INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA
Season 02
Episode 07
Writer @Edouard Safari
Web : www.eddyseries4all.blogspot.com
whatsapp grp :https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
πππππππππππ
Episode 6 Yarangiye Jack urukiko rwanzuye koafungwa mugutegereza ko imisi cumi izarangira maze bagakusanya ibimenyetso haba kuruhande rw'uwushinja ndetse n'ushinjura.
Aby na Evelyn bo barimo bashaka mumadosier yari muri bureau se yahoze akoreramo ndetse na Jack akaba yarasigaye ariho akorera.
Adam we nyuma yo guhamagarwa na Natasha akamuha amerekezo yaho amusanga imodoka yararimo yaragonzwe icura intembe.
ESE HAKURIKIYE IKI ?
Twikomereze ....
Dutangiriye kuri Lobert muzehe se wa Naomi,
Yatumyeho Naomi aramutonganya cyane .
Naomi"Papa mbabarira byose nabikoze ndi kurengera inyungu za company ndetse n'icyubahiro cyayo "
Ako kanya phone y'umusaza yarahamagawe aritaba maze arasubiza ati"byiza cyane !"
Ahita akupa maze ahindukirira umukobwa we ati"wakirwari we gusa ! Uze wongere kuzana umwanda bingora kuwusukura !
Ngaho genda mukazi"
Naomi arahaguruka aragenda !!
Tuze kuri Aby na Evelyn bavuye muri company baza murugo ,
Evelyn"kalibu urisanga "
Aby"Asante.Sha numva naniwe rwose "
Evelyn"sha birumvikana kuko twakoze cyane uyu musi.
Nkakirize iki ?"
Aby"ugira hari n'icyo nshaka,gusa wampa amazi ntakibazo "
Aramuzanira maze nawe aricara batangira kuganira ,
Evelyn"Aby uzi ko nahoze nshaka kukubaza nkabura umwanya!"
Aby"wambaza ntakibazo"
Evelyn"musaza wanjye wamubashije ute ko yari yarananiranye kubakobwa"
Aby"yarananiranye ?Ushatse gusobanura iki ?"
Evelyn"byihoze ,any way uri mwiza rwose ntamusore utagukunda"
Aby"Evelyn reka gutebura ,nge na musaza wawe ntabwo dukundanye "
Evelyn"reka kumpisha kuko n'ubundi nava muri gereza azakutwereka kuko ntazampemana "
Aby"Sha nawe uraganira kweli,ubona ndagera kujya mubyinkundo ?"
Evelyn"utagera se utegereje kuzamera amahembe ?Cyangwa uzera uri ibyamwa se ?Ahubwo guhera ubu ndatangira kukwita wifi"
Baraseka ...
Tuze kuri Nikita kwamuganga,
Yicaye hanze aho bategerereza intoki y'uzuye amaraso ubwoba n'amarira ni byinshi yibaza ko Adam ari burokoke !!
Buri muganga umunyuzeho ahita ahaguruka kumubaza uko Adam amerewe akamuhakanira !!
Phone ye yarahamagawe abona ni Elena aritaba maze mugihunga cyinshi amubwira ibyabaye maze Elena ati"guma aho ngaho ndaje !"
Uko ibyo biba hirya turahabona undi musore utari serieux akomeje kwitegereza cyane Nikita ubanza atagenzwa n'ubusa !
Twiyizire kuri Jack uwahoze ari umuherwe agendanirwa na bodyguard benshi ubu muri gereza ntakindi yirirwaho ahubwo ni ugukora sport anayikorana umujinya mumutima .
Yakubise ingumi kugikuta ati"Uyu muntu uwariwe wese arashaka kunsubiza muzima navuyemo kandi nari narabyanze "
Ese ni ibiki yanze ?
Reka nkuzane hanze iyo yize ,
Umusore yari muri gang y'abarara ndetse ninawe wari uyoboye . Umusi umwe habaye kutumvikana hagati ya gang ye ndetse n'indi gang bituma bahigana!
Gusa rimwe aza gusohokana n'umukobwa biganaga ,
Umukobwa"Aha hantu nahakunze pe !"
