JENNIFER AND LOST KINGDOM
Season 01
Episode 03
Writer Edouard Safari
Website : www.eddyseries4all.blogspot.com
Whatsapp Group : https://chat.whatsapp.com/JkMFHVsNQlOAKwpSEel4fe
________________________
Episode 02 Yarangiye Jennifer atangiye gusobanura neza uburyo imashini izakorwa cyane ko abakire bari bafite ubwoba kuri za miliyoni zabo.
Gusa nanone byari biteguwe ko arangiza gusobanura aho ahita ajyana na Brandon ahantu mashine ze zari zamweretse avuga ko amarembo yafungutse.
Jack we yaramaze kwica abarindaga amarembo mbese aninjiye gushakayo Muganga Uwera ngo amuzane avure igikomangomakazi .
ESE NIKI CYAKURIKIYE ?
Dukomeze...
Dutangiriye mumuhanda Edmond na Jennifer barimo bagenda mumuhanda bageze kukiraro !!
Brandon"Jennifer,uzi ko ntarinzi ko uri umuhanga bigeze hariya ?"
Jennifer "Urumva wankengera ?"
Brandon "Oya ntabwo nagukengera gusa nyine natunguwe n'ukuntu umuganga amenya Physique bigeze hariya p"
Jennifer araseka arangije ati"Nuko benshi batabimenya naho ubundi umubiri w'umuntu ni nka physique icanze na chimie "
Uko bari kugenda baganira imbere hari amamodoka menshi mumuhanda barimo ,
General Wolf yahise agaragara mumuhanda rwagati ,umwe mubatwaye abibona agiye kumugonga afata iferi maze imodoka y'inyuma iramugonga ihita ibiranduka Wolf abibonye ko igiye kumurwaho ahita avanayo ya nkota imodoka ayikatiramo kabiri ikirere itari yamugeraho hasi !!
Dore ngo amamodoka aragongana hakaba impanuka zikomeye abantu benshi bagakomereka !!
General wolf we yahise yipasa kumodoka imwe yariho yibirangura azamuka hejuru kukiraro !
Sasa We uko imodoka zigongana ari kubibona nkimikino cyane ho avuye ko atamodoka zihaba !!
Brandon na Jennifer nabo barahagaze bava mumodoka baza gufasha abakomeretse babakura mumamodoka abandi Abandi baberekeza aho bajya !!
Jennifer hari uwasohotswe n'ikiyo cyimodoka munda yabonye ahita ahamagara brandon kuza kumufasha bamukura mumodoka bamuzana kuruhande !!
Brandon ashaka gukurura ikirahuri ngo akimuvanemo ariko jennifer aramubuza ati"Ushobora kukivanamo nabi agahita apfa ,reka tubanze dushake uko twahagarika iva ry'amaraso menshi kuburyo ari bugere kwamuganga akiri muzima "
Hejuru Wolf ariko areba uko umukobwa avura,
Jennifer yakoze mwikote rye avanamo kakabugita kaba kuri kakuma gaca inzara arangije aza kumudoka irimo kwaka umuriro anyuzaho ngo microbe zipfe arangije ahita aza ,
Kuruhande aho ikiyo cyacumise abagaho maze haturukamo amaraso yirabura ati"ubundi aya maraso niyo yari kumugirira nabi kuko yamaze gupfa "
Ahita akora akura agatambara yarafite mwizosi arangije aratwikira neza akikiza cyakirahuri kuburyo nubwo bari bumuceke na ambulance kitari bumubabaze !!
ati"Noneho ubu araza gutabarwa !"
Brandon" Jennifer rwose burya uri umuganga w'umuhanga !!!"
Wolf hejuru arabyumva maze arivugisha ati"Uwo naje nshaka nuyu !"
Jennifer"Nubundi nuko ntarimfite ibikoresho wari gukomeza gutungurwa "
Akimara kuvuga atyo Wolf hejuru yakubise icyimbere arwa ahagaze kumudoka hejuru yabo afite n'inkota ya zahabu !!
