JENNIFER AND LOST KINGDOM
Season 01
Episode 01
Writer Edouard Safari
Website : www.eddyseries4all.blogspot.com
Kanda hano winjire muri Whatsapp Group yacu
_______________________________
Dutangiranye inkuru ivuga iti" Kungoma y'Ubwami bwa Rugamba nibwo ubwami ndetse n'Igihugu byagurwa imbibe zigera aho tuzizi uyu musi .
Rugamba yari Umwami utagira ubwoba ,umwami utatuma abasirikare be ngo bajye kurugamba we yicare ategereze intsinzi ahubwo we yifatira intwaro akayobora ingabo kurugamba iyo ntsinzi akayitahukanira.
Ntabwo yajyaga atsindwa, iteka agiye kurugamba yahoraga atahukana intsinzi .
Ariko burya hari inkuru ndende yari yihishe inyuma yo gutsinda kwe aho bamwe bavuga ko yakoresha imbaraga z'Umwijima kuko abasirikare be iyo bakomerekaga cyane bari kurugamba ntamisi irenze 3 Byabatwara kugirango ube wakongera kubabona murugamba barwana inkundura ,abandi bati nuko yari yaravukanye imbuto.
***
Gusa bisa naho ibyo bibazaga ko Rugamba akoresha byose bari kure y'ukuri kuko n'Abari bakuzi bari bake cyane i Bwami.
Umwami Ntare Rugamba burya ngo yagiraga umuganga wamayobera , Umuganga we yita #Muganga_Wera , Uyu muganga yari afite ubushobozi bwo kuba yabaga umuntu wakomerekeye kurugamba akaba yavura ibikomere yagize munda cyane ko intwaro zakoreshwa yari amacumu ,imyambi,imihoro...
Yagiraga imiti y'iminyembaraga yavura vuba vuba kurusha indi miti yabagaho icyo gihe.
Kuri we usibye ibikomere yabashaga kuvura n'Izindi ngwara zikomeye zafatwaga nkizidakira harimo kunga amagufa yaturitse,umubyibuho ukabije,imitima,ingwara zo munda zisaba kubaga,....
Kuva yafatwaga nkumuganga wavuye ahera Umwami yari yaramuhaye ingoro ye yitwa #Mukiranutsi ahagerwaga n'umwami gusa nabwo agiye gusaba ubufasha bujyanye n'Ubuvuzi.
Birumvikana yavura abo umwami ashaka gusa !!
***
Nyuma muruma w'Umwami yaje gushaka ubwami biba ngombwa ko ashimuta muganga wera akazajya amuvurira abasirikare bakomereka arimo kurwanya mukuru we,
Muganga Wera yabonye ko ubwami bugiye gutembagazwa na murumuna w'Umwami ahitamo guteza ingwara y'Ubwonko igikomangoma, yagitera guhora cyibagirwa gahunda mukanya gato.
Igikomangoma nticyamenye aho ingwar yaturutse ahubwo cyo cyakomeje Kwinginga muganga ngo akivure ariko aranga ahubwo ahitamo guhunga !
Muguhunga kwe abasirikare baramukurikiye aza kugera aho inzira ishira,
Abasirikare bagerageje kumwinginga ko yasubirana inyuma nabo akavura igikomangoma ariko aranga ahubwo ahitamo gupfa,mugihe yiteguraga gupfa inyuma ye hari urutare rwazanye umuco wera mwinshi ruhita rumira muganga rurangije rurisubiranya !
Umuganwa ingwara y'Ubwonko ntiyamutindije kuko yaje kumuhitana bituma umwami Rugamba atsinda ingabo za murumuna we agumana ubwami.
Kuva icyo gihe urutare rwahise rwubakirwa rugirwa urwera aho ntamutu wahagera usibye umwami nabwo rimwe mumyaka itanu kuko rwongera rukaka.
Nanubu urwo rutare Ruzwi nko #Kwawera nubwo bitanditswe mumateka yabayeho"
.
..
.
.
Dutangirire ahahise munkambi ya gisirikare aho abasirikare baba bari mumyitozo ya buri munsi ,
Intwaro zabo ni inkota gusa cyane ko intwaro tuzi uyu misi zitandukanye nizo barimo gukoresha kuko bo ni inkota n'imyambi.
Dusohotse iyo nkambi tukaza mwishamba turahabona undi musirikare wakuye imyenda arimo kwitoza ukwe ,
Uko yitoza bigaragara ko ari umunyembaraga kuko n'inkota akoresha ikoze muri zahabu gusa Ibintu utapfa kubona uyu musi !
