Wasoje tugende ?"
Jennifer"Hoya ,tugomba no guhindura imyenda kugira bareke kudukurikira "
Wolf arikanga ati"Ntabwo nakura umwambaro w'urugamba "
Jennifer "isi wavuyemo naha biratandukanye cyane pe ,gukomeza kugenda mumuhanda wambaye utyo biratuma bakomeza kuduhiga birangire batubujije gushika kumarembo"
Amanura ifoto y'umusore uri kwifoto yambaye costume nziza nibirato ati"Uyu ni musaza wanjye ,abagabo baha bambara uku"
Wolf arereba arumirwa noneho arebye imisatsi uko iba yogoshe ari mike mugihe we afite miremie nkabakobwa ati"Hoya ,ntabwo nakuraho umusatsi wanjye"
Jennifer azunguza umutwe ati "Niba utari buwukureho biragusaba kwambara ingofero "
Nkuzane ahahise ahandi hantu hamwe Hari undi musore urimo gusereva mukaresitora ahantu hamwe.
Hari undi winjiye yambaye neza ndetse n'inkofera ituma isura ye itagaragara maze aricara !
Nkibisabzwe umusore yaje kumwumviriza yumve icyo umukiriya afata ati"karibu nyakubahwa ,Murafata uduki ?"
Undi arasubiza ati"Navuye kure nje hano nshaka amazi hamwe n'ikindi kintu kimwe.Gusa nzanira amazi ndakubwira ikindi nyuma"
Umusore arikanga gusa ajya kumuzanira amazi aramusereva arangije ati"Namenya ikindi ?"
Undi aranwa arangije ati"Ikindi cyakabiri nshaka ni ikiganiro hamwe na Chef wa Secret army (Igisirikare cy'ibanga )"
Umusore arikanga ahita yigira inyuma afunga ingumi nkugiye kwataka abari muri restora bose bariknga ndetse na boss ubwe,
Umugabo utagaragara isura ati"Guhanganira hano byakwangiza byinshi ndetse mfite ubwoba ko n'abantu bamenye uwo uriwe bitaba byiza "
Ahita asohoka umusore nawe aramukurikira bajya kure ya reatora hatari abantu !
Jennifer na Wolf nyuma yuko Wolf yemeye kwambara costume akabika imyenda ye ndetse akanahisha inkota ye bafashe taxi baragenda gusa Wolf we agenda ubwoba bwamufashe arimo kwiyegereza umukobwa cyane yumva ikintu arimo cyamugirira nabi .
Imodoka yabazanye neza kumarembo bahasang abantu benshi baje kuhashungerera bafotora ndetse na Polisi yamaze kuhazengurutsa umugozi .
Jennifer ati"turahagera dute ?"
Wolf akora mumugongo kunkota ariko Jennifer aramubuza ati"hatagira umuntu numwe wongera kubabaza "
Wolf aratuza ati"None wowe ufite umupangu ?"
Jennifer"Wakoresha rwarusaku rwawe ariko rudakabije rubabuze amahoro ubwo twe duhite twinjira"
Wolf ati"sawa "
Agiye gutangira Jennifer"Ba uretse nambare ecouteur nanjye utandangiza "
Umukobwa yambara ecouteur maze Wolf arasakuza abantu bose bifata kumatwi babura amahoro ndetse na polisi ubwayo maze jennifer nawe bahita batambuka biruka binjira amarembo hahita hanifunga !!
Kuri wamugabo na wa musore ukora mukaresira,
Umugabo yahise akura inkofera ,kumbe ni 😳 uncle wawamwami wahiritse ubutegetsi,
Umusore amubonye arikanga ati" Ni wowe #Kageza ?"
Kumbe yitwa Kageza,
Ati"inyuma y'imyaka myinshi chefu w'igisirikare cy'ibanga yihishe ,uyu munsi mpuye nawe "
Umusore ati"uranshakaho iki ,mwanciye mubwami nkimbwa nanubu muracyankjrikirana ?"
Kageza"umwami wikunda niwe wabaciye ariko umwami uriho we kuko azi ubwitange bwanyu we arabakeneye"
Umusore "Ushatse kuvuga iki ?"
Kageza"Umwami wanjye arashaka ko wowe n'ingabo zawe mwiyunga na none ahanagure amazina yanyu maze mumukorere"
Umusore"Narahiye ko ntamwami nzongera gukorera kuko badufata nkaho atakintu tumaze ahubwo bikarangira batwirukanye nkimbwa"
Kageza"Wenda kumukorera ushobora kubyanga ariko ndakeka utakwanga ibi "
Ahita amujugunyira agapapuro arigendera umusore asigara arimo kukazingura maze asoma ibyanditseho ahita yikanga yiruka ashakisha umugabo ariko aramubura !!
ESE HANDITSEHO IKI ?
Dore ngo chef w'ingabo z'ibanga Kageza aramugeraho mugihe Muganga yatumwe n'umwami atari yamugeraho !!
Kuri Wolf na Jennifer uje gutabara igikomangomakazi bo nyuma yo kwinjira amarembo bisanze mwishyamba umukobwa arikanga !
Wolf"Umva muganga uwera,Aha ntabwo ari hamwe mwijuru iwanyu aho mwambara uku twambaye,
Guma hano nshake indi myenda kandi utahava ntagarutse "
Jennifer"sawa"
Wolf aragenda gusa akigenda Jennifer nawe afungura machine agire ibyo aba arakora gusa akiyifungura abura network arayizimya yatsa phone nayo asanga nta network ,ahita ahaguruka atangira gushaka ahafatira network ibintu bitari byiza n'agato.
Sasa we uko arimo gushaka network hari abo yumvise basakuza hirya ye arangije yikinga kugiti ngo arebe neza phone ayisubiza mumufuka iri kwaka kuri screen.
Arebye neza abona ni abakobwa bafungiye mubigari by'ibiti barimo gutwarwa n'amabandi !!
Jennifer yarikanze yifata kumunwa ngo atavuga gusa akizamura akaboko phone mumufuka ihita yivuza baramubona.
Abonye ko bamubonye ahitamo kwiruka amabandi nayo amwirukaho !!😳😳 ......LOADING EPISODE 05
Comments
Post a Comment