Nkuzane Past i bwami ,
Sasa uwagambanye yari yamaze kuhigarurira ,
Imirambo irimo kwegeranwa ijyanwa kuzikwa .
Sasa Wamugabo wagambaniye umwami siwe washaka ubwami ahubwo hari uwamutumye ,
Ninde ?
Imbere hari uwaje yambaye imyenda y'umwami,aza yitonze arangije yicara kuntebe y'ubwami aricara !
Acyicara wamugano n'abandi basirikare Barubama bavugira rimwe ati"Turagusuhuza nyiricyubahiro !"
Undi ati"Mweguke !"
Ni umusore ukiri muto ufite nkimyaka 25
Umwami ati" Marume ,wabashije kubashira hasi bose ?"
Kumbe wa mugabo ni nyirarume w'umwami mushya !!
Umugabo arasubiza ati"uwahoze ari umwami ndetse N'abasirikare ba Wolf bahungiye munkambi yabo ,gusa igikomangomakazi cyari cyakomeretse "
Umwami" Aho bahungira hose mugomba kubashaka mukabarangiza"
Umugabo"Nyagasani ,General Wolf ntabwo asanzwe ndetse bwanyuma ubwo nendaga gufata umwami nibwo yazigaragaza aho abasirikare 30 Bose yabashiriye hasi rimwe kubwogutema rimwe atanubwo anabakozeho.
Mfite ubwoba bw'uko atamupangu atawapfa kumwataka "
Umwami"Mugihe bagihugiye kuvura igikomangomakazi ,ntanze itegeko ko abasirikare bajya mubategetsi bose babazane hano i bwami"
Umugabo"Birakorwa nkuko ubishaka !
Ahita asohoka !!!
Present ho Jennifer turi kubona Wolf arimo kwirukankana Jennifer kurutugu.
Sasa uko yakamwirukankanye munzira yasanze polisi zamwitambitse bamutunze n'imbunda !!
Yashize umukobwa hasi arangije avanayo inkota ye !!
Polisi"Reka umukobwa cyangwa tukurase !"
Jennifer"ndekura batakurasa !"
Wolf" kundasa ntakibazo kibirimo ikingenzi nuko igikomangomakazi kibona ubufasha kandi uwo kubikora ni wowe "
Jennifer arikanga Maze Wolf ati"zibira amatwi yawe "
Jennifer ntiyabyumva maze umusore ahita avuza urusaku !
Sasa mwibuke urusaku rwe rugira imbaraga kuburyo polisi yose yagiye hasi ibiyo by'amamodoka biraturika Jennifer wanze gufunga amatwi kare nawe birangira ahwereye.
Umusore abonye bose bagiye hasi yahise afata umukobwa aramwikorera amutwara yahwereye !!
Past ho abatware bose baragiye bazanwa i bwami maze wamusore wakubise coup Ari imbere inkone ye (Umuvugizi) iza imbere iti"ni iteka rikomeye cyane kuba mwaje imbere ya Nyagasani ,
Umwami mwese ari kubaha amahirwe yo kumukorera kandi mubwizigirwa nkuko mwahora mubikora .
Ntabwo abahata ubyemera aravuga ariko kandi no kubyanga ntarwango rurimo uritahira usibye ko uri bukurwe mubutware,
Ubyemera avuga naho ubyanga yitahire ntakibazo "
Umwe ati"Ngewe nka minisitiri w'ubutunzi ntabwo nashigikira ubutegetsi bw'igitugu.
Byaba byiza munkuye mumabanga ariko ntabwo nahemukira igihugu cyange nho nifatanye n'abagambanyi"
Ahita anahindukira arasohoka kugasuzuguro kenshi ,
Atari yatera intambwe na zitatu umwe mubatware bazanye yamusogose inkota amuturutse inyuma Bose barikanga 😳
Inkone"Kuki umwishe wowe ?"