Umusore yarotoje cyane arangije azamuka hejuru akata ikirere ariko ibiti biri hakurya byose bikatikamo kubiri ,
bivuze ngo umusore abanye imbaraga zidasanzwe !!
Akirimo kwitoza hari undi musirikare waje yiruka kwifarashi ati"Nyakubahwa General,mumugi umwami bari kumupiga abanzi bagiye kwigarurira ubwami !"
Umusore kubyumva yaretse kwitoza arangije afata imyenda ye ahitana n'ifarasi bahita bagenda !!
****
Tuve past tuze present day(Umusi wa none),
Turabona hari conference yahuje abantu,
Ni abakobwa benshi bambaye kumwe bari gupresanta project zabo umwe kuyundi !!
Baraprezanse maze inyuma haza kuba Proclamation hagira abatsinda ndetse n'abatsindwa !
Sasa Mubatsinzwe umwe muribo turamubonana n'umuhungu aho bicaye !
#Brandon" Jennifer wihangane kuba wongeye gushirwa hasi "
Jennifer" yewe ntampamvu kuko maze kwiyakira ko burigihe iyo mvuze iyi project benshi barayanga ngo umuntu yayishoramo amafaranga menshi ngo inyungu ninke ariko nge siko mbibona "
Brandon"Jennifer wowe ko uri umuhanga mubuvuzi waretse iyo project ubundi ukaza nkagushakira akazi kubitaro byiza ko bizakwishura kurusha ibyo utekereza byo gukora machine itembera mubihe ?"
Jennifer" Ndi umuganga ariko nubwo nize ubuvuzi nkanabamo umuhanga amavuriro menshi akomeye yifuza ko nayakorera ,indoto zanjye si ubuvuzi ahubwo imashini itembera mubihe kuko hari amakosa tuzajya dukosa yahindura isi cyangwa tukirinda ibyago byazataka isi kuko twazaba twarabibonye tukabikinga kare !"
Brandon"Jennifer urazi ko ngukunda,niteguye kugufasha muburyo bwose bushoboka .Igitekerezo cyawe ngiye kugitwara muri company ngerageze mbumvishe umushinga ,ndizera ko bo bazakumva "
Jennifer"Aho uzaba umfashije mukundwa wanjye abandi bo mbona batanyumva !
Urakoze cyane chr kuba unyumva ukumva inzozi zanjye"
Brandon"Ntampamvu yo kunshimira,mba ngomba guhagararira kuruhande rw'ibyishimo by'Umukunzi wanjye"
Bahita bahoberana !!!
Tugaruke Past(Ahahise),
Wamusore tutari bwamenye izina rye ariko twumvise ko ari General ,
Neza neza Yageze munkambi ingabo zihita zikorana ati"Mumugi mukuru batatse i bwami ,tugiye guhita tujyayo duteshe umwanzi gushimuta ubwami "
Bati"Cyane nyakubahwa turiteguye"
Bahita burira amafarashi berekeza i Bwami bihuse !!
Kumbe koko uko abo baje niko abanzi bakomeje gusatira neza i bwami indani,
Ubu bariko barwana basubira inyuma mugihe mungoro zose z'i bwami huzuye imirambo y'Abasirikare ,inshoreke ndetse n'abakozi b'i bwami batemaguwe n'umwanzo,
Umusirikare umwe ukuriye abarinzi Yarahindukiye areba umwami ,umwamikazi n'igikomangomakazi ati"Mwami wanjye ,jyana n'Aba basirikare munyure muri iyi nzira y'ubwihisho nge ndasigara mbarindiye,wenda mwaza kubona ubufasha munzira igihe nzaba ndi kubatinza !!"
Umwami ati" General #Boaz ntabwo nagusiga inyuma "
Boaz"mwami wanjye,inshingano zanjye ni ukurinda kugeza kumwuka wanjye wanyuma,kandi wowe n'umuryango wawe nimwe ubwami butezeho amakiriro.
Mugende !! "
Umwami n'umuryango ndetse n'abasirikare bake bahise baca munzira y'ibanga baracika Boaz n'ingabo nke basubira inyuma guhangana n'abanzi gusa nyamara umwanzi yari yakamejeje kumutsinda byabaye ikidashoboka !!
Inyuma y'umwanya General Uvuye munkambi aje gutabara ,we n'ingabo bageze i bwami bakubitana n'imirambo myishi gusa ntagakacira ubanza bahageze batinze !
General yarikanze kubona ibyo byabaye arangije ati"Mushake ababa bagikomeye mubafashe!"
Nawe ahita akomeza imbere ngo arebe niba umwami akiri muzima !!
Dore ngo aragera imbere akikanga akiruka agana umwe mumirambo ati"Mukuru wanjye !"