Gusa ndagirango undebere neza ,umukovwa barikumwe neza nawe yasaga na Nikita ndetse na Abigael π³
ESE BIHURIRA HE ?
REKA TWIKOMEREZE
Jack"koko cherie ?Sha nanjye ndumva nishimye kuko uhanshimiye"
Ako kanya hari abarara bahageze baza bavuga bati"Uyu si umwe muri #JAG GANG ?"
Undi ati"yego gusa uko kambaye nuko kangana ntabwo kaba Boss wa Jag Gang "
Jack"muri bande ko ntabazi ?"
Bavuga bamukubise urushi imbere y'umukobwa akunda kandi sana!
Gusa akomeza kubasaba imbabazi ababwira ko bibeshe atariwe gusa koko yariwe kuko yarimo kwijijisha imbere y'umukobwa ngo batanamugirira nabi !
Umurara umwe ati"reka kumurenganya ni uwo basa nayahandi uyo ntabwo yaba ibandi tuje mubindi !
Baramureka maze Ahindukirira Cheri we ati"sorry cheri bari banyitiranije gusa ntibatwicire mood "
Umukobwa ahita yivumbura arahaguruka aragenda maze Jack mumutima ati"Abajinga baramenyereye sana !"
Nawe arahaguruka akata inyuma nkugiye kumusarani arangije akura akura imyenda yari yambaye hejuru kumbe musi yari yambaye indi myenda maze yambara agafukamunwa arangije agarukira abarara !!
Kubagarukira !
Nawe yaje Nkuko bamuziye ahita afata inzoga yabo aranwa nabo baja hejuru utangiye ahita amukibita icupa ry'umutwe ajya hasi!
Undibaje amutera ingumi munda anafata umutwe amuhindikiza izosi !
Abandi babiri babibonye bahitamo kwiruka nawe arabareka abanza gusoma kuyindi nzoga arangije afata hasi ibimene by'aryacupa yakubita uwambere maze aboherereza udupande tubiri duhita tubanyura mumitwe nabo barwa aho ,
Bivuz ngo Jack burya tuzi ni umuntu udasanzwe burya ni ingwanyi idasanzwe afite umwitozo ukomeye !!
Arangije kubica yahise avaho asubiro kumusarani yambara yamyenda maze arasohoka nkuko atariwe !
Gusohoka gusa yakubitanye amaso na wamukobwa ati"jack koko nawe uri ibandi ?"
Jack"chr wagarutse ?Nukuri sindiwe wibeshe"
Umukobwa"Nibeshe ?Abo wishe sinabirebaga ?Jack ur..."
Atari yakomeza yahise asogotwa inkora itunguka imbere na umusogose arayisokora umukobwa hasi nawe ati"Boss identitu yawe ntawugomba kuyimenya !"
Jack byamwanze munda ahita aza gufata umukobwa ati"Chr !!"
Dore ngo umukobwa arabipfiramo muburyo atateganyamo !!
Amarira yabaye amarira mbese ninabyo byamuteye guhita atanga ubuyobozi Aranegura ava no mumabandi gusa bitavuze ko uburara bwari bumuvuyemo.
Reka nkugarure kwamuganga,
Elena yaje gusanga Nikita kwamuganga aba amwihanganisha ,
Ako kanya abaganga barasohotse Nikita abasamira hejuru ati"Ameze ate ?"
Dr"ni weho wazanye umurwayi witwa Adam?"
Nikita "Yego ni ngewe,ameze ate ubu ?"
Dr"Mwihangane Imana yamukunze kuturusha ntabwo tubashije kumutabara !"
Nikita akibyumva gusa byanze ko yigumya ahita ahwera Elena aramusama !
Umubiri wa Adam wahise uvanwa mucyumba cya operation ujyanwa muri morgue .
Wamusore wasa n'Ucunze ahita ahaguruka aragenda ,arimo agenda ahamagara kuri telephone ati"Umusore arapfuye byose birafuswe !".....LOADING EPISODE 08
ESE ADAM YISHWE NANDE ?
NIKI KIZARENGANURA JACK ?
Comments
Post a Comment