Undi ati"mumbabarire kuba nkoze ubugoryi imbere ya nyiricyubahiro gusa yagombaga gupfa kuko umwami agomba kwubahwa ,Ngewe nka Minister w'amasoko nditeguye kumukorera nyiricyubahiro "
Inkone igiye kuvuga umwami ahita akoma amashyi ati"Byiza,uwo apfuye yavuze ko atakorera ubwami bw'igitugu ariko kuvs nitwa umwami w'igitugu mugomba kunkorera kugitugu nyene"
Ahita avanayo ikiganza maze kizaho imbaraga arangije Akirebesha kunkota z'abasirikare bamurinze maze inkota zabo zose ziza imbere ye zipanga mukirere ati"uyu musi ubu butumwa butambuke mubantu bose ,uzasuzugara itegeko ryange azabe nkaba ahita afunga igifunsi maze zankota zose zicikamo utumanyu natwo tuguma mukirere imbere ye arangije agorora ukuboko twatwuma dushwara mubatware bose umwe wese duhagarara imbere ye nawe ati"uwemera arakira uhakana nawe arapfa"
Dore ngo baratangira kujugumira bose !!!
Present ho aho tuzeye amakiriro y'igikomangomakazi ndetse n'umwana gitwite ni Jennifer
Kuva yahwera umusore wacu yamuzanye neza imbere y'amarembo agomba kumusubiza past Avure igikomangomakazi.
Jennifer yarakangutse yisanga igisore cyicaye hirya kirimo koza inkota yacyo,
Jennifer kureba kuruhande yahabonye y'amarembo yarimo yibaza ndetse anashaka kuhagera ngo intego ye ayigereho.
Yakangutse yiruka wolf aramureka ati"ntabwo wanshika,igikuru nuko wakoroha tukajyana ukavura igikomangomakazi ubundi ukigarukira "
Jennifer ati"wowe urinde ?"
Wolf"Nitwa Wolf nkaba ndi General w'ingabo zo mubwami bwa Ntare VI"
Jennifer arikanga ati"ubwami ?"
Wolf"Ko utunguwe ?Ntuzi unwami ugutwara cyangwa nawe urikumwe n'abagambanyi mpite nkurangiza ?"
Jennifer"Aha turi muri republika mbese intwaro ya demokarasi,ibyo byubwami ntabyo "
Wolf amureba ukuntu yambaye akajipo kagufi ati"Birigaragaza kumutuye mugace kabigomeke kuko n'imyambarire ntabwo ikwiye,tugende umuvure wenda nimbivuga kumwami bizatuma atabarimbura kubera wowe ahubwo muzabwe kwikosora"
Jennifer abona koko umusore bivanye n'ukuntu yambaye ati"harya ushaka mvure ?"
Wolf"yego nyakubahwa uwera"
Abivuga yanamwubamiye maze Jennifer mumutima ati"nshaka nabundi kwinjira aya marembo kuki ntamwemerera ubundi indoto zanjye zikishurwa ?"
Amaze gutekereza ati"Ndemera kujana nawe ariko hari condition imwe "
Wolf"Iyihe nyakubahwa ,Wolf yiteguye gukora icyaricyo cyose "
Jennifer" ni ukumpa iyo nkota yawe "
Wolf"Nyakubahwa ,ntacyo nakora gusa iyi nkota nayihawe n'umwami ngo izandinde murugendo najemo ngushaka gusa nubwo ntayiguha aka kanya ndaguseranya ko usibyi n'iyi nkota umwami azaguha n'ibindi ariko niwavura igikomangomakazi"
Jennifer"hoya sinshaka impano y'umwami ndashaka impano yawe Gusa kuva wanze kumpa iyo mpano mfite indi condition ,
Urabanza unsome kumunwa"
Wolf akibyumva yarikanze 😳Cyane ko I bwami bitanemewe kandi uyu amufata nka muganga uwera na mwibuke usibye umwami ntawundi wamubonaga.....LOADING EPISODE 04
ESE NIKI KIZAKURIKIRA ?
Comments
Post a Comment