Kumbe ni General Boaz burya ni mukuru we ,Yarashwe imyambi myishi gusa kubwamahirweakuka kanyuma kari kakirimo ,yafunguye amaso ati" wahageze ?Narimbizi ko ugomba kuhagera.
Umwami n'Umuryango we bari mubyago komeza unyure munzira y'ibanga ubarinde !"
General mumarira ati"Mukuru wanjye ninde wakoze ibi ?"
Boaz" Ni murumuna w'umwami!"
Akora mumufuka akurayo agatambara kadesheho agahereza General ati"Uze kukampera igikomangomakazi ,kandi ukirindane n'umwana gitwite !"
General"Ndagusezeranya kubarinda kandi nkanica uwakoze ibi byose!"
Boaz amenyuramo arangije ati"Bwanyuma ubaye umugabo ufite inshingano ! Ubu noneho umutima wanjye uraruhutse ngiye mumahoro!"
Umusore umujinya waramuriye arangije arasakuza cyane !
Gusakuza abasirikare bamuri iruhande amatwi yarabariye bigaragara ko urusaku rwe rudasanzwe !!
Kumwami ,n'Umuryango we aho bari gucika Bageze mwishamba,
Ibaze nawe bigeze aho umwami acika n'amaguru yiruka !!
Imbere bahasanze abasirikare babategereje,ubanza bari bavumbuwe ko bari gucika !!
Umwami ubwoba bwaramufashe arangije ati"We kigoryi nigute wagambanira umwami wawe ?"
Umugabo ati"Umwami wanjye !"
Araseka 😂 arangije ati"ariko ntacyo bitwaye kukwita umwami mbere y'Amaraso yawe yiyugagirwa n'inkota yanjye !"
Umwami"Nubwo napfa ndapfira igihugu ariko wowe kubugambanyi wakoze ,amaraso yawe azanyobwa n'Imbwa z'inyagasozi,amagufwa yawe ntazabona n'utashingura ! "
Umugabo araseka ati"Ntakibazo uzabiryohererwe uri i kuzimu !
Mubice bose musagaze umwami Uri bwicwe n'inkota yanjye !"
Ingabo zihita zibataka abasirikare bake barinda umwami babahuha nkinkungugu gusa umwami n'umuryango we ndetse n'inkone ye basigara bonyine bari gusugerezwa n'ingabo !
Umwami nawe yazamuye inkota ashira umuryango we inyuma ngo byibuze apfe awurwanirira gusa atari yagira nakimwe akora inkone ye (Umuvugizi) Yamufatiye inkota kugakanu ati"Ibyawe birarangiye !"
Umwami yarikanze ati"Nawe burya urikumwe nabo ?"
Uwabatatse ati"uratunguwe ?Maze n'umwamikazi ni uwacu "
Koko nawe yahise afatira inkota kugikomangoma kazi 😳😳
Umwami yarikanze maze umwamikazi ati"Nategereje igihe kinini ,nicyo gihe ngo mushire mwembi !!"
Akagambane karaha 🙉
Umwami yahindukiye areba umukobwa we azenga amarira ati"Umbabarira mukobwa wanjye kuba ntakumvise wamusi, iyo numva inama zawe ibi ntibyakabaye"
Umwami ahindukiza izosi ngo yikatishe inkota bamufatiyeho ariko igitangaje inkota yahise ikoroka maze mukanya nkako guhumbya umwamikazi nawe yakubise ikiganza Umuntu tutari twamenya afata umwami n'umukobwa we kurutugu abasubiza inyuma !!
Kumbe ni General waruhageze ,umwami ubwo yajya kwata burya inkota y'Umusore yatri yamaze kunyura munda y'Intumwa y'umwami Kare !!!!
Umusore yitonze ahita akurura inkota ye atayikozeho ahubwo akoreshe imbaraga maze inkota iramugarukira arangije aza imbere y'umwami !!
Abanzi bamubonye ndetse n'umwamikazi bati" General Wolf (Ikirura) !!"
Kumbe umusore yitwa Kirura !!
Umwamikazi n'ikigabo bigiye inyuma ati "Mubice bose !"
Abanzi bavayo gusa umusore Atanabegereye yakase ikirere rimwe havamo imbaraga abasirikare bose bari imbere zirabahitana !!
Umusore afite imbaraga zidasanzwe !!
Hahise havayo abimyambi nabo baza imbere umusore arangije nawe aritegura !!.......LOADING EPISODE 2.
Haaa,ninde uri butsinde ?
Udacikwa na Episode 02
Ubu bugambanyi bugamije iki ?
Comments
Post a Comment